Loading verse...
ROMANTIC HOUSE
.
Episode 47
..
Duheruka, Xander arimo gutawaza Liana.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Amaze kumwoza, ahita amuterura amujyana mu cyumba aramuhanagura neza aramusiga neza.
Liana agaseka ati" My man
Xander ati" my wife.
.
Amaze kumusiga nawe arisiga, Liana ava aho mu cyumba aza hamwe yabitse wa mutobe arawureba afata n'ikirahuri.
Xander aramuhamagara ati" Chr wahise ujya he ?
Liana ati" ngiye kugutegurira umutobe unywa.
Xander ati" wow i love you
.
Kurundi ruhande, maritha yicaye iwe mu ntebe. Ategereje ko aza kumva inkuru idasanzwe kandi y'amarira ivuye kwa Xander. Kubera ko azi ibyo yakoze.
.
Liana mbere yo gusuka mu kirahuri uwo mutobe, muri we agiramo amakenga. Asohoka hanze aza ahari inkoko za Xander. Arazireba maze afatamo umushwi umwe awuzana mu nzu. Uwo mushwi abanza kuwosomesha kuri uwo mutobe, arangije umushwi arawurekura
Nyuma ya kanya gato umushwi utangira kwigaragura, ujya hasi uhita upfa. Liana asekamo bimwe byo kubabara ati" narimbizi.
.
Xander ava avuye mu cyumba aza aho Liana ari abaza umutobe.Liana ataragira icyo amubwira abona umushwi uri hasi wapfuye.
Liana ati" Bea dore uko mukanya gato warugiye kuba umeze.
Xander arikanga, maze ahobera Liana ati" Nishimiye umugore wanjye udasanzwe ugira amakenga.
Liana ati" Chr umutekano wawe niyo nshingano yanjye ha mbere. Kimwe nuko nanjye umutekano wanjye uba inshingano zawe. Ntashoboye kuba nakurinda se urukundo rwanjye rwo rwaba rushoboka gute ?
Xander ati" ndagushimiye. Uriya mugore ni kabutindi.
.
Liana afata ueo mutobe arangije arasohoka. Xande amugenda inyuma amuhamagara kubera ko ntazi ngo Liana agihe he abonye agenda asohoka gusa.
Arakurikira.
Liana aza mu rugo kwa Maritha. Asanga umwe mu bana ba maritha bari hanze. Liana abaza umwana niba Maritha ahari.
Maritha nubundi yamwumvaga maze arasohoka aza hanze. Liana aramureba.
Liana ati" Maritha narinje kugusura, nkuko umaze igihe unsura.
Maritha ati" rwose ni karibu.
.
Gusa maritha abona Liana agarukanye akajerekani yari yabajyaniyemo umutobe arikanga. Gusa arikoomeza nkaho ntacyo yishinja ndetse ntacyabaye.
Arabaza ati" Nonese ko mbona ugarukanye n'umutobe?
Liana ati" yego nifuje ko twawusangira.
Maritha arisetsa ariko yikanzemo ati" Nonese ubwo waketse ko???
Liana araseka ati" Oya nta kintu naketse pe!
.
Liana areba akana ka Maritha ati" akana nkusomye ku mutobe?
Akana kati' yego
Maritha ahita ahakana vuba na bwangu ati" Iya uwo mwana ntabwo ajya anywa imitobe.
Liana aramureba ati" Gute atawumywa kandi yaramaze kubyemera?
Maritha ati" Lians nawe abana urabazi ntabwo bajya bahakana. Nk'umubyeyi biba bisaba kuba hafi ukamurinda.
Liana aramwitegerezaaa ati" Uko urinda Umwana wawe rero niko nanjye ndinda Umugabo wanjye. Kandi uko ugize ubwoba n'impungenge zicyari kigiye kuba ku mwana wawe, wakabaye unatekereza no kubandi nawe ushatse kugirira nabi mbere yo kubikora. Wa murozikazi we.
.
Liana ahita amujugunyira akajerekane ke. Xander aba arahageze.
Liana ati" Umubyeyi nkawe akwiye gukorwa n'amasoni.
Xander areba Maritha ati" Uburyo nakubagahaga. Uburyo nagufatagamo.
Liana ati" Rega honey, uyu mugore si ibwa mbere yaragerageje ibi. Kandi awe arabizi. Nuko nagiye mba maso.
.
Martha yumva akozwe n'isoni.
Liana ati" umva mari, nyikubona bwa mbere nahise mbona neza umutima wawe. Kandi burya iyo uhuje amaso na sekibi urabimenya.
.
Liana na Xander bahita bava aho barigendera. Umugambi mubisha wa Maritha urapfubye. Amasaha arisunika, umunsi uratambuka haza undi munsi. Ni muri weekend. Xander na Liana babyuka batinze.
Xander akanguka mbere. Liana nawe aba afunguye amaso
Xander ati" Honey, hari ikintu ntakubwiye . Nararangaye !
Liana ati" Ntakibazo honey bibaho.
Xander ati" Sinzi niba ari ngombwa ko nabikora , ariko uriya Mugore Jeannette...
Liana ati" harya ndamwibuka!
Xander ati" uriya ufite restourant ngemurira nawe.
Liana ati" namwibutse.
Xander ati" namwemereye ko nzamusura
Liana araseka ati" Ese ubwo chr wabimwemereye gute ?
Xander ati" twaraganiriye ubwo narinamugemuriye arabinsaba. Kubera ko nawe yigeze kugera hano kunsura yabinsabye asa n'unyishuza.
Liana ati" akwishuza ko wajya kumusura?
Xander ati" yego.
.
Liana aramureba cyane ati" none uratekereza iki?
Xander ati" Ntacyo ntekereza Honey. Sinanabyibukaga. Ariko ndabigusangije nk'umugore wanjye tubiganireho turebe igikwiye.
Liana abitekerezaho ati".
.
Muri episode ya 48
Comments
Login to comment.
No comments yet.