Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
❤️❤️ ROMANTIC HOUSE🏡
.
( Episode 2)
.
Duheruka, Xander na Liana ubwo barimo bagenda bagana mu gasoko, hari imodoka ya v8 y'umukara ibometse
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Xande na Liana uko bagenda bagana mu gasoko, ntibazi ko inyuma yabo hari imodoka ibometse bucece. Irimo kubagenda ronono. Ubakurikiye ntagaragara. Bagera ahari agasoko kiyo centre. Xander aparika moto yabo, Liana avaho bakuramo mask. Xander amureba mu maso aramwenyura aramwegera cyane, Lian bisa n'ibimucanze
Liana ati: Honey ko unyegereye cyane?
Xander ati: Ntakindi kibaho nakwegera cyane nkawe. Kubera ko mu bibaho byose mu isanzure ryose ntabanakimwe cyiza imbere yawe.
Ayo magambo akirigita umutima wa Liana aramwenyura
Igihe akimwenyura, Xander amurya bizouz itunguranye yihuse cyane.
Liana asa n'ugize udusoni areba hirya no hino ko ntawabarebaga, abona hari abantu barimo kubareba. Yumva udusoni turazamutse.
.
Xander ati: niki ugize isoni?
Liana ati: ibyo ukoze ni byiza , ariko se mu muhanda?
Xander ati: nonese ntaterwa isoni gute no kwishimira urukundo rwanjye ahariho hose? Aho naba mpagaze hose, naba umuhamya w'urukundo rwanjye.
Liana ati: Nibyo my Superman. Ariko se abantu buriya....
.
Xander amushyira agatoki kumunwa atarasoza kuvuga. Aramubwira ati: Ninjye nawe gusa. Iyi si ujye uyibonamo njye nawe gusa abandi ntabwo bahari. Impande zoze ujya ubona njye gusa, nkuko nanjye ndimo kubona wowe gusa..
.
Xander areba ahantu bahagaze arongera areba Liana ati: wowe urabona hano huzuye abantu batandukanye, ariko kuri njye buri ruhande rwose ndabona ari ubwiza bwawe gusa bunzengurutse...
.
Ayo magambo Liana yumva ni nkifuruka ikomeye ikomeje umutima we, ijwi rya Xander avuga ayo magambo, yumva ririmo gutambuka imbere muri we nk'umugezi muto utuje usuma bigangaje, kandi utanga ubuhehere imbere muri we.
.
Kumbe uko baraho bavuga ya modoka ihagaze hakurya gato irimo kubacungira hafi. Gusa ntabwo babizi.
.
Liana ati: Honey, urakoze ufunguye amaso y'umutima wanjye.
Xander amufata akaboko ati: ngaho reka twinjire mu isoko. Tugende utekereza buri kirungo cyose kibaho tugomba kugura
Liana asekamo ati: yego.
.
Bagenda, Liana aribaza imbere muri we atubwira ati: wa mukobwa we cy Umugore reka nkwibarize. Wumva icyatanga ibyishimo muri wowe ari ingano y'agaciro katabaho ka Zahabu, Umugabo yagushyira imbere? Mfite experience irenze ibyo wowe waba utekereza. Gusa hafi ya twese twizerera muri ibyo. Ariko njye ndimo kubona ikindi gisobanuro cy'urugo gitandukanye nibiri mu mutima wa buri mugore wese.
.
Xander ahindukiye abona Liana arimo kugenda asa nuri kuri mu bitekerezo barahagarara.
Xander ati: Chr urimo gutekereza iki ngo nkufashe ?
Liana araseka ati: Ndimo gutekereza kuri chapter yanjye ndibuze gukurikizaho.
Xander araseka ati: ya kagatabo kawe urimo wandika?
Liana ati: yego.
Xander ati: ariko mfite amatsiko y'icyo ikaramu yawe yanditse..
Liana ati: humura ni wowe uzaba umusomyi wa mbere.
.
Bagera mu gasoko batangira kugura ibirungo bitandukanye. Buri icyo baguze, Xander agashyira mu gafuka afite. Ibyo batabonye aho bakajya kubishakira ahandi
.
Barimo bakata aho mu gasoko, abantu babareba, bashimishwa no kubona ukuntu Umugore n'umugabo , barimo gufatanya guhaha. Gusa bamwe babonye Xander ariwe utwaye agafuka, babifata nk"ubuganzwa. Ndetse mukujujura kwabo, Xander arabumva. Ntiyaba agikomeje imbere agaruka inyuma imbere yabo bagore.
Xander arabareba ati: reka mbasubize ikibazo mufite aho kugumana amazimwe muri imwe atagira icyo abafasha
Xander afata akaboko ka Liana arababwira ati: Hagati yanjye n'Umugore wanjye, ntamugabo cy Umugore uhari muri twe. Njye nawe turi umubiri umwe wuzuzanya muri byose. Liana Umugore wanjye wigikundiro, ntacyo ashinzwe gukora runaka cy njyewe. Burikimwe cyose kuri twe tugikorera hamwe. So ntimukavunwe n'ubuzima bwa bandi.
.
Xander na Liana barikomereza, abagore basigara barena.
Umwe aravuga ati: Cyakoze pe ! Ubundi uriya niwe wakabaye umugabo wanjye.
Abandi baramuseka baramubwira bati: Uriya mugabo uguhondagura amanwa n'ijoro ntabwo yaba uriya mugabo.
Undi Mugore ati: Cyakora iriya Couple iratwemeje.
.
Twigarukire kuru Xander na Liana bakomje kugenda bashakisha ibyo bashaka.
Gusa Liana atangira kumva gutambuka birimo kwanga. Kuzamura akaguru ngo atere indi ntambwe biranga, ahubwo acika intege agiye kwikubita hasi, Xander aya yabibonye aramuramira vuba vuba.
Liana ati: ndumva byanze.
Xander ati: Kubera ko utarakira.
Liana ati: Umbabarire.
Xander ati: ntabwo ari ikosa ryawe.
Liana ati: Ubu ngiye kukugora.
Xander ati: Ntanarimwe waba ingorane cher!
Liana ati: Nonese ko numva ntakibashije kugenda turava hano gute ?
.
Xander areba kuruhande ku rubaraza rw'iduka rimwe abona ahantu heza yamwicaza. Arahamunyana arahamwicaza.
Xander ati: ihangane utegerereze aha gato sibyo?
Liana ati: Ntakibazo
.
Xander aragenda agaruka aho basize moto , apanga nabashinzwe umutekano wa gasoko abasha kwinjiza moto ye. Agaruka aho Liana ari.
Liana ati: Honey ugiye gukora iki?
.
Xander aramufata amushyira kuri moto.
Liana ati: nonese cher urabona uratwarira hano gute mu isoko hari akavuyo?
Xander ati: Ntabwo ntwara
Liana ati: Nonese ugiye kubigenza ute.
Xander aramurebaaaa araseka ahita amusoma ati: Mutima wanjye tuza.
.
Xander yatsa moto ariko agenda ayisunika bugare atwara Liana gutyo gake gake.
Liana araseka ati: Honey uratangaje!
.
Abandi bantu bareba uko Xander atwaye Umugore we amwitayeho benshi bikora kumitima yabo.
.
Udacikwa na Episode 2
Comments