Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
❤️❤️ ROMANTIC HOUSE🏡
.
( Episode 5)
.
Duheruka Liana amarira y'umunezero udasanzwe amanuka kumaso ye.
.
Story by chris nandi Ishimwe.
.
Liana yagera uwo mutima waka wanditsemo izina rye arawitegereza cyane, areba uburyo wubakanye ubugeni, kandi mu mbaho birenga intekerezo ze.
.
Hashize akanya abona, Xander aje afite agakoko amaze kubaga neza. Asanga Liana yarangariye kuwo mutima, maze aturuka inyuma ye amufata mu nda atuje.
Liana arahindukira aramureba mu maso, amaso ye yuzuye amarira.
.
Aramubaza ati: Xander!
Xander ati: Ndakumva.
Liana ati: Ibi wabyubatse igihe kingana iki?
Xander ati: nagiye mbyubaka gake gake..buri uko umutima wanjye wabaga ugutekerejeho wahitaga ubona inganzo y'ubugeni. Hano nahateguye gutya kubera ko nimaginaga ko tuzajya tuhicarana.
.
Uko abivuga Liana akarushaho kumva ikiniga imbere muri we amarira akaba menshi
Xander aramuhanagura.
Liana ati: ntabwo aka kanya amarira numva mfite muri njye yakama.
Xander ati: none ko ntashaka urira. Basi reka tube turetse kuganira ibi tubanze guteka. Ese wamfasha tukabanza gukora ibyo?
.
Liana arikiriza ati: yego.
Xander ati: ngaho icara.
Liana aricara.
.
Xander ajya mu nzu azana n'ibindi byose baza gukenera muguteka. Abitereka aho kumeza. Ajya no kuzana imbabura. Liana atangira gutegura ibirungo, Xander acana imbabura. Ajya kuzana Radiobluetooph hanze, acuranga uturirimbo twiza mu kavolume gato cyane.
.
Bafatanya guteka baganira gake gake.
Xander aramureba mu maso ati: ni ubuhe buzima bwaruta kuba umuntu arikumwe nawe.
Liana araseka ati: ahubwo njye narahombye mbere hose. Imyaka 8 yose. Nako ni...
Xander ahita avuga ati: Imyaka 12.
Liana azunguza umutwe ati: Xander nkubaze ?
Xander ati: ntabwo bisaba ko unyaka uburenganzira..
Liana ati: uri umuntu?
Xander araturika araseka ati: Nonese bea urabona ntariwe?
.
Liana ati: nukuri wihangane. Njye ndabona uri montage y'umuntu.
Xander araseka ati: Montage kandi? Kubera iki?
Liana ati: nonese ni uwuhe musore cy umugabo wakwihanganira gutegereza imyaka 12 noneho ku muntu wagiye?
Xander ati: Liana ni inkuru ndende.
Liana ati: Yego. Ariko inkuru zacu nizo tugomba kuganiraho. Nubwo mbizi neza ko ari inkuru yuzuye ibikomere.
Xander ati: Njye narabibashije. Kubera ko urukundo rwari muri njye rwari ukuri..
Liana ati: Ndabibona pe!
Xander ati: Sinzi uko abandi bafata urukundo nuko barutekereza, ariko njye icyo nzi nuko urukundo rutarangira. Urukundo ntirugira iherezo. Niyo mpamvu nabashije kumara iyo myaka yose.
Liana ati: Nonese Xander ko warubizi ko ntazigera nkuzira, kuki utakunze undi mukobwa ?
.
Xander ati: yego , koko narimaze kubona ko njye nawe ntaho tuzigera duhurira. Ariko sinzi icyakomezaga nk'umva sintakaza ibyiringiro. Niyo mpamvu umutima wanjye utigeze ubasha kuba wafungukira undi mukobwa.
Liana ati: Ariko hari abagerageje kuza mu buzima bwawe ?
Xander ati: Yego. Ariko ntibigeze babasha ku bwinjiramo. Barazaga bagasanga amarembo y'umutima wanjye afunze
Liana yumva agahinda muri we.
.
Xander ati: Icyabaga mu mutwe wanjye gusa ni ishusho yawe. Liana naragukunze byanyabyo.
Liana ati: Ndabibona. Kandi niko byahoze nakabaye narabibonye mbere hose ariko umutima wanjye n'amaso yanjye byari impumyi.
Xander abusubiramo umutima we usa nuri kure ati: naragukunze pe!
.
Liana yubika umutwe kumeza ararira.
Xander nawe azenga amarira mu maso ati: Liana naragukunze ubuzima bwanjye bwose. Ntabwo nagukunze urukundo rwo kuba Umugore n'Umugabo, ahubwo nagukunze rw'ubuzima kandi rw'ibihe byose.
Liana yegura umutwe atunguwe niryo jambo ati: Subiramo iryo jambo
Xander ati: Ndakubwiye ngo sinagukunze urukundo rwo kumbera umugore, nagukunze urukundo rw'ubuzima bw'iteka ryose. Kubera ko iyo nza kuba naragukunze ngo umbere umugore ariyo ntego, icyo gihe narikubona ugiye nkabasha gufata undi mukobwa wambere umugore.
.
Liana yumva iryo jambo yumva ni ubwenge budasanzwe.
.
Xander arakomeza ati: Intego zitandukanye nizo zitanga igisobanuro kiri hagati y'urukundo rw'abantu. Niba Umugabo agukunze kubera ko abona wamubera umugore, igihe udahari ugiye biba byoroshye mugihe runaka kubona ugusimbura. Ariko igihe uwo ukunda ari umwuka wawe, ari ubuzima bwawe, ari urugingo rwawe, sinzi ko wabona igisimbura ibyo. Urwo ruba ari urukundo rw'iteka
Liana ati: Mbega ukuri gutangaje. Rata niyo mpamvu ingo zidashinga zihora zisenyuka, nizigishinze suko zikomeye nazo ziba zijegajega.
Xander ati: Cyane. Ariko nuko urukundo ruba rwubakiye ku ntego ziraho.
Liana ati: none wowe wankunze urukundo rw'ubuzima.
Xander ati: yego
Liana agahinda kurashaho kumwica ati: maze njyewe n'ubugoryi bwuzuye ubujiji sinabasha kumenya no gusobanukirwa urukundo rukwiye.
.
Xander ati: honey reka duteke.
.
Liana areba isosi batetse uko imeze afata agasahani yaruraho gake ahereza Xander
Xander aragafata arakarya yumva uko kameze yumva kameze neza.
Xander ati: Rwose hahirwe ibiganza byawe bikoze iyi sosi.
Liana araseka.
.
Barateka barahisha. Liana ararura barira aho hanze, bumva akayaga gahuha neza kavuye mu biti n'ikiyaga kiri hafi yabo. Banareba ubwiza bw'inyenyeri butamirije ikirere.
.
Basoje kurya, bajya kuryama. Amasaha aricuma. Bucyeye Liana akangurwa n'amajwi y'intuma meza aguguriza hafi y'amatwi ye. Akangutse abona akazu gato kubatswe mu insinga karimo intuma nziza cyane z'umweru kamanitse hafi aho mu rusenge rw'icyumba. Intuma ziguguza. Biramunezeza kubona ibyo, yeguka azihanze amaso abona intuma imwe muri izo ifite akandiko mu kanwa kayo. Arabyuka arahagarara abona yabasha kugera kuri ako kazu maze afungura umuryango wako, afata ako kandiko arakareba.
.
Udacikwa na Episode 6
Comments