Loading verse...
ROMANTIC HOUSE
.
Episode 36
.
Duheruka Liana agiye kwitaba mama we
.
Story by chris nandi Ishimwe
.
Liana akanda yes mase ashyira telephone ku gutwi. Ariko afite ubwoba ntiyumva ikintu agiye kuvugana na mama we
Xander arabibona maze arahaguruka aza iruhande rwe aramureba aramubwira ati" nta mpamvu yo kugira ubwoba mugihe uzi neza ko uhagaze mu kuri. Vugana na mama wawe udafite ubwoba kandi umubwire icyo wumva ushaka cyose.
Liana yumva, Xander aramukomeje maze avugana na Mama we.
Liana ati" hello mama!
Mama Liana ati" Liana umeze ute?
Liana ati" meze neza.
Mama liana ati" Liana nizere ko.....
Atarasoza kuvuga Liana ahite amuca mu ijambo ati" Umva mama, banza uzirikane ko nanjye ndi umugore ukuze, uzi neza ikinkwiriye. Utaba ugiye kongera kumvugisha nka kana gato wereka aho gakwiye kunyura
Mama we yikange yumvise ubusiriye Liana avuganye. liana arebane na Xander , Xander amwereke isiri ko avuze neza. Xander asohoke ajye hanze, Liana akomeza kuvugana na Mama we kuri telephone
Mama Liana ati" Liana nashakaga gusa kumva uko umeze aho mu rugo
Liana ati" muri uru rugo se mwe mwita urwagatangaza ?
Mama Liana ati" Liana, ntukambare ikireze utazi uko cyera. Ujye utereza abagore bangana nawe bifuza urugo nk'urwo ariko baruzi mu nzozi gusa.
Liana aseka avuge ati" babuze icyo bifuza bazaze rwoze ndubihere.
.
Mama Liana ati" nizere ko udakomeje.
Liana ati" Mama uzi agahinda mfite mu mutima ?
Mama Liana ati" ariko se ubura iki kigutera ako gahinda ?
Liana amarangamutima y'akababaro azamuka muri we abanza guceceka gato. Mama we yumva atavuga..
Mama Liana ati" Liana urahari?
Liana amubwirana akababaro ati" Mama, mbabazwa nuko umubyeyi wanjye atita kuko merewe imbere muri njye, ahubwo agahora yitaye gusa kubyo abona mfite cy nakabaye mfite. Njya nibaza ? Kuki ababyeyi hafi ya mwese bo mu Rwanda mu meze gutyo? Mama hari igihe nakimwe uranganiriza umbaza uko niyumva muri njye, cyangwa icyo numva nifuza imbere muri njye ?
Mama liana ati" ariko mba nkwitayeho mwana wanjye!
Liana amarangamutima y'akababaro amuganze mu maso hazemo amarira
Liana ati" Mama mwebwe ibyo muba mureba gusa n'ibifatika. Muvuga muti umwana wanjye yashatswe n'Umugabo w'umukire, afite byose ndetse ni ishema kumuryango wacu. Nicyo muba mureba gusa.
Mama Liana yumva akozwe n'isoni ariko yihagararaho.
Mama Liana ati" Oya siko bimeze mwana wanjye!
Liana ati" Mama ntanakimwe uzi. Ntiwashakaga kumenya uko meze hano muri iyo nzu yagatangaza? Mama reka nkubwire ko meze neza nishimiye uru rugo mushima. Hari ikindi ushaka kumva?
.
Liana ahita akupa telephone. Mama liana nawe yumva hari uko abaye imbere mu mutima, arahindukira arebana na Papa Liana waruhagaze hafi aho yumva icyo bavugana.
.
Xander agaruka mu nzu, aza imbere ya Liana ahanagura amarira ye gake gake yitonze
Xander ati" Honey nizere ko umutima wawe ubohotse ukavuga?
Liana ati" Urakoze Chr! Ririya jambo umbwiye mbere riramfashije.
.
Xander aramufata amushyira mu gituza cye.
Xander ati" Iteka uba ukwiye guhagarara mu kuri kwawe kubera ko uzi icyo ushaka.
Liana amureba mu maso ati" Ndagukunda Xander
Xander nawe amurebe mu maso amwenyure ati" Ndagukunda cyane nanjye. Mba numva umeze nka kayaga ko kunyanja korohereye kagenda muri njye
Liana ati" Xander uratandukanye.
Xander araseka ati" Ugiye kumbwira iki?
Liana ati" uki niko kuri . Abandi bagabo bibwira ko kuba yaragushatse akagushyira mu rugo rwe ,aribyo by'agaciro gakomeye kamuhindura umugabo. Ariko burya siko bimeze. Umugabo ni ubasha gusobanukirwa neza Umutima w'Umugore. Kandi Umugabo wawe wanyawe ni ubasha kukumva wese. Kandi akarema ibihe bidasanzwe muri wowe utigeze ugira mbere uri Umukobwa.
Xander ati" Uravuga ukuri. Kandi njye umutima wawe ndawuzi.
Liana araseka ati" Chr ibyo ninjye wagomgaga kubivuga
Xander ati" Ngaho wowe bitereho cache.
Liana ati" njyewe mbiteyeho cache rukundo rwanjye.
.
Xander amurebe cyane hashire akanya amubwire ati" Njyewe umutima wawe mbasha kuwumva, kandi buri munsi nkanamenya ibishya muri wo.
Liana ati" Kimwe nanjye umutima wawe ngenda nkusobanukirwa.
Xander ati" ubundi nuko abashakanye bakwiye kumera no kubana. Buri wese akajya asobanukirwa undi kandi muri byose.
.
Bararebana, Xander ava imbere ye asubira kugishushanyo
Xander ati" Cher reka dusoze iyi foto y'ibihe byose.
Liana asubira kwicara uko yaramaze, Xander aramurebaaa maze arahaguruka abanza kuza kumuha aka bizoux.
.
Udacikwa na Episode 37
Comments
Login to comment.
No comments yet.