Loading verse...
ROMANTIC HOUSE
.
Episode 41
.
Twaherutse Xander na Liana barimo gutegura uburyo bwo kwirwanaho. Kurundi ruhande Alphan'abasore bari mu nzira bajyayo
.
Story by Chris nandi Ishimwe
.
Xander akomeje kubaka intwaro yo kubarinda mu buryo bwe bw'agakondo. Ndetse Liana nawe ari aho hafi arimo kumufasha. Ni abantu bazuzanya kuri buri kamwe kose.
Xander ati" Ariko chr reba ukuntu tuba twimereye.
Liana agaseka ati" uku tumeze nicyo gusobanuro nyacyo cy'urugo ubundi.
Xander ati" nta stress ntakuryana.
Liana ati" reba n'ukuntu twiteguye guhangana n'umuntu waza kutuvangira.
Xander agaseka ati" kuba twuzuzanya n'imbaraga zikomeye ntakuka.
Liana ati" Iyo Umugabo n'umugore buzuzanya aba ari imbaraga ntaganyeganyezwa.
.
Uko bakora biganirira, kurundi ruhande hari abari mu modoka zabo baza barakaye cyane. Alpha afite uburakari burinze imbere muri we.
Jack akamureba uko bagende.
Jack ati" ariko Boss niki gituma uriya mugore wawe agutesha umutwe kandi ari umuntu mwiza ?
Alpha ati" abagore bagira defo icyo wabakorera cyose biragoye ko banyurwa ?
Jack ati" Nonese aba ashaka iki kindi? Umugore nkuriya ubayeho ubuzima buhenze? Ariko ugusanga ntanyuzwe. Ikintangaza, nibaza igituma aza ahantu nkaha. Aje kureba akantu ka kagabo kadashinga
.
Twigarukire kwa Xander, basoje gukora ibyo barimo bikora. Biyicariye hanze barafatanye barimo kwiganirira.
Liana ati" ese cher twakwigiriye mu murima ?
Xander ati" urumva ubishaka ?
Liana ati " cyane. Uturima twawe ni twiza nkawe erega.
Xander araseka ati" Umuntu nkawe utaravukiye ahantu bahinga, asigaye yifuza kujya mu mirima!
Liana ati" Yego chr! Kubera ko nabyo nabisanzemo urukuno rwawe. Ariko bea uziko navuga ko natangiye kumva neza icyanga cy'ubuzima ariko ngeze mu buzima bwawe ?
Xander ati" ubwo naba ndenze rero!
Liana agaseka ati" oya chr ahubwo urarenze cyane. Burya ariko niyo cyaba ari ikintu gito ubonye mu mahoro, uba ufite ibanga ry'ubuzima.
Xander ati" yego bea!
Liana ati" Kandi rega bea niyo na duke duhari twabura twagenda. Tuzaguman. Kubera ko ndagukunda byukuri.
Xander amufata mu maso ati" ufite amaso, ariko niyo wahuma ukaba impumyi wakomeza uri mwiza imbere yanjye. Ufige amaboko meza, ariko niyo wagira ibyago akavaho wakomeza uri mwiza, ufige amaguru meza, nayo niyo yavaho, ufite amabere meza, rwose niyo yahungukaho agaciro kawe kakomeza kuba kumwe mu maso yanjye.
.
Ayo magambo agera kure kumutima wa Liana, ibyishimo biba byinshi amarira y'umunezero urenze uza kumaso ye.
Liana ati" baby rekera aho
Xander ati" oya reka nkubwire. Ufite ikibuno cyiza, nacyo niyo cyagenda, taye yawe yahora ari imwe irenze, ufite amatako meza, niyo yakamuka agashiraho, wahora uri mwiza. Mbese buri gice cyawe cyose. Uko wahinduka kose. Nzi neza ko roho yawe itahinduka. Uzahora uri urukundo rwanjye.
Liana amureba mu maso byamurenze aramuhobera.
.
Xander ati" Gusa humura ibyo mvuze ntabwo bigiye kubaho.
Liana ati" ndabizi. Kandi n'Imana ntiyabikunda
.
Mama we Liana aba arahamagaye. Liana areba Xander.
Xander ati" nkuko nabikubwiye
.
Liana aritaba.
Mama we avuga atongana ati" ni gute wongeye kuba akamara wa mugore we ushaka iki?
Liana avuga ari series ati" Umva mama niba ushaka kuvugana nanjye, oroha kandi nanjy unyubahe..
Mama Liana amanura ijwi ati" niki ushaka mu byukuri. Ako kagabo numvise karimo gutuma ubura ubwenge ni muntu ki?
Liana ati" mama ubaha umuntu wanjye kuko ntabwo umuzi. Ese niba ukoresha ubwonko neza kuki udatekereza impamvu ndi kuri ako wita akagabo.
Mama Liana ati" ubwo ni ingeso y'uburaya wadukanye.
Liana ararakara ati" mama ngiye kugukupa kuko nubundi kuvugana nawe ntacyo bimfasha.
Mama Liana ati" ese umva ako gasuzuguro usigaye ufite.
Liana ati" bwarimwe uzambere umubyeyi utireba wowe ubwawe. Nibwo nzongera kuvugana nawe
.
Liana aramukupa. Akimukupa ya modoka ya Tom yamutije akaziramo iparitse kumuhanda, iraswa amapine Xander areba. Barikanga Liana amugwa mu maboko.
Xander ati" Tayali Alpha ageze hano kandi aje kugutwara nabi.
Liana ati" biramureba ntaho nyihuriye nawe. Gusa chr sinshaka ko baza kukwica.
Xander aramufata ati" nyizera sinakubwiye ko kuzuzanya kwacu ari imbaraga zikomeye.
Liana ati" yego
Xander ati" reka baze tubahe icyo baje bashaka.
.
Xander na Liana barahaguruka bahagarara mu mbuga bafatanye akaboko.
.
Udacikwa na Episode 42
Comments
Login to comment.
No comments yet.