logo

NEW TALENTS

Stories Group

ROMANTIC HOUSE S01 Ep 23

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
❤️❤️ ROMANTIC HOUSE 🏡🏡

       ( Episode 23)

Duheruka Mama Liana abwira Liana ko bagomba kuganira 

Story by Chris nandi Ishimwe


Liana ati" mama ushaka ko tuganira iki?
Mama Liana ati" kumyitwarire yawe idahwitse

Liana areba Alpha bahuza amaso, arongera areba Mama we ati" ese mama nuko mubitekereza ?
Mama Liana areba Alpha ati" Alpha waduha akanya?
Liana ati" nta mpamvu yuko agenda. Icyo ushaka ko tuganira alpha agomba kuba ari hano
Mama  ati" Oya, umukobwa ni Nyina gusa
Alpha ati" ntacyo bitwaye rwose 

Alpha arasohoka ajya hanze 
Mama Liana ati" Bite kuki ukomeje kubura ubwenge ?
Liana ati" Mama mwe nuko mubifata uko mubishaka.
Mama Liana ati" ntabwo tubifata uko tubishaka. Imyaka 8 yose ubana n'Umugabo, kuki utarakura ngo umenye ko wabaye umugore ?
Liana azenga amarira mu maso ati" Mama uko wubatse wibwira ko ari ko nanjye ngomba kubaka ?
Mama Liana ati" ese ikibazo ufite n'ikihe?

Liana ati" nabanye n'Umugabo ntagombaga kubana nawe
Mama Liana arumirwa ati" ese niyo mpamvu wigira nabi?
Liana ati" ariko se Mama ni kangahe nababwiye ko mpohoterwa n'umugabo
Mama Liana araseka ati" Ese Liana wibwira ko ari uwuhe Mugore udakubitwa? Ariko barihangana bakubaka.

Liana agaseka ababaye ati" harya ubwo urugo rumeze gutyo naba ndwubaye iki ? Rwaba rumaze iki kuri njye ? Just kugira ngo gusa nitwe ko ndi Umugore ufite umugabo?
Mama Liana ati" Liana kubaka ntabwo ari ikintu kiba cyoroshye. Ni urugamba kandi rusaba kwihangana.
Liana agaseka ati" ibyo se bikaba bimaze iki? Kubaka gutyo mu byukuri byaba bimaze iki?

Mama Liana ati" Ntashema ribaho riruta kugira umuryango wa mwana we! Kandi abagbo biba bisaba kubihanganira muri byose. Umugore uba ugomba kugandukira Umugabo. 

Liana arabiseka.. atangira kwibuka , igihe yararaga amajoro ategereje ko Alpha ataha. 
Ntiyabaga azi aho Umugabo ari, byamaze igihe kinini Liana abyihanganira. Gusa igihe kimwe aza kumenya ko Alpha amuca inyuma. Nabyo yarabyihanganiye. Gusa umunsi umwe Alpha atashye asanga Liana ahagaze muri Salo yarakaye
Alpha yamubajije icyo yabaye
Liana ati" nkeneye ko tuvuvana alpha kandi tukaganira mukuri kose
Alpha ati" urashaka ko tuganira ibiki ko namwanya mfite nkeneye kuruhuka ?

Liana avugana agashiha ati" iriya ndaya mwirirwanye niyo yatumye unanirwa gutyo kuburyo udashaka kuganira n'Umugore wawe ?
Alpha ati" uravuga iyihe ndaya?

Liana ati" ikibi cy'abagabo ubu ugiye kwigira mwiza hano.
Alpha ararakara ati" ese uba unekaneka?
Liana ati" umva uwububa abonwa n'uhagaze rega. Ahantu hose uri hari amaso aba akureba utazi

Alpha aza imbere amufata mu josi ati" uvuga ibiki wa kigore we 
Liana ati" Ugiye gukomeza kwigira intare ze hejuru y'ibyaha byawe ? Alpha ntabwo ibyo ukora aribyo bikugira Umugabo. 
Alpha ati" ibiki?

Liana amwereka amafoto bamwoherereje arimo kuryamana n'urukobwa.
Liana ati" byibura wakagize no kwiyubaha.  Niki mu byukuri kigutera gukora ibi?
Alpha ati" sinzi abakoherereje ibyo. Kandi si ukuri
Liana ati" korwa n'amasoni

Alpha amutera urushyi ati" ntasoni nuko uvugana nanjye? Wakuye he ako gasusuguro? Ubundi abo naryamana nabo bose wowe bikurebaho iki?
Liana ati" urumva amagambo uvuga
Alpha ati" Umva sinkeneye amatiku wa kigore we!  Ubundi ninde wakubwiye kujya unekaneka?

Liana ati" sinkuneka. Ahubwo nuko wibwira ko ibyo wakorera mu mwijima byose bitagaragara. Ariko ntacyaha kibaho kidahishurwa. Alpha urimo gutakaza agaciro. Ubundi hagati yanjye nawe hari ikihe kibazo kuburyo untesha agaciro ukansuzuguza gutya ?

Alpha ati" urashaka kumenya ukuri?
Liana aramureba gusa
Alpha ati" abo bakobwa bakweretse mba    ndikumwe nawe nuko bakurenze.
Liana biramubabaza ati" Alpha uri Umugabo w'ikigwari

Alpha ararakara cyane maze aramufata aramuhondagura cyane. Akuramo umukandara, arawumukubitisha. Amukubita amubwira ko atagomba kujya amubwira amagambo yiboneye.

Liana agataka afata kunda ati" Alpha winkubiga gutyo ndatwite.
Alpha ati" burakureba. Ngiye kukwigisha isomo,  kuburyo ugomba kumenya uko ukwiye kujya umvuvisha.

Yaramuhondaguye, yumva nabwo bihagije umufata akaboko aramukurura, agenda amukurubanga amuzana mu cyumba kirimo ubusa maze amwambura imyenda yose amwambika ubusa 
Liana ataka cyane ati" Alpha wambabariye wandetse ugiye gukora ibiki.

Alpha ajya kuzana  buji arayicana, atangira kumutonyangirizaho wa mushonge wa buji.
Kandi uba utwika nabi cyane. Liana arataka cyane kubera uburibwe budasanzwe.

Ari naho yakuye  za nkovu afite umubiri wose.

Alpha yaramutwitse icyo gihe, Liana agera aho yumva agiye gupfa. 

Liana amaze kubyibuka areba Mama we ati" Mama nabanye n'Umugabo utari Umugabo.
Mama Liana ati" wijya uvuga amagambo y'ubugoryi
Liana ati" mama ntabwo ari wowe ubana na Alpha, ntabwo uzi ngo ni Umugabo nyabaki. Yakora iki? Urumva. 

Mama Liana aramurebaaaa


Udacikwa na Episode 24

Comments