logo

NEW TALENTS

Stories Group

ROMANTIC HOUSE S01 Ep 6

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
❤️❤️ ROMANTIC HOUSE🏡
.
        (Episode 6)
.
Duheruka, Liana hari akandiko afashe ku ntuma.
.
Story by Chris Nandi Ishimwe.
.
Liana afata akandiko aragasoma ati" goodmorning my incredible woman. Iki ni ikindi gitondo cy"umugisha, kandi isi irasa neza kubwo umugisha wo kuba igufite, nanjye nguwe neza nuzuye ubuzima kubwo kuba uri hafi yanjye Liana. Igitondo cy''umugisha nanone kuri twe. liana. Ugukunda Xander.
.
Amagambo akora kumutima we, akandiko nyuma yo kugasoma akarambika kumutima we. Afunga amaso maze yumva iyo mpumeko yayo magambo igera kumutima we icengera.
.
Hashize akanga afungura amaso, areba aho mu cyumba, buri rukuta rw'icyumba hariho amafoto ye ashushanyije mu buryo bwa art. Kandi buri ifoto igiye yanditseho amarangamutima ya Xander asobanura agaciro Liana yahoze afite mu buzima bwe. Liana yegera ayo mafoto agenda ayarebaaaa ayitegereza.
Uko ayareba bigafata umutima we cyane.
Aravuga ati: ndagukunda Liana
.
Hashize akanya ava aho mu cyumba, agenda atambuka gake gake ageze muri korodoro abona akandi kandiko karambitse hasi arunama aragafata.
Aravuga ati: wa musore urenze kuba inkuru y''urukundo ikurura umutima. 
.
Amaze gufata akandiko nako aragasoma abona kanditseho ngo " rukundo rwanjye amaso yawe ni arebe mu ruhande rw'ibumoso. 
.
Liana agera muri Salo arebye mu ruhande rw'ibumoso abona.agatebe keza kabajwe mu buryo bubambaye kanditseho izina rye, abona imbere yako hari akameza gato gateguyeho amafunguro ya mugitondo breakfaste. Aratambuka aragenda yicara muri iyo ntebe aregamira yumva ubwiza bwayo bugera imbere muri we 
Uwo mwanya abona Xander ahagaze imbere amusekera 
Liana ati: Ese Xander mvuze ko nkukunda wanyizera?
Xander akomeza kumusekera gusa atavuga 
Liana asa n'ubabayemo ati: ndabizi nako, biragoye ko wakwizera urukundo rw'umugore 
Xander ati" Liana ndakwizera.
.
Liana arishima araseka.
Xander ati" Ngaho fata amafunguro yawe 
Liana arebya ubyo ibyo Xander yamuteguriye  maze atangira kurya. Yongeye kureba Xander aramubura. Kumbe ntabwo ahari yamubonaga mu ntekerezo ze gusa 
.
Liana ariseka ati" bimaze kuba ibindi 
.
Akomeza kurya. Yitegereza aho muri salo, naho huzuye imitako y'ubugeni bushushanyije ndetse n'amafoto ya Liana ashushanyije. 
Liana aribwira ati" Imyaka 12 yose. ! Ese nabaye akamara gute koko!
 .
Amaze kurya arahaguruka asohoka hanze araranganya amaso hose ahamagara Xander ariko ntawe abona aho hafi. Azenguruka ako kazu kabo hose amushaka, ariko ntawe abona 
Akomeza kumuhamagara 
.
Hashize akanya abona imbere ye agapusi gato cyane gafite amaso meza gahagaze imbere ye kamureba cyane. Liana arebana nako, hashize akanya abona karagiye agakurikiza amaso. Kageze imbere karahagarara karongera karamureba , arakareba nawe, agapusi karongera karagenda.  Liana ahita aboba ko gashobora kuba gasa nkaho hari icyo karimo gushaka kumwereka. Liana aragakurukira, kabonye ko arimo kuza nako karongera karagenda. Liana akomeza gukurikira . Banyura ku nkombe z'ikiyaga bagera ahandi hantu heza cyane, Liana atereye amaso hakuryaaaaa abona Xander ari mu murima wa karotte maze aramugamagara cyaneeeee 
.
Xander ahindukiye aramubona aramwitaba ati: Karame rukundo rwanjye.
Liana agenda amusanga Xander nawe aramanuka aza hafi ye bahuriramo hagati, Xander ahita amuterura barahoberana.
Xander ati: I love you more.
Liana ati: ndagukunda cyane.
Xander ati" Rigeze neza kumutima wanjye 
Liana ati: wazindutse uje mu murima chou
Xander ati: yego.
Liana ati" ubutaha ntuzongere kunsiga.
Xander ati" wigeze ubona nagusize se ?
Liana yibuka ko yakangutse , yumva amajwi y'intuma atangaje ziguguza zimuririmbira, yibuka ko yafunguye amaso asanga zimufitiye akandiko, yibuka anabona ukuntu agapusi gato ariko kamuyoboye aho ari...
.
Liana amaze kubyibuka ati: ntabwo wansize waruhari.
Xander ati" wariye?
Liana ati: Yego. Ariko mfite amatsiko. Ni gute ubasha kubana nutu tunyamanswa ukaba warabaye inshuti natwo kugeza aho tukumvira 
Xander ati: uretse abantu babi bamwe na bamwe, inyamanswa ni kimwe mubinyabuzima byiza by'abana n'abantu kandi bakabana neza.
Liana ati" nazo zibasha kumva urukundo rwawe 
Xander ati" Yego. Kandi nazo nkumva urukundo rwazo.
Liana ati" njye nkore iki ?
Xander ati:  hano se ?
Liana ati" yego.
Xander ati" nubundi ngiye  gusoza. Wowe jya mu rugo urebe mu bihari icyo waba ukora kandi kitakuvunnye.
.
Bararebana, Liana aramufata mu bitugu maze aramusoma. Barasomana 
.
Kurundi ruhande muri rwa rugo rukize cyane 
Wa mugabo urubamo yicaye muri salo arimo kureba ya mafoto yohererejwe, Liana arikumwe na Xander. 
Uwo mwanya hinjira umusore aza imbere ye.
Umugabo aramureba ati: Jack nubu ntabwo uramenya agace Liana arimo 
Jack ati: Wihangane boss ndacyarimo kugerageza.
Umugabo ati: mushyiremo agatege, uriya mugore ngomba kumubona.
Jack ati" Boss vuba umugore wawe turaza kumenya agace aherereyemo.
.
Umugabo ati: Ubundi uriya musore barikumwe ninde ?
Jack ati: Ese ntabwo umwibuka?
Umugabo ati: Ninde ?
Jack ati: Amakuru twabonye nuko mwize hamwe.
.
Umugabo arongera yitegereza Xander neza ku ifoto.
.
Tuze kurundi ruhande ahantu muri company imwe ikomeye cyane yitwa Zep Company. Akazi karimo gukorwa neza. 
Hari abakobwa babiri. Diane na Litha barimo gukora banavuga.
Litha ati" Ese Dia nawe nturamenya Liana yarengeye?
Diane ati: wapi. Njyewe mba nibaza uriya mukobwa yagiye ate? Yagiye he ?
Litha ati:  Yewe binateye ubwoba. Ngerageza kenshi no kumuhamagara bikanga.
.
Twigarukire kuri Xander avuye mu murima arimo gutaha. Ageze hafi yo mu rugo yumva ijwi rya guitary, n'ijwi ry'umukobwa uririmba neza kandi indirimbo idasanzwe.  Xander abyumvise agenda yihuta cyane, ageze neza mu rugo, abona ni Liana wicaye hanze afite Guitary arimo kuririmba.
Xander ahagarara hamwe aramureba cyane, ijwi rya Liana arumva asa nuririmbira imbere mu mutima we. Amagambo y'indirimbo aririmba aracengera imbere muri we..
.
Xander bikora kumarangamutima ye cyane yumva bimujyana ahandi aratwarwa cyane 
.
Udacikwa na Episode 7

Comments