Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
❤️❤️ ROMANTIC HOUSE 🏡🏡
.
( Episode 12)
Twaherutse Liana agaruka hanze abura aho Maritha yarasize hanze arengeye.
Story by Chris nandi Ishimwe.
Liana agarutse hanze atungurwa no gusanga Maritha yarasize hanze ntawe. Aribaza aho ahise arengera ako kanya. Ava mu muryango agaruka aho atekeye areba hirya no hino acyeka ko wenda ahari yaba agiye kubwiherero
Aramuhamagara ariko Maritha ntabwo yitaba..
Liana areba isosi yaratetse asa n'uwikanzemo, atekereza ko wanasanga hari ikintu wenda gihumanije Maritha yaba ashizemo. Kubwo kurinda umutekano w'umugabo we isosi arayimena, ategura uko ateka indi sosi.
.
Kumbe ibyo akora byose, Maritha arimo kumureba. Yihishe mu rubavu rw'inzu, mu ruhande rwo hirya ahantu Liana atabasha kumubona.
Marirha nawe arabibona ko isosi Liana yaratetse ashobora kuba amuketse ko yayiroze maze arayimena .
Maritha ati" Ufite ubwenge sha wa kagore we. Ariko sinzi ko ubwo bwenge bwawe buzakomeza kugutabara
Amaze kwivugisha gutyo acunga Liana atamureba yarangaye maze yinjira mu nzu.
Liana ari aho hanze ntabwo azi ko mu nzu hinjiye umuntu.
Maritha ageze mu nzu arayitegereza cyane impande zose. Abona amafoto ya Liana ashushanyije niyo yuzuye ahantu hose
Maritha bikamubabaza ati" harya ni wowe kigirwamakazi cya Xander.
Akomeza kugenda areba hose, areba ubwiza bw'inzu nibirimo bitangaje!
Uko abireba agakomeza akibaraguza ati" Ninjye wagombaga kuba Umwamikazi wiyi nzu. Ubundi ni gute Liana ariwe ufite urugo rwiza muri twese?
Liana ari hanze disi yongeye guhamagara Xander barimo kuvugana atetse.
Hashize akanya maritha arasohoka maze ajya guca kurundi ruhande Liana atamureba.
Yigira nkaho yari yagiye akaba agarutse..
Liana aramubonaa ati" wari wagiye ute ?
Maritha akamusekera neza nkaho rwose ari inshuti bamaze guhuza. Aramubwira ati" naringiye hariya mu muzozi kureba amatungo yanjye ngo nyacyure.
Liana ati" ok nibazaga ukuntu ugiye
Maritha agaseka ati" ubwo se nagenda ntasezeye ?
Liana ati" nabyibazaga nanjye
Maritha ati" oya rwose sinabikora.
Maritha abona Liana ategura indi sosi ati" urimo guteka indi sosi se ? Sinarimvuye hano mbona isa n'ihiye ?
Liana arisetsa aramubeshya ati" Ntetse indi kuko mukanya ndaba mfite abandi bashitsi.
Maritha araseka ati" ooooh birumvikana. Rero nagusuhuzaga kugira ngo umenye ko turi abaturanyi. Reka mbe ngiye
Liana ati" Nukuri urakoze Maritha..
Maritha aragenda. Arimo agenda agenda uburakari ati" narinzi ko nkarangije
Maritha arakomeza aragenda
Kurundi ruhande, Santia ari muri tax voiture.imugeza neza kumarembo y'igipangu cya Alpha avamo, arishyura aza kuri geti, imiryango irifungura arinjira arakomeza aza mu nzu asanga Alpha ahagaze muri salo yaramutegereje.
Sentia amugwamo aramusoma
Alpha ati" karibu
Sentia ati" ndishimye kuba nongoye kubona daddy wanjye
Sentia aratambuka ajya gufata icyo kunywa agaruka imbere ya Alpha
Sentia ati" umeze ute Daddy
Alpha ati" am ok
Sentia ati" ndi hano rero nkoresha icyo ushaka
Sentia atangira kwiyambura, yereka Alpha amabere
Kurundi rugande Xander ahantu yari yagemuye karoti barimo kumubabarira amafaranga ye barayamuhereza. Amaze gufata amafaranga aza hanze ajya kuri moto ye aragenda.
Agera ahantu ku iduka ricuriza imyenda, abona umwenda mwiza umanitse kuri maneke abona ni mwiza cyane awufotora abona Liana ariwe wambaye maze aparika moto avaho ajya kuwugura.
Amaze kuwugura, arimo kugaruka kuri moto, aba yibutse cyera igihe kimwe.
Icyo gihe yarakiri umubyeshuri wo muri kaminuza. Gusa yigiraga kuri bruce.
Igitondo kimwe arimo kuza kumasomo yabonye Liana, Litha na Diane nabo baje kwishuri. Gusa hari imododoka yabazanaga. Xander yarahagaze kumarembo ategereje Liana kuko yashakaga kumuvugisha.
Liana na ba Litha bageze imbere ye maze Xander ahamagara Liana.
Liana aramwumva maze arahagarara aramureba aramubaza ati" Ni njyewe uhamagara?
Xander ati: yego
Liana na ba Litha baramwitegereje maze baramuseka
Diane ati" Liana wagorwa wagorwa. Umuntu nkuyu ni gute akigushaka?
Liana nawe araseka ati" mureke mfe kumuha amahirwe noneho numve icyo ashaka kumbwira.
Liana aza imbere ye cyane ariko amureba nkuwamusuzuguye ati" vuga
Xander ati" nashakaga ko uza kumpa akanya dusoje amasomo
Litha na Diane byabyumvise baraseka, Liana nawe aramuseka.
Liana ati" Njyewe Liana dusoje amasomo nze guha agasore nkawe umwanya?
Xander ati" yego
Liana ati" urashaka kuza kumbwira iki utambwira nonaha?
Xander ati" wowe wihangane uze kumpa ako kanya.
Liana agaseka. litha na Diane nabo bagaseka. Bamusuzuguye cyane.
Diane ati" Umva musore reka nkwihere inama. Burya biba byiza iyo wimenyeye urwego rwawe pe!
Liana aramureba cyaneeee ati" Nyine urashaka kuza kumbwira uburyo wasariye mu rukundo? Wabivuze nonaha nkahita nkusubiza bikarangira
Xander ati" oya wowe uze kumpa akanya gato gusa.
Liana agaseka ati" Umva Xander. Harya siko witwa?
Xander ati" yego
Liana ati" reka nkusubize naciye kuruhande aka kanya. Kuko uwo mwanya urimo kunsaba wo kuza guta igihe ntawo mfite. Ibyo bintu warose wakunze Liana genda unywe amazi urebe ko byagabanuka rwose. Kubera ko wasaze nabi. Ese ntabwo wireba basi ?
Xander ati" nubwo unsubize, ariko unsubije ikibazo ntabajije.
Liana aramuseka.
Diane ati" Liana warekana nuwo mutamutwe tugenda.
Liana ati" Xander ndagusubije. Kandi umbabariye wamva inyuma rwose
Liana amaze kumubwira uko we na ba Diane barikomereza baragenda.
Amasomo arangiye abanyeshuri barimo gutaha
Xander yategereje ko Liana. Amutegerereza ku marembo. Nyuma y'iminota 30 Liana yasohotse mu kigo, Xander ahita amufata akaboko
Liana ararakara ati" ariko banza utumva ?
Xander ati" Liana ndumva, kandi niyo ntaba ntari kurwego rwawe, wakwihangana ukabanza ukanyubaha ukananyumva. Liana ndemera ko ndi ku rwego rwo hasi, ukurikije n'urwego rwawe. Ariko nawe ibuka ko hari abandi bari hejuru y'urwego rwawe. Nabo wenda baba babona ko uri hasi cyane. Icyo mvuga hano nuko iteka abantu basumbana mu nzego. Ibyo rero ntanakimwe biba bivuze. Ikiba gikenewe ni ukubaha muri inzo nzego. Kabone nubwo umuntu yaba ari munsi yawe
Liana ati" none uretse ayo masomo yawe urashaka kumbwira iki?
Xander ati" ndashaka ko umpa amahirwe y'ubushuti.
Liana araseka ati" ubushuti ?
Xander ati" yego. Kandi gusa.
Liana ati" Kubera iki se ushaka ko tuba inshuti?
Xander ati" Kubera ko nkukunda.
Liana araseka ati" nibyo navugaga ko ushaka urukundo.
Xander ati" Oyaaa Liana nubwo nkukunda, ariko ntabwo ndimo kugusaba urukundo. Kubera ko urukundo si ikintu umuntu asabwa agahabwa. Kubwawe uzankunda cy ntunankunde. Icyo nifuza gusa ni u ushuti gusa
Liana aramureba gusaaaa, uwo mwanya haza Tax voiture ije gucyura Liana. Yinjiramo ntakindi abwiye Xander.
Litha na Diane nabo bahita baza binjira muri taxvoiture baragenda. Hashize akanya Xander abona kuva aho
Xander amaze kubyibukaaa, yatsa moto arataha.
Tugaruke kwa Alpha. Sentia yambaye pinjama ahagaze imbere y'ifoto ya Liana imanitse aho mu cyumba. We na Alpha basoje kuryamana.
Sentia arahindukira aramureba ati" Alpha wambwiye ko udakunda Liana. Ariko dore kuva yagenda amafoto ye aracyamanitse mu nzu.
Alpha ati" Nubwo ntamukunda ariko ni umugore wanjye
Sentia biramurakaza ati" ariko abagabo muba mushaka kuturusha ubwenge. Umbwira gute ko unkunda mugihe udashobora kureka umugore wawe ? Noneho nubu yahukanye akaguta akigendera
Alpha aramureba gusa
Sentia agaruka kugitanda ati" Alpha ndashaka ko unyereka urukundo rwawe, njye urabona atarinjye wakubera Umugore urenze ?
Alpha aramureba gusa ahita ava mu gitanda
Kurundi ruhande , Liana afite agakapu ahetse kumugongo, avuye mu rugo afata umuhanda uva aho batuye aragenda
Kurundi ruhande Xander ari kuri moto nawe arimo gutaha. Nyuma y'iminota 45 ahurira na Liana rwa gati mu kibaya.
Xander aparika moto imbere ye avaho aza imbere ye barahoberana cyane. Bahana bizoux
Xander ati" Honey ugiye he?
Liana araseka ati" uko ubizi najya he handi?
Xander ati" ubuse waruje kundeba ?
Liana ati" Yego numvaga ko tuza guhuriramo hano hagati. Numvaga nagukumbuye cyane.
Xander arongera aramuhobera cyane.
Xander ati" aho mugakapu harimo iki?
Liana ati" harimo kampambari.
Xander afata agakapu azikuramo, maze akuramo inkweto arazambara. Yumva ibirenge bitangiye gufata akayaga
Xander ati" reba ahantu hose uje kunyakirira nukuri.
Bararebana bamwenyuraaaaaas
Udacikwa na Episode 13
Comments