Loading verse...
ROMANTIC HOUSE
.
Episode 46
.
Twaherutse, Maritha agenda yigamba ko aho kugira ngo abure amahoro muri we yahitamo ibigiye kuba kuri Xander na Liana.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Liana arimo kwitegereza ako kajerekani kumutobe, Maritha abazaniye. Amaze kukitegereza areba Xander
Liana ati" Ese chr ukunda umutobe birenze?
Xander ati" Cyane. Kandi wasanga wowe utanawuzi?
Liana ati " ndawuzi ariko ntanarimwe ndanywaho
Xander ati" nywaho
Liana ati" bitari nonaha.
.
Liana ajya kuwubika , agaruka hanze bakomeza akazi barimo. Kurundi ruhande muri Company akazi karakomeje.
Diane aza hafi ya Kanani ati" Kanani ko ari wowe umenya amakuru menshi, hari ikindi kibazo Liana yaba afite ?
Kanani ati" simbizi pe
.
Diane ava aho Kanani akorera agaruka aho akorera, Litha aramureba.
Litha ati" Kanani akubwiye iki?
Diane ati" Ntayandi makuru azi
Litha ati" Nonese Lucas ntakintu yakubwiye?
Diane ati" wapi
Litha ati" reka twongere tumuhamagare.
.
Litha afata telephone ahamagara Liana. Liana aho ari telephone ye irasona abona ni Litha uhamagaye aramwitaba.
Litha ati" Liana amakuru,
Liana ati" Ni meza cyane.
Litha ati" ese ntabwo uzigera ugaruka mu kazi?
Liana ati" Oya
.
Litha na Diane bararebana
Litha ati" Kubera iki ? Cyangwa nuko wabaye mabuja byarangiye ?
Liana araseka ati" Umva ntacyo nyipfana niyo company .
Litha na Diane bagwa mu kantu!
Diane ati" urimo kuvuga ibiki?
Liana ati" Ndimo kuvuga ko ndi mu buzima bwanjye bushya budafite aho buhuriye na Alpha.
Litha ati" Liana, warongeye uragenda?
Liana ati" yego. Ahubwo miuzaze kunsura mu rugo rwanjye rushya
Diane araseka ati" Liana uri umusazi.
Liana araseka ati" Gusa nasaze neza
Diane ati" nakubeshye turumiwe.
Liana ati " namenye urugo rwanyarwo.
Litha ati" uraducanze kandi uduteye amatsiko.
Liana ati" ni muza kundeba azashira.
.
Kurundi ruhande, Mama Lian yaje kwa Alpha. Asanga Alpha amutegereje. Ndetse agera ambere ameze nk'ufite amasoni.
Alpha arabibona ati" Mama ko uje wikandagira.
Mma Liana ati" Nubundi biteye isoni. Sinzi niba wavuga ko twareze.
Alpha ati" mama mwebwe mwakoze uruhare rwanyu.
Mama Liana ati" Nonese ubu nkore iki?
Alpha ati" Ndashaka ko ahari wakongera ukagerageza wowe nk'umubyeyi. Ahari yagira amasoni akakumva.
Mama Liana ati" Ubushize naganiriye nawe nibwiraga ko yumvise.
Alpha ati" nanjye nibwiraga ko ubwo yagarutse ibintu bigiye kugenda neza.
.
Mama Liana ati" ese uwo Mugabo barikumwe umuraruye ni muntu ki?
Alpha ati " ni agasore karaho kadashinga. Sinzi icyo kamuhaye pe! Wowe ugomba kujyayo Mama.
Mama Liana ati" Ntakibazo ngomba kujyayo ndetse ahubwo ngomba kujyana na se.
.
Uko bavuga bagambana uko twigarukire kwa Xander. We na Liana bari muri dushe barimo koga. Xander yasoje kare arimo koza Liana.
Liana ati" Umva bea ndashaka uko naka gatanga yemewe njye na Alpha birangire burundu.
Xander biramunezeza ati" Igitekerezo cyiza cyane.
Liana araseka ati" nubundi warikuvuga gutyo
Xander ati" None niki kindi narikuvuga. Ca ako kagozi burundu kakiguhuza na Alpha.
Liana ati" Niko bimeze.
.
Xander ati" Ngaho hindukira urebe inyuma.
Liana araseka ati" ariko bea hari akantu wibagiwe.
Xander ati" Akahe ?
Liana ati" nonese ko wahise unyuhagira utarantawaza? Kandi nibyo wakabaye wakoze mbere. Cyangwa byo ntabwo ubikora.
Xander ati" umva bea ntabwo nabyabagiwe. Amazi yari yamaze kujyamo isabune. Kandi nawe urabizi ko kwitawaza muba mugomba gukoresha amazi meza akiri Pure ( fresh)
Liana ati" Wow, nkunda ko utekereza cyane.
..
Baraseka.
Xander ati" turibukoreshe andi mazi.
.
Xander asoje kumwoza, asuka andi mazi meza, maze Liana arasutama, Xander aramutawaza.
.
Udacikwa na Episode 47
Comments
Login to comment.
No comments yet.