Loading verse...
ROMANTIC HOUSE
.
Episode 37
.
Story by chris nandi Ishimwe
.
Xander amaze kumusoma asubira gushushanya, Liana araseka cyane, Xander amaze kwicara rahindukira aramureha aramubaza ati" kubera iki urimo kunseka ?
Liana ati" Oya bea ntacyo nuko iteka ukora utuntu dutunguranye tunangaza
Xander ati" ariko basi twiza.
Liana ati" ahubwo twiza cyane.
Xander arabyina ati" wow!
Liana ati" Uri Umugabo mwiza. You are romantic man. Urukundo rwawe ntabwo rushira.
Xander ati" Kubera ko mpora nkukumbuye.
Liana bimukora kumutima, akora ikimenyetso cy'umutima arawumuha.
.
Liana ati" mugihe abagabo benshi usanga barahaze abagore babo
Xander ati" yego, ariko biterwa nicyo baba barabashakiye.
Liana ati" Chr urasoza ryari ngo njye kugutekera ibiryo numva nateguye mu mutwe !
Xander aratangara ati" ndumva ngize amatsiko yo kureba icyo wateguye kuri menu yawe.
Liana araseka ati" icyo nzi cyo kiraza gufata umutima wawe wose.
.
Xander ati" reka nshushanye vuba. Ariko ba umbwira episode ya 2 y'ukuntu Alpha iriya Company afite yahoze ari iyundi muntu Fabien. Bimwe wavugaga.
.
Tuze kwa Muganga aho Jack arwariye. Alpha na Lucas bahagarutse. Baje kumureba. Jack ababaza niba hari icyo bigeze bamenya.
Lucas ati" abagukubise twabonye amasura yabo kuri za camera ariko ntituramenya abaribo..
Jack ati" nonese mwabonye batwara Liana?
Lucas ati" oya. Ntabwo twigeze tubona bamutwara. Ahubwo yavuye aho yariyicaye ubwo abasore bari bakwatatse.
Jack ati" naratatswe maze we ahaguruka aho yariyicaye aragenda
Lucas ati" yego niko twabibonye.
.
Jack areba aho Alpha ahagaze aratuje yarakaye ntabwo avuga
Lucas ati" ese ubwo ntabwo mwumva ko bishoboka kuba kari agatego?
.
Twigarukire kwa Xander, aracyashushanya baganira.
Liana arimo kumuha inkuru yose ko mbere Alpha yari umunyamigabane usanzwe muri Company. Gusa niwe wa wa kabiri warufite imigabane myinshi akurikira uwi Fabien. fabien amaze gupfa Alpha niwe wahise afata Company.
Xander ati" buretse gato, nonese Fabien ntabwo yarafite abana?
Liana ati" arabafite babiri ba bahungu.
Xander ati" nonese ni gute Alpha ariwe wahise afata Company kandi uwo musaza yarafite abana?
Liana ati " nanjye sinzi uko byagenze pe!
.
Xander ati" gerageza wibuke?
Liana ati" Sha honey ntacyo numva nibuka pe kuri ibyo.
Xander ati" nonese wowe icyo gihe wakoraga iki muri Company?
Liana ati" njyewe nari Secretary wa Fabien.
Xander abitekerezaho ati" nonese wabonye ako kazi warabanya na Alpha harya?
Liana ati" Oya ariko twarakundanaga reka abe ariko mbyita nubwo ntagombaga gukunda kiriya kimara.
.
Xander ati" chr ihangane.
Liana ati" nukuri iyo izina rye rigarutse muri njye ndakomereka.
.
Xander asoza kumushushanya, arahaguruka aza imbere ye amufata akaboko amuzana imbere y'icyo gishushanyo aramwereka. Liana atangazwa nuburyo Xander yamushushanyije aramuhobera.
Liana ati" urarenze cyane chr
Xander ati" uragikunze ?
Liana ati" yego,nubwo kwireba nambaye ubusa mfitemo udusoni.
Xander ati" ariko umubiri wawe uratatse cher wuzuye ubwiza buhambaye.
Liana ati" urakoze. Harya kirajya kumusego wawe ?
Xander ati" yego.
.
Amasaha arisunika, bava muri ibyo, Liana ajya kumutegurira amafunguro adasanzwe kuva kare yarafite muri we.
Amaze guteka, Xanxer yishimira ibyo byo kurya Liana yamuteguriye.
Xander ati" ibi biryo biraryoshye cyane bijyanye n'aka kayaga, ndimo kumva nakureba.
Liana ati" ryoherwa rata rukundo rwanjye.
.
Bamaze kurya mu masaha y'igicamunsi baza kuri cya kiyaga kiri hafi y'inzu yabo baza koga. Bajya mu kiyaga batangira koga
Hashize akanya Maritha nawe agera kuri icyo kiyaga. Abarebera kure ahagaze kumucanga , akabona ubwiza bw'umuryango wabo akumva muri we agashiha gakura kazamuka.
.
Tuze kuri alpha na Lucas bari mu modoka bataha mu masaha y'ijoro. Telephone ya Alpha irasona abona ni ya nshoroke ye Sentia imuhamagaye arayitaba.
Sentia ati" chr bimeze gute ?
Alpha ati" ntabwo meze neza ba umpaye akanya.
Sentia ati " ariko ubundi uwo mugore utatuma wumva umeze neza amaze iki? Waza hano nkakwifatira neza ukamera neza.
Alpha ati" hari ibyo ndimo ba wihanganye.
.
Aramukupa.
Lucas ati" wa mugani nkuko Jack yabivuze wasanga ari agapangu Liana yakoze akongera agacika akagenda.
Alpha ati" ariko se ko nabonaga yemeye yamaze kwizera ko tugiye kubana neza.
Lucas ati" ushobora gusanga nawe yarafite gahunda ye akakwereka ko muri kumwe kandi mutarikimwe.
Alpha ati" bivuze ngo ashobora kuba yarasubiye kuri ako kagabo?
Lucas ati" yego.
Apha ati" ejo tugomba kujyayo. Liana ntabwo agomba kuba kure yanjye, ataratuma ngera kucyo nshaka.
.
Udacikwa na Episode 38
Comments
Login to comment.
No comments yet.