Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
ROMANTIC HOUSE
.
( Episode 31)
.
Duheruka Liana afashe imodoka agiye asize Jack arimo ahondagurwa
.
Story by Chris nandi Ishimwe
.
Dore uko byagenze. Ubwo Liana na Jack bari mu modoka bagenda. Bagiye baganira kuko ni abantu basanzwe baziranye. Jack ni umupagasi w'umugabo we umaze. Igihe.
Jack yarimo amuganiriza ati" ese ubona boss atagukunda koko!
Liana akemera ati" arankunda rwose
Jack ati" rwose mabuja ntukongere kumubabaza. Kandi natwe burya biratubabaza
Liana ati" sinzongera
Jack ati" umbabarire si ukukwinjirira. Ariko se ni gute wari wagiye kwisuzuguza ku kantu nkakariya?
Liana ahita amureba nabi.
Jack arikanga ati" Mabuja sorry ntabwo narinkwinjiriye rwose
Liana ati" ubwo se nihe utabikoze
Jack ati" mabuja jya wihangana uheze twarimo tuganira rwose.
.
Liana ati" sawa
Jack ati" nizere ko utandakariye?
Liana ati" ntakibazo
.
Bakomeza urugendo. Liana nibwo yafashe telephone yandikira message umuntu witwa Tom amubwira ko akeneye guhura nawe byihutirwa. Amuha adress yaho yaragiye.
Bageze aho hantu. Liana yahageze asanga Tom yahagaze. Tom yahise amwandikira ko ari inyuma kuri za toilet.
Liana yahise ahaza arahamusanga barasuhuzanya
Tom ati" Liana iminsi myinshi
Liana ati" tom, hari gahunda yanjye nifitiye. Ariko hari imbwa y'umugabo wanjye yanyometse inyuma bankurikije.
Tom ati" ninde ?
Liana ati" Jack
.
Liana amwereka ifoto ya Jack
Tom ati" none urashaka ko tumukura inyuma yawe ?
Liana ati" yego ariko mutamugirira nabi. Nkeneye n'imodoka.
Tom ati" ntakibazo.
.
Tom ahita amuhereza na kontake y'imodoka ye. Liana ahita ava aho kuri Toilet agaruka aho yagombaga kwicara. Amaso ya Jack yaramuriho ubudahumbya. Nibwo tom yahise afata telephone maze nawe avugana na barara be. Abo barara bahise baza nibwo cya gihe bahise bataka Jack. Liana abonye ko bamwatatse nawe nibwo yahise abona uburyo bwo gucaho.
.
None aka kanya ari mu nzira arimo kwerekeza mu gace Xander atuyemo. Arimo kugenda yivugisha ati" Xander ndimo kuza. Nizere ko ijwi numvise ariryo ntacyabaye. Nukuri Mana yanjye ndakwinginze Xander wanjye abe ari muzima.
.
Kurindi ruhande uko arimo aza muri ako gace. Maritha nawe niko akomeje kwishimira mu nzu yabo. We yatangiye kwizera ko mugihe cya vuba aza kuba afashe umutima wa Xander.
.
Kuruhande ruhande Xander nawe muri office ya Jeannette arimo kubarisha amafaranga ye bagomba kumwishyura.
Jeannette ati" harya ni angahe ?
Xander ati" ibihumbi 120k
Jeannete arayabara arayamuhereza arenzaho andi 30k. Xander arikanga aramubaza ati" Kubera iki ibi ubikoze?
Jeannette araseka ati" ni ukugishimira Xander. Kubera ko tumaze igihe dukorana neza.
Xander ati" murakoze.
Jeannette amukoraho ati" kandi nkunda uburyo uri umusore mwiza.
Xander araseka ati" murakoze.
Jeannette ati" ariko Xander. Ubundi wazansuye aho mba? Reba imyaka yose tumaze dukorana ariko ukaba utaransura ? Kandi njye irubuka ko nageze iwawe. Nubwo wari wanyikomejeho cyane.
Xander ati" nakwikomejeho gute ?
Jeannette araseka ati" wariwashyizemo protocole nyinshi cyane.
Xander araseka ati" nzagusura ntakibazo
Jeannette ati" ryari ko njye nkunda ibintu bifite gahunda. Nako reka nkwihere igihe. Muri iyi weekend ije.
Xander ati" sawa ntaribi
Jeanette ati" Good.
.
Xander amusezeraho aragenda.
.
Amasaha nayo arisunika. Xander ageze mu rugo asanga Maritha ahagaze kumarembo.
Maritha ati" ko watinze cyane wabaye amahoro?
Xander ati" yego
Maritha avuga amukorakoraho, Xander amufata akaboko asa n'umubuza.
Maritha ati" narintangiye guhangayika.
Xander ati" rega nta mpamvu yo kumpangayikira.
Maritha ati" sinabura guhangayika. Ngaho tugende nkugaburire.
.
Ako kanya bumba imodoka iza ihinda. Baguma aho ngo barebe. Kuko si kenshi imodoka zigera muri iyo karitsiye.
Imodoka iraza igera kumarembo imbere yabo iraparika. Havamo Liana. Xander na Liana babonanye buri wese agenda yiruka asanganira undi bahuriramo hagati barahoberana cyane.
.
Udacikwa na Episode 32
Comments