logo

NEW TALENTS

Stories Group

ROMANTIC HOUSE S01 Ep 27

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
❤️❤️ ROMANTIC HOUSE 🏡🏡

            ( Episode 27)

Duheruka , Xander abona Maritha akamubonamo Liana


Story by Chris nandi Ishimwe 

Iminsi ikomeje kwisunika. Litha na Diane baje mu rugo gusura Liana. dina abaha ikaze mu nzu baricara
Litha ati" Mabuja wawe arihe
Dina ati" murihangana arimo koga mukanya araba aje
Diane ati" ntakibazo
Dina ati" niki naba mbakirije
Litha ati" ndebera akantu gakomeye

Dina areba na Diane 
Diane ati" Yego nanjye nuko 

Dina ajya kubarebera abazanira icyo baba banywa bategereje ko Liana asoza koga akaza akabareba

Diane yitegereza inzu bicayemo..
Litha aramureba ati" amaso ko agiye kuvamo wa mugore we !
Diane ati" sha umugore washatse nuyu pe! Ariko akanga akigira nabi sha.
Litha araseka ati" ese ubwo ugiriye Liana ishyari kandi ari inshuti yacu
Diane araseka ati" oya yewe si ibyamashyari. Ariko yarahiriwe. Nako wowe naw mwarahiriwe. Mwarashatse ninjye usigaye ndaho
Litha araseka ati" ariko ikibazo cyawe nuko ujya ubenga
Diane ati" ese uragira ngo nzapfe kwemere umusore kubana n'umusore tuzajya tubeshwano no kujya guhaha mu ka envelope 

Baraseka
Diane ati" ngaho mbwira sha! Ukuntu buri ni mugoroba najya mfata envelope ngiye guhaha
Litha ati" ariko Lucas si uwo musore
Diane ati" ibya Lucas bireke
Litha ati" kandi ariwe murikumwe
Diane ati" wagira ngo uriya icyo aba ashaka gusa nukuza akanyurira gusa
Litha araseka ati" wowe se kuki uhora umupangira niba ubona ntagahunda nzima aguha
Diane ati" sha mba nakaniye nziko muhakanira ariko yangera imbere bikanga
Litha ati" Kubera iki?
Diane ati" kubera ko nanjye mba mbishaka.

Liana aba araje muri salo, bamubonye barahaguruka bose batangaye. Liana asuhuzanya nabo bamufitiye urukumbuzi rwinshi


Kurundi ruhande Xander arimo kugendagenda hanze gake gake, areba ko arimo kugenda akira. Arimo gutambuka yimenyereza yikomeza.
Abona Maritha araje.
Maritha ati" wow byatangiye kuza cher !
Xander ati" birimo kuza 
Maritha ati" ndabikunze rwose kubona wongeye guhagarara kumaguru yawe 

Tugaruke  kuri Liana na ba Diane.
Litha ati" Liana ukatubwira neza inkuru yose.
Liana araseka ati" ubuse inkuru mushaka niyihe ?
Diane ati" Liana turi inshuti zawe nako turi abavandimwe bawe.
Liana ati" ndabizi
Litha ati" Iyo uza kuba ubiha agaciro koko warikwifata ukagenda. Ukagenda iyo tutazi utanatubwiye ?
Liana arabareba ati" umva uretse kuba turi inshuti ariko buri wese aba afite ubuzima bwe nibyo arimo gucamo
Diane ati" Ibyo turabizi. Ariko se kuburyo utanavugana natwe.
Liana ati" mwihangane bibaho.
Litha ati" ngaho tubwire byagenze gute?
Liana ati" ubuse mbabwire gute koko! Icyo nababwira gusa nuko nari ahantu heza hadasanzwe ubundi nakabaye  narindi ba mbere hose 
Diane na Litha bagwa mu kantu birabacanga bararebana


Tugaruke kuri Xander na Maritha. Xander aracyatambukambuka aho mu mbuga. 
Gusa atera intambwe imwe imwe akabona Liana ari imbere ye ariwe urimo kumuhamagara 

Liana akamubwira ati" Xander banguka hano igera urukundo rwawe ndumva hari ikintu nshaka kukongorera 
Xander ati" ndaje, ndimo kuza 

Maritha yicaye kuruhande arimo guhata ibirayi. Akumva Xander yivugana..
Xander ati" ndimo kuza ntiwongera kuva aho
Liana ati" wowe banguka igihe kitarashira..
Xander ati" Liana igihe cyose gihari ni icyacu.

Maritha biramucanga ati" Xander urimo kuvuvana nande ?
Xander areba maritha.
Maritha ati" ndimo kumva burikanya wivugana, urimo kuvugana nande ?


Xander agaruye amaso aho yabonaga Liana aramubura

Tuze kwa Alpha mu kiganiro cya Diane , Litha na Liana 
Diane ati" Liana koko ahantu heza uvuga haruta hano nihe? Niyihe si warimo uruta kure aha hantu uzengurutswe n'ubutunzi bukomeye.
Liana ati" reka mbabwize ukuri, mbere narinzi ko amahoro yose ni byishimo birenze bibaho umuntu abiheshwa n'ubutunzi, ariko siko bimeze . 
Litha ati" Liana waba ufite byose ukeneye ukabura amahoro n'ibyishimo gute ?
Liana ati" Amahoro urayabura n'umunezero ukawubura.
Diane ati" ntabwo byumva. Ariko ureba imodoka ugendamo uko zimeze ?
Liana ati"  uzaze uzifate 
Diane araseka ati"  nawe urimo gusetsa.  Umugabo wawe se yahisemo wowe atambona 
Liana ati" Kugira ubutunzi ni byiza. Ariko sibwo buzima bwanyabwo. Hari ubundi buzima nabonye bwuzuye urukundo gusa. Kandi niba hari ikintu kibaho kirusha ibintu byose agaciro. Ni urukundo
Litha ati" Nonese Lia, urukundo rwo nturufite? umugabo wawe aragukunda.
Liana ati" Umva ibyo tubireke.
Diane ati" Sinzi aho hantu uvuga. Nta hantu habaho hakurutira  urugo rwawe rumeze gutya. Ese urashaka ko uru rugo ruzinjiramo undi Mugore hejuru y'uburangazi bwawe ?

Litha ati" Niba aho hantu hahari. Kuki wagarutse ?
Liana ati" Kugaruka ntibyari amahitamo yanjye. Ni kumbaraga z'umugabo
Litha ati" Ariko Boss aragukunda. Wowe ntabwo ubibona? Igihe cyose utaruhari ntabwo yigeze amera neza. Yahoze agushakisha. 
Diane ati" None yakoze iyo bwabaga aragushaka arakubona. Mu gihe abandi bagabo iyo igiye uba umuhaye icyuho cyo.kwidagadura agakora amabi ye yose ashaka.
Liana ati" mureke tuganire ibindi

Twiyzire kurundi ruhande. Alpha arikumwe na Sentia rya habara rye. Bari muri apartement Sentia abamo. Alpha aricaye mu ntebe. Sentia ahagaze imbere ye yarakaye afite umujinya.
Sentia ati" Umugore wawe wamugaruye mu rugo. None urumva waje hano kuba urambeshya.
Alpha arahaguruka aramwegera ati" Nyine se kubera iki ndi hano? Ese ntacyo wumva ?
Sentia aramwitaza ati" Alpha ntabwo  nshaka ko uragira ibitekerezo byanjye.
Alpha ati" umva we watekereje neza. Niba namugaruye nyine ndakora iki hano?
Sentia ati" None wamugaruye kubera iki.
Alpha aramurebaaaa


Tuze mu rugo kwa Alpha mu masaha y'umugoroba. Liana yicaye muri salo arimo kwirebera amakuru. Hashize akanya yumva umutima we uteye wihuta cyane. Yumva asa n'ubuze amahoro imbere muri we. Yumva hari ijwi risa n'irimuhamagara. Agerageza kubyirengagiza ariko biranga. Akomeza kumva wagira ngo Xander ari hafi aho. Akomeza no kumva ijwi rya Xander mu mutima we rimuhamagara

Arahaguruka asohoka hanze ahagarara muri barcon
Aribaza ati" ese Xander ko nkomeje kukumva waba ukiriho uhari?

Kumba hanze ya geti yabo. Koko Xander arahari.
Ari kuri moto ye iparitse hakurya gato y'igipangu cyabo arimo kuhareba.


Udacikwa na Episode 28

Comments