Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
ROMANTIC HOUSE
.
( Episode 29)
.
Duheruka, Alpha abwira Liana ko amushaka, maze Liana aribwira ati" Xander umbabarire kubwo ibigiye kuba
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Liana amaze gusaba Xander imbabazi mu mutima arebana na Alpha mu maso
Alpha ati" urabyemeye se ?
Liana ati" ese nkuhakaniye?
Alpha ati" nakumva ariko ndagushaka cyane pe .
.
Alpha atangira kumusomagura ku ijosi avugavuga ati" nukuri mugore wanjye ndagukumbuye.
Liana ati" buretse se genda gake
Alpha ati" uburyo nkukumbuyemo rwose ntibumenyemerera kuba natuza ngo ngende gake.
Liana ati" umva buretse ndi hano
Alpha ati" bivuze ngo ubwo wanyemereye.
.
Alpha ahita amuterura arambika kuburiri akomeza kumusoma vuba yihuta cyane. Amukuramo imyenda vuba vuba.
Liana abona Xander ahagaze mu cyumba arimo kubareba arikanga. Alpha biramucanga
Alpha ati" ubaye iki wikanze iki?
Liana abona Xander yari yikanze ntawe.
Alpha arakomeza aramusoma
Liana yumva umutima umucira urubanza aravuga imbere muri we ati" Xander umbabarire ubu nibwo buryo
Alpha akuramo imyenda vuba nawe arangije ajya hejuru ya Liana ajyamo.
.
Kurundi ruhande , Xander ari imbere ya gishushanyo, cya Liana arimo kukireba ubugikuraho amaso.
Amasaha nayo arisunika. Alpha na Liana basoza gukora ibyo barimo. Alpha ashomira Liana yiruhutsa ati" ewana kbsa .urakoze cyane narinkukumbuye mugore wanjye
Liana amuryama mu gituza ati" nanjye nuko
Alpha arishima imbere mu mutima arivugana imbere muri we Liana atumva aravuga ati" ubwo wongeye kungarukira ni sawa. Aha byatangiye kuba neza ugiye kugenza kicyo nshaka.
.
Iryo joro baryama..
.
Tuze mu rugo kwa Xander mu masaha ya mu gitondo. Abyutse apakira amashu na karoti mu mufuka hari aho agiye kubigemura.
Uwo mwanya Maritha aba araje.
Maritha ati" Xander wanjye waramutse gute ?
Xander ati" naramutse neza. Wowe
Maritha ati" nanjye naramutse neza ariko bibaye byiza cyane ubwo nkubonye.
Xander atangazwa nayo magambo
Maritha ati" rega byigutangaza cyane. Xander nakubwiye ukuri kwanjye ko nkukunda.
Xander ati" ariko Maritha ibyo wakabaye ubusiga. Kubera ko uri umugore wubatse. Kandi nanjye nuko.
Maritha ati" gushaka se wibwira ko byahindura iki? Ese wibwira ko byakuraho amarangamutima amaze ibinyacumi by'imyaka?
Xander aramurebaaaa , maritha nawe atangira kumufasha gupakira.
.
Tuze kwa Alpha muri ayo masaha we na Liana bari kumeza bagiye gufata breakfaste. Barimo guseka barishimye. Bisa nkaho hagati yabo haje ibihe byiza
Liana aramureba avugira imbere muri we ati" alpha ndahamya neza ko hano noneho nkufite neza
Alpha nawe avugira imbere muri we ati" Liana ubu noneho ugiye kugenza kucyo nshaka.
.
Bahuza amaso bagaseka bose kandi mu buryarya kuko bisa nkaho umw arimo kubara undi. Bafata breakfaste
Alpha ati" liana hari akantu nshaka kukubaza?
Liana ati" ni agaki cher !
Alpha ati" Password.
Liana biramucanga ati" password yiki?
Alpha arisetsa ati" Password ya Coffre- fort ya Chairman fabien.
Liana araseka ati" Password?
Alpha ati" yego
Liana ati" ndumva ibyo umbaza bicanze.
Alpha araseka ati". Honey tuza ubitekerezeho neza. Ntekereza ko waruzi password ya Coffre- fort ya Fabien.
Liana ati" ubwo naba nyizi gute ?
Alpha ati" kubera ko wari umunyamabanga wa company mugihe cye. Kandi yarakwizeraga cuane ibyo ndabizi neza.
.
Liana yumva biramutangaje ati" yewe ndumva ntabizi pe!
Alpha ati" chr ihangane uze gutekereza neza wibuke. Umfashe kuko ndayishaka cyane sibyo love
Liana ati" ntakibazo ubwo ninibuka ibyaribyo biraba ari sawa. Ariko se ndibaza ni gute narikumenya password ye koko! Coffre fort
Alpha ati" nuko nzi neza ko yakwizeraga cyane
.
Alpha arahaguruka ati" hanyuma njye ndasoje ngiye mu kazi.
Liana ati" ese chr noneho wareka nanjye nkasohoka nkagira aho nsohokera nkaruhuka?
Alpha aramureba ati" niba ujyana na Jack ariko?
Liana abitekerezaho ati" ntakibazo
Alpha arabyemera ati" ok ntaribi. Ariko nawe umfashe wibuke iyo password
.
Liana arishima ati" ahaaa urakoze cyane, aya niyo mahirwe nashakaga. Igitambo natanze ntigifashe ubusa.
.
Udacikwa na Episode 30
Comments