logo

NEW TALENTS

Stories Group

ROMANTIC HOUSE S01 Ep 35

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
ROMANTIC HOUSE 
.
Episode 35
.
Duheruka, Liana abwira Xander ibyuko Alpha yamubazaga ibya Password ntawe atazi
.
Story written by chris Nand Ishimwe
.
Xander, akomeje kumushushanya baganira. Nawe yibaza kuri iyo Password ya coffre fort Liana yabajijwe, Liana nawe niko arimo gutekereza agerageza kwibuka ibyayo. Barebane bahuze amaso bose batekereza 
Liana aseka avuge ati" Chr nyine urimo kwibaza ibyiyo Password?
Xander ati" cyane rwose! Ahubwo se wowe waba uzi ibyayo?
Liana aseka amubwire ati" kandi chr narimaze kukubwira ko ntazi ibyaribyo..
Xander ati" nonese kuki yayikubazaga? Byumvikane ko we atekereza ko waba uzi ibyayo
Liana ati" yego , kubera ko niyo mpamvu ahari yamfataga neza cyane, anyereka ko yahindutse.
.
Xander yumve biteye amatsiko ase nurekera gushashanya gato, abyibazeho cyane.  Liana abona bitwaye intekerezo za Xander araseka 
Liana ati" Chr utambwira ko bigiye kugushyushya umutwe ubitekerezaho?
Xander ati" sinabura kugitekerezaho kuko ni ikizatuma akomeza kugushaka
Liana ati" ariko uburyo najemo ntazigera amenya irengero ryanjye.
Xandee ati" Chr tubyizere gutyo? 
Bararebana.
.
Kurundi ruhande, Lucas na Alpha bageze aho Liana yariyaje gusohokera. Bahagaze barabakira. Alpha avuga serice ashaka nk'undi mukire wese. Avuga ko akeneye kubona amashusho ya cctv camera zaho niba zihari. Babanje gusa n'ababyanga. Ariko imbaraga z'amafaranga zirakora. Aberetse bemera kumufasha no kumuha iyo service. Baza muri controle room kubereka. Ubishinzwe agenda abereka amashusho atandukanye y'uwo munsi. Bagera aho babona uko Jack na Liana baje. Aho Liana yagiye kwicara nicyabaye cyose. Babona nuko yahagurutse akajya kuri toilet. Amarayo akanya hashize akanya aragaruka aricara. Nyuma yundi mwanya babona Tom agenda asatira aho Jack yarahagaze, atangira gushwana nawe, hashize akanya haza abandi basore bakomeza guhangana na Jack. 
.
Hashize akanya babona Liana yahise ahaguruka ava aho yicaye aragenda. Ariko ntibibona ngo yahise ajya he.
Alpha abaza niba ntazindi camera ziri mu gice Liana babonye ajyamo. Uwa Controle room ati" ntazindi camera mberetse amashusho yose ya cameras dufite hano 
.
Alpha na Lucas bava aho  bagaruka mu modoka, bibaza aho Liana yahagurutse agana nuko byagenze.
Alpha aribaza ati" buriya Umugore wanjye yahagurutse agana he ko ubona ariya mabandi yatatse jack ariko ntajye mu cyerekezo umugore wanjye yariyicayemo ngo wenda tuvuge ko bahise bamushimuta?
Lucas ati" cyangwa ubwo yaravuye hariya bahise bamushimuta? 
.
Bakomeza gutekereza uko byagenze birabacanga
Lucas ati" ariko se icyo kwibaza? Ni gute abantu batakiye umuntu nkaba aba securite ba hano ntibagire icyo babikoraho
Alpha ati" ariko ntabwo twigeze tuvugana nabo ngo tubabaze uko byagenze. Ahubwo reka nabo tuvugane nabo
.
Barongera basohoka mu modoka bagaruka hahantu kuvugana na ba securite baho
.
Tuze muri Company mu kazi. Akazi kaba kajya mbere. Litha na Diana baribaza impamvu Liana batarabona agaruka mu kazi, kandi yaragarutse mu rugo rwe. Muri uko kubyibazaho Diane afate telephone amuhamagare. Telephone icemo ariko iveho atamufashe. Yongera kumuhamagara nabwo bigenda uko
Litha aramubwira ati" mureke.
Diane ati"ese ubu uku ntabwo ari ugushaka kutwicaho?
Litha ati" ibyo ntabwo twabimenya aka kanya, ariko se kuki yabikora ?
.
Tugaruke kuri Alpha na Lucas barimo kuvugana na securite waho bamubaza icyabaye kuri uwo munsi.
Securite arababwira ati" twebwe twabonye abantu  barwana. Tugiye gukiza batubuza kwivanga mu byabo batubwira ko uwo muntu barimo gukubita ari uwabo barimo kumuhana.  Bahise bamukura aho bamushyira mu modoka baramujyana. Twe twanze kwivanga twatekereje koko bari mu byabo
Alpha abagare avuge ati" namwe ntabyanyu rwose. Bahohotera umuntu mureba ngo bari mu byabo
Lucas ati" nonese ntamugore wabonye abo basore batwara? Ndavuga umugore wari wazanye nuwo musore ?
Securite ati" oya, kubera ko uwo mugore yasohotse hano agenda mbere yabo.
.
Alpha na Lucas bumva ni amakuru mashya babonye bararebana.
.
Twigarukire mu rugo kwa Xander , afite amarangi aracyakomeje gushushanya umugore we. Xander amusaba guhindukira kuko agiye inyuma ku gice cy'umugongo. Liana arahindukira, Xander akomeza gushushanya baganira 
Liana ati" Chr uretse ko nanjye bitarimo kumvamo. 
Xandee ati" birumvikana, kuko nawe wabajijwe ikintu wumva utazi. Ariko uko biri kose urakizi.
Liana ati" nonese chr nkaba narabyibagiwe ?
Xander ati" Birashoboka ko waba warabyibagiwe bitewe na Depression wabagamo watewe nuko wafatwaga nabi, Alpha aguhohotera buri munsi. Ahubwo reka nkubaze. Uwo Fabien nyiri coffre fort we uramwibuka ?
Liana ati" we ndamwibuka, kuko niwe wari Chairmn wiriya Company Alpha afite 
Xandee atangare ati" ngaho ! Ayo nayo ni andi makuru.
.
Uwo mwanya telephone ya Liana irasona abone ni Mama we umuhamagaye, abibwire Xander amubaze icyo akora.
Xander ati" wowe mwitabe wumve .
Liana yibaze ati" Ubu ahise amenya ko nongeye kuva mu rugo.
.
Liana akanda yes, aritaba.
.
Udacikwa na Episode 36

Comments