logo

NEW TALENTS

Stories Group

ROMANTIC HOUSE S01 Ep 21

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
❤️❤️ ROMANTIC HOUSE 🏡🏡

             ( Episode 21)

Duheruka Mama Liana aje mu rugo rw'Umukwe we Alpha, kureba Umukobwa we warumaze igihe yarabuze

Story by Chris nandi Ishimwe

Alpha na Mama Liana bicaye muri salo bategereza umwanya munini ko Liana aza baraheba.
Mama Liana ati" Ko wambwiye ko Liana ameze neza, akaba ataza? Aracyarimo koga
Alpha ati" reka murebe mama

Alpha arahaguruka ajya kureba, Liana. Aza mu cyumba abona Liana ntabwo ari mu cyumba, ahita aza kumuryango wa dushe nubundi iri aho mu cyumba arakomanga

Liana yicaye hasi muri dushe arimo kurira. Afite agahinda kenda kumuturitsa umutima 

Alpha arakomanga ati" Liana bite uracyarimo koga?
Liana ntabwo amusubiza 
Alpha arakomeza ati" Liana wakwihanganye ukava muri iyo dushe ko ibintu byose biraza kumera neza ?

Liana ntabwo avuva 
Alpha ati" Liana! Liana please itaba vugana nanjye. Aka kanya wenda nibyo biragukomereye, ariko please mpa amahirwe ndashaka kuba Umugabo mwiza kuri wowe.

Liana akamwumva gusa akicecekera. Alpha akomeza kumwinginga amusaba ko yava muri dushe, ariko biranga. liana yanga gusohoka.

Alpha agaruka muri salo 
Mama Liana ati" arihe ?
Alpha ati" Umukobwa wawe yakunguye yifungiranye muri dushe ntabwo ashaka kuvugana nanjye.
Mama Liana ararakara ati" ariko se ubugoryi nkubwo yabukuye he ? 
Alpha ati" Mama ihangane byituma uva muri mood nziza wari wifitiye. Ikingenzi nuko nabashije kongera kumubona
Mama Liana ati" Kuki atabona ko uri umugabo mwjza ukwiye akizambaguza gutyi?
Alpha ati" abagore kenshi bakunda kubura ubwenge. Ariko ugusanga nyuma bagiye kubaho ubuzima bwo kwicuza.
Mama Liana ati" si twese kuko njye nabashije kubaka 
Alpha ati" Kuki abagore biyi minsi batagishoboye kwihangana ngo bubake?

Mama Liana arahaguruka ati" Alpha ihangane!
Alpha ati" Njyewe Umugore wanjye ndamukunda. Kuko ntihangana ngo mukunde, nakabaye naramuretse. Reba imyaka yose itambutse  ataranabasha kumbyarira akana. Ariko ubundi afite ikihe kibazo gituma atabyara?
Mama Liana ati" Alpha koko urumva nabimenya?
Alpha ati" rero wowe kubikubaza naba ndimo nkurenganya. Ariko uko byamera kose ni Umugore wanjye. 
Mama Liana ati" Alpha nkunda Umutima wawe, kuko uri Umugabo mwiza ubasha kwihangana 
Alpha ati" Mama , kuva rero Umukobwa wawe yipfushije kuriya ntawe ashaka kuvuvana nawe, ubwo uraba ugiye uzagaruke. Ariko reka tubanze twirire 


Baza kumeza barasangira. Bamaze kurya, Alpha ahereza Mama Liana amafaranga, maze Mama Liana avaa aho arataha.

Alpha nawe aritegura neza. Ubwo Liana aracyicaye muri dushe. Aza hanze asanga Lucas hanze.
Alpha ati" wariwagiye he? 
Lucas ati" narinagiye mu rugo gato

Alpha areba securite Max ati" Max, Umugore wanjye ntabwo agomba kurenga hano
Max ati" nonese ashatse kujya hanze nakwitambika mabuja gute?
Alpha ati" ni itegeko nkuhaye ntabwo agomba gusohokamo hano
Max ati" yego

Alpha yinjira imodoka, Lucas aza kuri Volla maze aratwara baragenda.

Nyuma y'amasaha ane yose Liana yicaye muri dushe arira, arasohoka ava muri dushe yicara kugitanda.  Arihanagura neza. Arangije ashakisha aho ngo arebe ko yabona telephone agahamagara Xander 

Cyagihe ubwo bamutwaraga nta telephone yajyanye. 

Ashakisha aho mu cyumba hose abura telephone. Ava mu cyumba aza no kurebera muri salo hose, abura telephone yakoresha. Haza umwe mu bakozi. Uwitwa Dina 
Dina ati" Mabuja twishimiye kuba wabonetse.
Liana ati" wowe waje gukora hano ryari?
Dina ati" hashize iminsi mike.
Liana ati" wantiza telephone ?

Dina amutiza telephone, Liana yandikamo number za Xander arahamagara. Ahamagaye telephone iba compose maze ubwoba buramwica. Arongera arahamagara iba compose. Ubwoba burushaho kuba bwinshi. Yandikamo number za telephone ye arayihamagara yo icamo ariko yikuraho ntawe umusubirijeho. Ayihamagara inshuro nyinshi biranga. 
Asubiza Dina telephone ye, Dina aragenda.
Liana ubwoba buba bwinshi muri we acika intege yicara mu ntebe, yumva umutima ugiye guturika, amarira aratemba
Aribwira ati" Xander ntabwo waba wapfuhe ndakwinginze!


Muri we afata umugambi wo kuva aho akagenda akajya kureba Xander..arahaguruka arasohoka ageze hanze mu gipangu max aramwitambika 
Max ati" Mabuja wihangane ntaho ufite kujya
Liana ati" wowe se uranyitambika nkande ?
Max ati" umbabarire niyo mabwirazwa nahawe 
Liana ati" max mfite gusohoka hano. Ntinabikora hari ubuzima bw'umuntu bupfa
Max ati" Nyihanganire mabuja. Ubwo buzima bwuwo muntu ntibwatuma ndenga ku itegeko

Liana biramucanga, ashaka icyo akora biramuyobera biramurenga. Agaruka mu nzu aza mu cyumba cye yirambika kugitanda, agahinda karamubaga ararira cyane, kugeza ubwo anasinziriye aho.

Amasaha aricuma, ijoro riragwa . Uko yagakangutse, abona ku isaha imanitse aho mu cyumba kurukuta ni saa Mbiri z'ijoro. Uko areba kurukuta akibuka ko mu nzu ya Xander ku nkuta habaga hamanitse ibishushanyo by'amafoto ye ashushanyije mu buryo bw'ubugeni. Hashize akanya abona Alpha arinjiye mu cyumba. Bahuza amaso bararebana.

Alpha ati" Liana watuje?
Liana ati" ntamutuzo uri hano
Alpha ati" ariko hano ni mu rugo rwawe.
Liana ati" Aha ntagihe higeze haba mu rugo rwanjye.

Alpha aramwegera, Liana nawe agasubira inyuma 
Alpha ati" Liana, ndagukunda
Liana agasekana akababaro n'umujinya
Alpha ati" Hano mfite impano nkuzaniye. Mbonereho nanagusabe imbabazi

Liana aramureba gusa 
Alpha akora mu ikote yambaye akuramo umukufe uhenze ufige agaciro ka Million 15, maze yegera Liana. liana we agasubira inyuma
Alpha ati" Liana wikomeza ibintu.  Ibuka ko njye nawe twasezeranye kubana akaramata. Kandi tukazatandukanwa n'urupfu.
Liana ati" Ibyo ntanakimwe bigisobanuye kuri njye 

Alpha ati" Kubera ko nakubabaje. Liana ndemera amakosa yose nagukoreye. Nagufashe nabi, nagiye nkuhohotera kesnshi. Ariko mbabarira.
Liana aramureba gusa 

Alpha arapfukama ajya ku mavi ye. Liana biramutungura kubona, Alpha apfukama , kandi yarasanzwe amuzi neza nk'umugabo utajya uca  bugufi.
Alpha amureba mu maso ati" Liana nshiye bugufi imbere yawe, nsabye imbabazi z'ibyana nagukoreye. Ndakwinginze nyuma, kandi ndagusabye mpa amahirwe yo kukubera Umugabo ntabaye we mbere hose.

Liana akamureba gusa
Alpha ati" mfasha unyumve umpe amahirwe y'itangiriro rishya. Emera nkomore ibikomere njye ubwanjye naguteje. Kandi ndizera ko nyuma yaha tuzagira ibihe byiza bidasanzwe 
Liana ati" Alpha, uri amahitamo yanjye mabi nagize 

Alpha biramurya
Liana ati" nemeye kubana nawe kubwo amahitamo y'ubugoryi abakobwa twese tugira. Sinzi icyanshutse ko imbaraga n'ubushobozi bwose ufite aribyo bikugira Umugabo
Alpha ati" Ariko Liana ibuka isezerano twagiranye? Twarahiye ko ari mu byiza no mu bibi, twarahiye tuzihanganirana muri byose.
Liana ati" Indahiro se ifite akahe gaciro? Iriya ndahiro yo mu murenge abantu barahira gusa by'umuhango
Alpha ati" Kuri njye ntabwo ari Umuhango

Liana asekana akajinya n'akababaro
Alpha arahaguruka ati" chou wanjye habaho amahirwe yo gutangira bushya. Basi imbabazi zireke uzazimpe ukurikije uko nzaba ndimo kwitwara muri iyi mins. Imbabazi uzazimpa igihe uzashakira. Ariko nshaka ko wongera ukaba Umugore wanjye sibyo

Akomeza kugenda amwegera, noneho amugeraho
Alpha ati" agaciro nicyubahiro utagize mbere hose ndagusezeranya ko bigiye kuzuzura imbere mu mutima wawe. Ngaho fata  impano yanjye.

Alpha arayimwambika, Liana amureba gusa ntacyo avuga.
Alpha amaze kuyimwambika ati" Urakubereye . Irebe hariya muri mirror

Liana arireba , aho kureba uwo mukufe w'agaciro, abona irungu n'agahinda byuzuye kumaso ye.
Alpha ati" Ndagukunda. 
Liana arahindukira aramurebaaaa

Alpha agiye kumusoma Liana asubira inyuma arabyanga 
Alpha ati" Ntakibazo. Wigira ikibazo sinzaguhatiriza. Icyo nshaka nuko Umugore wanjye angarukira

Amasaha arisunika 

Tuze kurundi ruhande kwa Muganga . Mu gace ko kwa Xander.  Xander ari mu cyumba arwariyemo. Ari kubimachine bitandukanye na serumu.

Maritha yicaye aho muri icyo cyumba niwe umurwaje 

.

Udacikwa na Episode 22

Comments