Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
❤️❤️ ROMANTIC HOUSE🏡🏡
.
( Episode 9)
.
Duheruka, Liana arimo aha Xander ibihe.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Ese hari narimwe wigeze wumva uri umuntu udasanzwe, mbese uri special kandi wihariye imbere y'umugabo wawe ? Ese wigeze narimwe wumva ijwo riranguruye ariko ryorohereye rimeze nkakayaga keza kazanye ubutumwa mw'ijambo ridasanzwe rivuye mu kanwa ku mugabo wawe? Niba bikuhaho koko uri Umugore wihariye. Cyangwa igihe cyose ijambo uhora wumva ni, Mama Derrick, Mama Soso, na ndagushaka? Ese ayo siyo yaba ariyo magambo afatika uhora wumva? Cyangwa agaciro kawe ni ukuba umugabo yaragushatse, akajya akurongora ukamubyarira abana ukarera? Abagore hafi ya twese twibereyeho muri formule hafi imwe y'ubuzima. Ariko kure y'ibyo hari ubundi buzima bwanyabwo nkomeje gusobanukirwa. Kure y'ibyo narebeshaga amaso, kure y'ibitekerezo n'ibyifuzo bipfuye, hari ubundi buzima bwari buhari. Nibwo muri aka kanya ndeba nibwo ndimo gutambukamo uyu munsi. Ndimo kugenda ndushaho kubona agaciro ndiko nahawe mbere hose. Agaciro ntahawe na Zahabu yari inzengurutse impande zose. Aka kanya ndi mu cyibaya cy'amahoro cyubatswemo inzu y'umutuzo n'amahora adakoma..amagambo ahora avuga ubwiza bwanjye mu ijwi ryongorera ryuzuye ubuzima nibyo binzengurutse muri aka kanya. Mbere numvaga ko nta kintu cy'agaciro kibaho kiruta Zahabu. Ncdetse nuko ubitekereza. Ariko nkubwiye ukuri icyo ni ikinyoma kiri muri wowe gishingiye kubyifuzo ni raha ryo kutanyurwa no gushaka byinshi. Ariko amaherezo nubundi bikarangira ntamunezero n'ubuzima biguhaye. Maze imyaka 34, ariko navuga ko ubu aribwo ntangiye kubaho.
.
Liana amaze kwandika iyo page , mu gitabo cye arimo kwandika aba acumbikiye aho afunga igitabo.
.
Tuze kurundi ruhande muri rwa rugo rukize cyane.
Wa mugabo w'Umukire ari muri Salamanger arimo gufata Breakfaste. Asoje arahaguruka aza mu cyumba cye kigari cyane. Kingana ni inzu za bamwe muri twe. Aza imbere ya Mirroro arireba uko ameze. Afunga ikote neza.
.
Hashize akanya ahita abona Liana ahagaze inyuma ye yambaye ubusa amubonera muri mirror.
Uwo Mugabo ati: Liana?
Liana ati: Alpha.
.
Umugabo yitwa (Alpha)
Alpha ahindukiye abura Liana. Aterera amaso inyuma kurukuta aho yarabonye Liana ahagaze, hari ifoto kadire ya Liana . Atera intambwe arayegera aza hafi yayo arayireba.
.
Ni ifoto nziza cyane ari muri kadire kandi itatse zahabu impande zose. Ifoto arayitegereza cyaneeeeee.
.
Hashize akanya arasohoka aho mu cyumba ageze muri salo arahamagara.
.
Twiyizire nanone kurundi ruhande mu kazi. Kuri Zepa company. Litha na Diane mu kazi.
Bagiye kubona babona hari umukobwa urimo kuza.
Diana ati: Ndabona Kanani agarutse mu kazi.
Litha ati: ameze neza da!
.
Uwo kanani aza kubasuhuza nabo baramusuhuza neza bamwifuriza kugaruka mu kazi neza. Bamubaza nuko konje yagenze.
Kanani ati: Yagenze neza. Nararuhurse nariye show bishoboka.
Litha ati: Good. Ubwo hatahiwe twe.
Kanani ati: Namwe yaje. Gusa sha ikiza nuko mwe mubonera konje rimwe.
Diana ati: waza utubaza iki?
.
Barazeka.
Diana ati: ese we wowe Liana mwigeze muvugana?
Kanani ati: Oya ariko nzi amakuru ye.
Litha na Diana baratungurwa.
Diane ati: Amakuru ye ni ayahe uzi arenze kuyo tuzi
Kanani ati: ahubwo mwe muzi ayahe?
Diane ati: ayo mperuka nuko ngo yashwanye na Boss
Kanani ati: Ubu tuvugana Liana yataye urugo rwe yaragiye.
Abandi bagwa mu kantu!
.
Twigarukire mu rugo kwa Xander. Liana arimo gutegura imbuto neza. Pome n'inanasi. Amaze kuzitegura neza. Afata telephone ahamagara Xander
Liana ati: Bugingo bwanjye!
Xander araseka ati: Maze amara inyota.
Liana agaseka ati" ubwo ayahe mazi ushaka kuvuga?
Xander ati: Ubwo uribagiwe se ?
Liana ati: iki nyine cher!
Xander ati: reka kwijijisha.
Liana agaseka ati: No cher njyewe nshaka ko unsobanurira.
.
Uko bavugana, Xander aho nawe yaparitse moto kuruhande. Akibona ko ahamagawe n'Umugore .
.
Barakomeza bavugana.
Liana ati: Honey please! Nsobanurira ndi amazi amara inyota gute ?
Xander ati: wow ubwawe kuba uhari na nyota ngira, kandi noneho hari n''ukuntu uvubura amasoko ukampaho, nkayanywa nkayoga.
Liana agaseka.
Xander ati: bea urimo kwibuka se ?
Liana ati: oya.
Xander ati: Ndabizi ko uzi isoko iri imbere muri wowe, uzi n'uburyo ujya ududubiza.
Liana abyibutse araseka cyane ati" chr mana yanjye mbega ibishegu.
Xander ati: ni ibishegu se ?
Liana agaseka ati: Honey kura uburya mu muhanda ndumva uhagaze no mu muhanda.
Xander ati: Bea , kuba nitwa Indaya yawe ni ikintu cy'agaciro. Kandi nawe uri malaya wanjye.
.
Bagaseka. Hagati yabo hahora umunezero n'amahoro bidakama.
.
Liana ati: Nonese bea ugiye kugaruka ?
Xander ati: Mukanya. Iminota maze ntarimo kukubona igiye kunsaza
.
Tugaruke kuri Zepa Company. litha na Diane barimo guseka ntibumva ukuntu Liana yata urugo akagenda
Kanani ati" mwiseka niko kuri njye ndabiizi.
Diana ati: Twe twarituzi ko wenda ari nk'ahantu yagiye gato ahunze kutumvikana ngo yarafitanye n'Umugabo we.
Kanani ati: Ok. Njyewe nuko nzi ngo yagiye. Ariko uko yagiye ko simbizi
Litha ati: Sha ntamugore ufite ubwenge wava mu rugo nkaruriya. Uko waba utarimo kumvikana n'umugabo kose.
.
Bagiye kubona babona Alpha arimo gutambuka ajya muri Office ye barikanga bahita baceceka
Kanani ati: Mukunda amagambo bazabirukana.
.
Kurundi ruhande Xander ari mu muganda w'igitaka uca mu kibaya hagati cy'imirambi n'imirima myiza iteye amabengeza arimo gutaha. Ageze kumarembo y'urugo rwe asanga Liana ahagaze kumarembo amutegereje aturuye agasiniye gapfundikiye.
.
Xander ava muri moto afite amatsiko aza imbere ya Liana bararebana
Xander aramwitegereza ati: mbega umunota wa gatangaza !!! Ibaze gutaha usanga igiti nk'iki gitoshye impande zose kigutegereje gutya!
Liana nawe aramusubiza ati: Ntamunota uryoha nko gutegereza Umugabo wawe uzi neza ko arimo gutaha akugarukira.
.
Xander ati: ufite irihe banga riri muri iyo siniya yawe?
Liana agaseka ati: Harimo umutima utegereje kwakira Umugabo wanjye.
Xander aseka maze aregera gato arapfundura, abona ni za Mbuto Liana yateguraga zitandukanye
.
Barebana mu maso.
Liana amureba amwenyura ati: karibu my superman.
Xander nawe amwenyura ati" urakoze my Super woman
.
Liana ati" Ngaho umubiri wawe niziwizihirwe n'imbuto zateguwe n'ibiganza bigukunda. Njye nazo twaritugutegerereje hano.
Xander aramwenyura maze afata inanasi mbere yuko atamira abanza gutamika Liana, maze nawe abona gufata indi aratamira.
.
Ubwo baza kwicara muri ka ga Salo Xander yubatse hanze.
Barya imbuto barebana.
.
Xander atangira kuririmba ati" Mbega urukundo rw'Umugore wanjye, ntawarondora uko runganaaaa, rusumba izuba, rusumbaaaa , rusumba ukwezi, rusumba n'isanzure ryose.
Bafatanya kururimba.
.
Udacikwa na Episode 10
Comments