Tukwifurije Noheri nziza n' umwaka mushya muhire wa 2026. Uzatunge kandi uhirwe.

Dukurikirane kuri WhatsApp Channel

Ujye ubona inkuru nshya, amakuru, inama, n'ubumenyi kugihe buri munsi.

Dukurikirane
ROMANTIC HOUSE S01 Ep 40

ROMANTIC HOUSE S01 Ep 40

Loading verse...
ROMANTIC HOUSE 
 .
Episode 40
.
Duheruka Xander na Liana barimo bajya muri edeni
.
Story bu Chris nandi Ishimwe 
.
Mu rugo kwa Diane, we na Lucas bari mu gitanda, burya ni joro byaje kurangira baryamanye. Hashize akanya Diane arakanguka. Abona  Lucas yahejeje aracyasinziriye. Amukoraho aramukangura.
Lucas aho gukanguka arihindukiza. Diane akomeza kumubangamira aramukangura.
Lucas afungura amaso ati" ese ushaka iki?
Diane ati" kanguka wana.
.
Lucas arabyuka.
Diane ati" Njyewe ndashaka ko umpa plan yawe neza.
Lucaa ati" ese ntabwo wategereza ?
Diane ati" Umva Lucas ibyo narabirambiwe.
Lucas ati" ok ntabwo biza kurenza ukwezi
Diane ati" ok sawa 
Lucas araseka ati" Cyakora ukunda ubuzima burenze.
Diane aramuseka ati" Ninde se wanga ubuzima burenze.
.
Muri ayo masaha y'igitondo twiyizire mu rugo kwa Xander. liana ari mu gitanda wenyine. Idirisha rirafunguye. Akayaga karimo kugera mu cyumba , akazuba nako karasa kagera mu cyumba. Hashize akanya Liana akangurwa n'amajwi y'inuma zabo. Afungura amaso areguka, ava mu gitanda maze arekura intuma zabo zirasohoka. Mu ntekerezo ze atangira kwibuka ni joro uko we na Xander bari mu bihe bikomeye, uburyo bakoranagamo sex mu buryo bwiza kandi burenze. Amaze kubyibuka yifata kumutima aravuga ati" Xander uri umugabo urenze mu nguni zose rukundo rwanjye.
.
Ava mu cyamba, ageze muri salo, arahagarara arongera areba uko inkuta zose zitatse amafoto ashushanyije ye, byongera kuzamura amarangamutima ye. Hashize akanya yumva hanze Xander wagira ngo hari ibintu arimo gutema. 
Arasoho ageze hanze abona ibyo xander arumirwa biramucanga
.
Tugaruke kwa Diane. Muri ayo masaha Lucas arumva ashaka akandi gaturu ka mugitondo. Agiye kurira Diane ako kanya bumva abakomanga bahondagura urugi.
Lucas arabyuka yambara ipantalo vuba aza kumuruango, arafungura abona ni Jack agwa mu kantu
Lucas ati" man uvuye kwa Muganga gute 
Jack ati" umva reka amagambo tugende boss ari hariya hanze 
Lucas arabyibuka ko burya bagombaga kujya gushaka Liana. Agaruka mu nzu yambara ishati vuva maze arasohoka baragenda .
Ageze kumuhanda abona Boss Alpha aziye mu yindi modoka arikumwe n'abandi basore. Aza hafi ye.
Alpha ati" bite byawe wagiye ugira gahunda ?
Lucas ati" Mbabarira bose
Alpha ati " Jya mu modoka tugende iriya yisige.
.
Lucas yinaga mu modoka baragenda. 
.
Tugaruke kwa Xander hari ibintu arimo kubaka bimeze nk'intwaro ariko bidasobanutse ukuntu. Liana aramwegera ati" Chr ibi nibiki urimo gukora.
Xander ati" ndimo kubaka ubwirinzi.
Liana ati" ubwirinze bw'iki?
Xander ati" nta muntu uzigera agaruka kumfatira umugore ngo mbyemere.
Liana ati" Chr urumva Alpha azagaruka kunshaka?
Xander ati" kuva afite icyo agushakaho azagaruka.
Liana ati" None ibi urimo kubaka ni ibyo kuzagangana nawe ?
Xander ati" yego
Liana aratangara.
Xander ati" aha niho iwawe mu rugo ntawe uzongera kugukura hano uko yaza ameze kose.
Liana ati" nanjye ntabwo nzigera nemera kuva iruhande rwawe.
.
Xander arahaguruka ahita amuhobera, barahoberana. Barasomana.
Liana ati" Ubuzima buri muri njye nawe.
Xander ati" nibyo chr. Kubaho kose kuri muri twe. 
Liana ati" Chr ndacyagushimira kubwo ijoro ryatambutse.
Xander araseka ati" harya njye buriya nagushimira gute .
Liana ati" ndumva meze ukuntuuuuuy
Xander ati" nanjye nuko ndimo kwiyumva. Bea kuva buri imwe wese ari uruhande rw'undi umunezero uzaguma muri twe.
Liana ati" ndabyizera. Nonese njye nkore iki nkufashe iki?
.
Xander ati" reka ndebe icyo wamfasha.
.
Xander arareba maze amuhereza uduti duto agomba kumusongorera. Liana atangira kudusongora.
Kurundi ruhande Alpha n'abasore be baje gushaka Liana, ngo bagomba kumutwara uko byamera kose 
.
.
udacikwa na Episode 41

Comments

Login to comment.

No comments yet.

0Not allowed

Dukurikirane kuri WhatsApp Channel

Ujye ubona inkuru nshya, amakuru, inama, n'ubumenyi kugihe buri munsi.

Dukurikirane