Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
==ROMANTIC HOUSE==
.
{ Episode 1}
.
Author: Chris nandi Ishimwe.
.
Dutangiranye ijwi ry'umugore tutabona agira ati: Inzu ngari cyane y'inkuta zibengerana, Ibikoresho bya Zahabu bitatse iyo inzu, Ibyumba by'ubwisanzure bigari cyane birimo burimwe cyose, kuryama kubitanda bya Zahabu kandi bigari rwose, Kwicara kumeza iriho ibiryo by'amako yose na Divayi z'ubwoko bwose, Hanze mu gipangu cy'ubusitani na Pisine irabagirana, Imodoka z'agaciro ziparitse. Izo ni inzozi za buri mugore wese wibwira ko aricyo gisobanuro cy'urugo rwiza yakabaye agira..
.
Uwo mugore arakomeza aragira ati: Reka mbabwize ukuri kuri experience y'imyaka itanu mfite, ibyo maze kuvuga mukanya, biri kure y'ukuri. Ariko se wabikura mu ntekerezo za muntu? Oya.
.
Arakomeza aravuga ati: Ariko kure y'izo nkuta za za Zahabu nibyo by'agaciro byo mu ndoto gusa, Hari Inzu idasanzwe. Inzu nto cyaaaane uyirebeye inyuma, ariko ikaba ngari cyane uyirebesheje amaso y'umutima. Ni akazu gato cyane ariko kubakishijwe Imbamutima. Iyo nzu iritaruye cyane, ikijwe n'ubwiza bw'ikiyaga n'ibimera byiza by'amako. Yubatswe mu mutuzo, Buri Gikoresho cyose kiri muri iyo nzu gisobanuye urukundo. Iyo nzu niyo gisobanuro kigari cy'urugo nakabaye nararose mbere. Yitwa Romantic House.
.
Uwo mugore watubwiraga gutyo ahita akanguka. Yararyamye asinziriye. Agifunguye amaso abona umucyo wa kazuba ka mugitondo umurika uciye mu idirisha ugera mu cyumba aryamyemo , cyuzuyemo utuntu dutandukanye. Yumva amajwi y'inyoni hanze. Arebye kuruhande kuburiri aryamyeho abona akandiko gato cyane. Agafashe abona hariho akagozi. Ako kagozi aragakurura, abona ni akagozi karekare gafite aho kagana.
.
Asoma ibyanditse kuri ako gapapuro: "" Liana, ikindi gitondo cyiza cy'umugisha. Ubu ugize imyaka 34 n'amazi 5 n'iminsi 12.
.
Umugore turamumenye yitwa Liana. Ni umugore mwiza uri Natural cyane.
Liana arakomeza arasoma ati: Ngaho gerageza turebe, haguruka unzanire ako kandiko, ako kagozi kariho niko Muyobozi wawe. Ndagukunda. Hariho ni Signature.
.
Liana ako kandiko karamutangaza maze arabyuka. Yambaye akanze ndende ariko yorohereye cyane bararamo
Liana aratambuka akurikira ako ako kagozi uko bamubwiye. Gusa aragensa adafite imbaraga adandabirana. Birasa nkaho afite ikibazo tutazi. Hari n'udukovu afite tugiye tumuriho duto duto dutandukanye..
.
Abwo agenda mu mbaraga ze nke afite akurikira ako kagozi. Gusa arumva anezerewe muri we, afite ibyishimo kumaso.
Akurukira akagozi, muri korodoro, kagera muri salo abona karakomeza gasohoka, nawe arakomeza arakurikira arasohoka agera hanze. Hanze hari ikirere gitangaje giteye amabengeza kukireba. Ikirere cy'imwimerere. Hakurya hari imisozi myiza iriho ibihwinga. Munsi yaho ari naho iyo nzu y'ubatse n'ikibaya cyiza nacyo kirimo ibihwinga, hirya gato hari ibiti by'iza, iruhande nanone gato hari ikiyaga.
.
Liana abonye aho hantu ukuntu hamaze, hari nature gutyo biramurenga. Ako kanya yumva aga firimbi kavugira iburyo bwe. Ahindukiye abona Umusore wicaye , imbere ye hari akameza gateguweho Breakfaste, kurundi ruhande rw'uwo musore hari imbabura iriho ipanu arimo gutekaho umureti.
Umusore avuga yatuye cyane ati: Liana ntabwo urangezaho akandiko kanjye. Kandi twumvikanye.
Liana aramusubiza ati: Ndimo kuza Xander.
.
Liana arongera areba ako kagozi maze aragakurikiraaaaa agenda gake gake. Agaze hagati yaho avuye naho agana, asa n'ubuze balance agiye kugwa hasi, Xander ahaguruka vuba vuba aza yiruka yihuta cyane aramuramira Liana amugwa hajuru.
Xander ati: Nizere ko Igikomangomakazi cyanjye kidahungabanye?
Liana ati: Meze neza.
.
Barahaguruka.
Liana amureba amusekera ati: Love!
Xander ati: banza unzanire urwo rwandiko rwanjye urungezeho.
.
Xander agaruka kwicara no guteka umureti arimo ateka. Liana akomeza kuza agenda gake akagozi abona kagarukiye kumeza gafashe mu mugati wandikishijeho breband ngo"" hari ubuzima igihe uhari"""
Liana amaze kubisoma areba Xanger. Xander amukomera amashyi ati" Bravoooo urabikoze.
Liana biramurenze.
Xander ati: Ngaho icara.
.
Liana aricara
Xander ati: ubwo unsinze Test yanjye, ngaho fata ibihembo byawe. Breakfaste.
Liana aratangara arega uko ameza ateguye. Hariho Ikijumba, hariho umukate , Avoka, n'igikoma. Liana aramurebaaaa aramwitegerezaaaa mu masooo
Xander ati: Liana niki?
Liana azenga amarira mu maso gusa.
Xander arahaguruka amuhanaguza ibiganza bye mu maso.
.
Liana arongera areba ako kandiko , yabonye akibyuka areya ya myaka n'iminsi iriho. Amaze kubireba yitegereza Xander mu maso.
Xander ahita afata akabase arahaguruka amukarabya intoki.
Liana ati: Imyaka 32, amezi 5 n'iminsi 12.
Xander ati: Yego sicyo gihe umaze mwisi se ? Niyo mpamvu nakwandikiye nkubwira ngo ikindi gitondo cy'umugisha.
Liana aratangara!
Xander ati: ngaho bon apetit rukundo rwanjye
Liana areba aho hanze bicaye arahitegereza cyaneeee.
Xander ati: aha hantu hagucanze?
Liana ati: Yego sinigeze ntekereza ko hamaze gutya
Xander ati: Ngaha niho ni bera mu cyaro ariko ni heza.
Liana ati: Ni heza cyane nukuri. Ubu narimaze iminsi itatu yose ntazi ko hameze gutya?
Xander ati: Yego. Kandi nuko bitashobokaga ko wasohoka ngo uze hanze. Ariko Imana ishimwe ndabona byaje wakize.
.
Liana azenga amarira ati: Warakoze gukiza ubuzima bwanjye Xander.
.
Xander ahisha umureti nawe ashyira kumeza.
Liana ati: Ubu se amagi wayakuye he?
Xander ati: Reba ibumoso bwawe.
Liana ahindukiye abona akararo gato ki nkoko.
Xander ati: njye ndi umuhinzi mworozi. Aha inyuma yacu ubona imboga zitandukanye niho mpinga. Sihanini ariko harampagije.
.
Liana nawe afata amazi aramukarabya maze bararya.
Xander ati: ndashaka kuza kugutekera agakoko ukuntu!
Liana araseka.
Xander akitegereza uko aseka .
.
Xander ati: ese urumva wabibasha kuburyo twajyana hano hepfu mu Centre? Hari Centre ikomeye nubwo ubona hano ari mu cyaro.
Liana ati: Uko biri ntakibazo twajyana
Xander ati: Ntugire ikibazo mfite akamoto tugendaho.
.
Basoje kurya.
Xander azana Liana muri Dushe aramwoza, nawe aroga.
Liana ati: ese nanjye nkufashe?
Xander ati: Ntabwo uramera neza bihagije. Ariko ubutaha ndabitegereje.
.
Bamaze koga baza mu nzu. Liana yitegereje abona ibishushanyo bye nibyo bimanitse ku nkuta. Xander yaramushushanyije kandi neza bikora kumutima wa Liana biramurenga.
Xander ati: Tujye mu cyumba twambare tugende.
.
Baza mu cyumba..icyumba cyo ni Liana ahantu hose. Liana yicara kuburiri. Xander afata amavuta aramusiga.
Liana agiye afite inkovu zitandukanye kumubiri we. Ariko ziza niziromo gukira.
Xander ati: Ndabona urimo kugenda ukira gake gake.
Liana ati: nukubera wowe Rukundo rwanjye
.
Xander agera kumaguru amusiga, arangije afata ikirenge cye aragisoma. Liana yumva umubiri urikanze. Xander ashyira amano ye mu kanwa.
Liana ati: Chr waretse uragira ngo....
Xander aramureka ati: Nitugaruka.
.
Bidatinze barambara vuba, maze Xander agata akamoto ke, Liana akajyaho baramanuka baza muri iyo Centre. Xander aza kwishuza amafaranga ye aho aherutse kugemura imboga. Bamaze kumwishyura baza aharema agasoko.
.
Uko bagenda hari imodoka ya V8 y'ibirahuri bya Fime y'umukara cyane , irimo kubomeka gake gake.
.
Udacikwa na Episode 2
Comments