Tukwifurije Noheri nziza n' umwaka mushya muhire wa 2026. Uzatunge kandi uhirwe.

Dukurikirane kuri WhatsApp Channel

Ujye ubona inkuru nshya, amakuru, inama, n'ubumenyi kugihe buri munsi.

Dukurikirane
ROMANTIC HOUSE S01 Ep 44

ROMANTIC HOUSE S01 Ep 44

Loading verse...
ROMANTIC HOUSE 
.
Episode 44
.
Duheruka Liana yibuka uburyo Fabien yakundaga kumwita ko ari Umukobwa we.
.
Story by chris nandi Ishimwe.
.
Umunsi umwe Liama akari umukobwa bisanzwe atarabana na Alpha.   Yari muri office ye n'ubundi yakoraga muri iriya company isigaye ari iya Alpha. Hari raporo yaramaze gutunganya meza maze arahaguruka ava muri office ye yerekeza muri office ya Fabien. Uwo Fabien niwe wari hejuru y'abandi bose muri company. Niwe wari nyiri companya nk'umuntu wari foundateur , akaba ari nawe warufite imigabane myinshi.
Liana yaje muri office ye amuhereza iyo repory yaramaze gukora. Fabien yakiriye iyo report ayirambika  kumeza.  Liana agiye gusohoka, Fabien yaramuhamagaye. Liana arahagarara arahindukira aramureba.
Fabine ati" Garuka hano
.
Liana agaruka imbere ye 
Fabien ati" Ni joro uze kuza iwanjye ndashaka kuganira nawe.
Liana ati" Ntakibazo sir ndaza kuza.
Fabien ati" Ngaho isubirire mu kazi kawe.
.
Liana yasohotse muri Office ye ahura na Alpha icyo gihe yari chr we batarabana.
Alpha ati" Chr ko utinze muri Office ya Fabien yakubwiraga iki?
Liana ati" ansabye ko naza kujya iwe ni mugoroba 
Alpha ati" Kubera iki?
Liana ati" simbiz pe 
Alpha ati" ariko Chairman banza agukunda cyane.
Liana ati" Yego, kubera ko akunda kubimbwira kenshi.
Alpha ati" Ibyo n'ibyiza chr , ariko ntazarengere ku mugore wanjye. 
.
Baraseka. Maze Liana arakomeza ajya muri office ye, Alpha nawe akomeza aho yarimo agana. 
Mu masaha y'umugoroba akazi karangiye batashye. Litha na Diane baje kureba Liana ngo batahane..liana ababwira ko atajyana nabo agiye mu rugo kwa Chairman.
Litha ati" sha Liana imigisha yaragusekeye impande zose. Ufite umusore w'umukire cyane mukundana na Chairman akaba agukumda cyane.
Liana araseka ati" Nyine ubwo ndi mubihe byanjye. Nizere ko ntafuhe.
Diane ati" sha ntafuhe nukuri.
.
Uwo mwanya hahise haza imodoka irenze igiye gutwara Liana. Liana ayicokamo imodoka imujyana kwa Chairman wa company Fabien. Asohoka mu modoka agenda yinjira mu nzu. Ntacyamutunguye cyane kubera ko n'ubundi yakundaga kuza muri urwo rugo kenshi. 
.
Akigera muri salo yaho ngari cyane birenze wagira ngo ni salle, yahuye n'abahungu ba Fabien bagiye muri shwo zabo bakundaga kujyamo. Yarabasuhuje  maze arakomeza ajya imbere yakirwa n'Umukozi wagombaga kumugeza aho Muzehe Fabien yicaye 
Ahagaze hari ahantu heza muzehe akunda kwiyicarira arimo gufata amafunguro. Muzehe yaramwakiriye yishimye cyane. Liana aricara nawe. Muzehe amuha ikaze kumeza, Liana nawe atangira kurya.
Nyuma ya kanya Muzehe yatangiye kuvuga.
Fabien ati" Liana mukobwa wanjye
Liana ati" Karame.
Fabin yaramwitegereje cyane ati" ese wakwemera kumbera umwana w'Umukobwa burundu ?
Liana asekamo ati" ese nakwanga uwo mugisha naba ngiriwe. Sinawanga.
Fabien ati" Ndanezerewe cyane. Warankoreye kandi wankoreye neza ndakwishimira.
Liana ati" Murakoze.
.
Fabien ati" Mfite abana babiri babahungu. Ariko mbere yanjye mbabara nkaho badahari.
.
Liana abyumvise, yumvise agize amatsiko adasanzwe ndetse bitanumvikana. Agiye kugira icyo abibazaho Fabien ahita amusubiza ataranabaza.
Fabien ati" Ndabizi ko ari inkuru igicanze ndetse iteye amatsiko ariko yo tuzayiganira ubundi. Ahubwo ikindi ugomba kumenya. Muri iriya company nk'ikijwe n'inyamanswa zasamye zishaka guconcomera. Bariya bose ubona ntabwo ari abantu beza. Ntuzagire uwo wizera numwe. 
Liana ati" ndakumva.
.
Fabien yarahagurutse areba Liana aramubwira ati" Haguruka..
.
Liana nawe arahaguruka, bava aho barimo barira, maze muzehe amujyana mu kindi cyumba. Icyumba cyiza kirenze cyane.  Hari ahantu Muzehe yafunguye. Harimo Coffre fort..amaze kuhafungura asaba Liana kwegera imbere.
Liana yagera imbere.
Fabien ati" Ngiye kukubwira Password yiyi Coffre fort .
Liana yarikanze ati" Kubera iki se ?
Fabien ati" Kubera ko nkwizera. Igihe nzaba ntagihari mi wowe gusa uzaba uzi password yayo. 
Liana ati" Nonese ko nzayikoresha iki?
Fabien ati" Uzamenya icyo kuyikoresha igihe nzaba ntagihari.
.
Fabien yamubwiye iyo password. Liana nawe arayimenya arayimira..
Fabien ati" Bariya bana ni baba barabaye abantu ndakwinginze ari wowe uzagira icyo ubamarira..ariko ni baba batarabaye abantu uzabihorere. Icyo gihe uzamenya icyo ukwiye gukora. Uranyumva.
Liana ati" Ndakumva nubwo bicanze.
Fabien  araseka ati" Ntabwo nshaka ko naziriya nyamanswa zizarya umuruho wanjye. Byumve gutyo mukobwa wanjye. Kandi wowe ndagusebye nubwo ufite amaraso ashyushye no kwifuza kwinshi ariko uzabe Umuntu muzima.
.
Liana nibyo yibukaga. Yararyamye muri ya masaha y'igicamunsi .maze arabyuka aza hanze asanga Xander arimo gutunganya amashu. Aza hafi ye.
Xander aramureba ati" Chr ko ubyutse kare umaze ibitotsi?
Liana ati" Yego. Honey hari icyo nibutse. Muzehe Fabien atarapfa yanyitaga Umukobwa we. Ndetse koko na Password ye yarayimbwiye.
.
Udacikwa na Episode 45

Comments

Login to comment.

No comments yet.

0Not allowed

Dukurikirane kuri WhatsApp Channel

Ujye ubona inkuru nshya, amakuru, inama, n'ubumenyi kugihe buri munsi.

Dukurikirane