logo

NEW TALENTS

Stories Group

URUMURI RW'UKWEZI KWANJYE EPISODE 1

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Dutangiriye mu rugo rumwe mu masaha y'ijoro nka saa tanu. Muri ayo amasaha ababyeyi bo muri urwo rugo barimo kwiha akabyizi. Gusa uko binyensebura Papa Melina arimo kugenda ananirwa bitewe n'imbaraga arimo gukoresha. Mugihe Mama Melina asa n'utabyitayeho cyane ntacyo arimo gusayidira umugabo.
Papa Melina atangira kwahagira bitewe nuko ameze nk'uri mu gikorwa wenyine. Uko atera akabariro ashaka kunezeza umugore we, Mama Melina ibitekerezo bye byagira ahandi atangira kwitekerereza undi mugabo mu ntekerezo ze.
.
Hashize akanya Papa Melina ararangiza ariko abona umugore we ntacyo bimubwiye. Papa Melina abyibazaho maze arahaguruka yicara mu buriri areba umugore ati" kuki iteka iyo turimo kubonana mba meze nkurimo nkora gukora ubusa?
Mama Melina arahindukira aramureba ati" kuki wowe ari uko ubitekereje?
Papa Melina ati" birambabaza iyo nisanga mu gikorwa njyenyine kandi tuba dukwiye guhuza imitima yacu n'amarangamutima yacu.
Mama Melina ati" ariko wivuga nabi! Ese basi hari icyo nakwimye wamburanye?
Papa Melina ati" wowe uragarama ukandebera gusa. Mbese bimeze nkaho ibyo dukora neremewe kujya nkujya hejuru nkagutera inda gusa hanyuma nawe ugasama. 
Mama Melina areba umugabo ati" ese mbere yo kuvuga ayo magambo ntabwo wanyuzwe basi twongere?
.
Papa Melina ati" ahubwo ndimo kwibaza niba mbikora nabi ahari wenda akaba ariyo mpamvu uba wifashe uba adashaka ko duhuza urugwiro. Kuko nta munsi numwe kuva twabana turajya mu gukorwa ubona twabaye umuntu umwe.
Mama Melina ati" umbabarire niba ari uko ubibona ariko njye nzi neza ko mba nakwihaye uko bishoboka. Kandi nawe uranyura ndetse ubikora neza cyane pe!
Papa Melina areba mama Melina ati" basi ubutaha nawe ujye wihangana uyobore igikorwa.
Mama Melina ahaguruka mu buriri ati" humura ntakibazo bizaba.
Papa Melina ati" none ko uvuye mu buriri ugiye he?
Mama Melina ati" ngiye hanze kwihagarika ndaje.
.
Ntibwatinze mu masaha ya mugitondo muri urwo rugo nanone. Melina umukobwa waho arimo gushaganyura ibintu mu cyumba yabitereye hejuru hari ikintu arimo gushaka bisa nkaho yabuze. Imyend yose yetereye hasi, matera akura ku gitanda. Arakomeza arashaka ageze aho amanuka hasi apfukama hasi areba munsi y'igitanda ariko ibyo ashaka akomeza kubibura.
.
Hashize umwanya murumuna we Rusi aza mu cyumba asanga Melina yateraguye ibintu byose icyu cyabaye akajagari.
Melina aramureba ati" Rusi ya satuye yanjye nkunda ntayo waba ufite ko nayibuze ahantu hose?
Rusi ati" oya. Ahubwo se niba wayibuze waza kwambara indi?
Melina ati" wapi iriya sutiye niyo nateguye kwambara kubera ko ariyo ibasha kumfata mu mabere neza kandi ntimpambire cyane. Ituma mbasha kumva merewe neza.
Rusi ati" sinzi rero aho waba wayisize. Gusa ubwo urumva ko unafite ubukene bwa masutiye ukwiye kugura andi.
Melina ati" nonese ubu ndayikurahe koko
Rusi ati" ese buriya ntiwasanga iri muri ya stock yawe yo hanze ubikamo imyenda ishaje?
.
Melina ati" reka nze naho njye kuhashakira.
Rusi ati" gusa narinje kukubwira ngo uze kumeza kunwa icyayi niko mama antumye.
Melina ati" mugende munywe njye ndaba nywa nyuma.
.
Rusi aramureka agaruka muri salamange.
Mama Melina areba Rusi ati" Melina arihe ko ataza? 
Rusi ati" arambwiye ngo araba araza.
Papa Melina ati" ariko Melina muri iyi minsi yabaye iki ko atagishaka kuza gusangira n'umuryango amafunguro ya mugitondo! Afite ikihe kibazo ko ibi bimaze kuba akamenyero?
Mama Melina ati" rwose nanjye simbizi.
Papa Melina areba Rusi ati" Rusi mukuru wawe yaba afite ikihe kibazo gituma atagishaka kuza gusangira natwe kumeza mu gitondo?
Rusi ati" nanjye simbizi ntakibazo arambwira afite.
.
Mmaa Melina ati" Rusi jya guhamagara Penina aze tumubaze mbona ari inshuti wenda we yaba azi neza ikibazo afite.
Rusi ajya guhamagara Penina ni umukozi wabo wo mu rugo araza.
Papa Melina ati" Penina! Melina yaba afite ikihe kibazo tutazi ko buri gitondo atagishaka kuza ku meza?
Penina ati" ntakibazo cye nzi. Gusa ikintu kimwe nzi, nuko yansabye ko buri joro buri ko maze guteka nzajya mu bikira ibiryo mu sorori nkayifubika neza nkabibika.
Mama Melina ati" nonese ibyo biryo yagusabye ujya ubibika?
Penina ati" yego.
Mama Melina ati" ibyo biryo se abikoresha iki?
Penina ati" simbizi, gusa buri saa tatu z'ijoro aza kubifata mu gikoni akabitwara.
Papa Melina ati" sawa igendere.
.
Penina amaze gucaho Melina anyura muri saro agiye kujya hanze kuri ya stock ye. Papa we aramuhagarika ati" Melina muri iyi minsi buri gitondo urimo gukwepa kujya uza hano gusangira natwe icyayi?
Melina ati" papa mumbabarire mba natinze kwitegura kandi simba nshaka kubakereza kumeza.
Papa Melina ati" iyo ntabwo ari impamvu. Icyo wakora cyose ujye wibuka ko ntakindi kintu cyaruta family.
Melina ati" ariko n'ubundi iyo maze kwitegura nza kumeza.
Papa Melina ati" ariko ntuba wasangiye natwe!
Melina ati" papa ibi reka bitaba ikibazo. Kuko murabizi ntinda kubyuka bitewe nuko mba naryamye ntinze noneho mu gitondo ugasanga ntinze nanone mu kwitegura.
Papa arahaguruka ati" umva ushake uko uhindura rwose ibyo sibyo.
Melina aramureba.
Papa Melina areba mama Melina ati" niba wasoje ngwino witegure tugende.
Mama Melina arahaguruka nawe bajya mu cyumba, Rusi nawe ahita asohoka ajya hanze kuri toilet.
.
Bamaze kugenda, Melina aza kumeza asuka icyayi mu gatasi afata n'imikati ibiri ashyira ku gasahani arangije abisohokana hanze abizana muri ya stock ye iba hanze abikamo ibintu bye. Agezemo icyayi agitereka ku kameza karaho iruhande rw'uburiri.
Arangije areba ahantu hose mu bintu biraho aba abonye ya sutiye yashakaga arayifata maze agaruka mu nzu.
Mukaguruka ahurira n'ababyeyi be muri saro bagiye.
Mama Melina ati" Melina wihangane uze kutubwirira Cher wawe ko tutaza kuboneka mu birori byanyu yari yadutumiyemo bitewe n'akazi gatunguranye tugize.
Melina ati" ntakibazo.
Mama Melina ati" kandi muze kugira ibihe byiza ndabakunda bana banjye.
Melina ati" urakoze mama!!
Mama amuha aka bizoux ko kwitama barangije bacaho baragenda.
.
Bakimara kugenda, Rusi aza muri saro avuye kuri toilet Melina arami ati" ese wowe ko mbona ntacyo witayeho?
Rusi ati" mu kanya ngiye kujya muri saloon bandeme.
Melina araseka ati" sha uri akagoryi 
Rusi ati" ahubwo se isutiye yawe wayibonye?
Melina ati" yego
Rusi araseka ati" cyakora iyo isutiye igukorera umuti, ituma amanyonyo yawe agaragara neza.
Melina ati" apuuu! Hoshi genda gabanya amagambo.
.
Rusi ahita acaho arigendera, Melina nawe aza mu cyumba cye.
.
Tuze kurundi ruhande ahantu kuri hotel nziza cyane. Hari sale yaho iringaniye irimo kudekorwa neza mu buryo bwa designe nziza ikoreshejwe indabyo n'amatara bakozemo uruzero n'imitima ibiri isobekeranye.
Hagati bateguyemo udutebe tubiiri twiza cyane natwo turabagirana. Hirya mu yindi myanya naho bahateguye izindi ntebe nazo ziteguwe neza.
.
Nelly na Jacke bahageze barebye uko hameze barishima maze bakoma amashyi.
Jack ati" Nelly ndemeye wateguye kweri!.
Nelly araseka ati" uyu ni umunsi udasanzwe kuri njye.
Jacke ati" rwose ntabwo usanzwe.
.
Tugaruke mu rugo kwa Melina yicaye mu cyumba arimo gutekereza byinshi. Aragira ati" ndumva muri njye ibihe birimo gusimburana cyane. Igihe ndimo uyu munsi kirimo gutandukana cyane nuko n'iyumvaga mu myaka itatu ishize. Ibi birimo gushyira umutima wanjye mu ihurizo rikomeye, ndumva natangiye gucanganyikirwa sinzi icyo ndibufate n'icyo ndibureke.
Ndimo kwibaza niba iki gihe gishya ndimo kumva muri njye arirwo rumuri rwanjye ariko nanone nkibaza niba aribyo byatuma ngambanira igihe cyanjye cya cyari gisanzwe.
Melina arakomeza atekereza ati" Mana ndagusabye mpishurira icyo gukora.
.
Uko araho arimo atekereza y'itekerezaho, Rusi arasohotse avuye mu rugo agiye muri Saloon. Akigera hanze y'igipangu akubitana na Elina arikumwe na Sarah baje mu rugo ni inshuti za Melina.
Elina ati" Cher ugiye he?
Rusi ati" ngiye muri Saloon urabyumva ute se?
Elina araseka ati" sha ndumva washyushye wagira ngo ikirori ni icyawe.
Rusi ati" njye na Melina ntaho dutaniye .
Sarah ati" yego ye! Ahari Nelly azabashira mu mago mwembi.
Elina ati" rata Melina arihe?
Rusi ati" ari mu rugo mugende mu murebe.
.
Twigarukire kuri ya Hotel.
Nelly na Jacke barimo kugenda bareba neza uko ahantu hateguwe. Hashize akanya na Akimu n'indi nshuti ya Nelly nawe araza.
Akimu ati" mwana ndabona ibintu biza kuba ari party.
Jacke ati" Nelly yakaniye cyane arashaka gutungura umwana.
Akimu ati" cyakora aha Melina arahita yemera pe!
Nelly araseka ati" igihe cyari kigeze ngo mfate icyemezo. Naririnze cyane mu minsi y'ubusore bwanjye, narakoze cyane nshaka amafa ndahirwa ndayabona. Kimwe cyari gisigaye rero ni ugushinga umurya nkaba umugabo. Ndashaka Melina rero kumusaba ko ambera umugore.
.
Tugaruke kwa Melina nawe arimo kwitegura afashijwe na Elina na Sarah.
Elina ati" Sha Meli cher wawe ndamukunda ni umusore uri serie cyane.
Sarah araseka ati" singaho urashaka kumumutwara.
Elina ati" oya kuba mwemera sibyo mvuze rwose. Njyewe nashakaga kumushima. Ariko uzi ngo ni abasore bangahe babasha gutegura umunsi nkuyu wo gusangira n'inshuti za Cher wawe.
Sarah ati" cyakora byo Nelly akoze agashya inaha uriya ntabaho.
Melina arabareba gusa agaseka!.
Elina ati" ariko njyewe hari ikintu natangiye gukeka. 
Melina ati" urimo gukeka iki?
Elina ati" uyu munsi uko biri kose Nelly arashaka kugutungura akaba ya guporopoza.
Melina ati" Sha wapi n'ikirori gusa cyo gusangira n'abashuti bacu bakigira ibyo bamenya kurukundo rwacu.
.
Tugaruke kuri ba Nelly.
Akimu ati" ufashe icyemezo kizima bro. Kandi Rega hari hashize imyaka myinsh mukundana..
Nelly ati" ni cyo gihe ngo mpeshe agaciro urukundo rwacu rwari rumaze imyaka 4.
Jack ati" rwose could yawe na Melina aratwika imeze neza mu gihugu.
Nelly araseka ati" wowe ugira ibikabyo.
Akimu ati" Melina araje atungurwe kweri kweri.
.
Tugaruke kwa Melina.
Sarah ati" nyamara Meli uraza kwambikwa impeta?
Melina ibyo bitangira kumujyana kure areba intoki ze atangira kwibona yambaye impeta.
Elina aramureba ati" ko ugiye kure se kandi?
Melina ati" ntacyo
Melina arijijisha ariko biranga amarira aratemba. 
Sarah ati" Melina niki ko utangiye kurira?
Melina ati" ndumva mu mutima wanjye ntazi uko meze.
.
Rusi aba aragarutse avuye muri Saro aza afite urusaku rw'inshi ati" murambona mute?
Sarah aramureba ati" biraho gusa ntabirenze.
Rusi ati" iryo ni ishyari umfitiye.
Melina akomeza kumva abangamiwe mu mutima. 
Elina aramureba ati" nonese Meli ubaye iki?
Melina ati" sinzi uko ndimo kwiyumva.
Sarah ati" ihangane Melina uyu ni umunsi mwiza ishakemo umunezero.
Elina ati" ahubwo tugire bwangu tugende..
.
Tuze kuri ya Sale abantu Nelly yatumiye batangiye kuza buri wese akajya mu byicaro yateguriwe. Hari n'urimo kugenda ababwira uko gahunda iteguye kugira ngo ibintu bize kugenda neza. Ababyeyi ba Nelly nabo baba barahegeze berekwa aho bicara.
Jack areba Nelly ati" Nelly ababyeyi bawe byari ngombwa ko baza hano?
Nelly ati" cyane. Njyewe ndashaka gusaba Melina umukunzi wanjye ko noneho ambera umufasha isi yose n'abanjye bose bareba kuko ntacyo nishinja. Ahubwo n'abab ba Melina narababwiye. Gusa nta numwe muri bo uzi ko ngiye guporopoza.
Jack ati" sawa. Gusa nawe ushaka wava aha ukajya aho wateguriwe kuko mu kanya Melina araba ahageze.
Nelly areba Akimu ati" wowe genda uvugane na DJ.
..
Kurundi ruhande Melina na ba Elina nabo bageze hanze ya Sale. Melina afata Telephone atangira guhamagara umukunzi we Nelly ashaka kumubaza aho ari ngo aze amufate.
Nelly aramubwira ati" komeza muri sale ntakibazo Cher.
Melina atera intambwe ageze mu marembo ya Sale nanone umutima uramurya arahagarara. Elina na Sarah bahindukiye bobona arahagaze ntagenda.
Elina ati" mureke reka twe twinjire.
Sarah ati" ariko nyamara Meli ashobora kuba afite ikibazo?
Elina ati" yewe ntacyo nuko wasanga arimo gutekereza ko Nelly ashobora kumutungura!
.
Melina arihangana arinjira akigera muri Sale atungurwa no kubona ukuntu yateguwe n'abantu bkse barimo.
Mu gihe akireba ibyaho byose, Dj aba atuyemo music ya hatari yateguwe, maze Nelly aturuka nawe mu rundi ruhande yambaye neza cyane abantu babakomera amashyi. Nelly araza asanganira Melina amufata akaboko amuzana hagati muri cya kizero kirimo imitima ibiri isobetse ikoreshejwe indabyo n'amatara byiza.
Nelly arangije afata indabo arizimuhereza, Melina ibintu bitangira kumurenga amarangamutima aramufata. 
Nelly aramuhobera ati" Melina reka nongere nkubwire ko nkukunda.
Melina asuka amarira, abantu bakoma amashyi menshi y'urufaya. 
.
Nelly arangije aca bugufi afata impeta mu ntoki ze areba Melina yitonze ati" Melina hari icyo nshaka kukubwira. 
Melina aramureba mu maso nawe.
Nelly ati" ndifuza ko njye nawe twashingiriranwa ukambera umugore. Ese wabinyemerera???
Melina aho gusubuza ararira. Nelly ayo marira ayabonamo igisubizo ashaka maze amufata ikiganza amwambika impeta. Abantu bavuza induru ibintu biracika.
Hashize akanya gato Melina yitegereza ya mpeta amaze kwambikwa aba ayikuyemo abantu bareba ayisubiza Nelly maze ahita asohoka yirukanka. Abantu bayoberwa ibibaye birabacanga....
Nelly agwa mu kantu arumirwa ibibaye bibaye amateka....
.
Utazacikwa na Episode 2 
.
Kuki Melina yirukanse????

Comments