
Dutangiriye mu rugo rumwe mu masaha y'ijoro nka saa tanu. Muri ayo amasaha ababyeyi bo muri urwo rugo barimo kwiha akabyizi. Gusa uko binyensebura Papa Melina arimo kugenda ananirwa bitewe n'imbaraga arimo gukoresha. Mugihe Mama Melina asa n'utabyitayeho cyane ntacyo arimo gusayidira umugabo.Papa Melina atangira kwahagira bitewe nuko ameze nk'uri mu gikorwa wenyine. Uko atera akabariro ashaka kunezeza umugore we, Mama Melina ibitekerezo bye byagira ahandi atangira kwitekerereza undi mugabo mu ntekerezo ze..Hashize akanya Papa Melina ararangiza ariko abona umugore we ntacyo bimubwiye. Papa Melina abyibazaho maze arahaguruka yicara mu buriri areba umugore ati" kuki iteka iyo turimo kubonana mba meze nkurimo nkora gukora ubusa?Mama Melina arahindukira aramureba ati" kuki wowe ari uko ubitekereje?Papa Melina ati" birambabaza iyo nisanga mu gikorwa njyenyine kandi tuba dukwiye guhuza imitima yacu n'amarangamutima yacu.Mama Melina ati" ariko wivuga nabi! Ese basi hari icyo nakwimye wamburanye?Papa Melina ati" wowe uragarama ukandebera gusa. Mbese bimeze nkaho ibyo dukora neremewe kujya nkujya hejuru nkagutera inda gusa hanyuma nawe ugasama. Mama Melina areba umugabo ati" ese mbere yo kuvuga ayo magambo ntabwo wanyuzwe basi twongere?.Papa Melina ati" ahubwo ndimo kwibaza niba mbikora nabi ahari wenda akaba ariyo mpamvu uba wifashe uba adashaka ko duhuza urugwiro. Kuko nta munsi numwe kuva twabana turajya mu gukorwa ubona twabaye umuntu umwe.Mama Melina ati" umbabarire niba ari uko ubibona ariko njye nzi neza ko mba nakwihaye uko bishoboka. Kandi nawe uranyura ndetse ubikora neza cyane pe!Papa Melina areba mama Melina ati" basi ubutaha nawe ujye wihangana uyobore igikorwa.Mama Melina ahaguruka mu buriri ati" humura ntakibazo bizaba.Papa Melina ati" none ko uvuye mu buriri ugiye he?Mama Melina ati" ngiye hanze kwihagarika ndaje..Ntibwatinze mu masaha ya mugitondo muri urwo rugo nanone. Melina umukobwa waho arimo gushaganyura ibintu mu cyumba yabitereye hejuru hari ikintu arimo gushaka bisa nkaho yabuze. Imyend yose yetereye hasi, matera akura ku gitanda. Arakomeza arashaka ageze aho amanuka hasi apfukama hasi areba munsi y'igitanda ariko ibyo ashaka akomeza kubibura..Hashize umwanya murumuna we Rusi aza mu cyumba asanga Melina yateraguye ibintu byose icyu cyabaye akajagari.Melina aramureba ati" Rusi ya satuye yanjye nkunda ntayo waba ufite ko nayibuze ahantu hose?Rusi ati" oya. Ahubwo se niba wayibuze waza kwambara indi?Melina ati" wapi iriya sutiye niyo nateguye kwambara kubera ko ariyo ibasha kumfata mu mabere neza kandi ntimpambire cyane. Ituma mbasha kumva merewe neza.Rusi ati" sinzi rero aho waba wayisize. Gusa ubwo urumva ko unafite ubukene bwa masutiye ukwiye kugura andi.Melina ati" nonese ubu ndayikurahe kokoRusi ati" ese buriya ntiwasanga iri muri ya stock yawe yo hanze ubikamo imyenda ishaje?.Melina ati" reka nze naho njye kuhashakira.Rusi ati" gusa narinje kukubwira ngo uze kumeza kunwa icyayi niko mama antumye.Melina ati" mugende munywe njye ndaba nywa nyuma..Rusi aramureka agaruka muri salamange.Mama Melina areba Rusi ati" Melina arihe ko ataza? Rusi ati" arambwiye ngo araba araza.Papa Melina ati" ariko Melina muri iyi minsi yabaye iki ko atagishaka kuza gusangira n'umuryango amafunguro ya mugitondo! Afite ikihe kibazo ko ibi bimaze kuba akamenyero?Mama Melina ati" rwose nanjye simbizi.Papa Melina areba Rusi ati" Rusi mukuru wawe yaba afite ikihe kibazo gituma atagishaka kuza gusangira natwe kumeza mu gitondo?Rusi ati" nanjye simbizi ntakibazo arambwira afite..Mmaa Melina ati" Rusi jya guhamagara Penina aze tumubaze mbona ari inshuti wenda we yaba azi neza ikibazo afite.Rusi ajya guhamagara Penina ni umukozi wabo wo mu rugo araza.Papa Melina ati" Penina! Melina yaba afite ikihe kibazo tutazi ko buri gitondo atagishaka kuza ku meza?Penina ati" ntakibazo cye nzi. Gusa ikintu kimwe nzi, nuko yansabye ko buri joro buri ko maze guteka nzajya mu bikira ibiryo mu sorori nkayifubika neza nkabibika.Mama Melin...
Ibihe...