logo

NEW TALENTS

Stories Group

ROMANTIC HOUSE S01 Ep 18

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
❤️❤️ ROMANTIC HOUSE 🏡🏡

           ( Episode 18) 

Duberuka Jack ageze mu rugo kwa Xander

Story by Chris Nandi Ishimwe


Liana aje ashaka, we na Xander bibereye kumusozi ahantu mu karima ka Xander ahinzemo amashu. Barambuye agatambaro hasi bicayeho barimo kwirira amafunguro bagiye bitwaje. Amafunguro agizwe n'ibyo kurya bitandukanye. Ibyakirwanda , ni byo kurya bisanzwe
Barimo kurya basangira birebera hapfo mu kibaya n'imisozi ari hakurya y'icyo kibaya. 

Liana ati" Ntazahabu ibaho iruta umutuzo
Xander ati" Umutuzo nibwo bukungu bwa mbere bubaho
Liana amureba mu maso ati" nkubwije ukuri amajoro yose nahoraga nibaza ngo nihe nakura umutuzo w'Umutima. Nahoraga nibaza ngo nihe mu isi hari ibyishimo.
Xander ati" Uko biri kose ahantu heza haba hahari, ahubwo umuntu agomba kumenya ngo nihe 
Liana ati" uravuga ukuri.

Bakomeza kurya baganira gake gake. Xander agatamika Liana, liana nawe undi mwanya akaba aramutamitse.
Liana ati" Najyaga nibaza igisobanuro cy'ubuzima. Nkibaza nti ese kuba Umuntu uriho bimaze iki? Ese ubundi ubu buzima bumaze iki? Sinumvaga neza ngo impamvu yo kubaho niyihe.
Xander ati" ese  bea hari narimwe wigeze utekereza kwiyambura ubuzima?
Liana ati" Xander napfuye kenshi. Nuko kwibaza gutyo nuko ntarindiho
Xander amufata mu kiganza barebana mu maso ati" ubu uriho
Liana aramwenyura gato" yeah ndiho. Nyigaruka mu buzima bwawe nibwo nongeye gutangira kubaho.
Xander araseka ati" ndishimye 

Liana afunga amaso araseka areba mu kirere ati" Ubu ndimo kumva ubuzima nyabuzima 
Xander ati" niba wumva ubuzima, ni ibyagaciro gakomeye.
Liana ati" mbere najyaga nibwira ko ibyishimo umuntu abihabwa n'ingano zibyo afite. Ariko burya sibyo

Yibuka cyera ubwo yaragiye kubana na Alpha. Bari mu gihe cya mariage. Uwo munsi wa mariage yumvaga ari insinzi ikomeye agiye kugira mu buzima.
Inshuti ze, Litha na Diane bari hafi ye buri kanya babaga bamubwira ko aguye ahashashe. Abonye ubuzima bw'iteka agiye kubamo yishimye anezerewe iteka.

Liana nawe niko yabibonaga.  Yumvaga ari insinzi ikomeye agize mu buzima yo kuba agiye kubana n'umusore ukize cyane ufite burikimwe cyose. Ndetse ikirenze kuri ibyo unamukunda cyane.

Yari mariage ihenze bishoboka. Buri wese yabonaga ko Liana ashatse neza rwose.

Ababyeyi ba Liana baje mu cyumba arimo mbere yuko bamusohora. Baje imbere ye baramureba baramwitegereza cyane banezereweeeeeee
Mama Liana ati" Mwana wanjye urasa neza 
Liana aseka ati" urakoze mama
Papa Liana ati" wa mwana we warakoze kwitwara neza none ukaba uduhesheje ishema 
Liana ati" Murakoze papa
Mama Liana ati" wumve ko tukwishimiye dutewe ishema nawe 
Liana ati" nanjye ntewe ishema namwe.
Mama Liana ati" uzagire urugo rwiza 
Liana ati" murakoze cyane.
Mama Liana ati" reka tujye mu bandi
liana ati" ntakibazo mama turikumwe 

Bavuge  aho baragenda
Diane na Litha  baraza baseka, bishimiye inshuti yabi cyane.
Diane ati" Umwamikazi Liana
Liana araseka
Litha ati" ubonye Umugabo pe! Umugabo ugukunda , Umugabo uzaguha burikimwe cyose. Irebe nukuri!

Liana agahindukira akireba muri mirror.
Diane ati" irebe rwose. Hanyuma unatekereze ubuzima ugiye kubamo
Liana ati" ibi birarenze cyane

Mariage yarabaye. Liana ajya mu rugo rwe na Alpha. 
Yabonye neza ahantu aje kuba, abona neza akabije inzozi ze yahoze afite. Yitegereje neza agaciro kubuzima aje kubamo, abona neza ni insinzi y'amatamo meza yakoze. 
Mu mezi ya mbere yo kubana kwabo, byari ubuzima buhebuje yabonaga arimo yajyaga abona muri za film gusa. 
Kugenda mu modoka zihenze kandi azihinduranya uko abishaka, byari ubuzima buhambaye cyane. Aho aciye hose ahabwa icyubahiro kirenze, agasingizwa. Kugeza hamwe atangira kwiyumva nk'Imana kazi

Amaze kwibuka ibyo areba Xander ati" abakobwa hafi ya twese nuko turota. 
Xander arimo kumwumva
Liana arakomeza ati" Uriya musore ufite icyo yagezeho, kandi ufite gahunda niwe Mugabo. 
Xander ati" Liana, ntabwo ngiye kukuvugiraho, ariko ibyo umuntu atunze no kuba Umugabo ni ibintu bitandukanye.
Liana ati" uravuga ukuri. Kandi niyo wamvugiraho ntakibazo. Kuko ubwo bujiji bwambayeho
Xander amureba mu maso ati" Oya honey ntabwo uri injiji

Tuze mu rugo kwa Alpha ahagaze muri salo arimo kureba amafoto y'ubukwe bwe na Liana amanitse aho mu nzu.

Jack arinjira, Alpha aramureba. Jack aza imbere ye
Alpha ati" arihe?
Jack ati" ubwo nageraga aho aba nasanze bagiye
Alpha ati" bagiye he?
Jack ati" simbizi
Alpha ati" none ugarutse ntawe uzanye
Jack ati" yego. Kubera ko nategereje bishoboka ntibagaruka. 
Alpha ati" ariko warigukomeza gutgereza 
Jack ati" kugeza ryari boss

Alpha abitekerezaho maze ajya kwicara 
Alpha ati" Ejo kare usubireyo ugende umuzane
Jack ati" yego Boss

Jack ava imbere ye aragenda 

Tuze mu rugo kwa Xander mu masaha ya mugitondo. Liana arakangutse abona Xander ahagaze imbere ye arimo kumureba.
Xander ati" bjr love 
Liana ati" chou wagiye ureka kunsiga mu buriri igihe ntakazi twapanze dukora uyu munsi
Xander ati" ariko nubundi ntabwo nabyutse ngo nkusige
Liana araseka ati" Kandi wabikoze. Urabona ntari mu buriri njyenyine 
Xander ati" no bea reba ndi hafi yawe, numvaga nshaka gubagarara hano nkakwirebera, nkitegereza neza ubwiza bwawe. Ahubwo hari ikintu nshaka kukwereka. 
Liana ahita abyuka ati" nigiki chou

Xander ati" urumva witeguye
Liana ahita abyuka ava mu gitanda yambaye ubusa.
Xander ati" bea amatsiko akwishe bigeze aho kuburyo ugiye kuza kureba wambaye ubusa ?

Liana ati" turi mu nzu yacu tugende ahubwo

Bava mu cyumba baza muri Salo, Liana abonye icyo kintu aratangara cyane! Gikora kumarangamutima ye maze areba Xander ati" wow wow!

Maze ahobera Xander.
.

Udacikwa na Episode 19

Comments