logo

NEW TALENTS

Stories Group

ROMANTIC HOUSE S01 Ep 16

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
❤️❤️ ROMANTIC HOUSE🏡🏡

              ( Episode 16)

Duheruka hari icyo liana abonye arikanga akuka umutima


Story by Chris Nandi Ishimwe

Liana ubwo yakoraga amasuku aho xander ashushanyiriza akanabika ibikoresho bye, yahabonye igipfuka kidasobanutse arikanga ndetse yumva kimukuye umutima 

Arakomeza aracyitegereza cyane afite ubwoba akibazaho ati" iki kintu cyaba ari iki? Uko biri kose ndiyumvamo ko ari kibi  kandi ntabwo cyaba gifite aho gihuriya na Xander 

Arakomeza arakireba akibazaho ati" ubundi kiri hano gute cyageze hano gute ?

Areba kurugande abona akantu ashobora kuba yagufatisha atagikozeho, aragafata maze aragifata. Yigira inama yo kujya kujigunya, aniyemeza ko ntakintu agomba kukibwiraho Xander ngo atamukura umutima.

Ajya kujigunya, maze agaruka mu nzu akomeza, gukora amasuku. Asoje guhanagura hose mu nzu. Dode ko ari inzu nziza y'imbaho zingerera zimeze neza  biba bisaba guhanagura gusa. Aza koza ibyombo

Arumva asigaye aguwe neza. Arumva asigaye muri we afite amahoro adasanzwe atemba imbere mu mutima we 

Uko yoza yibuka nubundi umunsi umwe cyera.
Icyo gihe Xander yari yamusabye ko bahura anamubwira aho bahurira, Liana yabanje kwiraz inyanza atabishaka, ariko nyuma aza kubyemera aza gubura nawe ahantu muri coffee shop 
Xander amubonye aza yumvise anezerewe cyane 

Hari hashize igihe gito bose barangije kwiga. Xander yarahagurutse amuha ikaze 
Liana ataricara ati" Xander utibwira ko ngiye kumarana nawe umwanya hano
Xander atj" ntakibazo niyo byaba isegonda rimwe rirahagije. Ikingenzj nuko ubashije kunyitaba mbihaye agaciro gakomeye.

Liana aricara, Xander nawe arongera aricara ati" nonese wagize icyo ufata
Liana ati" Xander mbwira nikomereze
Xander ati" Liana ikintu cya mbere ntabura kukubwira nuko nkukunda 
Liana ati" Ibyo ndabizi wabimbwiye kenshi
Xander ati" nashakaga kukubwira ko nzaba ntegereje umutima wawe. 
Liana araseka ati" Xander am sorry ibyo ushaka ntabwo byakunda
Xander ati" Niba bitanakunda. Reka nkusabe ikintu kimwe. Ntuzigera wibagirwa na rimwe ko nkukunda. Aho uzaba uri hose, uwo uzaba uzabana nawe wese. Kandi igihe cyose uzabana unkeneye nzaba mpari
Liana araseka ati" Xander , koko urumva nzaba nkwibukamo ibiki? Ko nzaba ndikumwe nuwo nkunda, koko urumva wowe nzaba nkwibuka mu biki? Ikindi reba ubuzima bwawe, nawe wifate wirebe uko umeze. Dushyize mu gaciro koko urabona ndi umuntu uzagukenera koko! Ahubwo wowe fata ubuzima bwawe bushya ugende wiyubake.

Liana maze arahaguruka aramureba ati" Xander bye kandi njye nawe reka tugarukire hano.

Liana amusiga aho aragenda. Gusa agenda atekereza kumugambo ya xander , kandi agenda yibuka uzindi nshuro zose  Xander yagiye amwereka ko amukunda. 
Yageze mu rugo iwabo akomeza kubitekerezaho cyane, kugeza ubwo umutima we yaratangiye kumva afatwa.

Litha na Diane baje iwabo mu rugo kumusura..
Liana ababwira ko yumva wagira ngo yatangiye gukunda, Xander. Litha na Diane baramusetse bumuha inkwenene

Diane ati" ni ko se mabuja ufite imitima ingahe?
Liana ati" umwe
Diane ati" Noneze ko ukunda Alpha, utangiye kumva ukunda na Xander gute ?
Liana ati" ariko Alpha aracyari umusore uri stranger kuri njye 
Litha ati" ariko aragukunda.
Liana ati" Kimwe nuko Xander ankunda.
Litha ati" Nonese ariwe na Xander ninde ukwiye kuba Umutima wawe?

Liana ati" sinzi, gusa ndumva umutima wanjye urimo kujya kwa Xander
Diane ati" kubera iki?
Liana ati" simbizi
Litha ati" Liana reka ubugoryi mu rukundo. Urukundo ruzima ukwiye ni urufite icyo rumaze. Xander urabona ari umusore wakumarira iki? Ugize amahirwe ubona umuore uri class mwiza mu mpande zose ufite n'amafaranga none ngo Xander
Liana ati" ariko ndumva ariwe umutima urimo kumbaza nubwo mwirengagiza.

Diane ati" Liana banza utuze utekereze neza. Urukundo rw'amarangamutima gusa, siyo si turimo uyu munsi. Ukeneye urukundo rufite icyo rumaze naho rukugeza.
Liana ati" Ese buriya urukundo rwakabaye rugira impamvu?
Diane ati" ahubwo se kubera iki rutazigera? Ese nawe urashaka kujya kuba mu buzima bubi ngo ni ukubera urukundo?  Ese washonje wambaye ubusa, urwo rukundo uvuga rwaba rumaze iki? Tekereza neza wibura ubwenge
Litha ati" Liana, Diane aravuga ukuri. Urukundo ni urufite icyo rumaze ukeneye umugabo nyamugabo. Unugabo uzatuma umugore usobanutse.
Liana yabitekerejeho cyaneeeee


Liana amaze kwibuka ibyo, amarira yamaze kuzenga mu maso. Ahindukiye abona Xander ahagaze inyuma ye.
Xander ati" chr urimo gutekereza ibiki byakujyanye kure 
Liana yihanagura amarira ahita aseka agaragaza ko ntacyo yatekerezaga

Xander aza hafi ye amufata mu nda amuturutse inyuma.
Xander ati" Chr uzi view imwe nziza yaburaga muri iyi nzu kugira ngo irusheho kuba nziza ?
Liana ati" wapi ntabwo nyizi
Xander ati" Ni wowe. Umaze kugera muri iyi nzu. View y'ingenzi yaburaga kugira ngo akazu kanjye kabe noneho kuzuye ubwiza bwose ni wowe.
Liana aramwnyura maze arahindukira barasomana.
Xander ati" warakoze kuza Love 

Kurundi ruhande muri centre yaho.  Jack akomeje gushakisha Liana. Noneho yaje anafite amafoto ye. Asohoka mu modoka agenda ayahereza abahise n'abagenzi ababaza niba bazi uwo Liana.  Arimo agenda abazaaaaa aba ahuye ba Maritha agiye kwambuka umuhanda ngo yinjire mu gasoko

Nawe amuhereza ifoto ya Liana amubaza niba amuzi
Maritha areba ifotoooooo 


Udacikwa na Episode 17

Comments