Tukwifurije Noheri nziza n' umwaka mushya muhire wa 2026. Uzatunge kandi uhirwe.

Dukurikirane kuri WhatsApp Channel

Ujye ubona inkuru nshya, amakuru, inama, n'ubumenyi kugihe buri munsi.

Dukurikirane
ROMANTIC HOUSE S01 Ep 53

ROMANTIC HOUSE S01 Ep 53

Loading verse...
ROMANTIC HOUSE 
Episode 52
.
Duheruka Liana na Xander bageze mu rugo kwa Alpha maze bamuterera imbere impapuro zivuye ku rukiko za gatanya.
.
Chris nandi Ishimwe. Author.
.
Alpha kubabona bahagaze imbere ye, yabonye ari abasazi. Afata ibyo bi papuro batereye imbere ye arabireba, maze arabiseka cyane.
Areba Liana ati" ibi urabizi ko ntabyemera.
Liana ati" Umva niyo mahitamo gusa ugomba gusinya.
Alpha aramuseka ati" umva Liana ndamutse njye ntabishaka  iyo devorce ushaka ntabwo yabaho. Ese ubundi ni gute ushaka gutandukana nanjye?
Liana ati" Njye nawe ntasano rikiri hagati yacu.
.
Alpha ati" Kubera ako kagabo kari iruhande rwawe kamafuti ntazi icyo kagukoreye.
Liana ati" ntabwo wakimenya nyine. Kubera ko wowe utari Umugabo. Niyo mpamvu uyu mwanya ntarikumwe nawe.
Alpha iryo jambo riramurya..
Alpha ati" Mbere narinzi ko uri Umugore ufite ubwenge. Ni uwuhe mugore ufite ubwenge buzima wata ubuzima agahitamo kujya gupfa nabi.
Liana araseka ati" Abagabo rero bibimara bibwira ko abagore bose babonera agaciro kumugabo. Njye ntabwo ari uko meze alpha.
.
Liana akora kuri Xander ati" This is a real man. Xander niwe mugabo wenyine uhagaze muri iyi si.
Alpha ati" Liana, ndumva warakomeje ubupfapfa bwawe. Ariko niba ushaka ko  nasinya ibi, nawe hari icyo ugomba kubanza kumpa.
Liana araseka ati" Nyuma na nyuma ureruye icyo washakaga. Urashaka password ntigeze namenya.
Alpha ati" tureke ibintu by'ubwenge bwinshi.
Liana ati" Rega ntabwo naje kugusaba. Kubera ko ku Rukiko naberetse impamvu zose zishimangira ko wow utakomeza kuba Umugabo wanjye. Uko wamafataga, ihohoterwa ryose wankoreye nariberetse. Ngaho nawe uze kugaragaza impamvu zawe.
.
Liana afata Xander akaboko basohoka mu gipangu cye barigendera. Alpha arasaka arasakuza cyane umujinya uba mwinshi.
Jack aramwegera ati " ese buriya ntiwagombaga guhita ubafata. None bagiye ureba.
Alpha amureba nabi ati" ese wagiye utekereza ukareka ubumara. Baje hano leta ibizi ko baje hano.
Jack ati" kandi koko! Am sorry.
.
Xander na Liana bari mu muhanda kuri moto yabo barimo kwigendera baseka. Liana aryamye kumugongo wa Xander.
Liana ati" Mugabo wanjye ubu byose birarangiye ninjye nawe.
Xander ati" Tugiye kuzibanira mu buzima bw'umenezero utagira aho ugarukira.
Liana ati" Ibyishimo bimeze nk'umusozi wera imbere mu mutima yacu. Urukundo, ukuri, kubahana, gufashanya muri byose. Kandi buri wese ashyira imbere mugenzi we mbere y'ibindi byose.
Xander ati" ubwo nibwo buzima hagati y'umugore n'umugabo.
.
Bagaruka aho basigaye bacumbitse muri motel. Amasaha nayo irisunika. Alpha nawe yicaye mu nzu ye byamucanze. Impapuro z'agatanya ziri imbere ye kumeza.
.
Iminsi irisunika. 
Mu gitondo cya kare, Xander na Liana bamaze guhuza imibiri yabo muri icyo gitondo. Liana ahamagara ba Litha kuri telephone.
Liana ati" Mu meze mute aba chou.
Litha ati" Liana amakuru yawe ?
Liana ati" Ni meza cyane birenze no kuba meza cyane.
Litha araseka ati" Mbaga Vibe ufite! Ndumva umeze neza birenze.
Liana arahindukira areba Xander aho ari mu buriri  ati" kubera umugabo ndikumwe nawe unyumvisha icyanga cy'ubuzima.
.
Litha araseka ati" ariko se uwo Mugabo urenze Alpha ni Umugabo umeze ute?
Liana agaseka ati" Ni Umugabo nyamugabo. Buriya ninayo mpamvu mbahamagaye. Ndi inaha mu mujyi.
Litha ati' waragarutse se ?
Liana ati" oya ntabwo nagarutse ariko ndi hano mu mujyi kubwo impamzu zanzanye. Rero wowe na Diane ndashaka ko duhura ni mugoroba. Mukaza nkabatamo ndetse nkanabereka my Romantic man.
Litha ati' wow ! Reka mpite mbwira Diane ahubwo.
Liama ati" sawa.
.
Liana ava kuri telephone areba Xander ati" Honey sibyo?
Xander araseka ati" Nibyo cyane.
.
Mu masaha y'umugoroba baje guhurira muri Ineza resto bar nziza cyane. Diane na Litha  batungurwa no kubona Umugabo Liana yavugaga, ari Xander bari basanzwe bazi cyera cyane bakiri mu ishuri. Bagwa mu kantu! 
.
Udacikwa na Episode 53

Comments

Login to comment.

No comments yet.

0Not allowed

Dukurikirane kuri WhatsApp Channel

Ujye ubona inkuru nshya, amakuru, inama, n'ubumenyi kugihe buri munsi.

Dukurikirane