Tukwifurije Noheri nziza n' umwaka mushya muhire wa 2026. Uzatunge kandi uhirwe.

Dukurikirane kuri WhatsApp Channel

Ujye ubona inkuru nshya, amakuru, inama, n'ubumenyi kugihe buri munsi.

Dukurikirane
ROMANTIC HOUSE S01 Ep 45

ROMANTIC HOUSE S01 Ep 45

Loading verse...
ROMANTIC HOUSE 
.
Episode 45
.
Duheruka, Liana abwira Xander ko yibutse neza ko Fabien yamuhaye password ya coffre fort.
.
Story by Chris nandi Ishimwe 
.
Xander aramufata amureba mu maso.
Xander ati" urumva ubyibutse neza?
Liana ati" Yego, ariko Password ntabwo nyibuka.
Xander ati" bivuze ngo Alpha yakubazaga password abize neza ko wayibwiwe.
Liana ati" Mbonye neza ko uriya muswa atigeze abana nanjye kubera urukundo
Xander amufata ibiganza arabikomeza
Xander ati" Liana si ukubwiye wese ngo aragukunda koko ngo abe agukunda.
.
Liana arababara mu mutima..xander amufata kumutima.
Liana ati" Kuki ntigeze mbona mbere hose ko urukundo rwanjye rwari imbere yanjye.
Xander ati" Liana wikomeza kujya wirenganya, kubera ko kensh umuntu aca mu nzira y'ikinyoma inshuro nyinshi kugira ngo abone kuzasobanukirwa inzira y'ukuri. Kimwe nuko umuntu yibeshya kenshi kugira ngo nyuma azibwize ukuri. Kimwe nuko umuntu akosa kenshi kugira ngo nyuma azasobanukirwe amakosa. 
Liana aramureba cyane.
Xander ati" Wamaze gusobanukirwa, kandi wamaze no kumenya. So ubu uri mu mwanha mwiza
.
Liana ahita amuhobera.
.
Kurundi ruhande, Alpha n'abasore byabacanze. Alpha akomeje kwibaza icyo gukora. Yibuka igitekerezo Jack yamuhaye maze afata telephone ahamagara Mama Liana amubwira ko amukeneye.
Jack aramureba  ati" Gerageza ibyo urebe.
.
Ako kanya telephone ye irasona abona ahamagawe nuwitwa Smith. Ni imwe mu bakire bakomeye nawe ufite imigabane hariya muri company.
Smith ati" Bite se Alpha.
Alpha ati" aka kanya ntabwo mfite icyo kukubwira mwana. 
Smith ati" nonese umugore wawe nubu ntacyo arakubwira ?
Alpha ati" yarongeye aracika.
Smith ati" Cyangwa niyo mpamvu aba aguhunga.
Alpha ati" Uriya mugore yari akagoryi ntabwo azi ikiri muri safe. ( Coffre fort)
Smith ati" mushake vuba. Cyangwa ugwe.
.
Tugaruk kwa Xander we na Liana barimo gufatanya kwipakirira amashu. Baba bafatanya kuri buri kimwe cyose.
Xander ati" ese liana, niki kiri muri coffre fort
Liana ati" Ntakubeshye simbizi. Fabien yambwiye ko narikuzamenya icyo aricyo umunsi yapfuye.
Xander ati" biratangaje binateye amatsiko.
Liana ati" Njye byanteye amatsiko kuva ku munsi wa mbere. Ariko nyine sinabitinzeho kubera ko numvaga ntanasobanukirwe ibyo aribyo
Xander ati" ariko ubwo ba Alpha bazi ikirimo akaba ariyo mpamvu baguhiga?
Liana ati" simbizi nabyo. Gusa ndumva nshaka kwibuka iyo password.
.
Bakiraho hari uwabavugishije. liana arebye abona ni maritha uje afite na kajerekani.
Liana ati" Maritha urashaka iki?
Maritha ati" ese wimvugisha nabi. Wibagiwe ko turi abaturanyi.
Liana ati" sinkubwiye nabi, nakubazaga icyo ukora hano.
Maritha ati" Liana gabanya gabanya gukabya no kwiyumva 
Xander araza areba Maritha ati" Maritha, subiza ikibazo cy'umugore wanjye. Kandi ntabwo arimo kwiyumva ntanubwo arimo gukabya..kandi niba ari nako bimeze afite uburenganzira kuko hano ni iwe.
Maritha araseka ati" Mu mbabarire niba mbabangamiye ndabona bibaye ibindi. Gusa ntamutima mubi nuko narinje kureba uko mu meze nk'abaturanyi.
Xander ati" urakoze cyane, tumeze neza.
.
Maritha ati" rero nk'abaturanyi banjye mu rugo , hari abashitsi bari banzaniye agatobe, ndavuga nti reka nzanireho n'abaturanyi.  Cyane ko Xander akunda agatobe
Xander ati" urakoze nukuri pe!
Liana areba Xander ati" Chr nkufate ?
Maritha ati" Koko ni ngombwa ko ubanza kubaza.
Xander ati" wufate rwose bea.
.
Liana arawufata, Maritha arabasezera abasekera..aragenda ageze imbere ahita ahinduka kumaso ararakara.
Arivugisha ati" aho kugira ngo mbure amahoro. Reka bigende uko.
.
Ibiki????? Udacikwa na Episode 46

Comments

Login to comment.

No comments yet.

0Not allowed

Dukurikirane kuri WhatsApp Channel

Ujye ubona inkuru nshya, amakuru, inama, n'ubumenyi kugihe buri munsi.

Dukurikirane