Tukwifurije Noheri nziza n' umwaka mushya muhire wa 2026. Uzatunge kandi uhirwe.

Dukurikirane kuri WhatsApp Channel

Ujye ubona inkuru nshya, amakuru, inama, n'ubumenyi kugihe buri munsi.

Dukurikirane
ROMANTIC HOUSE S01 Ep 50

ROMANTIC HOUSE S01 Ep 50

Loading verse...
ROMANTIC HOUSE 
.
Episode 50
.
Duheruka ababyeyi ba Liana bahuje na Xander 
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Kwa Sentia we na Alpha bari mu byabo bambaye ubusa, Alpha amuri hejuru mu masaha y'ijoro. Barangije Alpha amuva hejuru yabize icyuya. Sentia nawe arabyuka.
Alpha afata telephone ajya kwicara ku ntebe iri kuruhande ahamagara, Mama Liana kuri telephone. 
Mama Liana na Papa Liana bari mu modoka bataha. Telephone irasona arabibona ko ari Alpha utangiye kubahamagara. Mama Liana asa nurakaye ahinduka kumaso..
.
Mama Liana ati" Dore cya kimara kirahamagaye?
Papa Liana ati" Mureke.
Mama Liana ati" Ni tutamwitaba se ?
Papa Liana ati" Mwitabe urebe icyo umubwira.
.
Mama Liana aramwitaba.
Alpha ati" mama bimeze bite ko nta makuru urampa?
Liana ati" Umva tuvugana tuvuyeyo
Alpha arishima ati" nizere ko umuzanye
Mana Liana ati" wihangane.
Alpha arahinduka ati" Ushaka kuvuga....
mama Liana ati" Ko twamubuze. Twahageze dusanga badahari .
.
Alpha ararakara cyane Sentia arabibona.
Alpha ati " ese mama ntimwari kwihangana mugategereza ?
Mama Liana ati" Tugategereza maze tukarara he muri kiriya cyaro?
Alpha yifata mu mutwe acanganyikiwe.
.
Sentia arivugisha ati" Nubundi ni Liana urimo kwirukaho!
Alpha ati" ntaribi mama ntakundi.
Mama Liana ati" ese koko ukunda Umukobwa wanjye bigeze aho?
Alpha ati" Ntamukunda ntabwo naba nta umutwe gutya.
Mama Liana ati" Urakomeza ushake ubundi buryo, natwe dukomeze tugerageze 
.
Mama Liana ava kuri telephone.
Papa Liana ati" Uriya mwana yaduhumuye amaso byinshi tutabonaga.
Mama Liana ati" Umwana yahoraga ansaba amatwi ngo mwumve ariko nkanangira amatwi. Numvaga arimo kuba ikimara.
Papa Liana ati" ariko hariya afite ubuzima kandi nirwo rugo
Mama Liana ati" Byibura nawe uba warambereye nka Xander. Ariko igihe cyose wumvaga uri Umugabo njye ndi Umugore ntacyo mvuze.
Papa Liana ati" Umva cher wirekarama ubu dushaje.
.
Twiyizire mu rugo kwa Xander muri ayo masaha y'ijoro. Liana afite akaguru ki nkoko arimo kwiruka azenguruka inzu. Xander arimo kumwiruka inyuma.
Xander ati" sha cher wahagarara koko  ukareka nkarumaho
Liana ati" Oya bea simbyemera
Xander ati" sha ni imbabazi
Liana ati" Oyaaaa.
.
Bakomeza kwiruka. Xander aramucunga maze ntiyakomeza kumurikira ahita akata asubira inyuma. Liana we azi ko Xander akiri inyuma ye. Ageze imbere agongana nawe yarazi ko amusize inyuma. Xander ahita amwaka uko kukuguru kw'inkoko arumaho cyane. Asubiza Liana gato.
Liana ararira ati" reba akantu unsigiye.
Xander aramufata aramuhoza.
Xander ati" ariko se ninde undirije Umukobwa. Igire mu mugongo.
.
Xander aca bugufi Liana ajya mu mugongo aramuheka maze amuzana aho bari gutekera amwicaza ku ntebe. Liana amuhereza nako kari gasigaye.
Liana ati" reka nkuhembe kubwo akanyenga umpaye baby.
Xander arayirya, arangije aranamusoma.
Liana ati" ariko se bea inkoko ko ari nyinshi cyane mu isafuriya iyo ufata iyawe?
Xander ati" iyawe wakojejeho utwo tunywa twawe niyo iba iryoshye.
.
Baraseka.
Liana ati" None chou uriyumva ute nyuma yuko Mama na Papa babonye neza ko uri Umugabo udasanzwe, Umugabo wanjye?
Xander araseka ati" Sinzi niba hari icyiza cyo kubigereranya nacyo. Ariko ubwiza bwacu bwarushijeho gukomeza gusagamba.
Liana ati"  Igitekerezo rero. Ejo reka tube tugiye mu mujyi kugira ngo ntangire process yo gutandukana na Alpha burundu.
Xander avuga amwenyura ati" Biremejwe Love.
.
Udacikwa na Episode 51

Comments

Login to comment.

No comments yet.

0Not allowed

Dukurikirane kuri WhatsApp Channel

Ujye ubona inkuru nshya, amakuru, inama, n'ubumenyi kugihe buri munsi.

Dukurikirane