Loading verse...
ROMANTIC HOUSE
.
Episode 48
.
Duheruka Liana na xander bajya inama niba koko Xander agomba kujya gusura Jeannette
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Liana abitekerezaho maze areba Xander aramubwira ati" genda.
Xander aba nkutunguwe ati" Sure?
Liana araseka ati" Nonese ko ubigezeho ikibazo?
Xander avuga atangaye ati" Biratangaje ukuntu uhise ubyemera.
Liana ati" chr ntabwo ndi wa mugore ushidikanya ku mugabo we. Kubera ko nizeye Umugabo wanjye.
Xander ati" Urakoze.
Liana ati" Bikore rwose.
Xander ati" Cyangwa se tujyane.
Liana ati" ni wowe ufite ubutumire bwe.
.
Xander araseka maze arahaguruka arambara neza. Asoje aha Liana akabizoux amubwira ko amukunda amusaba no gusihara amahoro.
Liana nawe amwifuriza urugendo rwiza no kuza kwirinda kandi akagaruka amahoro. Xander aragenda. Liana nawe asigara agira utwo akora mu rugo.
.
Xander agera mu rugo kwa Jeannette, asanga Jeannette yaramwiteguye rwose.
Jeanette ati" nishimiye ko utajye ubeshya.
Xander ati" Ntabwo ngira indi ebyeri
Jeannette amuha ikaze. xander aricara. jeannette ahita amuzanira icyo kunywa amwakiriza. Xander aragifata aragishimira. Jeannette yicara iruhande kandi yambaye mu buryo bushotorana kandi buri sex cyane.
.
Kurundi ruhande, ababyeyi ba Liana nabo bageze aho mu rugo kwa Xander. Bitegereza neza icyado yaje guturamo. Liana nawe ababona bari ku irembo agenda abasanganira. Arabareba baramureba.
Liana ati" Mama niba muje mu mahoro ndabakira ariko niba muje nabi ntakaze mufite iwanjye.
Papa Liana agiye kuvuga, Mama Liana ahita amuca mu ijambo ataravuga.
Mama Liana ati " Ababyeyi bawe ni gute twaza mu buryo bubi?
Liana ati" Sawa.
.
Liana abaha ikaze ngo bakomeze baze mu rugo. Bakomeza kwitegereza aho hantu atuye. Gusa nabo barabona ari heza nuko akibazo ari mu gikene ugereranyije naho Liana yakabaye ari.
Papa Liana ati" Ubuse aha hantu??
Liana ati" Papa aha hantu hafite ubuzima burenze uko uhabona.
Papa Liana ati" Ni heza mu bigaragara mu maso, ariko ntakizere cy'ubuzima hatanga aha hantu nkaha.
Liana ati" ntabyo mwe n'ubundi mwabasha kubona.
.
Bagera mu nzu. Batungurwa no kubona inzu imeze. Liana agenda abasobanurira ubwiza bwayo nubwo ari nto. Ndetse nabo ubwiza bwayo bumwe na bumwe bagenda babubona. Mama Liana aritegereza areba agaciro n'icyubahiro umukobwa we afite muri iyo nzu.
Liana ati"Mama, papa mwibaze icyatuma nsiga ibigaragara nka zahabu. Nkaza kwibera ahantu nkaha. Hano hari ubuzima nyabwo kandi bwukuri. Mugihe hariya narimbayeho ubuzoma bw'ikinya n'umubabaro udashira, ariko agahinda nabaga mfite, kagabishwa n'inzu y'agatangaza,n'imodoka za moko! Mama inkuta ziriya nzu mushima ko aribwo buzima muzi amarira yanjye zibitse, muzi amabanga y'agahinda ziriya modoka nagendagamo zibitse ?
.
Ibyo avuga baramureba bamuteze amatwi.
Liana ati" Ariko aha mureba iyi nzu mureba. Irenze kure imboni z'ibyo amaso yanyu abona. Aha hantu habumbatiye ubuzima bwanjye. Hasobanuye agaciro kanjye nk'umugore. Ikuzo n'icyubahiro cyanjye biri hano. Izi nkuta z'iyi nzu zibitse umunezero wanjye udakama.
.
Tuze kwa Jeanette we na Xander basoje kurya. Bava muri salamanger abagaruka kwicara muri salo.
Jeannette ati" Ndumva ibihe bidasanzwe kuva wagera muri iyi nzu.
Xander ati" nkuvuyemo umwanda rero
Jeanette ati" urakoze pe.
.
Jeanette atangira kuvuga yikorakora kumatako cyane, akorakora mu gatuza ke mu mabere. Xander aramureba gusa maze arahaguruka. Jeannette nawe ahita ahaguruka.
Jeanette ati" Xander bite ko ushaka kugenda kare? Kandi numvaga uyu munsi wawuhariye njye.
Xander ati" Jeanette ntabwo naguharira umunsi wanjye.
Jeanette aramwegera aramufata ati" Xander kubera iki? Ni byinshi numvaga twavugana twaganira. Kandi mbona njye nawe duhuje byose byaba byiza.
Xander aramwiyaka ati" Sinzi icyo ushaka kuvuga ?
Jeannette arongera yikora mu gatuza noneho asa n'ugaragaza amabere cyane.
.
Jeanette ati" Xander, reka nemere nature mbivuge. Ndagukunda, kandi uramutse unyumvise, nagukunda, kandi nkatuma ubuzima bwawe buhinduka igitangaza. Ubuzima ubayemo uyu munsi bwaba amateka maze ugafata ubuzima bushya.
.
Xander aramwitegerezaaaaaaa.
Udacikwa na Episode 49
Comments
Login to comment.
No comments yet.