Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
❤️❤️ROMANTIC HOUSE 🏡🏡
( Episode 26)
Duheruka , Alpha ahereza Liana impano y'imodoka nziza ya gatangaza iri mu zigezweho
Story by Chris nandi Ishimwe
Liana yitegereje imodoka, Alpha nawe arimo kumureba ategereje kumva icyo Liana avuga. Liana arimo kuyireba gusa Alpha amufata akaboko, Liana aramureba
Alpha ati" Liana please vuga
Liana ati" ushaka ko mvuga iki?
Alpha ati" icyo wavuga cyose. Ese ntabwo ubona ko ndimo kugerageza?
Liana ati" hano hari hasanzwe haparitse imodika zirenga 3 ngendamo
Alpha ati" Ugize n'imodoka ya 4 ntacyo bitwaye. Cyane ko ari imodoka nziza igezweho. Madamu Alpha kandi aba akwiye kuba ariwe ujyana n'ikintu cya mbere cyose kigezweho mbere y'abandi bose
Liana aramureba akanya kanini ati" urakoze
Alpha amuhereza kontake ati" ngaho injiramo ubanze wumve neza uko imeze
Liana afata kontake maze yinjira mu modoka, amaze kwinjira mu modoka areba Alpha
Alpha ati" yatse wumve uko imeze
Liana yatsa imodoka
Alpha ati" ngaho yitwarego gato wumve uko imeze
Liana avugira imbere mu mutima ati" reka ngerageze ntume nanjye unyizera
Yatsa imodoka akata aho imbere mu gipangu. Kuko ni igipangu kigari cyane.
Arakatakata aho
Alpha ati" urumva bimeze gute ?
Liana aramwenyura ati" bimeze neza
Alpha abonye ko Liana amwenyuye arishima arivugana imbere muri ati" ahaaa ubwo utangiye kumwenyura byaje
Liana akomeza gukatakata aho mu gipangu
Alpha akamukomera amashyi. Hashize akanya Liana aparika imodoka avamo
Alpha ahita amuterura ati" ukoze neza
Liana araseka ati" iriya modoka ni nziza
Alpha ati" Narimbizi ko uza kuyikunda. Kubera ko ninjye uzi umugore wanjye kuruta undi muntu wese
Liana aramureba mu maso ati" urakoze
Alpha ati" nizere ko unezerewe
Liana ati" cyane.
Alpha ahamagara Umukozi
Dina araza aza imbere yabo
Alpha ati" zana wine njye n'umugore wanjye dusebure
Dina ajya kuyizana. Arayizana azana n'utaruhuri 2 arabahereza. Alpha agicupa cya wine arasuka ahereza Liana nawe arusukira maze barazamura bakora cheers
Alpha ati" tunywemo kubwo akamodoka gashya keza
Liana ati" yebo
Baranywa
Alpha ati" Iyi modoka izananye n'umugisha pe!
Liana ati" gute ?
Alpha ati" itumye mbasha kubona wongera kumwenyura.
Liana arongera aramwenyura
Alpha ati" ukomeze gutyo ntiwongere kurakara sibyo?
Liana ati" ahari ubwo nibyo
Kurundi ruhande maritha akomeje kwita kuri Xander
Yicaye hanze muri ka gasaro ko hanze aratetse.
Ni ahantu heza pe! Xander na Liana niho babaga biyicariye baganira bahuje urugwiro batetse
Maritha uko ahicaye arahitegereza cyane.
Aribwira ati" aha niho hagombaga kuba iwanjye. Nkabana na Xander umugabo uzi neza agaciro kumugore, unamushyira imbere y'ibindi byose
Arahindukira areba mu nzu
Aribwira ati" aka kazu gato ariko kari Romantic niho umugore nkanjye warukeneye ubwiza bwo kubaho nagombaga kubarizwa. Ndetse kandi ngomba kubikora neza nkabigeraho
Tugaruke kuri Alpha na Liana baracyari hanze basangira wine
Alpha ati" Liana, urabona ko twahera aha noneho njye nawe tukubaka neza
Liana ati" ntakibazo. Reka twihe andi mahirwe
Alpha ati" wowe ndabikunze cyane. Liana uranejeje
Liana ati" rega njye nahoze nshaka ko tugira urugo rwiza. Ariko wowe ukabizambya
Alpha ati" Liana naguhaye kwicuza kwanjye. Nitwaye nabi. Ariko ikibi ni ugukosa maze umuntu agakomeza akararambarara mu makosa. Ariko njye nemeye kuba umugabo w'impinduka
Liana ati" reka tuzarebe
Alpha ati" wowe nyizera
Liana ati" nanjye nibyo nshaka kukwizera.
Alpha ati" urakoze cyane. Ese naguhobera ?
Liana atega amaboko maze Alpha aramuhobera.
Alpha ati" Urakoze mugore mwiza
Liana ati" nawe urakoze
Alpha ati" ese nawe wumvaga ukumvuye kumpobera ?
Liana ati" Oya
Alpha araseka ati" Kubera ko wariwaranyanze burundu
Liana ati" Alpha, ntundenganye kuko wariwarampemukiye bikomeye
Alpha ati" iyaba iminsi yasubiraga inyuma basi sinkore amakosa nagukoreye.
Liana araseka ati" Oya tunganya imbere yawe kubera ko gusubira inyuma byo bitakunda.
Alpha ati" Imbere ho ndizera ko ngiye kuzaba Umugabo ukwiye
Uwo mwanya tekephone ya Alpha irasona arayifata aritaba. Avugana n'umuhamagaye maze ava kuri telephone areba Liana
Alpha ati" rero mbaye ngiye hari Umuntu ngiye guhura nawe
Liana ati" Ntakibazo. Nonese ndakomeza mbe hano nk'infungwa?
Alpha ati" Liana ntabwo uri imfungwa pe! Ariko nshaka kubanza nizere ko utakongera kunshika
Liana ati" ariko nakwemereye ko nanjye niteguye ko twongera kubaka. Ese naba nemeye ibyo nkaba mpanga kuba nagucika nkava hano?
Alpha ati" Oya ariko nshaka kubyizera
Liana ati' ariko njye nakwizeye
Alpha ati" ariko ntabwo wahise unyizera burundu.
Liana ati" ntakibazo nabwo reka nihangane ntegereze, mpaka ubonye ko nanjye nshaka kubaka.
Alpha agenda agana mu nzu. Liana asigara ahagaze hanze
Arivugana imbere muri we ati" reka nihangane ngende gake mbanze nkwemeze
Tuze mu rugo kwa Xander. Maritha arimo gutegura ameza
Arangine gutegura aza mu cyumba kureba, Xander
Maritha ati" Xander maze gutegura ibyo kurya byiza. Nkufashe nkujyane ujye kurya cy mbizane hano
Xander ati" Oya reka mbyuke ndebe ko hari ikirimo kuza.
Marirha aramufasha, Xander amufataho amwishingikirizaho ava mu gitanda . Maritha amuzana amusindagiza amuzana kurya. Xander aricara
Maritha afata isahani aramwrurira. Uko abikora Xander atangira kumubnamo Liana
Xander ati" Liana warure duke
Maritha arikanga biranamubabaza
Xander ati" niki ko uhise ubabara?
Nyuma ya kanya Xander abona ni Maritha yaratangiye kubonamo Liana.
Kurundi ruhande Liana nawe yicaye mu nzu arimo kwiyibukira Xander gusa uko babaga bameze.
Aribaza ati" Xander ndumva mfite ubwoba, ariko kurundi ruhande nkumva wagira ngo uri hafi yanjye ntabwo wigeze upfa.
.udacikwa na Episode 27
Comments