Loading verse...
ROMANTIC HOUSE
Final episode
.
Duheruka Liana na Xander bafungura coffre fort. Icyo Liana asanzemo cyaramutunguye.
.
Author: Chris nandi Ishimwe
.
Bakuyemo inyandiko baza kwicara muri salo barazisoma. Basanga ni inyandiko muzehe Fabien yasize asinye zigaragaza abagombaga kuba abaragwa b'umutungo we. Inyandiko yemeza ko Fabien yahaye Liana uburenganzira bwose bwo kuba ariwe wagenzura umutungo we wose.
Akagenzura company ye n'ibindi bikorwa byose afite. Inyandiko ikomeza igaragaza ko yahisemo Liana nk'umukobwa we burundu. Kandi ngo akaba umukobwa yishimiraga wakoraga akazi ke neza.
Xander ati" Bino biratangaje!
Liana ati" najye birandenze. Reka dukomeze dusome.
.
Inyandiko ikomeza igaragaza ko Fabien yeemeye guha Liana yarafite yose muri Company, ndetse byako kanya akaba ariwe uhita uhinduka umuyobozi wa Company.
Ikomeza igaragaza ko Muzehe Fabien, yemeje ko Liana nyuma yuko ariwe usigaranye umutungo wose wa fabien, ko yagombaga kuzagira icyo agenera abahungu ba Fabien bitewe nuko imyitwairire yabo yarikuba yarahindutse. Avuga ko Liana yagombaga kubaganya 50 % y'imitungo ye yose indi Liana akayisigarana. Ndetse ko mugihe abana ba Fabien batari kuba barahinduye imico yabo barakomeje kuba abana ba mabandi ko ntacyo Liana yagombaga kubaha.
.
Bamaze gusoma iyo nyandiko yose barumirwa! Bararebana birabarenze.
Xander ati" Kubera iki ibi byose byabaye
Liana ati" nanjye sinzi uko nabivuga. Gusa Fabien ntabwo yakundaga imyitwarire y'abana be kandi baramusuzuguraga cyane.
Xander ati" Banza ariyo mpamvu yanze kubagira abaragwa b'imitungo ye.
Liana ati" Yego
Xander ati" maze ahitamo wowe. Ahubwo se kuki yavuze ko warikuzabimenya inyuma ari uko apfuye..
Liana ati" simbizi ahari, ariko buriya wasanga nanjye yarasuzumaya imyitwarire yanjye.
.
Kurundi ruhande Alpha n'aba jack nabo bageze aho kuri urwo rugo rwa Fabien barimo kwinjira.. gusa Liana na Xander ntabwo baramenya ko Alpha arimo kuza.
Xander ati" Nonese Fabien amaze gupfa n'abana be bagapfa, ko utari wakamenye ibi byose ninde wacuganga hano? Uriya mu securite yahembwaga nande ?
Liana ati" Fabien amaze gupfa kubera ko alpha ariwe wari umukurikira mu migabane niwe wahise aba umuyobozi..maze aba ariwe usigara ajyenga byose.
.
Bakiraho Alpha arinjiye atungurwa no kubasanga aho.
Alpha ati" ahaaa ubwo waje hano bivuze ko wabonye icyari muri coffre fort.
Liana ati" Cyane rwose.
Alpha ati" Bimpereze hano
Liana araseka ati" ese nibi washakaga, kugira ngo ubibike cy ubirimbure bityo bizatume company n'umuntungo wa Muzehe biba ibyawe ?
Alpha ati" Liana ntabwo nshaka guhangana nawe..
Liana ati" Bigerageze se?
.
Alpha akurayo imbunda arayibatunga.
Alpha ati" ndabica. Cyangwa se mukize ubuzima bwanyu mumpe ibyo mumpa mbareke mwigendere.
Ako kanya police ihita isesekera isanga Alpha abatunze imbunda kandi icyo n'icyaha. Alpha biramucanga yibaza uko bigenze.
Xander ati" Alpha ukinjira hano nahise mbona ko uza guteza ibyago mpita mpamagara kwibanga. Kandi nafataga na record y'ibyo twavugiraga hano byose.
.
Aba Police babwira Alpha ko afunzwe azira gutera ubwoba agambiriye kwica. No kugerageza kwica, no gutunga umuntu imbunda..
Baramutwara.
.
Bidatinze, Xander na Liana bagarutse muri ka gace bituriyemo ko mu cyaro. Bamara iminsi bikomereje ubuzima bwabo busanzwe.
Xander areba Liana ati" None uratekereza iki rukundo rwanjye ?
Liana ati" Bea, Fabien yarakoze cyane yansigiye umutungo utagira ingano. Ariko nubundi nzi neza ko ntakaneye biriya kugira ngo mbeho neza. Ubu buzima busanzwe twibereyeho bwamaze kunyubaka burundu ndumva ari cyo gicumbi cy'ubuzima bwanjye.
Xander araseka ati" wow! Nishimiye ko njye nawe twembi tuzi neza ubuzima dushaka kwiberamo.
Liana ati" mfite igitekerezo ahubwo. Ndumva twagurisha iriya.mitungo noneho tukaja twifashiriza abashonje nabadafite aho baba.
Xander ati" Utekereza iby'ubuhanga gusa.
Liana ati" wenda hasigare Company yo ikomeze ijye ikora. Urabyumva ute.
.
Xander ati' Turimo gutekereza bimwe.
Liana ati" Gusa ariko nifuza ko isi yanamenya ubu buhanga bwawe bwo gushushanya. Niyo mpamvu tugomba guhita tunafungura Gally shop wajya ugaragarizamo ibishushanyo byawe. Isi igomba kumurikirwa n'impano y'umugabo wanjye.
.
Baraseka, barasomana.
.
Nyuma ya gahe, Litha na Diane baje kubasure. Bageze aho mu rugo iwabo batunguwe no kubona ahantu heza , hari ibimera bitandukanye by'ubwiza, ibiti byiza, imisozi n'ibibaya bibakikije byiza, ikiyaga n'ikirere byiza.
Babona ubwiza bw'akazu biberamo, gato ariko kubatswe mu bugeni. Binjiye mu nzu babona inkuta zose ziyo nzu zisingiza ko Liana ariwe mwamukazi w'iyo nzu. Babona biri gishushanyo cyose kimanitse gisobanuye ubuzima n'agaciro kubuzima bwiza bw'amahoro Liana yibereyemo.
Liana ati" Murabibona gute murahabona gute ?
Litha ati" Umuntu akinjira gusa ku marembo y'iwanyu ahita yumva neza urukundo ruri aha hantu.
Diane ati" Umuntu ahita abona ubwiza bw'urugo rwanyu.
Liana ati" Ni byiza ubwo amaso yanyu nayo abashije kubibona.
Diane ati" Kandi nubwo ugiye kuba boss wacu uzakomeza wibere inaha.
Liana ati" Cyane. Igicumbi cy'ubuzima bwanjye ni hano.
Litha ati" Kbsa
Liana ati" Umugabo wanjye azajya anzana kuri kariya ka moto kacu mubona hariya.
.
Diane ati" iby'imodoka wapi?
Liana ati" Wapi.
.
Liana arateka arabakira . Abakirira hanze kuri ka gasalo kabo ko hanze uba wumva akayaga ko hanze.
Nyuma, barasezera barataha.
.
Nyuma y'igihe, gatanya ya Alpha na Liana nayo iramezwa irakorwa iva mu nzira. Ndetse Liana anafata ibye aba Boss wa Company nk'umurage w'umutungo Fabien yari yaramuraze. Aba ariwe Boss mukuru. Indi mitungo baragurisha bagenda bifashiriza abantu.
.
Liana akajya mu kazi atwawe na kuri ka Moto kabo. Bakomeza kwibera ubuzima buto ariko butuje bwuzuye amahoro n'ibyishimo byinshi. Maze nyuma y'umwaka Liana arasama, igihe kiragera babyara akana kabo ka mbere. Babyara umwana wa kabiri.
.
None nubu Liana atwite undi ntazi ngo ni uwakangahe.
.
Ndabashimiye. Mwarakoze gusoma. Imana ibahe umugisha.
Duhure muri New story
Comments
Login to comment.
No comments yet.