Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
❤️❤️ ROMANTIC HOUSE 🏡🏡
.
( Episode 13)
.
Duheruka Liana asanganira Xander bahuriramo hagati mu kibaya cy'imirima itoshye.
Story by Chris nandi Ishimwe
Liana yicaye muri class, afite igikomere ku kaguru yagize ubwo yari kuri moto aza ku ishuri. Moto yariho yakoze impanuka bitura hasi ariko kubwo amahirwe ntiyapfa , agira igikomere gusa. Litha na Diana bahagaze iruhande rwe. Barimo kumubwira ko akwiye kujya kwa Muganga.
Liana ati" Oya ndabanza nkore Exame
Litha ati" Umva Liana ibya Exame bizaba biza nyuma banza wite kubuzima bwawe
Diane ati" ese urabona ubasha kuza gukora ufite ububabare bungana gutyo
Liana ati" ndihangana kubera ko sinshaka kuzakora iyi exame njyenyine.
Litha ati' Liana please watwumvise kweri
Liana ati" ndabibona ko mu mpangayikiye. Ariko ndabanza nkore exame pe!
Litha na Diana bagatungurwa no kubona ukuntu atarimo kubumva
Liana ati" mutumva ko ntarimo guha agaciro kuba mumpangayikiye. Ariko ubu nibwo nariniteguye neza iyi exame tugiye gukora.
Litha ati" turakumva ariko...
Liana amuca mu ijambo ati" Litha ndabasha kubicamo.
Ikirere kiranasa nabi hanze harakonje cyane.
Kurundi ruhande Xander ari muri Pharmacy hari imiti arimo kugura na bandana ayishyira mu gikapu, maze aragenda, abanza kuza kuri kantine agura icyayi n'umukate aranywa. Asoje , areba mu gikapu akurmo icupa rinini ry'icyuma ahereza Umukozi ukora aho muri kantine amusaba ko yamushyiriramo icyayi atwara, akamuha n'umukati. Barabimukorera maze aragenda aza mu kigo.
Aza muri Class aho Liana na ba Litha bari.
Diane amubona mbere ati' dore ya rwihambirizi yawe iraje.
N'abandi baramureba. Xander akomeza atera intambwe gake abegera, Litha aramwitambika.
Litha ati' Ese nubu wa musore we uracyakomeje gushaka kwisumubukuruza?
Xander azunguza umutwe ati" oya. Kandi niyo nabigerageza sinareshya namwe.
Litha ati' None ko ubizi wahaye umukobwa wacu amahoro?
Xander ati" Ariko ntamahoro namubujuje.
Dianaa ati" Guhora umugenda inyuma , hari iteshamutwe rirenze iryo?
Xander ati" mwe ariko niko mushaka kubibona, mugihe njye aruko mba numva mwitayeho cyane kubera ko mukunda. Kandi urukundo ntabwo rwo rugendera kuri ayo mategeko y'ibyiciro by'abantu.
Baramuseka.
Litha ati" mbega umusore w'akamara!
Diana ati" aho rero niho ubera ikigoryi. Kuva wavuka nihe wabonye amaboko atareshya ataramukanya!
Uko bannyuzura Xander, Liana arimo kubireba gusa. Ariko muri we nubwo abyirengagiza nkana , aba abona neza ko Xander amukunda byanyabyo.
Litha ati" Xander katisha vuba agatafari kawe ugende uve hano
Xander areba Liana bahuza amaso.
Xander ati" ariko simwe nje kureba, Liana niwe wambwira gutyo
Litha na Diana barahindukira bareba Liana, nk'abazi neza ki nawe agiye guhita araburiza Xander.
Liana ati" Xander urashaka iki?
Litha agwa mu kantu ati" Liana, uyu uramubaza iki?
Xander yegera imbere ati" hari icyo narinkuzaniye cyagufasha muri aka kanya.
Diana arabiseka ati" ubwo uje kumwiguraho.
Xander ati" ese mwe mufite ikihe kibazo? Basi niba muri inshuti za Liana nziza , mwakabaye mubona neza icyo akeneye muri aka kanya nikimukwiriye
Diane ati" Nibyo turimo gukora rero. Turimo kumurinda inzererezi nkawe
Xander biramubabaza ariko arisekera gusa arabareka
Liana ati" Xander ikintu uvuga ko nkeneye unzaniye niki?
Xander aza imbere ye neza, aca bugufi, ashyira igikapu hasi, akuramo imiti na bandana.
Diane na Litha baraseka.
Xander arabirengagiza atata akaguru ka Liana.
Liana arakamwaka ati" Buretse gato.
Xander aramureba
Liana ati" Kubera iki ugiye gukora ibi?
Xander ati" Liana, mukanya ugiye gukora exame. Kandi nizera ko waje wayiteguye neza. Niyo mpamvu ukeneye no kuza kuyikora umeze neza. Tekereza ibyo gusa. Ntayindi mpamvu igige gutuma nkora ibi. Ntabwo ari ubuvuzi ariko ni ubufasha bwibanze basi
Liana yumva nibyo kandi bikora kumutima we.
Xander arongera afata akaguru ke maze ashyiraho umuti, arangije ashyiraho bandana
Xander ati" byibura birakoroherezaho akanya gato uze gukora neza.
Liana arishima imbere muri we, yitegereza Xander mu maso, abona neza urukundo ruri mu maso ye
Xander arongera akora mu gikapu akuramo rya cupa azanyemo icyayi, aramuhereza amuhereza n'umukati
Xander ati" haranakonje. Ahari ibi nabyo byagufasha.
Xander arangije arigendera, Liana amukurikiza amaso.
Litha na Diane bareba Liana
Litha ati" ubwo wasanga umutima wawe ugiye gutwarwa nutwo tuntu tw'amafuti akoze.
Liana ati" Umva uko nabyirengagiza kose uriya Musore arankunda
Diana ati" natwe ibyo turabizi ko agukunda.
Litha ati" ariko se kuba agukunda byagufasha iki bimaze iki?
Liana atangira kunywa icyo cyayi, Xanxer amuzaniye. Aha no kuri ba Litha nabo bakinywaho.
Liana araseka ati" Nukuri sinarinzi ko muza kukinywaho
Diane araseka ati" ibyabapfu se...
Liana amuca mu ijambo ati" Oya sha mwikabya uriya musore aramfashije ntabwo ari umupfu.
Tugaruke aka kanya, Liana aciye bugufi imbere ya Xander arimo kumwambika inkweto zo hasi ( kampambiri ) yaramuzaniye. Yibukaga uko Xander yagiye amwitaho bari kwishuri. Uki amwambika, yibukaga ukuntu nawe yamufashije amwitayeho cyane kiriya gihe yari yakoze impanuka.
Uko abyibuka azenga amarira mu maso.
Xander abona Liana yagumye hasi, maze nawe arapfukama amurebye mu maso abona arimo kurira. Amuhanagura amarira.
Liana avugana ikiniga ati' Xander mbere hose nabonaga urukundo rwawe. Ariko kubwo inama z'inshuti naheze mu mwijima w'inama mbi zabo, amaso yanjye ndayafunga kandi areba
Xander aramufata amuryamusha mu gituza cye.
Xander ati" wikomeretsa umutima wawe, kuko aka kanya tugomba kwishimira ko turikumwe.
Xander amureba mu maso cyane ati""""""""
Next episode 14
Comments