Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
ROMANTIC HOUSE
.
( Episode 30)
.
Duheruka, Liana yishima avuga ko igitambo yaraye atanze kidapfuye ubusa
.
Story by Chris nandi Ishimwe
.
Alpha amaze kugenda asize Liana kumeza yasigaye aseka yishimye cyane. Ariko nanone agatima katera kubyo yaraye akoze akumva yicira urubanza.
Imbere muri we akibiwra ati" Xander umbabarire ntayindi nzira narimfite.
.
Alpha ageze hanze Lucas yamaze gucana imodoka. Alpha abanza kuvugana na Jack.
Alpha ati" Jack ugiye kujyana n'umugore wanjye. Uze kimwitaho kandi umucunge cyane.
Jack ati" ndabikora neza boss
Alpha ati" sawa
Alpha ajya mu modoka we na Lucas baragenda.
.
Liana nawe atangira kwitegura neza. Asoje asohoka hanze asanga Jack yamaze gutegura imodoka aramutegereje
Jack aramureba ati" Mabuja urasa neza
Liana ati" urakoze.
Jack ati" none tugiye kwrekeza he?
Liana ati" ndajya ahanyu hatandukanye
Jack ati" ntibazo mabuja tugende
.
Kurundi ruhande, Xander nawe amaze gupakinga neza ibyo agiye kugemura. Yafashijwe na Maritha.
Xander ati" maritha urakoze kumfasha ubu ndagiye
Maritha ati" ugire usoko ryiza.
Xander araseka ati" njyewe aba ari isoko nahawe ntabwo ngiye kurema isoko
Maritha araseka ati" nibyo koko narinibagiwe. Ahubwo ugire umuhanda mwiza.
Xander ati" urakoze. Ubwo nawe uze kugira umunsi mwiza .
Maritha ati" erega njye ntabwo mva hano
Xander agwa mu kantu!
.
Maritha ati" Xander , uraza kuba ushonje nugaruka. Ukeneye kugaruka usanga hari icyo kurya..
Xander ati" Maritha ntakibazo ningaruka ndabyikorera.
Maritha ati" Xander wigira ikibazo mfite umwanya .
Xander ntabwo abyumva kandi ntabwo abishaka. Atekereza uburyo bwiza agiye guhakanira Maritha
Igihe akibitekerezaho, Maritha amusoma kwitama ati" ahubwo genda witinda hano amasaha arimo kugufata.
Xander agiye kuvuga Maritha amufata kumunwa ati" wivuga. Nakubwiye.ko mfite umwanya.
.
Xander aramurebaaaa maze aramureka yurira moto aragenda. Maritha asigara arimo guseka cyane
Arivugana ati" amaherezo rega bizakunda.
.
Kurundi ruhande Alpha ageze kuri Company. Litha na Diane baramubona yinjira muri office ye. Baribaza bati" kuki atazanye n'Umugore we se ?
Diane ati" buriya wasanga Liana ataramera neza.
Litha ati" njyewe nubu sindumva ikibazo Liana afite.
Diane ati" ariko buriya kirahari. Nuko atatubwiye byose
.
Alpha yicaye muri office ye. Telephone ye irasona. Arayifta aritaba.
Alpha ati" Yes Fada.
Fada ati" Alpha bite ?
Alpha ati" Ni sawa
Fada ati" Ese nubu ntamakuru meza ahari?
Alpha ati" Vuba biraza gucamo. Amafaranga yanyu araza kuboneka.
Fada ati" Noneho Umugore wawe waramubonye?
Alph ati" Yego. Vuba araza kumbwira aho amafaranga ari.
.
Twigarukire kwa Xander. Maritha ahagaze mu nzu ya Xander arimo kuyireba. Areba amafoto ya Liana aravuga ati" Liana vuba uraza kuba uri amateka muri iyi nzu y'ubwiza.
Amaze kuvuga gutyo araseka.
Ako kanya yumva hari uvuga hanze. Asohotse abona ni Fiona inshuti ye maze baraseka barahoberana.
Fiona ati" ndakubona mugore!
Maritha ati" meze neza
Fiona ati" ndakubona uhagaze mu nzu wahoze urota.
Maritha araseka ati" iyi nzu yaba indoto ya buri mugore wese wamenya agaciro kayo.
Fiona ati" Ikibazo nuko atari wowe wayitashyemo
Maritha ati" birimo kuza.
Fiona ati" ese koko urabona uzasiga Umugabo wawe , ukabana na Xander ?
Maritha ati" Claude ni ikitiriro cy'umugabo gusa..
Fiona araseka...
.
Kurundi ruhande, Liana yageze aho yaragiye kuruhukira. Ni ahantu heza cyane. Ubwo Jack nawe ari hafi aho arimo kumucunga. Uko Alpha yamuhaye itegeko.
Liana uko yinezaza nawe niko arimo gucunga Jack aho ahagaze. Hashize akanya haza abasore bagana aho Jack ahagaze. Bamugezeho batangira kumwiyinzaho maze ashwana nabo intambara iba iratangiye. Baramuhondagura.
.
Liana arabibona maze ahita ahaguruka aho yicaye aragenda yihuta cyane. Yinjira mu modoka iri aho hafi arayatsa ahita acaho aragenda.
.
Udacikwa na Episode 31
Comments