Loading verse...
ROMANTIC HOUSE
.
Episode 49
.
Twaherutse, Jeannette abwira Xander ko yahindura ubuzima bwe, aramutse yumvise neza ibyo avuga.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Tuze muri apartiment ya Sentia aho aba , yambaye biri sexy cyane, ikariso n'isutiye gusa. Yumva ukomanga kumuryango we, aza gufungura asanga ni Alpha. Arinjira Sentia aramwitegereza.
Sentia ati" Ubwo uje kumarira stress z'umugore wawe kuri njye.
Alpha ati" eze nuko wumva ko nkufata?
Sentia ati" Alpha rega abakobwa bose ntabwo ari ibimara. Kandi muri abo batari ibimara nanjye ndi muri abo.
Alpha aramureba gusa, Sentia aza kwicara iruhande rwe.
Sentia amureba mu maso ati" hano uhaza ushaka igitsina gusa, umutima wawe uwusize kumugore wawe.
Alpha aramufata amwiryamishano.
.
Alpha ati" Birababaje kuba wibwira ibinyoma. Uriya mugore impamvu ubona mwibanzeho cyane, nuko afite infunguzo z'ibanga zagira uruhare rukomeye mu hazaza hacu.
Sentia ati" Niko abagabo mubeshya
Alpha ati" Igihe tumaranye wakabaye wumva neza uririmi rwanjye. Ubundi uriya mugore ubona yagira akahe gaciro imbere yanjye ? Hari abana wabonye yigeze abyara ngo wenda tuvuge ko abo bana ari Umugozi ukomeza kumpambiranye nawe?
.
Tuze kwa Jeannette aracyarikumwe na Xander. Jeannette arimo kwitwara mu buryo bwose butandukanye kugira ngo amuseducinge arebe ko yamufatisha.
Xander aramureba ati" Jeanette urakoze. Ariko ubuzima mfite nibwo nshaka. Sinshaka ko bwahibduka.
Jeannett ati" ubuzima bw'ubukene koko! Ese urumva bikwiye ko umujene nkawe yaba acuruza imboga ?
Xander araseka ati" Jeannette, ubuzima bwanjye burenze kure uko wowe ububona. Ubwo buzima bw'ubukene uvuga ko mbayemo, wowe ububariye gusa mu gaciro kimibare. Ariko mu buryo nyakuri ubuzima bwanjye bwuzuye ubutunzi kandi bumenywa nanjye gusa. Ubuzima bwanjye bwuzuye Impano y'umugisha. Rero sinkeneye kubuvamo. Ikindi ntabwo ndi Umusore mfite umugore.
.
Jeannette agwa mu kantu biranamubabaza.
Xander ati" Niyo mpamvu ntaguhaye uyu munsi wose, kubera ko igihe cyanjye cyose ni icy'umugore wanjye.
Jeannette biramurababaza.
Xander ati" Rero mu cyubahiro cyawe. Reka dushyire imbere business ibindi bijye kure. Uretse ko kandi twanaba n'inshuti gusa. Naho ibindi byose wakwifuza kuri njye ntabihari rwose. Kandi ndagiye.
.
Jeannette areba imbaraga zose yakoresheje ashaka kumusesucinga ariko bikaba bifashe ubusa. Xander amuhereza ikiganza aramusezera. Undi amusezera atabishaka. Xander arasohoka arigendera. Jeannette asigara ababaye afite uburakari
.
Tuze kwa Xander . Liana nawe aracyarikumwe n'ababyeyi be aracyabaganiriza ukuri nyako kw'amarangamutima ye
Liana ati" mama mukwiye kumenya atari ikimenyetso cyuko Umuntu yashatse, ahubwo urugo ni ubuzima bwanyarwo umuntu akwiye kubamo.
Mama Liana arumva umutima we rwose watangiye guhinduka arimo kumva Liana. Ugisa n'ukinagiye ni Papa we.
Liana ati" none Mama urugo rw'umwijyane no guhangama kudashira, harya urwo rugo ni nyabaki rumaze iki mu buzima bwa muntu? Ni gute abantu bakundana koko bagera mu rugo bagahinduka amakipe ahanganye. Rimwe na rimwe ukaba umucakara w'undi, ubundi undi agahindurwa ubusa. Ariko hano niho mpagaze mu mwany wawe. Ndi iruhande rw'umugabo ushyira agaciro kanjye imbere y'ibindi byose.
Mama Liana ati" Nakumvise noneho. Kandi nasobanukiwe.
Liana ati" Urakoze mama.
Mama Liana ati" Kandi umbabarire kuba aribwo bwa mbere mbashije kugutega amatwi.
Liana ati" Ubu rero nyuma yo kumbyara nibwo ubabaye mama
Papa Liana ati" Ese ko mwivuga mwenyine.
Liana ati" Papa ikibazo cyawe nuko wowe utaranyumva.
Papa Liana ati" Nanjye nakumvise.
.
Liana ati" Alpha ni Umugabo mubi, ariko kubera ko afite amafaranga yahishaga ibinyoma bye ntimwabaga mushaka kubyumva. Uriya mugabo yatumye inda zirenga 3 zose zivamo. Ariko akansebya avuga hari ibyo nakoze bituma ntabyara.
Mama Liana ati" wikomeza kuruha usobanura mwana wanjye twamaze kumva. Kandi hano koko twabonye ibitandukanye. Amaso yacu yahumutse tubasha kubona ibyo uvuga.
.
Uwo mwanya Xander aba ageze mu rugo abasanga mu rugo. Mama Liana arahaguruka aramwitgereza maze amuhereza ikiganza cye.
Xander asa n'utunguwe areba Liana.
Liana ati" Honey wigira ikibazo hura n'ababyeyi banjye.
.
Xander ahuza ikiganze cye ni icya Mama Lian
Mama Liana ati" You are a Man.
Xander ati" Nukuri murakoze Mama
.
Papa Liana nawe arahaguruka aramureba nawe amukora mu ntoki. Xander arebana na Liana baramwenyura.
.
Udacikwa na Episode 50
.
Comments
Login to comment.
No comments yet.