logo

NEW TALENTS

Stories Group

ROMANTIC HOUSE S01 Ep 7

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
❤️❤️ ROMANTIC HOUSE🏡
.
      ( Episode 7)
.
Diheruka, Xander ubwo yaravuye mu murima yakiriwe nijwi rirenze ry'agatangaza ririmba indirimo nziza.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Xander , umutima we watwawe n'indirimbo Liana arimo kuririmba. Ijwi rye n'amagambo y'indirimo arimo kuririmba, baragera kumutima wa Xander bifite imbaraga zidasanzwe. Xander ahagarara akomeza kumva ubwo buryohe bw''impurirane.
.
Liana nawe akomeza gukora mu inganzo aririmba amwitegereza. Hashize akanya Xander yongera gutera intambwe agenda amusanga , maze yicara hafi ye kugira ngo akomeze amwiyumvire bihagije.
.
Liana nawe akomeza kumuririmbira amuhanze amaso.
.
Bigera aho noneho agera ku indirimbo Xander nawe azi maze barafatanya bararirimbana. Baririmba indirimbo zitandukanye z'urukundo. 
.
Abaturanyi n'abagenzi batandukanye bigera aho bamwe bahurura baza kureba.
.
Bamwe bumva bagize inyota y'urukundo babonana abo bantu, abandi bumva babagiriye ishyari. ( Murabizi muri societ habamo ingeri z'abantu batandukanye) 
.
Liana na Xander bamaze kuririmbaaaa bararebana, bose buzuye kumaso ubwuzu n'amarangamutima  y'urukundo. Bafatana mu biganza..
Liana aravuga ati: Xander uri icyubahiro n'agaciro by'umutima wanjye. 
Xander ati: Urakoze cyane. Kimwe nuko mbasha kuba ibyo uvuze bitewe nuko nawe uhari. Liana nanjye ubwanjye ntagisobanuro naba mfite igihe utari hafi yanjye.
.
Liana ati" Nakomeje kwibaza kare uko imyaka ikurikiyeho yari kuzagendekera igihe ntarikuba narabashije kubona umucunguzi w'umutima wanjye 
Xander amukomeza mu kiganza ati:  ni kimwe nuko nanjye nibazaga niba narigushobora gukomeza kwihanganira imyaka yarikubukurikireho 
.
Abantu barumva ayo magambo akomeye babwirana. Bamwe agakora kumitima yabo, abandi bakumva barushijeho kumva ishyari 
.
Liana maze arahaguruka apfukama imbere ya Xander.
Xander ati: Honey urakora ibiki?
Liana ati: Xander niki umutima wanjye urimo kunsaba gukora.
Xander ati: Oya ntampamvu honey
Liana ati: Oya reka mbikore.
Xander ati: Liana, ntabwo byari ikosa.
Liana ati: ryari ikosa.  Kuki natumye umutima w'Umugabo nkawe uca mu mahwa?
Xander amufata ibiganza aramugagurutsa. liana aguma hasi.
Liana ati: am sorry 
Xander ati' ntacyaha ufite cyo kubabarirwa .
Liana ati: mfasha ubohore umutima wanjye , nkire kwicuza mfite imbere muri njye 
Xander ati: ndakubabaririye 
.
Liana abona guhaguruka maze barahoberana 
.
Abaturage bameye babakomera amashyi.
Abanyamashyari bamwe barajujura bati:  Biriya barimo se n'ibiki? Ubundi bo bariya bazamara igihe kingana iki bameze kuriya bataramera nkatwe.
.
Liana na Xander barahoberana cyanedee
Liana ati: I love you 
Xander ati; I love you more 
Liana ati: duteke.
Xanser araseka ati: yego duteke.
.
Xander arahindukira arabareba ati" Mwakoze kuza, ariki namwe mwakabaye muri mu ngo zanyu muzishimiye gutya. 
.
Abaturanyi baragenda. Liana yitegereza guitary yarimo acuranga arayifata areba Xander 
.
Yibuka uko yabonye Guitary.. cyagihe ubwo yaravuye mu murima kureba Xander maze akagaruka mu rugo hari ibyo aje gukora.. .  Yaje gukora amasuku mu rugo atandukanye. Ageze mu ga store akumba gato xander abikamo udukoresho dutandukanye nibwo yabonye hejuru , iyo Guitary imanitse yanditseho n'amazina ye ngo" For my Liana.
.
Amaze kubyibuka areba Xander mu maso ati: Iyi Guitary wayiteguye kubwanjye?
Xander ati: yego
Liana ati: Igihe cyose urantungura. Ni gute wateguye burikimwe cyose nkunda? Ese waruzi ko hari igihe tuzaba turikumwe ?
Xander ati: Ibyo ntabwo narimbizi. Ariko kubitegura byose byatumaga nibona nkuri hano.
.
Liana aryama mu gituza cye bimurenze araririra.
.
Akimara kuryama mu gituza cya  Xander , ahita yibuka ijoro rimwe rikomeye.
.
Hari ni joro nka saa tanu z'ijoro. Liana yarimo agenda kumuhanda uca hagati muri karitsiye ikize cyane . Yarimo agenda n'ibirenge, yuzuye amarira kumaso. Yegendaga adandabirana atemeze neza, kandi yuzuye ibikomere byinshi. Ageze imbere agera aho ananirwa rwose maze yitura hasi aherayo. Hashize umwanya nibwo Xander yazaga kuri moto ye aramubona, ava kuri moto araza aramufata. Akora uko ashoboye kose aragerageza amushyira kuri moto aramutwara. 
.
Liana yongera gukanguka no kugarura ubwenge abona ari aho kwa Xander. Abona Xander ahagaze imbere ye, Liana arikanga agiye kwiguka biranga 
Xander ati:  Honey wait bitware gake ntabwo umeze neza 
.
Byasaga nkaho Liana yumiwe kwibona aho.
Liana aramureba cyane ati: Xander ni gute ndi hano?
Xander ati: banza utuze ndaza kugusobanurira.
Liana yumiwe ati: Mana yanjye, Xander uracyabaho?
Xander ati: Yego.
Liana ararira ati: None nuku twongeye guhura ?
Xander ati" Ntakibazo.  
Liana ati: wakoze kumfasha 
Xander ati: Ntakibazo.
.
Liana yirebye abona Xander yagiye amupfuka ahashoboka hose yarafite ibikomere.
.
Liana amaze kwibuka yitegereza Xander mu maso ati: Warakoze kongera kurokora ubuzima bwanjye.
Xander ati: Kubaho kwawe nibyo byishimo byanjye 
.
Liana areba ku kiganza cye yambaye impeta maze ayikuramo. Xander areba.
Xander ati: Ugiye gukora ibiki?
Liana akuramo impeta ati: Iyi mpeta nayibishyeho. Iyi mpeta nibwiraga ko ari burikimwe cyose . Ubwo nayambaraga, nibwiraga ko igice cy'ubuzima bwanjye gihindutse. Nanjye nibwiye ko ngeze ku nzozi zanjye nkuko usanga abakobwa hafi ya bose kwambara impeta ari zo nzozi baba bafite. Nicyo kintu cya gatangaza usanga bari bategereje mu buzima bwabo. Ariko nabiboneye neza ko ari indoto z'ikinyoma. 
.
Liama amaze kuvuga gutyo impeta arayijigunya kure cyane.  Xander areba.
.
Udacikwa na Episode 8

Comments