Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
❤️❤️ ROMANTIC HOUSE 🏡🏡
( Episode 22)
Duheruka, Maritha ariwe urwaje Xander kwa Muganga.
Story by Chris Nandi Ishimwe
Mu rugo kwa Alpha, Liana araryamye ari mu gitanda wenyine. Hashize akanya yumva ijwi ry'inanga n'ijwi ryiza ry'indirimbo nziza bivugira mu matwi ye. Afungura amaso abona ni Xander wicaye aho mu cyumba imbere y'igitanda arimo amucurangira iyo nanga anamuririmbira
Indirimbo igira ati" Nubwo imibiri yacu yatandukanwa ikajyanwa kumigabane itandukanye y'imisozi, ntabwo roho zacu zatandukanywa, kubera ko roho yanjye na roho yawe zibumbatiwe mu mutima we, kandi twahuje ubugingo. Ishuheri y'imiyaga yose yaza, inkubi yose yatuzira ishaka kudusenya, ntabwo izabasha gusenya urukundo rwacu.
Liana arimo kumva ako karirimbo Xander amuririmbira.
Xander akomeza kuririmba ati" Liana njye nawe, urukundo rwacu rufite inkingi zikomeye zishinze imbere mu maraso yacu. Rero ntiwiyumve mu irungu, kubera ko igihe cyose uzajya ufungura amaso yawe uzajya ubasha kumbona iruhande rwawe. Ndagukunda ubuziraherezo, kandi nawe unkunda ubuziraherezo. Turi mu nzu y'urukundo rutazigera ruzima. Ndi hano ndi hafi yawe
Xander asoza kuririmba ako karirimbo. Liana aramwenyura ati" Xander wageze hano gute?
Xander ati" ese uribwira nabura uko nkugeraho? Urukundo rwacu rubasha gucengera mu nkuta zikomeye.
Liana amarangamutima aramurenga ati" i love you
Xander ati" i love you too
Xander arahaguruka aramwegera aza imbere ye, Liana nawe arambura ikiganza, Xander amukorakoraho barebana mu maso
Hashize akanya yumva ukomanga kumuryango, arahareba. Agaruye amaso abura Xander.
Kumbe Xander yabonaga yari mu ntekerezo ze gusa.
Uwo mwanya abona Alpha arinjiye aza imbere ye ahagarara imbere ye aramureba
Alpha ati" Igitondo cyiza
Liana araceceka
Alpha ati" nizere ko wasinziriye?
Liana ntavuge agaceceka gusa
Alpha ati" Liana please vuga ijambo rimwe basi!
Liana ati" ntacyo kuvuva mfite
Alpha ati" ok ntakibazo. Basi kuba tutaraye hamwe se byagufashije?
Liana ati" sinagushakaga iruhande rwanjye
Alpha ati" nanjye nabyubashye kubera ko ntashakaga kukubangamira
Liana areguka aramureba ati" Alpha niba ushaka ko nongera kukumva basi bwarimwe, ndashaka kumenya amakuru ya Xander
Alpha ati" ka gasore mwarikumwe ?
Liana ati" uriya ni urukundo rwanjye
Alpha ati" Liana uriya ni uwo wari wahungiyeho gusa . Ariko njye ndi Umugabo wawe.
Liana ati" Umva nshaka kumenya uko ameze . Nshaka kuvugana nawe
Alpha ati" ariko bambwiye ko ejo wagerageje kuvugana nawe kandi ntawagusubije. Ashobora kuba yarapfuye
Liana azenga amarira ati" ni icyaha ntazigera nkubabarira
Alpha ati" ariko sinjye wamwishe Liana.
Liana ati" Jack yabikoze ku itegeko ryawe
Alpha ati" njyewe narinamusabye ko atagomba kugira uwo ahutaza
Liana amurebaka akababaroooo
Kurundi ruhande kwa Muganga. xander arazanzamutse. Maritha yihutira gunamagara abaganga , baza kureba uko ameze. Bareba uko ameze maze bamukuraho Oxygiene machine.
Muganga amubaza uko arimo kwiyumva
Xander ati" ndimo kumva meze neza ariko ntambaraga numva mfite
Muganga ati" ntabwo aka wahita umera neza ngo usubirane imbaraga zawe. Biraza gufata agahe
Xander ati" ntakibazo
Muganga ati" ngaho ha uruhutse turongera turebe mukanya uko bimeze.
Muganga aragenda, Maritha asigara aho mu cyumba.
Xander aramureba ati" nj wowe wanzanye hano kwa Muganga
Maritha ati" Yego , kandi nshimye Imana ko yanshoboje
Xander ati" warakoze gutabara ubuzima bwanjye
Maritha aza iruhande rwe ati" Xander nakoze icyo nagombaga gukora. Kandi umutima wanjye uranezerewe.
Xander ati" nzagushimira
Maritha ati" Oya Xander. Kuri njye nukira ukongera ukamera neza niryo shimwe ryanjye nzaba nkeneye gusa
Xander aramureba gusa
Maritha ati" Nonese Xander byagenze gute kugira ngo uraswe ?
Xander ati" ni nkuru ndende, kandi singombwa nayivugaho
Maritha ati" byari amatsiko gusa, ariko bisa nkaho uriya mugore ariwe wakuzaniye ibyago
Xander ati" uravuga nde ?
Maritha ati" nonese kuraswa kwawe ntaho guburiye na Liana?
Tugaruke kwa Alpha. Ari hanze arimo kuvugana na Jack
Alpha ati" Umva Jack, Liana agomba kumenya ko uwo musore yapfuye.
Jack ati" ariko nubundi ubwo yarapfuye kuko namurashe habi
Alpha ati" hari nigihe wasanga yararokotse akabaho
Jack ati" none najya kumwica ?
Alpha ati" singombwa, ahubwo mfasha turebe icyatuma Liana yizera ko Xander yapfuye
Jack ati" yego
Liana we ari mu nzu muri Salamanger, arimo kugira icyo afata. Alpha agaruka mu nzu aza aho muri Salamanger aricara areba Liana
Alpha ati" Liana, urumva umeze ute?
Liana ati" meze nabi
Alpha ati" ese waretse uburakari n'umujinya. Liana rega uri umugore wanjye. Ibyo basi wabihaye agaciro?
Liana ati" wowe se wigeze ibiha agaciro narimwe ?
Alpha ati' nkuko nabikubwiye, ndi umugabo ushaka kwisuburaho nkaba Umugabo ukwiye. Mfasha umpe ayo mahirwe
Liana aramurebaaaa
Tuze kuri company .litha na Diane bari mu kazi. Bamaze kumenya ko Liana yagarutse mu rugo rwe
Litha ati" ese ubundi yariyafashwe n'ibiki bituma asiga urugo rwe rwiza rumeze kuriya?
Diane ati" dupange kuzajya kumusura
Litha ati" icyo gitekerezo ni sawa
Tugaruke kwa Alpha. Liana na Alpha baracyarikumwe kumeza.
Liana ati" Alpha urimo kwigora. Kubera ko nubwo wangumisha hano kumbaraga, ntabwo uzigera wongera gusubira mu mutima wanjye.
Alpha ati" Liana wifata umwanzuro nkuwo. Wowe tuza gusa utange amahirwe gusa. Kandi njyewe ndimo kugerageza kongera kubaka ikintu kiza hagati yacu nk'abantu bashakanye.
Liana aramurebaaaas
Hashize akanya abona Mama we arinjiye. Alpha amuha ikaze . Mama Liana aza imbere ya Liana bararebana
Mama Liana ati" Liana wakoze kugira ubwenge ukagaruka mu rugo rwawe.
Mama Liana aricara aramureba ati" njye nawe dukeneye kuganira.
Udacikwa na Episode 23
Comments