Loading verse...
ROMANTIC HOUSE
.
( Episode 34)
Duheruka, Jack abwira Alpha ko Liana yashimuswe
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Alpha biramubabaza, biranamurakaza bikomeye. Akomeza kubaza Jack uko byagenze. Gusa Jack ameze nabi ntabwo ashoboye kuvuga.
Lucas asaba alpha ko babanza bagashakira Jack ubutabazi. Alpha amusaba ko abikorsa. Lucas ahita akubita Jack mu modoka amwirukankana kwa Muganga.
.
Alpha we agaruka mu nzu ababaye cyane, atababajwe nuko Liana yashimuswe, ahubwo ababajwe nuko bamutwaye ataramubwira password ya coffre fort ya Fabien. Biramurya cyane bikomeye.
Ahagaze mu salo ye ngari cyane ariko kubera uburibwe arabona imubanye nto. Aratekereza yibaza icyo gukora muri uwo mwanya
.
Kurundi ruhande Xander na Liana biyicariye hanze muri ka ga salo kabo barimo kwirira amafunguro yabo banezerewe cyan.
Cyane ko iyo barikumwe aba ari isi idasanzwe kandi mu bihe bidasanzwe hagati yabo. Akanuamuneza nituze nibyo biba barangwa hagati. Ibiparu bidashira kandi bisetsa. ( Ese wowe n'umugabo wawe cg umugore wawe ni kangahe mugire ibihe byiza muganira museka? Cy igihe kibiganiro byanyu nigihe muba mutongana hari byinshi mutumvina?) Ako kari gaciyemo ariko mujye muba Romance.
.
Xander afata ikiganza cya Liana arakirebaaaa
Liana araseka ati" ese cher ikiganza cyanjye nacyo ugiye kukibara mu biryo?
Xander ati" Oya, ahubwo nshaka gushima uburyohe bukirimo bujya mu biryo.
Liana araseka cyane ati" none ushaka kuvuga uburyohe buri mu buryo ari ikiganza cyanjye?
Xander ati" niko kuri.
Liana agaseka ati" Chr amakabyankuru rero nayo si meza.
Xander ati" reka twinjire mu kuri. Ni kangahe wumvise ibiryo bitaryoshye?
Liana ati" ni kenshi kuko nabiriye henshi
Xander ati" Nuko rero. Ibyo duteka ubwabyo sibyo biba biryoshye. Ahubwo haryoha uko byateguwe n'uwabiteguye.
Liana ati" Uravuga ukuri Mugabo wanjye. Ariko nta kuntu Umugore wawe yaba aguwe neza ngo ateke nabi. Kimwe nuko Umugabo aguwe neza afata Umugore we neza. Ariko usanga .
Xander ahita akomeza ati" Usanga umugore n'umugabo kubaka babigize big deal
Liana ati" chr njywe nkunda ubizima twifitiye. Dutunze bike by'ingenzi kandi bitumye twishima.
Xander aramureba ati" Ndi wowe ntabwo nariguta ama modoka, ibiyiko bya zahabu na apartment nziza ngo nze kuba ahantu nkaha.
.
Liana araseka ati" ubwo ushaka kunshotora. Ariko uretse ko uko ubivuga, n'inshuti zanjye zumva ndi akamara. N'isi ubwayo hari igihe ahari imfata nk'akagoryi. Ariko burya ukuri guhari nuko ibigaragaragara atariko biba bigaragara. Hari igihe ikintu kiba cyaraboze ariko gishashagirana inyuma. Rero ibanga ry'ubuzima ni ugusobanukirwa neza icyo ukeneye. Kandi ukamenya ahanyaho hari icyo kintu ushaka. Mbere narishutse. Ariko nyuma ndasobanukirwa. Narinkeneye ubuzima sinarinkeneye umubare w'ubutunzi bw'isi.
Xander aramureba ati" ariko haney mbaye ntafite nutu duke?
Liana ati" Chr banza ukosore. Ntabwo ufite ibike. Kandi niyo ntacyo waba ufite mu biganza, waba ufite uwo mutima wawe.
Xander akorwa niryo jambo.
Liana aravuga ati" abantu kenshi usanga turi kure y'urukundo nyakuri. Ariko basi twe twishimire ko dusobanukiwe neza ibyacu.
Xander amukora kwitama ati" ntako bisa kugira Umugore w' Umutima.
.
Tuze kwa Alpha mu masaha y'igitondo, akomeje kwibaza abashimuse Liana aho bamutwaye , nubwo atanazi ngo ni bande.
Aza gusura Jack kwa Muganga asanga arimo koroherwa.
Alpha ati" Jack waba uzi amasura yabo bantu babatatse ?
Jack mu ijwi rito kubera ko akirwaye ati" mbabonye n'abamenya.
Alpha ati" ese kubera iki utabafotoye.
.
Lucas yumva ibibazo Alpha arimo kubaza Jack arumirwa. Aravuga ati" Boss koko urumva umuntu wari mu ntambara yarigufata amafoto gute ?
Alpha ati" yarikwiyeranja.
Lucas aratangara ati" Koko mu rugamba?
Alpha yataye umutwe. Hashira akanya.
Alpha ati" ahantu mwari muri nihe ?
Jack arahavuga.
Alpha ati" aho hantu wasanga bafite cctv camera.
Lucas ati" birashoboka
Alpha ati" Lucas reka tugereyo turebe uko byagenze.
Lucas ati" Jack arasigarana nande ?
Alpha ati" Mureke ni Umugabo arirwanaho bana
.
Twiyizire kwa Xander muri ayo masaha.. liana yicaye yambaye ubusa imbere ya Xander. Xander akomeje gushushanya cya gishushanyo cye ashaka gukora bari bacumbitse.
Arimo gushashanya, hari n'ikiganiro hagati yabo. xander arabaza Liana impamvu Alpha yariyarakomeje kumushakisha kandi yaramufataga nabi mbere hose.
Liana ati" ubwo nageragayo yitwaye nkaho yarahangayikiye kuba naragiye. Yanyeretse urukundo anyereka ko ari Umugabo ugambiriye guhinduka. Ampa impano zitagira ingano
Xander agaseka ati" Mbese yari yigize umugabo wahindutse.
Liana ati" Chr abagabo benshi ni indyarya nuko usanga abagore tworoha gushukika ariko kuri njue siko byagombaga kugenda.
Xander ati" wowe uri Umugore uri smart muri byose.
Liana ati" narabibonaga ko uko biri kose hari icyo ashaka ntazi. Ariko ku iherezo ndakimenya.
Xander ati" yashakaga iki niba atarashaka ko musubirana?
Liana ati" Password ya coffre fort, nubwo nanjye ntazi ngo n'ibiki?
.
Xander agwa mu kantu! Ati" Password ya coffre fort?
Liana ati" yego, gusa abimbaza nanjye naguye mu kantu! Kuko ntazi iyo password iyariyo. Ni byiyo coffre fort simbizi pe.
.
Udacikwa na Episode 35
Comments
Login to comment.
No comments yet.