logo

NEW TALENTS

Stories Group

ROMANTIC HOUSE S01 Ep 25

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
❤️❤️ ROMANTIC HOUSE 🏡🏡

                 ( Episode 25)

Duheruka Liana abwira Mama we ko yasobanukiwe neza urugo rwe rwanyarwo

Story by Chris nandi Ishimwe 

Mama Liana areba Liana ati" Liana sinzi ibyo uvuga ariko uze gufata igihe utekereze neza 
Liana ati" naratekereje neza Mama niyo mpamvu nyuma naje gusobanukirwa. Kandi nawe mama rimwe uzabona neza igisobanuro cy'urugo navugaga
Mama Liana araseka ati" wa mwana we mfite imyaka 55 maze imyaka 35 nubatse.  Urumva ari iki ushaka ko nzabona ntazi
Liana araseka ati" mama wowe n'abandi bagore mwabaye mu gicucu cy'urugo. Kubera ko mwese muzi ko urugo ari folumire imwe.
Mama Liana ati" Liana emera ukuri kumuco kamere, ntabwo arugo ari paradiso nanaho byabaye


Mama Liana arahaguruka
Liana aramureba ati" Mama, nyizera  njye nabonye ijuru ry'urugo. Kandi urugo si uwo mutwaro mwese muvuga
Mama Liana aramurebaaaa ati" ahari njye ndaza kugushakira Therapiste.
Liana ati" uwo Tharapiste sinjye umukeneye Mama. Aharj ni wowe umushaka
Mama Liana aramurebaaa ati" ndagiye. Reka nizere ko uza kugira ubwenge ukabona ibintu mu mboni nziza zikwiye

Liana ati" Bye Mama

Mama Liana arasohoka ageze hanze ahasanga Alpha 

Mama Liana ati" Nganiriye nawe, ahari araza kumva.
Alpha ati" Ntakibazo Mama. Uriya ni Umugore wanjye. Uko araba yumva ibintu kose ntakibazo.
Mama Liana ati" Gusa wihangane
Alpha ati" rega mama nanjye ntabwo ndishyashya
Mama Liana ati" mugerageze guhuza ibitekerezo no gufashanya
Alpha ati" njye niteguye kubaka urugo rwanjye.
Mama Liana ati" nanjye sinzicara nzahozaho
Alpha ati" Murakoze mama

Mama Liana aragenda, alpha aza mu nzu asanga Liana akicaye muri salamanger
Liana ati" wibwira ko  kunteza Mama ari iki byahindura
Alpha ati" Liana ntabwo naguteje mama wawe. Sinzi nibyo mwaganiriye. Njye icyo nifuza nuko tubana neza 
Liana ati" Alpha, umutima wanjye ntabwo ukiri uwawe ukundi
Alpha ati" byaka kanya 


Kurundi ruhande, Xander akomeje kwitabwaho na Maritha. Niwe uba  hafi ye igihe cyose. 

Xander aramureba ati" Maritha uburyo wanyiseho birahagije. Wikomeza kwibagirwa kwita kumuryango wawe 
Maritha ati" none urimo kunsaba ko nakureka nkagutererana se ?
Xander ati" icyo mvuga nuko wanyitayeho bihagije . Kandi ufite umuryango ukeneye ko uwitaho nawo
Maritha ati" Xander wigira impungenge. Icyo nifuza nuko ukira ukamera neza.
Xander ati" ese wazanye telephone yanjye ?
Maritha ati" yego
Xander ati" yimpe hano

Maritha arayimuhereza
Maritha ati" Ugiye guhamagara nde ?
Xander ati" Liana
Maritha ati" Umugore w'abandi waguteje ibyago. Uretse ko na telephone ye yasigaye hariya mu rugo iwawe 
Xander acika intege ati" kandi koko bamutwara nabi nta telephone yajyanye
Maritha ati" Ese Xander ntabwo ubona ko uriya mugore iyaba akwitayeho aba yaragarutse kukureba?
Xander ati" suko atanyitayeho, ahubwo ahantu ari ntabwo ari heza 
Maritha ati" ese buriya abaye yaragukinnye?
Xander ati " oya.
Maritha araseka ati" abagabo rero ikibazo cyanyu musuzugura ubushobozi bw'umugore. Kandi abagore bari hejuru cyane. Umugore aragukina, agakina drama imbere yawe ntumenye ukuri ngo ni ukuhe
Xander ati" maritha urakoze. Ariko Liana muzi kuruta undi wese 
Maritha araseka ati" Nyamara Xander 
Xander ati" Umva tubireke. Liana nta mpamvu yo kumugira ikiganiro


Tuze kwa Alpha. Liana akomeje kugerageza no gushaka uko yabona amakuru ya Xander 

Muri uwo mwanya abona Alpha atahanye na Jack
Alpha ati" Liana Umbabarire hari amakuru atari meza ugomba kumenya.
Liana arikanga ati " ayahe makuru
Jack ati" Xander yarapfuye.
Liana arabihakana ati" Oyaaaa
Jack ati" niko bimeze. Cyagihe ubwo twarwanaga nkamurasa ntabishaka, ngo bamujyanye kwa Muganga. Ariko byarangiye aguye mu bitaro

Liana araturika ararira agahinda kamushwanyuza umutima. Gusa akumva nanone ntabwo arimo kubyizera gutyo ko yaba yarapfuye. 
Jack ati" sibyo gusa ahubwo yahise anashyingurwa.
Liana ati" ibyo muvuga si ukuri

Jack aramwegera amuhereza amafoto y''ikiriyo cya Xander anashyingurwa

Liana areba amafoto biramurenga, agahinda karamwica.


Bidatinze Xander yarorohewe asezerwa kwa Muganga, Maritha aramufasha amwitaho aramucyura mu rugo. Amuzana mu cyumba aramuryamisha.
Maritha ati" Xander vuba uraza kuba umeze neza.
Xander ati" Maritha urakoze 
Maritha ati" wigira ikibazo. Ndacyari hafi yawe.
Xander ati" Maritha warakoze ushaka warekera aha rwose ukajya kwita kumuryango wawe.
Maritha ati" Xander nkubwire ukuri kungana gute? Nkubwire ko ufite agaciro kangana gute kuri njye ?
Xander ati" ariko ntabwo ndi ingenzi kuruta umuryango wawe.
Maritha ati" Icyo rero nicyo utigeze umenya. Igihe cyoseeee ni wowe wahoze ufite agaciro imbere yanjye mbere y'ibindi byose. Ariko nyine ikibabaje amaso yawe ntiyigeze ambona. 
Xander ati" ushaka kuvuga iki?
Maritha ibyo agiye kuvuga asa nkaho abikuye kure , aravuga ati" Xander mbere hose wahoze uri urukundo rwanjye! Nubwo rwose amaso yawe atambonaga. Kandi nubwo nashatse, ntabwo umutima wanjye wo wigeze uhinduka.
Xander agwa mu kantu

Kurundi ruhande. Liana asigaye abayeho akonje cyane kuva yamenya amakuru ko Xander yapfuye. Alpha aba agerageza gukora igishoboka cyose ngo amugarure muri mood.

Dina aza imbere ye ati" Mabuja mbakorere ya Juice ?
Liana aramureba gusa ntiyamusubiza. Uwo mwanya Alpha aba yinjiye mu nzu aza imbere ye 
Alpha ati" Cher !bimeze gute ?
Liana aramureba gusa
Alpha ati" ese uzakomeza kubabazwa n'urupfu rw'umuntu utagiraga icyo mupfana ? Ahubwo haguruka nkwereke akantu kadasanzwe 

Alpha amufata akaboko aramuhagurutsa amujyana hanze. Bageze hanze, Alpha amwereka akamodoka keza mu modoka z'abagore zisigaye zigezweho cyane

Alpha ati" Chr iriya ni impano yawe nshya nakugeneye 
Liana arayireba gusa
Alpha ati" nizere ko ugiye kuyishimira sibyo? Liana mbwira ko uyishimiye? 

Liana arayirebaaaaaaa

Udacikwa na Episode 26

Comments