logo

NEW TALENTS

Stories Group

ROMANTIC HOUSE S01 Ep 11

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
❤️❤️ ROMANTIC HOUSE🏡🏡
.
        ( Episode 11)
.
Duheruka Xander ubwo yirukaga agiye kureba ijwi rya Liana yumvaga amuhamagara amutabaza, yageze inyuma y'inzu , hari icyo yabonye maze agwa mu kantu araseka cyane.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Yageze inyuma y'inzu atungurwa no kubona ari Liana warimo yiruka ahunga isake y'inkoko yashakaga  kumudoma, maze agera kuri Xander amugwamo afite ubwoba. Xander aramufata cyane. Gusa araseka cyane bikomeye.
 Liana amaze gushira ubwoba aramureba ati" urimo guseka?
.
Xander azunguza umutwe ahakana ariko akomeza guseka, bigera aho byivangamo n'amarira. Liana abona amarira mu maso ya Xander nubwo arimo guseka.
Liana ati' buretse gato, honey ko useka ukaba urimo no kurira ?
Xander aramufata cyane akomeza kumuryamisha mu gituza cye. 
Xander ati" numvaga mfite ubwoba, ubwo nabonaga kariya kandiko nagize ubwoba natitiye cyane umutima urandya.
.
Liana yeguka gato mu gituza cye amureba mu maso amuhanagura amarira.
Liana ati" Honey am so sorry!
Xander ati" kubera iki warugiye ?
Liana ati" Ntabwo nagiye. Ntanaho najya handi.
Xander ati' ariko wagerageje kubikora.
.
Liana afata umutwe wa Xander awuryamisha kurutugu rwe ati" Oya honey ntabwo nabigerageie, ahubwo kariya kari prank.
Xander ati" Prank?
Liana ati" yego
.
Xander akura umutwe ku bitugo bye ati" Prank yawe imeze nka horror movie 
Liana ati" Horror movie?
Xander ati" yari iteye ubwoba.
Liana ati" Bivuze ngo kumbura nicyo kintu giteye ubwoba cyakubaho ?
Xander ati" Cyonyine gusa 
.
Liana aramuhobera ati" am so sorry!.
Xander ati' ubwo utagiye ndakubabariye.
Liana ati" Urakoze. Ngaho ongera wishime.
Xander aramwnyura .
Liana arishima ati" Wow nkunze kongera kubona amaso yawe acyeye. Ni joro ndaguhemba akantu kadasanzwe.

Xander ati" amatsiko aranyishe.
Liana ati" araza gushira honey. Ni akantu natekereje ariko ni ubwa mbere ndaba nakoze 

Xander areba mu kirere ati" Ese ubwo mana wahita ugwisha ijoro aka kanya.
Liana araseka amukubita agashyi kurutugu.
Xander ati" ngaho mbwira inkuru yawe niriya nkoko!

Liana yarakangutse mbere ya Xander, maze arabyuka ava mu nzu aza aho Xander abika ibyo kurya by'inkoko. Liana yaramaze kubimenyera no kubona Xander ku nkoko ze azigaburira.  Yafashe ibyo kurya aza kubikora. 
Yarafite ubwoba ariko akumva bitangaje kubikora. Yafunguye akazu atangira kuzigaburira. Ni ubwa mbere yarabikoze, ariko yabonaga ari ibintu byiza bishimishije. Yabonaga ari akazi keza gashimishije rwose 

Ubwo yarimo azigaburira nibwo isake imwe yasimbutse iva mu kazu. Liana hari ibyo kurya yaragufite iyl sake yashakaga kubifata. Ariko Liana ntabwo yamenyaga icyo iyo sake ishaka, nibwo yirutse isake imwiruka inyuma. 

Xander asoza kumva iyo nkuru yasetse yatembagaye.
Liana ati" Chr nubwo useka ariko iriya sake gari serious cyane

Xander ava imbere ya Liana araza afata ya sake ayizana imbere ya Liana 
Xander abwira isake ati" wa sake wakoze ikosa ryo gukanga Mama.
Liana araseka ati" Chri mbaye mama w'inkoko koko!
Xander ati" yego, nazo uri mama wazo. Kubera ko nazo uzajya uzitaho.
Liana ati" ok
Xander abwira isake ati" ntuzongere gukanga ubitaho. Guhera aka kanya usobanukirwe ko Liana ariwe mwamikazi wa hano.
Liana agaseka ati" ariko ibaze ukuntu urimo kuvugana n'inkoko

Xander asubiza isake hasi areba Liana ati" izi nkoko turi inshuti. Utaraza nizo naganiraga nazo. Ahubwo nawe ujya uziganiriza.

Bararebana mu maso bamwenyura.
Liana ati" Buriya se irakumvise?
Xander ati" cyane.

Xander akomeza kumwitegereza mu maso cyaneeee ati" kubera iki uri mwiza igihe cyose ?
Liana ati" Nuko nkufite. Ubwiza bugira inkomo
Baraseka.
Xander amufata akaboko ati" Tugende njye kugusiga umuti. Vuba izo nkuvu zawe zizaba zimaze 
Gukira.

Bava inyuma baza mu nzu.


Tuze kwa Alpha. Muri ayo masaha afunguye umuryango Hinjira umu mama ukuze cyane, arambika isakoshi mu ntebe aramureba..
Alpha ati" Mama umeze ute ?
Mama alpha ati" urimo kumbaza ubusa.
Alpha arumirwa ati" mama kubera iki uje uvuga nabi?
Mama Alpha ati" Iminsi itanu yose ishize udafata telephone yanjye. None urimo kumbaza ubusa ngo meze gute ?
Alpha ati" ariko Mama ntabwo narimeze neza?

Mama we aramwegera amureba mu maso ati" Kubera kiriya kigore cyawe cyagiye se ?
Alpha ati" Mama ni umugore wanjye 
Mama Alpha ati" Ikimugire umugore niki se ? Akana yaguhaye mu myaka 8 mu maranye ? 
Alpha ati" mama niba uje hano ngo tuvuge ku bya Liana tubireke.
Mma alpha ati" Njyewe se mfite iki cyo kuvuga kumukazana utagize icyo amaze. Ahubwo mbabajwe no kubona umugabo nkawe uririra umugore utagize icyo amaze.

Alpha yicara mu ntebe ati" mama ntabwo ndimo kumurira 
Mama nawe aricara ati" ariko bambwiye ko urimo kumushakisha. Ubundi cyagiye he ?
Alpha ati" sinzi iyo yagiye. Ariko ngomba kumubona.
Mama alpha ati" wakiretse?


Tugaruke kwa Xander asoje gusiga Liana umuti hoseeee. 
Liana areguka ahita amusoma ati" Thanks my husband
Xander ati" vuva uzamera neza. Umubiri wawe uzongere umere neza kandi ndihano niteguye kugufasha.
Liana ati" Umugabo wanjye wanyawe.
Xander araseka maze arahaguruka.


Liana aramureba cyane ati" Chr ndumva nkufitiye irari. Wambabariye nkaguhobera.
 
Xander atega amaboko maze Liana arahaguruka aramuhobera 
Xander ati" Nanjye unteye irari.
Liana araseka ati" mbega uburaya dufite!
Xander ati" Ariko niko kuri untera irari. 
Liana amureba mu maso ati" Igihe cyose namaranye nuriya mugabo ntanarimwe yigeze ambwira gutyo.
Xander ati" Ni gute Umugabo adaterwa irari n'Umugore we ahubwo akariterwa n'abandi bakobwa ahuye nabo mu nzira atazi!  Umugabo wese aho ava akagera atewe irari n'umugore we ntabwo yamuca inyuma. 
Liana ati" ese biterwa niki?
Xander ati" agaciro n'urukundo.
Liana ati" Agaciro umugabo aguha, n'urukundo agukunda nibyo bigena byose.
Xander ati" cyane.
Liana ati" nibyo rwose.

Xander ati" Honey ngaho reka njyane ziriya karote.
Liana ati" Honey ujyane n'Imana kandi ungarukire.
Xander ati" Ndakugarukira.

Bahana bizoux, maze basohoka mu nzu. Xanser aragenda ashyira umufuka wa karote kuri moto ye maze mbere yo kuyurira areba Liana bose baramwenyura.
Xander ati" ndagukunda.
Liana ati" Nanjye ndagukunda cyane.


Xander yurira moto aragenda 


Tuze kurundi ruhande ni mu rugo rw'umuturanyi wa Xander. Hirya gato yaho batuye..

Maritha ni umugore wo muri urwo rugo, arimo gusuka igikoma mu ijage. Arimo kugisuka aba yibutse igihe babonaga Liana arimo kuririmbira Xander. Icyo gihe bari baje gushungera 
Amaze kubyibuka, Umugabo we Claude aba arinjiye , yinjira Maritha atamubonye maze asa n'umukanze , Maritha yikanze igikoma arakimena.
Marirha ati" wagiye uza uvuga?
Claude ati" wowe se wariwarangariye mu biki?
Maritha aramureba gusa.
Claude ati" kombona witekeshejwe ibikoma aya masaha ugiye kumbwira ko utarateka se?
Maritha ati" abana bari bakeneye igikoma.
Claude ati" bivuze ngo ntabwo urateka?
Maritha ati" Yego.
Claude ararakara ati" ariko nkubwo muba mumaze iki?
Maritha nawe ararakara ati" ariko ntukavuge gutyo ngo abantu bamaze iki. Wowe ko warimo ukina ikarita wadufashije iki? Reba akazi kose narimo nkora.
Claude ati" ubwo utangiye gusigana.

Maritha ntiyamusubiza amutukira mu matamatama.

Twizire kurundi ruhande,  mu inzu imwe. 
Kanani arikumwe n'undi mukobwa urimo kwikoraho cyane witwa Sentia.
Kanani aramwitegereza ati" Amasaha abiri yose urimo kwitegura?
Sentia araseka ati" cyane rwose.
Kanani ati" Abagabo nka bariya babakire ariko ntibakunda ibikabyo
Sentia aramureba ati" Alpha we aratandukanye, akunda ukuntu mba nsa.
Kanani ati" harya ubu noneho ugiye kumusanga mu rugo rwe ?
Sentia ati" cyane, urabyumva gute se ?
Kanani ati" Liana aramutse agarutse?
Sentia ati" icyo utazi rero nuko alpha adakunda Umugore we.
Kanani ati" ariko nubundi abagabo bose ntabwo baba bakunda abagore babo. Cyakora bakomeza kubana nabo gusa kubwo kwanga gusenya no kwisebya 

Sentia ati" kuri alpha biratandukanye. Ntabwo akunda Liana pe ibyo ndabizi neza 
Kanani ati" noneho ajya akubwira amabanga y'urugo rwe?
Sentia ati" niki ahubwo se ntazi. Kandi Liana ntabwo azagaruka muri ruriya rugo. Vuba ninjye uraza kuba umwamikazi warwo.
Kanani ati" urimo kwishuka chr. Gabanya kurota. Ntamugore wata urugo rwe rumeze kuriya.

Sentia ati" iyabaga rero cyagwaga iyo cyagiye.
Kanani ati" ese ubundi yagiye ate ?
Sentia ati" yagiye iryo joro Alpha yariyamutimbuye.


Kanani agwa mu kantu ati" noneho Boss yajyaga amukubita?
Sentia ati" Byoroshye se !
Kanani arumirwa ati" ndumiwe! Sinigeze ntekereza ko ibyo byashoboka.


Twigarukire mu rugo kwa Xander. Liana yicaye hanze muri ka ga salo ko hanze arimo guteka. Ana chatinga na Xander. Hashize akanya aramuhamagara. 
Liana ati" ariko chr ibaze ko aritwe gusa tugirana chat gusa ?
Xander ati" kubera ko uri inshuti yanjye ukaba n'Umugore wanjye. Abandi twavugana byinshi tuvugana ibiki?

Liana akiraho yumva usuhuza. Asezera Xander ati" Buretse chr ndebe umuntu usuhuza.
Xander ati" Ntakibaso my love

Liana ava kuri telephone arebye abona ni Maritha wa mugore w'umuturanyi.
Maritha araza amugeraho aramusuhuza. Gusa Liana ntabwo amuzi.
Maritha ati " Liana warumeze neza? Nako wowe uhora umeze neza. Kubera ko uru rugo rubamo umunezero udakama 
Liana ati" murakoze. Ariko se uzi gute izina ryanjye ?
Maritha araseka ati" kandi Xander yarahoraga akuririmba! Ni gute ntakumenya? Nanjye nitwa Maritha.
Liana ati" ok
Maritha ati" ndi umuturanyi wawe hariya hakurya gato
Liana ati" ok 
Maritha ati " nonese ko uhera hano wagiye unatembera gato ukamenyana n'abandi bagore?
Liana ati" Oya .kwibera hano nibyo bimpagije 

Maritha aterera amaso ku nzu ya Xander. Liana arabibona ko arimo kuyireba cyane 
Hashize akanga Maritha agarura amaso kuri we yitsetsa. 
Maritha ati" Aka ka Xander ni gato. Ariko igigangaje ni ukuntu kubatse. Ni inzu nziza irenze cyane.
Liana ati" urakoze.
Maritha ati" Rero Liana ndi inshuti yawe nubwo utanzi. 
Liana ati" urakoze.
Maritha araseka ati" ariko nganiriza nk'umuntu wamaze kumenya 
Liana ati" ntakibazo.


Liana arahaguruka ajya mu nzu kuzana umunyu. 
Maritha ahita afunga isura atangira kwitegereza cyane ibyo Liana atetse.


Liana mu nzu afata umuntu yashakaga, agarutse hanze abura Maritha aho yaramusize.


Udacikwa na Episode ya 12

Comments