Tukwifurije Noheri nziza n' umwaka mushya muhire wa 2026. Uzatunge kandi uhirwe.

Dukurikirane kuri WhatsApp Channel

Ujye ubona inkuru nshya, amakuru, inama, n'ubumenyi kugihe buri munsi.

Dukurikirane
ROMANTIC HOUSE S01 Ep 42

ROMANTIC HOUSE S01 Ep 42

Loading verse...
ROMANTIC HOUSE 
.
Episode 42
.
Duheruka, Xander na Liana bafatanye akaboko bagiye guhangana na Alpha n'abasore baje gutwara Liana kumbaraga.
.
Story by chris nandi Ishimwe 
.
Bamaze guhuza ibiganza bafatanye akaboko barebana mu maso. Imboni zabo zirimo ikizere cy'ubufatanye nk'umugore n'umugabo 
Bategereza ko Alpha n'abasore be bahinguka.
.
Kurundi ruhande Alpha n'abasore be bapritse hakurya gato ntabwo baragera neza kwa Xander. Uretseko barimo kuhareba.
Lucas niwe ufite imbunda, bisa nkaho ariwe warashe imodoka ipritse kumarembo yo kwa Xander.  Imodoka ya ba tom
.
Alpha arimo kureba nabi Lucas nkaho kurasa yarakoze ikose rikomeye.
Alpha ati" Ntabwo wagombaga kurasa.
Lucas ati" Mbabarira Boss
Alpha ati" Umugore wanjye yagombaga kubona ko nje mu mahoro. None urabizambije.
Lucas ati" sorry Boss. Nibwiraga ko ntayindi mivugano ugenda uvuga.
Alpha ati" uko ngenda si wowe ubigena bumbafu.
Lucas ati" nshiye bugufi boss.
.
Tugaruke kuri Xander na Liana, baracyafatanye akaboko. Bategereje ko alpha n'abasore baza . Ariko ntabo babona.
Xander na Liana bararebana baraseka bahita basomana.
Liana ati" bisa nkaho bahise batinya ubufatenye bwacu bebe
Xander ati" bahabye.
.
Bakivuga gutyo babona alpha ahingutse kumarembo. Alpha abonye uko bafatanye mu maboko umujinya urazamuka imbere muri we ariko arifata. Arabareba baramureba.
Alpha yigira umwana mwiza ati" Koko cher kubera iki wanteye guhangayika?
Liana amusubiza ari serie cyane ati" reka uburyarya reka kwigira umwana mwiza. Icyo uje gushaka ntacyo ubona.
Alpha ati" Koko Chr! Kuki untera guhangayika? Basi Imana ishimwe ko ukiri muzima. Numvaga mfite ubwoba  washimuswe bakanakwica.
Liana ati" Alpha njye nawe ntakiduhuje kata ugende usubire mu rugo rwawe.
Alpha ati" Liana njye nawe turi Umugore n'umugabo bamaze imyaka irenga 8 babana.
Liana ati" Iyo myaka yose ntanakimwe ivuze. Nibyo nabanye nawe ariko sinigeze narimwe mba umugore wawe!
Alpha ati" nonese Mariage twakoze ? Indahiro twarahiye mu matageko!  Nibyo mbere nabanje kwitwara nabi mba umugabo mubi. Ariko ibuka neza ubwo wagarukaga mu rugo. Naricujije. Imbere yawe nihannye ibyaha byanjye. Nibwiraga ko wamaze kumbabarira tugiye kubana neza.
Liana ati" Oyaaaa , naragiye kandi umutima wanjye ntiwakongera kureba inyuma. Cyane ko nawe atari urukundo ufite ikindi ushaka ntazi.
.
Alpha abona ko bitaza koroha ko Liana amwumva.
Xander ati" wa mugabo we sinkuzi ariko wirinde ntuvogere urugo rwanjye..
Alpha ati" ariko ni wowe wamvogereye.
Xander ati" wa mugabo we wigeze umbona iwawe ?
Alpha ati" ariko ufite umugore wanjye.
Xander ati" Oyaaaa , uwo ndikumwe nawe ni urukundo rwanjye.
.
Xander baramuseka 
Alpha areba Liana ati" Liana ndacyeka uwo mugabo sinzi amarozi yaguhaye. Ariko nje kugutabara.
Liana ati" Umva ntacyo untabaramo..kandi niba yarandoze. Nshaka ko yongera akandoga.
.
Liana na Xander bahita barebana barasomana. Alpha akabibona bikamurya.
Alpha ati" rwose honey waretse kumbabaza !
Liana ati" Alpha icyaba kiza va hano ugenda. Kandi urabizi neza ko ntacyawe nigeze ntwara.
Alpha araginduka ati" Liana uri umugore wanjye niyo mpamvu ndimo kugusaba kuneza. Ariko nubyanga ndagutwara kumbaraga.
Liana ati" rwose ubigerageze.
Alpha ati" Liana ngwino hano dutahe tujye mu rugo
.
Liana ati" Genda wenyine muri kuriya kuzimu kwawe.
Xander ati" Alpha, Umugore wanjye ntaho ajya.
Alpha ati" wowe ziba cyangwa uhure nakaga gakomeye.
Xander ati" aho muhagaze ni kubutaka bwanjye.
.
Baramuseka.
Alpha ati" Liana wituma dukomeza ibintu.
Liana ati" Alpha sinkuzi..sinigeze nakumenya.
.
Alpha agira umujinya areba inyuma kubasore aje afite arababwira ngo ni bagende bafate Liana bamujyane kumbaraga.
Xander ati" ngaho hagire utera intambwe numwe yibeshye. Mfite uburenganzira bwo kwirwanaho..kandi ikiba cyose ntacyo nzigera mbazwa.
.
Abasore bica amatwi banga kumva batangira kuza ngo bafate Liana. Xander areba Liana amwicira isiri. Basubira inyuma bagana ku nzu gato. Xander ajya kuri ya ntwaro ye yakoze mu biti. Liana ajya inyuma ye nawe afata umuheto n'imyambi bakoze.
Alpha arabaseka.
Abasore be bakomeza kuza, naho bafata kumbunda 
.
Udacikwa na episode 43

Comments

Login to comment.

No comments yet.

0Not allowed

Dukurikirane kuri WhatsApp Channel

Ujye ubona inkuru nshya, amakuru, inama, n'ubumenyi kugihe buri munsi.

Dukurikirane