Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
❤️❤️ ROMANTIC HOUSE 🏡🏡
( Episode 19)
Duheruka, Liana atangajwe cyane n'ikintu Xander yaragiye kumwereka.
Story by Chris nandi Ishimwe
Liana aza imbere y'igishushanyo cy'agatangaza Xander amaze kumwereka. Agikorakoraho yumva yuzuye ubwuzu imbere muri we. Arakireba cyane aracyitegereza, maze arongera areba Xander
Xander ati" urabona ari cyiza se ?
Liana ati" uri Umuhanga. Ufite impano idasanzwe imbere muri wowe
Xander ati" ndacyeka noneho icyo wabonaga kibura muri iyi nzu kirabonetse
Liana ati" Umutima wanjye unejejwe nacyo
Xander atera intambwe aramwegera aramufata..liana amureba mu maso
Xander ati" Impamvu ntagishushanyije mbere nuko utari muri iyi nzu.
Liana ati" ndakumva
Xander ati" kuza kwawe rero byabaye igihe cyiza nabonaga ngiye kuzuza inkuru yanjye ishushanyije.
Liana arahindukira arongera areba igishushanyo.
Ni igishushanyo cyiza cyane. Xander yagikoze arikumwe na Liana. Ni foto yakoze mu bugeni bubajwe kandi bushushanyije ye na Liana.
Liana ati" ndanezerewe.
Xander ati" ntiwakumva ukuntu nanjye nezerewe
Kurundi ruhande Lucas shoferi wa Alpha ari mu modoka ari mu nzira agenda.
Aza muri karitsiye imwe, aparika imbere ya gapangu ava mu modoka akomanga kuri ako gapangu, Diane aza gufungura, Lucas arinjira
Diane ati" Lucas urakora iki aha?
Lucas ati" ndacyeka ntabwo wakabaye umbaza ibyo
Diane areba ku isaha maze aramureba ati" wakabaye urimo kujyana boss ku kazi
Lucas araseka ati" Uyu munsi Boss ntabwo ajya mu kazi
Diane ati" kubera iki?
Lucas ati" agiye kwakira umugore we
Lucas arikomeza yinjira mu nzu ya Diane. diane amuza inyuma
Diane ati" uravuga ibiki ngo agiye kwakira umugore we
Lucas ati" Liana yabonetse ahantu ari.
Diane agwa mu kantu ati" nonese, mwaje gusanga yari yaragiye hehe?
Lucas ati" sha ari mu gace ka kure ki cyaro
Diane ati" ngwiki? Nonese Liana yagiye mu cyaro gute ? Kuhakora iki?
Lucas aramufata aramukurura aramwiyegereza ati" kubera iki ushishikajwe nuko tuganira ibya bandi
Diane ati" Liana ni inshuti yanjye
Lucas ati" uriya ni Umugore ufite urugo rwe. Reka turebe ibyacu
Lucas atangira kumusoma. Diane aramwiyaka.
Lucas ati" bite se kandi ufite ikihe kibazo?
Twigarukire kwa Xander na Liana. Xander arimo gusuka igikoma. Liana aracyambaye ubusa yicaye aho muri salo
Xander amaze gusuka arakizana atereka imbere ya Liana. Azana nibyo bafatisha.
Liana ati" sha nuko iyi nzu yubatse mu buryo budakonja. Nakabaye ndimo ntitira
Xander ati" iyi nzu yanjye ntabwo ari inzu ihenze. Ariko nayubatse mu buryo bw'ubugeni. Sinakubwiye ko igitekerezo cyo kuyubaka nagikuye kuri wowe
Liana araseka ati" ariko ntabwo arinjye wakubwiye uko uyubaka
Xander ati" kugutekerezaho gusa, nibyo byampaye inganzo y'igishushanyo mbonera cyayo
Kurundi ruhande Jack ari mu muhanda arimo kuza muri ako gace aje gutwara Liana
Alpha nawe, yicaye mu cyumba afite ifoto ya Liana arimo kumureba.. arumva anejejwe nuko Liana bagiye kumumugarurira. Muri ako kanya telephone ye irasona. Arayifata, abona ni Nyirabukwe mama wa Liana urimo guhamagara aramwitaba
Alpha ati" Muraho neza mma
Mama Liana ati" alpha mwana wanjye umeze ute ?
Alpha ati" ndaho
Mama Liana ati" nubu nturamenya aho umugore wawe ari?
Alpha ati" nahamenye
Mama Liana ati" ngo yari yagiye he?
Alpha ati" umukobwa wanyu muramuzi. Gusa ntabwo arangeraho neza ngo mubaze
Mama Liana ati" ese uriya mwana ko yari muzima yabaye iki?
Alpha ati" Ikibazo cya Liana, ntabwo yigeze akura ngo amenye ko ari umugore wubatse.
Mama Liana ati" Sinzi niba nakubwira ngo ujye wihangana.
Alpha ati" ntakundi. Kubaka si ikintu kiba cyoroshye.
Mama Liana ati" nkunda ko ugira umutima wihangana. Gusa nagera aho uze kumenyesha.
Alpha ati" yego
Bava kuri telephone
Tugaruke kwa Xander na Liana baracyarimo kwifatira breakfast.
Liana ati" nonese bea ndakomeza nambere ubusa
Xander ati" hari igishushanyo nshaka gushushanya
Liana araseka ati" urashaka gukora icyo nambaye ubusa
Liana araseka
Xander ati" wiseka bea! Ubusa bwawe ni kimwe muri view yakataraboneka iriho mu isi
Liana ati" ubwo se uzayishyira he bea!
Xander ati" kumusego wanjye mu cyumba
Liana ati" mbega wowe!
Xander ati" uri mwiza, ntashushanyije ubwo bugeni bugize umubiri wawe, ese ubwo naba narakoze iki?
Baraseka
Basoje kurya no kunywa, Xander ategura agatebe Liana yicaraho. Amaze kugategura aza imbere ya Liana aramuterura
Liana araseka ati" Umunyenga!
Baza aho ateguye agatebe agiye kumwicaza abanza kumusoma amabere maze abona kumwicaza.
Liana ati" I love you
Xander ati" I love you tool
Xander sasa afata ibikoresho bye atangira kumushushanya.
Liana ati" Chou ujye umbwira uko nifata
Xander ati" Yego mwamikazi wanjye
Bagaseka.
Uwo mwanya bumva hanze ukomanga. Birabucanga
Liana ati" ukomanga hano ku rugi aturutse he ?
Xander ati" nanjye biracanze. Reka ndebe uwo ariwe.
Xander abanza kujya kuzana ishuka ayihereza Liana arayifubika. xander aza kumuryango, afunguye abona ni Jack ..ntabwo amuzi
Xander ati" urinde ugeze hano gute ?
Jack ati" nitwa Jack nje gutwara liana
Xander ati" uje gutwara Liana nkande urinde ?
Jack ati" ahubwo arihe tutagiye kunanizanya
Liana arabyumva arikanga agiye guhaguruka ngo ave muri salo. Jack asunika Xander aba yinjiye..liana amubonye arikanga
Xander ati" wa kigabo we urashaka iki?
Jack yirebera Liana ati" Liana tugomba kuva hano. Umugabo wawe aragukeneye.
Liana ati" Alpha ntabwo akiri Umugabo wanjye ukundi
Jack ati" Liana ntabwo wahakana umugabo wawe
Liana ati" ibyanjye nawe byararangiye
Jack ati" Wivuga gutyo kuko ntuzi igihe amaze gushaka. Kuva wagenda Alpha ntabwo yongeye gusinzira narimwe
Xander afata Jack ati" nsohokera mu rugo
Jack afata Xander aramuniga ati" wa kantu we wowe nkuraho urusaku. Ubundi ni gute akantu nkawe karikumwe n'Umugore wa Boss?
Jack ati" Liana ni Umugore wanjye. Nsohokera mu rugo
Jack akuramo imbunda arayimutunga, maze areba Liana.
Jack ati" Liana turagenda kuneza cyangwa bigende nabi aka kagabo mbanze nkice.
Liana abona bagiye kwica Xander biramucanga icyo gukora
Udacikwa na Episode 20
Comments