logo

NEW TALENTS

Stories Group

ROMANTIC HOUSE S01 Ep 14

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
❤️❤️ ROMANTIC HOUSE 🏡🏡

               ( Episode 14)

Duheruka, Xander abwira Liana ko icyo bakwiye guha agaciro gusa muri aka kanya aruko basigaye barikumwe

Story by Chris Nandi Ishimwe 


Xander amuryamusha mu gituza cye, amukorakora mu misatsi amuhumuriiza, amukomeza, Liana nawe agahinda kagakomeza gutemba imbere mu mutima we, amarira akamanuka cyane. Akumva uburibwe bw'Umutima umucira urubanza. Ariko kurundi ruhande akumva muri we hari umunezero urimo gushibuka imbere muri we 


Aho bari hagati muri uwo muhanda wikibaya niko abandi bantu barimo kugenda babatambukaho, ababaza n'abatabazi.

Xander aramugagurutsa akomeza kumufatira mu bituza bye 
Xander ati" liana uri urukundo rwanjye, uri ishema ryanjye
Liana akavugana amarira ati" uru nirwo rukundo koko!
Xander ati" Liana ubu turikumwe. Kandi ukubana kwacu kuzaba ukwibyiza gusa.

Liana yeguka mu gituza cye amureba mu maso ati" Xander, uba wumva umutima wawe umbabariye ?
Xander ati" Liana, ukuri guhari nuko ntacyo kukubabarira gihari
Liana akavugana agahinda ati" ariko naraguhemukiye, narakubabaje cyane
Xander ati" Umva Liana ntakibi wankoreye, ntanubwo wampemukiye.

Liana ati" urimo gushaka guhishira byose kubera ko unkunda.
Xander ati" Oya suko bimeze. Liana ntabwo mbere wankundaga, ngo tuvuge ko wenda nyuma naje gusanga ko wambeshyaga. Ntanubwo twanakundanaga wenda ngo mvuge ni geze nkubona wanshiye inyuma.
Liana ati" ariko nagufashe nabi ntesha agaciro urukundo rwawe.
Xander ati" nuko icyo gihe utankundaga. Kuba utarankundaga ntabwo ari urubanza najya kugucira. Liana nsobanukiwe neza ko urukundo atari ikintu umuntu yihingamo, urukundo ruza mu mutima wa muntu igihe rushakiye kandi mu gihe cyanyacyo. Njye naragukundaga, ariko wowe siko wabibonaga. Rero nagombaga kukumva.

Liana amureba mu maso akanya kanini acecetse ati" ubujije bwanjye nibwo bwatumye ntabasha kubona urukundo rwawe, kandi niko hanze aha abantu tumeze. 
Xander ati" ni igihe umuntu aba ataragasobanukirwa.
Liana ati" Kuki abantu tumeze gutya. Twiruka duhunga urukundo rwanyarwo tikuruka.dusanga ibyo twifuza gusa.

Xander arongera aramufata amuryamisha mu gituza ati" Liana reka ahahise tuhihorere twirebere gusa ubuzima njye nawe dufite uyu munsi

Liana amureba mu maso, yitegereza neza urukundo rwa Xander nuko aba amwitayeho

Kurundi ruhande tugaruke mu rugo kwa Alpha aracyarikumwe na Sentia. 
Sentia ava mu cyumba amusanga muri salo. Aza hafi ye.
Sentia ati" Nubu urimo gutekereza kuri Liana?
Alpha aramureba ati" Sentia ndagukunda, kandi ndanakubaha, nubaha ni biba hagati yanjye nawe. Ariko Liana ni umugore tubana mu nzu.
Sentia ati" ariko se niba unkunda, none Liana aba agifite akahe gaciro? Niba uza unsanga aba agifite iki andusha ?
Alpha ati" Sentia ibi ukwiye kubyumva neza. Umugabo n'umugore baba bafite amateka magari cyane abahuza.
Sentia arababara ati" bisobanuye ko njye nzakomeza kuba igikoresho cyawe gusa, nubwo ubeshya ko unkunda.

Alpha aramufata ati" No icyo mvuga niki. Sentia uzagumana agaciro kawe iteka, ndetse one day hari nigihe twanabana. Ariko hari byinshi biri hagati yanjye na Liana nk'umugore wanjye bitarasobanuka.

Sentia arivumvura ajya kwicara mu ntebe arakaye.
Alpha aza kwicara iruhande rwe ati" Sentia wirakara. Ntakintu nakimwe uzamburana. Ubundi hari icyo wigeze ubura ?
Sentia avugana akajinya ati" ntacyo. Ariko urimo kunyima ikintu cy'agaciro

Tugaruke kuri Xander na Liana baracyahagaze muri wa Muhanda wikibaya

Xander afashe Liana mu maso ati" you are pretty woman. Uri mwiza hose ntabwo usanzwe. Ufite agatwe keza 
Liana araseka ati" agatwe kandi!
Xander nawe araseka ati" mvuge urutwe se kandi ari gato
Liana ati" Vuga umutwe.
Xander ati" Umutwe baby!

Bagaseka 
Xander ati" ufite utwiso twiza mana!
Liana agaseka ati"Chr wavuze amaso
Xander agaseka ati" amaso


Arakomeza ati" ufite utunwa twiza

Ahita adusoma. Uko yakamusomye, hacaho moto iriho abantu babarangariye maze moto iratana ibagwisha mu mrima. Gusa ntibagira icyo baba. Ahubwo bariseka

Xander ati" ufite utuganza twiza

Xander uko avuga ibyo, Liana we akabona andi mashusho ateye ubwoba y'igihe yabaga arimo gukubitwa inshyi na Alpha akagwa hasi. Alpha akamusanga aho yaguye hasi akamuhondagura.

Xander agakomeza ati" ufite amebere meza

Liana azenga amarira mu maso ati" Xander ngaho ba urekeye aho.
Xander ati" Oya wimpagarika reka mvuge umugore wanjye.
Liana ati" uraza gukomeza nyuma sinshaka kuririra hano cyane. Ahubwo nyigisha moto

Xander ati" urumva ubishaka ?
Liana araseka ati" yego
Xander ati" sawa

Xander atangira kumwigisha moto. Ahera kuri bike by'ibanze. Amasaha nayo akomeza gukura.
Liana ati" chr turekere aha.
Xander ati" urarushye se ? Unabishaka twakomeza
Liana ati" oya reka mfate umugabo wanjye dutahe ajye kurya arashonie
Xander ati" ariko ubwo ndahera kuri wowe.

Baraseka maze bajya kuri moto. Liana afata Xander mu nda anamuryamaho.

Xander ati" wow! Mbega ubuzima !
Xander akandagira moto baragenda barataha.
Bageze mu rugo, bava kuri moto. Liana ahita ajya imbere ya Xander asutama imbere ye.
Xander ati" niki kandi baby?
Liana ati" Jya mu mugongo

Xander araseka ati" honey ntabwo wambasha
Liana ati" jyamo yawe
Xander ati" Umva honey ntabwo wanshobora
Liana ati: wowe bikore turebe

Xander ati" ariko wibagiwe uko umeze?
Liana ati" do it 

Xander ajya mu mugongo wa Liana, maze Liana agiye guhaguruka baranga ahubwo bagwa hasi. Baraseka 
Xander aba ariwe upfukama imbere ye, Liana aba ariwe ujya mu mugongo aramuheka amuzana mu nzu amunaga kuburiri. Maze amusanga kugitanda barasomana.

Liana amufata neza mu maso ati" Xander!
Xander amwitaba mu ijwi rituje ryuzuye urukundo.
Liana ati" You are real man
Xander araseka ati" you are real woman too

Baraseka
Liana ati" Mbere najyaga numva inkuru ivuga ko urugo aba ari ikintu kitoroshye. Kandi koko nibyo ubwo nabanaga na Alpha narabyiboneye ko urugo ari umutwaro utorohera buri wese. Ariko muri aka kanya nsigaye mbona ibigandukanye niyo nkuru.
Xander ati" Abantu nibo ubwabo ubwabo bagira urugo gutyo! Naho ubundi, urugo rwakabaye ari icyo kintu kinejeje kuruta ibindi byose. Ariko ibaze nawe niba abantu bakundana, bakagera bemerenya kubana bakundana, ni gute urugo rurimo urwo rukundo, birangira rubaye ukuzimu kw'ibibazo n'amakimbarane adashira??

Liana ati" nasobanukiwe impamvu. Kubera ko abantu babana bashingige ku mpamzu zitandukanye nizo zitera ibyo byose 
Xander ati" Exctly
Liana areguka gato areba Xander mu maso ati"  Ese twe buriya ntabwo ari ikibazo kigihe gusa, maze bikazahinduka ?

Xanxer asekamo gake  ati" niko ubyizera se?
Liana ati" Chri, bajya bavuga ko ntazibana zidakomanye amahembe. Abandi bakavuga ko hari n'igihe kibaho urukundo rw'umugore n'umugabo rugakonja, bagasigara babanye kubwo isezerano gusa bagiranye imbere y'amategeko

Xander aricara neza ati" Liana ntabwo ndi intyoza mu by'imibanire, ariko reka nkubwire aka kantu.
Liana ati" nizera ukuri  kwawe.
Xander ati" Niba iteka umuntu ukunda uhitamo ibimushimisha, noneho ubaho urwana, uhangana n'ibyamubabaza. Uko gukomana amahembe byava he? 
Liana ati" rwose ibyo mushobora kubikora, buri umwe akita kuri mu genzi we  . Ariko ntihabura ibyo mudahuzaho bikaba byateza uko gukomana amahembe.

Xander araseka ati" reka nicyo nkivugeho gutya. Abantu babiri babana bakundana, ntabwo babana nk'amakipe abiri ahanganye. Ndemera ko hari icyo mushobora kutumvikanaho, kubera ko ibitekerezo by'abantu biba bitandukanye. Ariko abantu bakundana, ntabwo buri wese aheza inguni, ngo yumve ko ariwe uri mu kuri kuri icyo kintu batarimo guhuza. Ahubwo bose batanga ibyo bitekerezo bitandukanye, intego atari uguhangana, ahubwo intego ari ukugera kugisubizo bahuriyeho bose.
Liana araseka ati" yego rata. Amagambo yawe yuzuye ubwenge 

Xander ati" urakoze . Ubwo nzimuka.
Liana ati" nukuri pe! Rata usanga uko gushwana guterwa no guheza inguni, umugore n'umugabo ugusanga babana nk'amashyaka abiri ahanganye. Ikindi kandi ahanini ntabwo baba bakiyobowe n'umucyo w'urukundo.

Xander ati" ariko Chou njye nawe ntabwo turi abo bantu
Liana ati" ntabwo turibo rwose 

Liana arahaguruka ati" bea natwawe n'amagambo yawe nibagirwa ko ugomga kurya 

Liana ahita asohoka hanze ajya guteka ubugari. 
Xander amaze koga aza hanze asanga Liana asoje gusonga ubugari.
Liana amuhereza umwuko. Xander arawufata araseka 
Liana ati" wukombe ubwo bugari buriho budapfa ubusa. Cy ugiye kwivugishwa ngo ntamugabo wo gukomba umwuko!

Xander ati" ndawukomba 
Liana araseka ati" Yego rata Mwana wanjye, muhungu wanjye 
Xander ati" yego Mama 

Bagaseka. Barishimye imbere mu mitima yabo


Tuze kuri company. Zapa Company. Litha, Diane, Kaniani bari mu kazi.
Diane areba Kanani ati" Ntayandi makuru udufitiye se chr
Kanani araseka ati" ariko se ko Liana yari inshuti yanyu, ubundi ntabwo arabahamagara ngo abavugishe ?

Bataramusubiza babona Alpha ahagaze imbere yabo barikanga 
Alpha arabareba ati" Litha nawe Diane munsange muri Office

Alpha ahita agenda .Litha na Diane ubwoba burabica.

Diane ati " bagiye kutwirukana
Litha avugana igihunga ati" wowe wabazaga iki Kanani udacunze neza?
Diane ati" noneze hari izina navuze kuburyo Boss yarikumva ko ari Umugore we tuvuze ?

Baragenda baza muri Office bafite ubwoba.
Alpha arabarebaaaaaaaa


Udacikwa na Episode 15

Comments