logo

NEW TALENTS

Stories Group

URUMURI RW'UKWEZI KWANJYE EPISODE 25

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Twasize Comiseri Manu abaza Baty uko yaba afashwe aho muri icyo Kigongororamuco?
.
Story by Chris nandi ishimwe.
.
Baty mbere yo gusubiza abanza kurebana na Papa Melina Melina, abona Papa Melina arimo kumureba nabi.
Baty ati" hano mfashwe mu buryo burenze ubwo umfungwa zagafashwemo.
Manu ati" ushaka kuvuga iki?
Baty ati" nshaka kuvuga ko hano kumfunga bitabahagije, ariyo mpamvu bakora ibishoboka byose bakamfata nabi.
.
Comiseri Manu ahita areba Papa Melina.
Papa Melina nawe ahita asobanura ati" imfungwa zose uzibabajije nuko zivuga. Nta mfungwa nimwe ishobora kuvuga ko ifashwe neza. Nicyo kimwe nuko bose baza hano bavuga ko barengana.
Comiseri areba Baty ati" umva ntukagerageze kubeshya hano. Niba utanyuzwe nuko ubayeho hano wakabaye utarijanditse mubucuruzi bw'ibiyobyabwenge. So mu cyumweru gitaha nibwo njye nawe tuzatangira kuvugana kandi nizereko tuzakorana neza.
.
Comiseri Manu ahita ahaguruka ava aho aragenda. Baty nawe bamugarura muri ka kazu gato afungiwemo.
Papa Melina aza kumureba ati" harya washakaga kwigira umunyabwenge uvuga ubusa imbere yanjye ya Comiseri? Buriya se watekerezaga ko se yakumva kuruta uko yakumva njye? Ushaka witonde. Ikindi nakubwiye uburyo bumwe bwagutabara ni ukureka umukobwa wanjye. Naho ubundi bitabaye ibyo kurangira kubuzima bwawe biri mu biganza byawe.
Baty we aramureba gusa yumva ibyo avuga ntiyagira ijambo na rimwe amusubiza.
.
Papa Melina amaze kumubwira ibyo yashakaga kumubwira byose arigendera. Baty yicara hasi ndetse yumva arushijeho kwiheba cyane. Yatangiye gutekereza kuri Melina, yibaza impamvu hashize iminsi itanu yose ataragaruka kumureba. Atangira kwibwira muri we niba Melina nawe yaba yaramukuyeho amaboko.
Baty ati" Melina wagiye he? Ni wowe wari inkingi imwe rukumbi narinsigaranye yo kwishingikirizaho.
.
Tuze kurundi ruhande mu rugo kwa Peru ni mu masaha yo mu rukerera. Peru yarakangutse afata isume, agiye kwitegura ajye mu kazi. Anna umugore we aracyaryamye. Peru amaze kwambara isume telephone ya Anna irasona.
Peru arayifata abona ni Message umuntu witwa Jimmy yoherereje Anna, ivuga iti" Saa kumi zuzuye tuze guhurira kuri Alpha Bar.
.
Peru amaze gusoma iyo message ayibazaho. Yibaza cyane no kuri uwo Jimmy ngo ninde. Telephone ayisubiza hasi aho yariri arangije ava mu cyumba ajya gusuka amazi yo koga ajya muri dushe kwiyogera.
Iminota mike aba arangije koga, agaruka mu cyumba kwambara. Anna nawe aba arabyutse abona Peru amaze kwitegura.
Anna ati" ko uzindutse cyane?.
Peru ati" ntabyo kurya biri mu kigo bihagije ngiye kubanza nahaha.
.
Anna ati" ariko ibyo si wowe wakabikoze.
Peru ati" byagakoze nde?
Anna ati" Gereza yakabaye itanga isoko ry'ibiribwa. Ntabwo waba umutetsi ngo wongere kandi ujye ujya no guhaha. Cyakora niba nabyo babiguhembera ntakibazo.
Peru ati" isoko ryaratanzwe ariko hari bimwe nanjye binsaba kujya kwihahira.
.
Anna ati" ahaaaa! Wumve nkome.
Uko bavugana Peru aryumaho ntiyamubaza kuri message abonye muri telephone ye uwitwa Jimmy amwoherereje.
Peru amaze kwitegura aragenda. Amaze kugenda Anna nawe afata telephone ajya kuvugana na Jimmy.
.
Twiyizire hakuno mu rugo kwa Melina. Melina arimo kwimbara yigera amakanzu ye yose ariko arabona yose yarabaye manini ntanimwe ikimukwira irimo.
Rusi aba araje aramureba ati" warananutse cyane.
Melina ati" maze gushiramo rwose uruvugisha ukuri.
Rusi ati" utarajya muri ibi urimo byo kwirirwa wiruka inyuma ya Baty wari umukobwa uteye neza ubereye ijisho. None dore uko umaze kungana.
.
Melina ati" nanjye ndimo kwireba nkiyoberwa.
Rusi ati" nonese ko ubizi nawe ubyibonera, ubu urimo kubikoraho iki?
Melina ati" uragira ngo mbikoreho iki? Ntahantu nzi nakura inyama ngo nzitereho.
Rusi aramuseka..
.
Akimuseka bumva Penina kurugi rwabo arimo gukomanga. Rusi aramufungurira, abona afite kado abazaniye.
Penina ati" hari umuntu umpaye ibi ngo mbizanire Melina.
Rusi arabifata ati" urakoze.
Arongera afungaho.
.
Melina arabibona ati" ibyo niki?.
Rusi ati" ni Luxas. Nyamara hano hari umusore wakuziye ushoboye akazi uzi neza icyo ukeneye.
Melina ati" ni biki noneho yohereje kandi?
Rusi arafungura arebamo asanga ni sambusa n'utundi dukati twiza tugezweho yohereje. Abonamo n'agapapuro kanditseho ngo ati" igitondo cyiza Melina nkoherereje ibyo ngo dusangire ibya mugitondo.
Rusi araseka ati" ako mana uyu Luxas njyewe amaze ku nkuramo rwose! Dore yanakoherereje akarabo.
.
Melina araseka nawe ati" yewe nubwo ntamuzi ndabona yakaniye. Gusa ikibabaje nuko arimo guhonda kumutima umaze kuba urutare.
Rusi aramureba ati" ariko Melina wijya wikomeza gutyo! Rimwe utazisanga watangiriye umugisha wawe. Njyewe ndumva rwose wakwitaye kuri Luxas aho kwirirwa ukomeza guta igihe cyawe kuri Baty.
Melina ati" Rusi ibyo uvuga ntabyo uzi. Ntukabone ibishashagirana byose ngo ubyite zahabu. Ibi Luxax yihaye n'undi wese yabikora. Ahubwo bye reka njye mbe ngiye.
Rusi ati" ugiye he se?
Melina ati" ndimo gushaka uburyo bwose mbonana na Baty.
.
Rusi aramureba ati" Melina urimo kumbabaza.
.
Melina aragenda agera kumuhanda atega akamoto kamuzana mu rugo kwa Sarah. Ahagaze asanga Sarah arahari arimo gukoropa. Sarah nawe abonye Melina gukora aba abiparitse abanza kuza kuvugana nawe.
Sarah ati" Melina amakuru?
Melina ati" amakuru ntayo pe!
Sarah ati" kubera ko iki?
Melina ati" Papa kugeza nanubu yanze ko mbasha kubonana na Baty. Ahantu bamwimuriye biragoye ko napfa kumugeraho.
.
Sarah ati" Papa wawe ntabwo azigera akwemerera kubonana nawe hamwe na rimwe.
Melina ati" nonese wowe ubu nkore iki?
Sarah ati" Ndamutse nkubwije ukuri pe umubano wawe na Baty ntabwo ndimo kuwubona aha hafi. Bitewe n'ibyaha Baty aregwa hakiyongeraho no kuba umuryango wawe batamukunda.
Melina ati" ibyo aregwa no kuba mu rugo batamwemera njye ntacyo bimbwiye. Ikizima nuko mukunda nawe akaba ankunda..
Sarah ati" aho ndakumva pe! Ariko nyine ntiwabura kwibaza ngo urukundo rwanyu ruzaherera he? Icya mbere uko byamera kose Baty azakatirwa, ikindi Papa wawe ntabwo azigera abasha gutuma byibura wongera mu kubonana nawe.
.
Melina ati" rero uko byagenda kose ntabwo nzava kwizima kabone nubwo napfa.
Sarah aramureba ati" ese Melina urwo ni urukundo gusa!
Melina ati" cyane. Baty ndamukunda pe si ibintu nihingamo. 
Sarah ati" inama imwe naguha, yakwenze ubashije kubona umuntu mukorana uzi neza imiterere y'iriya Gereza, niwe wagufasha akaba yakwereka uburyo bwihariye wabonanamo na Baty.
Melina arabyumva. Ati" ahubwo icyo ni igitekerezo kizima. Nkwiye gushaka umuntu waba uzi iriya nyubako yamfasha.
Sarah ati" ikibazo uwo muntu uramukurahe?
.
Melina ahita ahaguruka vuba na bwangu.
Sarah aramureba ati" ko wihuta se hari uwo waba utekereje?
Melina ati" hari umuntu ntekereje reka njye kuvugana nawe...
.
Melina ava aho yihuse afata akamoto yerekeza kuri cya Kigongororamuco. Agezeyo yishyura Motari maze ubundi yinjira mu kigo. Akigera mu kibuga hagati atarinjira mu mazu ahura na Cele..
Cele aramureba ati" wa mukobwa we banza uri umunyamurava ntujya uva kwizima. 
Melina aramureba ati" nonese wibwiraga ko njye ndi nkamwe? Icyo nkeneye njye ndakirwanira.
Cele araseka ati" ndabona n'ukomeza kwiruka inyuma y'umuyaga uzasazira mu nzira.
Melina ati" none wowe ufite agahinda kiki ko atari wowe bizabaho?.
.
Cele ati" ufite akarimi gatyaye.
Melina ati" akarimi kanjye kabaga abameze nkamwe bagize imbugabusa.
Cele ararakara 
.
Melina aramureba  aramureka arikomereza.
.
Melina yahise aza mu gikoni kuvugana na Peru. Baraza baza bajya kuvuganira kuruhande...
Peru ati" Melina uranshakira iki?
Melina ati" nkeneye  ubufasha bwawe?
Peru ati" ubuhe bufasha.
.
Kurundi ruhande Cele yaje muri Biro kwa Papa Melina.
Cele ati"  Nyakubahwa wari uvuze ko unkeneye?
Papa Melina ati" ndashaka ko wongera kwigisha Baty.
Cele ati" noneho ubu nkore ibikorwa iki?
Papa Melina ati" muteze amavubi. Ndashaka kumubabaza mpaka yiyemereye we ubwe gutandukana na Melina.
Cele ati" ntakibazo. Gusa Melina arihano mu kigo..
Papa Melina ati" yaje gukora ibyo iki?
Cele ati" simbizi..
.
Tugaruke kuri Melina na Peru.
Melina ati" Peru wowe w'umutetsi ubasha kugera ahantu hose muri iyi Gereza. None Baty yaba afungiye he?.
Peru ati" afungiye ahantu habi cyane bafungira imfungwa ziba zitwaye nabi.
Melina ati" ndashaka ko umfasha ukanshakira inzira y'ibanga yatuma mbasha kubonana na Baty.
Peru ati" ibyo biragoye Melina.
.
Melina ati" umva ntabwo ndimo kukwinginga. Uraramuka utemeye kumfasha nzabwira Papa ibyo mperutse kubasangamo wowe na Mama. Nuko nicecekeye.
Peru bimutera ubwoba ati" ntacyo mpa akanya ejo nzakubwira icyo nabonye..
Melina ati" sawa urakoze. Kandi bibe ibanga hagati yacu.
.
Melina agiye kugenda umwase uramutega agwa hasi, isakoshi ye nayo igwa hasi ibirimo binyanyagira hasi.
Peru aramuhagurutsa amufasha no gutoragura ibintu bye. Peru aba atoraguye irangamuntu ya Melina arayireba, abona amazina yombi ya Melina ngo yitwa Impanoyacu Melina.
Peru kumara gusoma iryo zina yarikanze ndetse ahinduka mu maso. Melina aramureba areba ukuntu ahindutse biramucanga ariko ntiyibitindaho amwaka indangamuntu ye arigendera.
.
Peru we asigara yibaza kuri ayo mazina abonye.
.
Melina arimo kuva kugikoni aba akubitanye na Papa we.
Papa we aramureba ati" ndabona wariyemeje guhangana nanjye?
Melina ati" Papa urimo gushaka kumbuza icyo nkunda kandi ibyo sinabasha kubyihanganira.
Papa ati" umuntu wese umaze gusara aba ameze nkawe. Ibyo ntibintunguye!
Melina ati" uzanyite uko ushaka ariko icyanditswe kumutima wanjye ntikizasibangana.
Papa Melina ati" uzi ikibabaje? Nuko urimo gupfusha umwanya wawe ubusa.
Melina ati" windirira rero niba ubizi.
.
Melina arikomereza amutambukaho. 
Papa we arahindukira aramureba ati" mu gikoni uvuye gukorayo iki?
Melina ati" mvuye gusaba ibiryo.
Melina amwima amakuru yuko avuye kuvugana na Peru.
.
Kurundi ruhande mu gikoni.
Peru yarebye kusaha abona saa sita kumi zigiye gufasha kugera. Kandi aribuka ubwo yajyaga kuva ku mu rugo yabonye message y'umuntu Anna ngo baza guhurira kuri Alpha Bar witwa Jimmy.
Peru aba ariteguye akuramo itaburiya ye yambara neza agakoti ke. Agomba kujya aho hantu akamenya ngo uwo Jimmy ninde ahuriye he n'umugore we.
.
Amaze kwitunganya atanga amabwiriza mu gikoni yuko baza gukora ibyo ibintu arangije acaho aragenda.
Ageze aho kuri Alpha Bar, koko yibonera Anna ariho ari yicaye ategereje Jimmy. Peru yinjiramo nawe ajya kwicara ahantu inyuma aribuze kuba abumva neza kandi ntibamubone.
.
Bidatinze Jimmy aba arahageze asuhuzanya na Anna banahana utu bizoux Peru areba...........
.
Utazacikwa na Episode 26

Comments