Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
❤️❤️ ROMANTIC HOUSE 🏡🏡
( Episode 15)
Duheruka Litha na Diane batumijwe muri office
Story by Chris nandi Ishimwe
Litha na Diane bicaye murj Office ya Alpha bafite ubwoba.
Alpha ari kuruhande ahaterekwa wine zaho muri office arimo gusuka wine mu kirahuri
Imitima ya Diane na Litha irimo gutera cyane
Diane ati" bagiye kutwirukana
Litha ati" ni wowe uraba ubiteye. Kuki wavugaga utareba?
Diane ati" nonese yatwumvaga?
Litha aratekereza ati" Cyangwa kanani yaba yaraduciye inyuma akaduteza Boss?
Alpha aza imbere yabo afite wine arabarebaaaaa
Diana ahinda umushitsi ati" Boss mbere yuko utwirukana twagusobanurira.
Alpha aricara imbere yabo ati" mushaka kunsobanurira iki?
Litha na Diane bararebana.
Alpha ati" Mugiye kumbwira aho Umugore wanjye yagiye ?
Litha na Diane barikanga. Bararebana bibacanze.
Diane ati" Boss twamenya aho umugore wawe yagiye gute ?
Alpha ati" Kubera ko muri abavandimwe be. Siko se mwambwiye ko mu meze nk'abavandimwe kuri we?
Litha ati" yego
Alpha ati" Ngaho rero mumpe amakuru..Liana arihe?
Litha ati" Boss, urimo kutubaza ikibazo tutazi.
Alpha ati" Ndabizi ko mubizi ko Umugore wanjye atakiri mu rugo. Mugiye guhakana ko mutabizi se?
Bararebana.
Alpha ati" Mugiye kwigira abaswa se mubeshye ko mutabizi.
Litha ati" ntabwo turi sure neza, ibyo tuzi nibyo twakega
Alpha ati" ibiki?
Diane ati" ko yagiye .
Alpha ati" ariko muzi aho yagiye.
Litha ati" ntabwo tuhazi nukuri boss
Alpha ati" none ubwo mukaba mwiyita abavandimwe be mutazi aho umuvandimwe wanyu ari?
Litha ati" ntabwo tuhazi pe! Kuva umunsi atigeze agaruka mu kazi, ntabwo yigeze atuvugisha.
Alpha arabareba cyane ati" reka mbabwize ukuri, niba mu mbeshye nkazamenya ko hari icyo mwari muzi ntimumbwire bizabagiraho ingaruka zikomeye
Litha ati" Boss twakubeshya gute ? Ko ibyo ubizi neza?
Alpha ati" sawa musubire mu kazi
Barahaguruka
Alpha ati" ariko uwagira icyo amenya yambwira. Kandi niteguye kuzamuhemba neza
Litha ati" rwoze tuvuganye nawe twakubbwira
Bava muri office ye baragenda
Kurundi ruhande mu rugo kwa Martha wa muturanyi wa Xander. Hari umugore barikumwe witwa Cecile barimo kuganira
Cecile ati" Nonese bwatabze umusaruro ?
Martha amusubiza ababaye ati" wapi byarapfubye
Cecile ati" gute se kandi?
Martha ati' kariya kagore gafite ubwenge.
Cecile ati" ariko ntabwo ndimo kubyumva?
Martha ati' nabushyizemo atareba. Ariko niba yarabiketse isosi yahise ayimena.
Cecile arababara ati" bivuze twakoze ubusa.
Martha ati" bisa nkabyo. Iyo mbona bameze kuriya, babanye kuriya umujinya uranyica.
Cecile ati" ese kuki ingo zacu twe zitameze kuriya?
Martha ati" gusa hari ubundi nateze mu nzu.
Cecile araseka ati" yego se ?
Martha ati" Ubwo narimaze kumurangaza ninjiye mu nzu ntegamo ibindi.
Cecile ati' ariki iminsi ishize bwakabaye bwarakoze.
Martha ati" buzakora ndabizi
Tugaruke kuri Litha na Diane bagarutse aho bakorera baricara. Kanani arabareba
Kanani ati" we yarabahamagariye iki?
Diane ati" yatubazaga aho umugore we ari.
Kanani aratangara ati" gute se kandi ababaza iby'umugore we ?
Litha ati" kubera ko azi neza ko turi inshuti ye.
Kanani ati" nonese arabaza iki kandi ariwe watumye agenda.
Litha ati" ariko Kana hari amakuru utajya uduha
Kanani ati" umva nanjye simva nyafite neza.
Diane na Litha bamureba basa n'abatamushyira amakenga, maze bararebana
Kanani ahita ahaguruka ava aho atwaye raporo.
Diane ati" kuki boss arimo gushaka umugore we kuriya, niba koko Liana yaba yaragiye bafitanye ibibazo?
Litha ati " ibaze kugera aho anashyiraho igihembo
Diane ati" bigaragaza ko amukunda. Ibibazo baba baragiranye byose.
Amasaha arisunika
Tuze kwa Xander mu masaha y'igitondo cya kare. Liana araryamye gusa arumva inyoni zuvuga hafi ye, afunguye amaso abona umucyo mwinshi mu cyumba uturuka mu idirisha, n'akayaga keza. Abona hanze bwakeye.
Areguka abona utunyoni twiza duhagaze mu idirisha.
Arabyuka ava mu gitanda agera agana ku idirisha. Ahageze areba hanze abona akapa gato cyane, xander yashinze aho hasi hafi y'idirisha, kanditseho amagambo ngo"" wongeye kuramuka neza mwimakazi wanjye mwiza w'umutima. Dore undi munsi w'umugisha uraje, amaso yanjye yongeye guhirwa no kukubona, umutima wanjye wongeye guhirwa no kubona uri hafi yanjye, nongeye guhirwa no guhumeka impumeko yawe.
Ayo magambo akora kumutima wa Liana aramwnyura. Yumva igitondo ni cyiza cyane kuri we .
Maze ahamagara Xander imbere mu mutima we mu ijwi ryuzuye rukundo ati" Xander wanjye!
Arangije ava aho mu cyumba aza hanze, abona Xander afite umweyo arimo gukubura imbuga yose yayakije.
Liana araseka, Xander aramwumva maze arunamuka aramureba. Liana aramupepera..maze Liana ava mu muryango yiruka agenda amusanga, Xander nawe ava aho yarageze akubura agenda amusanga nawe yiruka.
Uko barika basanganirana, Martha ageze kumarembo y'urugo rwabo arababona arahagarara
Buri wese agera kuwundi maze barahoberana cyane barasomana.
Bavugira rimwe ati" Igitondo cy'urukundo nanone.
Martha azunguza umutwe arikomereza arigendera.
Xander na Liana bavugana barebana bakoranaho
Xander ati" nagukumbuye
Liana agaseka ati" kandi twararanye!
Xander ati" ariko warusinziriye bea!
Liana ati" nanjye nagukumbuye mugabo mwiza
Xander araseka ati" ariko noneho turongeye turabonanye.
Baraseka
Liana ati" ubwo urimo gukubura , reka nanjye njye gukora isuku mu nzu noze n'ibintu
Xande ati" yego mugore w'igikundiro
Liana araseka maze bararekurana, Liana agaruka mu nzu gukora amasuku
Arimo gukora amasuku, ageze aho Xander ashushanyiriza anabika ibikkresho akoresha mu gushushanya, hari icyo abonye arikanga akuka umutima
Udacikwa na Episode 16
Comments