logo

NEW TALENTS

Stories Group

URUMURI RW'UKWEZI KWANJYE EPISODE 11

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Twasize Nelly arimo asaba Rusi kujya amufasha akamuha amakuru ya Mukuru we Melina. Kandi Rusi azi neza ko Melina afite undi muntu yakunze waje hagati yabo, nubwo nawe atarabasha kumenya ngo ninde?
Ese aramera gufasha Nelly cyangwa aramuhakanira?
.
Inkuru ya Chris Nandi Ishimwe.
.
Rusi abitekerezaho umwanya muremure. Nelly nawe arimo kumureba ategereje kumva Rusi amwemerera cyangwa akamuhakanira.
Rusi aramureba ati" Nelly niba ukeneye ko nkufasha, nawe ugomba kumbwiza ukuri.
Nelly ati" ukuri ushaka ni ukuhe?
Rusi ati" wambwira ikintu waba warakoreye mukuru wanjye, kikaba wenda aricyo cyatumye ahinduka cyane kuriya?
.
Nelly ati" nakurahira ukuri ko ntakintu kibi nakoreye Melina. Kandi kibaye kinahari nkaba nakibuka, Melina yakabaye yarakimbwiye aho guhitamo ko ibintu bigenda gutya. 
Rusi ati" byanze bikunze kirahari. Kuko ntakuntu umuntu mwari mukundanye imyaka 4 yose yapfa guhinduka kuriya gusa.
Nelly ati" Abantu twese turemanye kamere ikora amakosa. Ndabyemera ko wenda naba naramukoreye ikintu kibi ariko ntibuka. Ikibazo nuko nawe ntakintu yigeze ashaka kumbwira. Niyo mpamvu nkusaba ngo wowe umfashe uzamenyere icyo kintu.
Rusi yitegereza Nelly mu maso amubonamo urukundo akunda mukuru we Nelly. Ariko ibyo bituma Rusi akomeza kwibaza impamvu Melina yaba atishimiye Urukundo rwe na Nelly kandi abona Nelly amukunda?
.
Rusi areba Nelly ati" ntakibazo nemeye kugufasha.
Nelly arishima ati" urakoze kubufasha umpaye.
Rusi ati" Nelly ndagukunda kandi umusore w'inyangamugayo niyo mpamvu ntareka kugufasha.
.
Ako kanya Nelly areba kuruhande hari umukobwa yiciye isiri, maze uwo mukobwa araza afie kado ayihereza Nelly.
Nelly amaze kuyafata, nawe ayihereza Rusi.
Rusi ati" ibi niki?
Nelly ati" ni impano nkuhaye nka muramukazi wanjye.
Rusi araseka ati" nareba?
Nelly ati" yego wareba kuko Impano ni wowe igenewe.
.
Rusi arafungura arareba asangamo umukufe uhenze wa zahabu, maze arishima.
Nelly ati" urabona ikunejeje?
Rusi ati" uyu mukufe wari inzozi zanjye. None dore ndawubonye.
Nelly ati" niba unyuzwe nawo biranejeje. Kandi ujye wibuka ko njye nawe turi umuryango.
Rusi ati" urakoze.
Nelly amuhereza akandi gakado gato ati" aka uze kukampera Melina.
Rusi ati" yego ntakibazo.
Nelly ati" noneho ushaka wataha ntakibazo.
.
Tuze kurundi ruhande mu rugo kwa Peru. Arimo gukora liste y'ibyo bazahaha kuwa mbere  kuri cya Kigongororamuco akoraho.
Umugore we Anna aza muri saro yicara imbere ye.
Peru aramureba ati" ese waza kumfasha?
Anna ati" oya iyo n'imirimo yawe yikore.
Peru ati" sawa.
.
Anna aramwitegereza ati" ubushize kuki Bewula( Mama Melina) yaguhaye ariya mafaranga ibihumbi 50k?
Peru arambika ikaramu hasi aramureba ati" nabyo se bigiye kuba ikibazo?
Anna ati" ndashaka kumenya umubano ubyihishe inyuma watumye umugore nkuriya yikura amafaranga akayaguhereza?
Peru ati" waje urimo usakuza ngo urashaka amafaranga, ndakwinginga wanga gutaha. Bewula nibwo yabonye undembeje ahitamo kumfasha ampereza amafaranga washakaga. Hari ikindi?
Anna ati"  ntabwo yagufashije ahubwo hari indi mpamvu yayaguhaye.
.
Peru arakaramo agiye kwibumbura Anna aramureba ati" iyo umuntu arimo ansindwa n'ibyaha kandi adashaka kwemera nuko yigira. Ararakara cyane agashaka kwivumbura no kwerekena ko ari inzirakarengane.
Peru aramureba ati" wa mugore we ntabwo unyurwa. Ubonye amafaranga umaze kuyakoresha no gukemura ibibazo byawe ubona kwibuka kuza kubaza uburyo yabonetsemo.
Anna ati" none kuki wowe urakara niba uzi neza ko wayabonye mu buryo buzima? 
Peru ati" Anna ushaka iki koko!
Anna ati" nkeneye ko umbera umugabo wanjye njyenyine apana kugusangira n'abandi bagore. Ubundi uriya mugore ninde yaguhaye iki njye ntaguha?
.
Peru aramureeeba arihendera, ariko atarasohoka Anna aramuhamagara. Peru arahagarara.
Anna ati" ese nuko uta umugore wawe ukeneye kuganira nawe ku mpamvu zo kubaka urugo?
Peru ati" ibiganiro byawe birashaririye ntacyo bimfasha.
Anna ati" ibyo tubireke ahubwo hari icyo nashakaga kukubwira.
.
Peru agaruka muri saro kumwumva.
Anna ati" ejo kucyumweru njye na Belly tuzajya mu cyaro.
Peru ati" ntakibazo.
Anna ati" nonese ntanacyo umpa ngo nzatashye Sobukwe?
Peru ati" turaza kureba.
.
Peru ahita yicara arongera afata ikaramu yikomereza imirimo ye yarimo akora. Anna arahaguruka asubira mu gikari. Amaze kugenda Peru arongera aribuka ukuntu Anna amubwiye ko ajo bazajya mu cyaro arishima maze araseka.
.
Twiyizire mu rugo kwa Melina ni saa tanu za manwa. Simo aracyaryamye, cyane ko ari kuwa gatandatu kandi kuri ya Supermarket kuwa gatandatu ntabwo bakora nyirayo ni umudive.
Melina aza kumureba.
Simo ahita akanguka, Melina aramwegera amuha aka bizoux ati" waramutse ute rukundo?
Simo ati" naramutse neza kubera ko umutima wanjye waraye ukuririmba.
Melina araseka ati" iyo ndirimbo wabasha kuyisubiramo?
Simo ati" yego, ariko habanza gukenerwa uruhare rwawe?
Melina ati" ni uruhe ngo ndukore.
Simo ati" zana guitary.
.
Melina ati" ubu ntayo ariko nzayishaka nyizane maze undirimbire iyo ndirimbo.
Simo amusoma ku matwi ati" iyo ubwayo ni wowe.
Melina araseka ati" nje hano gufata imyambaro yawe ngo nyihe umuntu ajye kuyifura.
Simo ati" ngiriya yose.
Melina arayifata ayishyira mu kintu arangije areba Simo ati" sawa turaza gusubira ukomeze wiyiteho.
Simo aramureba ati" twakabaye tugumanye.
Melina ati" bitewe na situation turimo urabizi ntabwo namara umwanya hano.
Simo ati" genda ntakibazo. Ubwo wageze hano ndasigarana impumuro yawe.
Melina araseka arangije acaho.
.
Akimara kuva kuri Stock ye, araza aba akubitaniye muri saro na Rusi aribwo agitaha.
Melina aramureba ati" warurihe?
Rusi ati" mvuye kubonana na Nelly?
Melina ati" kuki wagiye guhura nawe utambwiye?
Rusi ati" nagombaga kukubwira gute se kandi arinjye yarakaneye?
.
Melina aramureeeeba, arumva bimubabaje cyane kuba Rusi yagiye guhura na Nelly. Melina arakomeza araza aza mu cyumba arakaye cyane. Rusi aza amukurikiye inyuma.
Rusi ati" ariko se kuba nahuye na Nelly bigutwaye iki?
Melina areba Rusi ati" ndashaka kubaho ntuje ntafite ikintu na kimwe kimpuza na Nelly.
Rusi ati" ariko warasaze si gusa! Nelly ni cher ntabwo ukwiye kumufata gutyo uko wiboneye.
.
Melina ati" Rusi nakubwiye ko hari undi muntu urimo gufata umutima wanjye burundu.
Rusi ati" warabimbwiye ariko mbura icyo nakubwira. Ariko ubu sinatinya kukubwira ko urimo gutendeka. Urwo ntabwo ari urukundo. Ni gute waba ukundanye na Nelly imyaka 4 yose, maze hakaza undi muntu umunsi umwe ngo uramukunze utanamuzi utaranvaugana nawe?
Melina areba Rusi ati" wowe uziki kurukundo? Ko nta n'umuhungu uragutereta. Rusi urukundo rurenze buri muntu wese arutekereza. Nelly twarakundanye nibyo ariko ntabwo yabashije kwinjira ngo agere kundiba y'umutima wanjye.
Rusi ati" bivuze ngo uwo musore ntazi niwe wabashije kuhagera?
Melina ati" yego 
.
Rusi arababara ati" none kuki utabwije ukuri Nelly ko wamaze kumusiba mu mutima wawe?
Melina ati" Ntabwo ndamusiba.
Rusi biramucanga ati" nonese uzabakunda ari babiri? Kuki utabasha guhakanira na Nelly?.
Melina ati" isezerano nahaye Nelly niryo rikiboshye umutima wanjye. Sinzi uko nahagarara mu maso ye nkahakana ko ntakimukunda.
Rusi arabyumva arangije araza yicara kugitanda hafi ya Melina. 
Areba Melina ati" reka tuganire twitonze. Kuki Nelly atabashaje kukugerera ku ndiba yawe y'umutima? Nshaka ko utuza ukambwira ibyabaye mu rukundo rwanyu muri iyi myaka 4 itambutse.
.
Melina amarira azenga mu maso ati" Nelly yarankunze nibyo  ariko yankunze  urukundo rw'ubwibone.
Rusi ati" urukundo rw'ubwibone gute?
Melina arahaguruka ati" ibi byose ntabwo twabiganira aka kanya.
Rusi arabyumva ati" ntacyo uzagenda unganiriza gake gake buri uko ushobojwe.
Gusa Rusi atekereza ku ijambo rikomeye Melina amubwiye ngo Nelly yarankunze ariko yankunze urukundo rw'ubwibone.
.
Rusi sasa akomeza gutekereza kuri iryo jambo ati" ni gute yamukunze urukundo rw'ubwibone? Ese habaye iki?
.
Akirimo kwibaza yumva mama we arimo kumuhamagara maze yitabisha amaguru. Ageze muri saro abona abandi bageze kumeza.
Mama Melina aramureba ati" warimo ukora ibiki byatumye Melina agutanga kumeza?
Rusi araza nawe aricara maze ararura.
Mama Melina areba Melina ati" Melina urumva umeze ute?
Melina ati" meze neza mama!
Papa Melina ati" ni byiza kuba umeze neza. Kandi niba umeze neza ushake uko wavugana na Nelly umukwe wanjye sha!..
.
Rusi areba papa we. Kumbe papa wabo ntazi ibirimo kujya mbere.
.
Twiyizire kurundi ruhande mu rugo kwa Nelly nabo bari kumeza.
Papa Nelly ati" wamaze gutegura neza Nelly?
Nelly ati" cyane. Ejo nzabwiriza abantu bafashwe rwose.
Papa Nelly arishima cyane ati" abakirisitu banjye bari bagukumbuye kukumva.
Nelly araseka ati" ejo nzabaha ibyanditswe rwose.
.
Mama Nelly abona Nelly noneho afite ka moral kari hejuru ati" ese Nelly ayo ni amavuta gusa urimo cyangwa hari indi mpamvu ufite yatumye uzamura morale?
Nelly ati" uyu munsi navuganye na Rusi, yambwiye ko agiye kumfasha nkaba nakongera kubona uko mvugana na Melina.
Mama ati" eeeeh! Ibyo ni byiza mwana wanjye. Melina ntazaguce mu myanya y'intoki kuko ni umugore mwiza ubereye urugo.
.
Bakiraho bumva ukomanga. Nelly ahaguruka vuba na bwangu ajya gufungura asanga ni Elina wa mushuti wa Melina.
Nelly ati" Elina bite?
Elina ati" ntabwo nza mu nzu ahubwo narinje kukubwira ko Sarah yanze gufatanya nanjye. Yambwiye ko adashaka kwivanga mu rukundo rwawe na Melina.
.
Papa Nelly arareba abona Nelly yaheze ku muryango ati" ariko sha uwo ninde murimo kuvugana ko waheze ku muryango?
Nelly ati" Papa ndaje.
.
Nelly areba Elina ati" ntakibazo wowe genda ushake uko uzakorana na Rusi yemeye kumfasha.
Elina aratungurwa ati" nonese wavuganye na Rusi ryari?.
Nelly ati" uyu munsi kandi yanyemereye ko azamfasha. Wowe rero uzagenda muvugane murebe uko mwamfasha Melina akajya yemera kubonana nanjye no kuvugana.
Elina ati" sawa.
Nelly ati" kandi ejo uzaze gusenga dore ko usigaye ukunda gusiba.
Elina ati" oya ndaza. 
Nelly ati" sawa ngaho genda amafaranga ndayaguha kuri momo yawe.
Elina acaho aragenda.
.
Twiyizire kurundi ruhande mu rugo kwa Melina mu masaha y'ijoro.  Papa Melina na Mama Melina bari mu cyumba cyabo.
Papa Melina areba Mama Melina ati" ese nakubaza kandi ukamfasha ntibikurakaze?
Mama Melina ati" mbaza.
Papa Melina ati" Peru umubona ute?
.
Mama Melina yibaza mu mutima impamvu Umugabo we amubajije gutyo? Cyakora aramusuhuza ati" mubona nk'umutetsi uraho.
Papa Melina ati" ese ntanarimwe wumva muri wowe hagarutse ibyiyumviro kuri we?
Mama Melina ati" ariko se iki ni ikiganiro bwoko ki?
Papa Melina ati" ihangane. Burya umugabo n'umugore baba bakwiye kuganira kuri buri kantu kose kafasha urugo rwabo. Bityo bakavugana baruye kuri buri kantu kose nanone kabera imbogamizi imibereho myiza y'urugo rwabo.
Mama Melina ati" ariko sinzi impamvu buri gihe ikibazo cyose kiba Peru?
.
Papa Melina ati" nuko Peru yigeze kubaho mu isi yawe. Kandi nanubu akaba ari impamvu iri hagati yacu.
Mama Melina ati" ibyanjye nawe byabaye amateka. Ntacyo rero nkitekereza kuri we nakimwe?
Papa Melina aramureba ati" ngira ngo wibuka neza ukuntu yaguhamukiye. 
Mama Melina ati" ibyo yankoreye sinzi ko nzigera narimwe mbyibagirwa.
.
Papa Melina araseka ati" aho ni sawa. Nubwo twamubabariye ariko ibyo yagukoreye ntabwo bizigera bipfa kwibagirana. Gusa ariko simbasha kwiyumvisha impamvu uriya mugore we yaje agushinja ngo kuba hari umubano ufitanye n'umugabo we?
Mama Melina ati" abagore bagira amagambo yabo. Ibye ntabwo wakabaye ubyishinga.
Papa Melina arahaguruka ahagarara imbere ya Mama Melina ati" Bewula ndabizi urankunda. Kandi nanjye kugira ibyo nkeka suko ntagukunda ahubwo mba ntinya kukubura.
Mama Melina ati" ibyo ntabwo bizigera biba. Kuko narahiriye kuba umugore wawe iteka ryose.
.
Papa Melina araseka.
.
Tuze mu cyumba kwa Melina na Rusi.
Melina agira gutya abona Kado iteretse ku kabati. Atera intambwe araza arayifata arayireba. Arayifungura arebamo imbere abonamo umukufe uhenze cyane.
Arangije yitegereza Rusi ati" Rusi ninde waguhaye iyi mpano?
Rusi ati" ni Nelly.
Melina ati" kuki yaguha impano uhenze gutya?
Rusi ati" sinzi gusa yayimpaye.
Melina ahita abimenya ati" arimo kukugura kugira ngo uze unyinje ushake uko wampuza nawe.
Rusi ati" oya suko bimeze. Iyo biza kuba ari uko ubitekereza bimeze, ntabwo mba nkubwije ukuri ko yaturutse kuri we.
Melina ntiyabitindaho arongera ayisubiza ku kabati.
.
Twigarukire mu cyumba kwa na Mama na Papa. Papa barimo kuganira gake gake.
Papa Melina areba Mama Melina muso ati" waba uzi impamvu nagushatse?
Mama Melina ati" nuko wankunze.
Papa Melina ati" sibyo gusa. Ahubwo nuko ari wowe mugore mwiza nabonye wenyine muri iyi si.
Mama Melina araseka ati" arimo kugerageza kunshyira muri mood?
.
Papa Melina ati" yego, nkaneye ko basi iri joro riza gutandukana nandi yose. Ibyo ntagiye nkora ngo wishime ndaza kubikora.
Mama Melina aramureba yitonze ati" ntacyo udakora.
Papa Melina ahita amushyira agatoki kumunwa ati" ceceka. Ndabizi haba igihe abagore badashatse kugaragaza intege nke z'abagabo babo. Iri joro rero ndashaka kukubera umugabo udasanzwe. Ahubwo mbwira uriteguye?
Mama Melina ati" iteka mpora niteguye. Kandi abagore niko tumeze. Turi umuteguro wuzuye w'abagabo bacu.
.
Papa Melina araseka ati" reka nkwereke ijoro ridasanzwe ry'agatangaza!
.
Tugaruke mu cyumba kwa Melina. Rusi arimo kuzinga imyenda ye ayipanga neza. Melina nawe arimo kwambara i night. Amaze kuyambara asohoka mu cyabo, arimo kugenda anyura ku cyumba cy'Ababyeyi be sinzi ibyo yumvise araharara araseka arangije arakomeza aragenda. Aza mu gikoni gufata ibiryo ajya ashyira Simo. 
Penina arabimwereka, Melina arabiterura arabitwara. Penina aramureba atekereza kumurikira nanone. Ariko yumva ntabwo bimurimo aramureka.
.
Twigarukire mu cyumba cya Mama Melina. Papa Melina yamukuyemo imyenda yose. Ibintu arimo kubitwara gake yitonze.
Papa Melina ati" reka dukore ibishyashya cher!
.
Papa Melina agenda amusomagura gake gake yitonze ahantu hose. Kubice by'umubiri byose agenda abisoma. Mama Melina nawe akagerageza kwishakamo mood, ariko yaba agihumiriza akabona Peru ariwe barikumwe agahita akanguka agafungura amaso.
.
Papa Melina akamureba ati" urumva bimeze bite?
Mama Melina araceceka aho kumusubiza. Papa Melina arakomeza agenda amanuka buhoro buhoro agera ku mukondo amusoma. Mama Melina nawe akongera agashaka uko yiyumvamo umugabo we, yaba agiye gutangira kumwumva ishusho ya Peru igahita imuza mu mutwe.
Papa Melina akomeza gukora iyo bwabaga ngo amushyire muri mood, asoma umukondo we umwanya munini, ageze aho amanuka hasi no kumyanya y'ibanga. 
Hashize akanya gato Mama Melina ahita amwiyaka. 
.
Papa akiri muri ibyo, telephone ya Mama Melina irasona. Mama Melina arambura akaboko arayifata cyane ko yariri hafi ye.
Arebye abona ni Sms Peru amwoherereje amubwira ko ejo umugore we azajya mu cyaro. Ko noneho bahura bakaganira.
Mama Melina arangije kuyisoma arayisiba. Amaze kuyisiba ahita yiyaka umugabo we.
Papa Melina aramureba ati" cher habaye  iki ko unyiyaka?
Mama Melina ati" ndanyuzwe cher kandi wakoze ibyiza.
Papa Melina ati" yego ni byiza niba unyuzwe! Ariko se njye biragenda bite?
Mama Melina ati" ntacyo nawe komeza ubashe kugera kubyishimo byawe.
Papa Melina ati" biraza gukunda bite kandi wowe wamaze kuva muri mood?
Mama Melina ati" ntacyo wowe kora ntacyo mba.
Papa Melina ajyaho ariyeranja. Ariko mama Melina we akomeza kwitekerereza kuri Sms Peru amwandikiye.............
.
Ese ibi mubona bizaherera he ? Ubundi byagenze bite?
.
Comment: ese ibi byaba bibaho mu ngo z'iyi minsi?
.
Utazacikwa na Episode 12

Comments