Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
ROMANTIC HOUSE
.
Episode 28
.
Duheruka, Xander ahagaze hanze ku marembo yo kwa Apha. Liana nawe ahagaze muri barcon asa n'urimo gukururwa n'umwuka wa Xander.
.
Story by Chris nandi Ishimwe
.
Liana ahagaze muri barcon, arumva umwuka wa Xander aho hafi usa n'umukurura. Arumva ijwi rya Xander riri hafi ye risa nirimuhamagara
.
Xander aho ahagaze hanze aravuga imbere muri we ati" Liana wanjye umerewe ute aho uri imbere
Liana nawe aho ari agasubiza ati" Xander ese uri muzima ko numva uri hafi yanjye ?
Xander akavuga ati" Amaso yanjye akumbuye kukubona.
Liana ati" ndumva kwiheba narimfite kugenda. Ese byaba ari ukuri?
.
Bose bakomeje kuvuganira imbere mu mutima. Nyamara ntibazo ko buri wese ari hafi y'undi. Connection z'imitima yabo nizo zirimo gukora baganira
.
Tugaruke muri apartmeny Alpha arikumwe na Sentia. Gusa Sentia ntabwo anezerewe. Alpha nawe asa n'urimo kumwumvisha ibintu Sentia atumva
Sentia ati" Alpha wambabariye. Ndumva nshaka kurinda Umutima wanjye
Alpha ati" ariko ntacyo kwrinda kuko ndi hafi yawe
Sentia ati" amagambo meza njye ntabwo ashobora kunshuka.
Alpha araseka ati" ntabwo ari amagambo meza
Sentia ati" ubuse niki umbwira igihe Umugore wawe akimeze nka zahabu hariya mu nzu yawe?
Apha aramureba gusa
Sentia arahaguruka ati" ariko urabizi taha ndumva umutwe utangiye kundya.
Alpha ati" koko!
Sentia ati" yego
Alpha ati" Sentia waretse kwitwara gutya
Sentia ati" nawe banza unyubahishe unyereke koko agaciro uvuga ko mfite.
Alpha ati" reka tuganire neza.
Sentia ati" Oya ba utashye.
.
Alpha abonye ko Sentia yakaniye maze arahaguruka aragenda
.
Tugaruke kwa Alpha Xander aracyahari avuva ati" Liana , vuga nizere ko uri amahoro?
Liana akavuga ati" ndimo ndakumva aha. Ahari n'ikimenyetso gishya mbonye rukundo rwanjye. Gusa hano nuzuye ubukonje n'imbeho nyinshi
Xander akavuga ati" nanjye nuzuye irungu. Bwa bwiza bwa gatangaza bwa ya nzu yacu bwaragiye kuba hatakiri itabaza ryayo ryayimurikiraga.
Liana ati" Xander wanjye reka nizere ko iki ari ikimenyetso ntashidikanwaho cyuko utagiye ngo unsige..
Xander akavuga ati" ndi hano rwose. Nkuko nabigusezeranyije ko iteka nzahora hafi yawe.
.
Kurundi ruhande , Alpha ari mo modoka arimo gutaha. Abanza guca muri supermarket, agira utwo agura maze arakomeza arataha.
Xander abona imodoka ya Alpha ataha maze ahita yatsa moto ava aho arataha. Liana nawe asubira mu nzu aricara
Dina amuzanira icyayi atereka imbere ye .
Liana ati" urakoze.
Dina ati" reba ko washyuha kuko umaze akanya uri hariya hanze.
Liana ati" urakoze.
Dina araseka ati" Mabuja winshimirs aka ni akazi kanjye
Liana ati" niyo kaba ari akazi igihe ukoze neza gushimirwa ni byiza
Dina ati" murakoze.
.
Alpha aba yinjiye mu nzu afite envelope irimo ibyo aguze , agera kuri Liana aramusuhuza amuha aka bizoux..maze aricara
Alpha ati" urumva umeze ute honey
Liana ati" am feel good
Alpha araseka ati" sha ndimo kubikunda
Liana araseka ati" ibiki?
Alpha ati" uko urimo kugenda ugaruka. Gake gake. Liana rega ndagukunda
Liana araseka ati" nanjye ndagukunda.
Alpha ati" hano rero nkuzaniye bya bindi ukunda
.
Liana arishima , Alpha amuhereza envelope. Liana arebamo abona ni bagga ahita ahobera Alpha
Alpha ati " wowe narinkumbuye nkumva ungwishamo icyo gituza cyawe.
Liana ati" wakoze mugabo mwiza.
Alpha ati" Ngaho yiryoherwe
.
Liana ahita yibona yicaranye na Xander muri ka ga gasaro kabo keza ko hanze, ari mu masaha y'umugoroba, udutara twaho turimo kwaka, ariwe barimo gusangira iyo bagga.
.
Kurundi ruhande, Xander ageze mu rugo arafungura arinjira. Ahagarara muri salo arega cya gishushanyo yarimo ashushanya ubwo Liana yari yambaye ubusa. Aza imbere yacyo agikorakoraho , ari nako agenda yibuka uko yabaga yimereye na Liana aho muri iyo nzu.
.
Tugaruke kwa Alpha we na Liana bari mu cyumba kimwe noneho.
Alpha ati" Liana iri joro ndagushaka. Ese byakunda ?
Liana abitekerezaho, atekereza no kuri Xander. Maze imbere mu mutima we aribwira ati" Xander umbabarire kubwo ibigiye kuba.
.
Udacikwa na episode 29
Comments