Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twasize Comiseri Manu Melina ngo hari icyo agiye kumwereka no kumubwira kidasanzwe.
.
Story by Chris Nandi ishimwe.
.
Melina yazanye Comiseri Manu, hamwe we na Baty barimo kuba. Bahagaze Manu aparika imodoka bavamo. Manu areba ahanty Melina amuzanye ahibazaho ati" Melina kuki unzanye hano?
Melina ati" wowe tuza ndaje nkwereke Impamvu mpakuzanye.
.
Melina araza afungura umuryango aha Manu ikaze nawe arinjira. Manu akigera mu nzu aba nk'ukubiswe n'inkuba akibona Baty aho.
Manu ati" Baty kumbe watorotse uza aha Melina yemera kuguhisha?
Melina ati" Manu banza wicare utuze utwumve.
Manu areba Baty ati" kuba wongeye gutoroka byatumye ibyaha uregwa birushaho gukomera.
.
Melina areba Manu ati" Manu reka twicare tuganire niyo mpamvu naje kugushaka nkubwira ko hari ikintu nshaka kukubwira no kukwereka.
Menu aremera aricara gusa yumijwe cyane no kubona Baty aho.
.
Tugaruke muri cya Kigongororamuco.
Papa Melina na Cele baje muri Biro, bibaza ku impamvu Peru ahishiriye ko atigeze abonana na Melina kandi barabonanye kenshi.
Peru ati" Peru aduhinduye abasazi kandi njyewe nagiye mbona mbibonera bavugana.
Papa Melina ati" nawe wakoze amakosa. Kuko utabafashe video?
Ceka ati" ntabwo natekerezaga ko haba hari ikintu kibi barimo gupanga.
Papa Melina aratekereza cyane ati" ariko se koko Melina niwe waba watoboye hariya agacikisha Baty?
Cele ati" yego niwe kuko niwe ufite impamvu zatuma amucikisha.
.
Papa Melina aba aributse ko nijoro Melina atigeze ataha. Ndetse bagiye bahamagara inshuti ze zose zigenda zibahakanira ko batazi aho ari. Gusa mu gitondo Melina yaje kuza avuga ko yaraye kwa Mabuja we.
Papa Melina amaze kubyibuka ati" hari icyo ntekereje. Melina niba watorokejeshe Baty byanze bikunze ubwo bari ahantu hamwe.
Cele ati" reka dutangire dukurikirane Melina rero!
Papa Melina ati" ibyo turaza kubikora twitonze.
.
Twigarukire hahandi kwa Melina bagiye kuganira na Comiseri Manu.
Comiseri Manu arabareba bombi ati" mbere na mbere mwakoze icyaha gikomeye cyo gutoroka.
Melina ati" ariko hari impamvu ikomeye yatumye Baty atoroka nanjye nemera kumufasha.
Manu ati" abikoze ubugira kabiri.
.
Melina ati" yego ndabizi ko abikoze kabiri. Ariko dutege amatwi utwumve neza. baty ajya gutoroka bwa mbere yarafite mama we urwaye yagombaga gushaka uko utabara ubuzima bwe uko byamera kose. Kandi nawe ndatekereza ko ibyo yakoze nawe akaba nibyo wakora uramutse ugomba gukiza ubuzima bw'uwo ukunda.
Inshuro ya kabari yatorotse bitewe nuko yafatwaga nabi cyane. Kubera njye nawe dukundana kandi Papa akaba atabishaka byatumye papa amufata nabi kugeza nubwo bashaka kumwica ngira ngo urabona ibikomere kumubiri we. Papa yagiye amutoteza kenshi kugira ubwo bamurishije inzoka ubundi bamurisha intozi. Icyo gihe cyose bashakaga ko yahakana urukundo rwanjye nawe. Ejo hashize rero habuze gato ngo bamwice nuko yaje kwirwanaho.
.
Manu ati" izo mpamvu zo ndazumvise. Ariko nyine ntibiza gukuraho ko yakoze ibyaha byo gucuruza ibiyobyabwenge no kwica.
Melina ati" ibyo nabyo ndabigusobnaurira neza cyane. Mu byukuri Baty iyo aza kuba ari umunyabyaha weruye ucuruza ibiyobyabwenge, aya mahirwe yose yagize yo gucika aba yaratorotse akambuka igihugu akagenda. Baty yajyanwe mu bucuruzi bw'ibiyobyabwenge atabigambiriye ndetse atanabizi. Bisa nkaho awamurangiye akazi yari yamugurushije. Kandi ibyo nawe urabizi bireze muri iyi minsi. Ikindi agezeyo yahatirijwe kubikora ntaragifite amahitamo yo kuba yahakana kuko yagombaga guhita yicwa.
.
Manu arabyumva ati" wenda ibyo birumvikana, ariko se hari igihamya gihari cyabasha guhamya ibyo kurya muvuga bitari amagambo gusa?
Baty ati" Yego. Candi azi byose.
Manu ati" Candi ninde?
Baty ati" uwo Candi ni inshuti yanjye yandangiye akazi. Ndetekereza ko azi byose n'akazi yarandangiye nubwo atigeze akambwira ariko we yarazi akariko.
.
Manu ati" byaba byiza rero Candi aramutse abonetse akemeza neza ibyo muvuga.
Melina arebana na Baty.
Melina ati" niba koko wumva yaba igihamya gihagije twamushaka.
Manu ati" tujye ku kindi.
Melina ati" kuba Baty yarishe umusirikare arimo gutoroka. Icyo cyo Baty aracyemera ariko nabwo yabikoze atabigambiriye. Yagombaga gucika akajya kurengera ubuzima bwa mama we. Rero uwo musirikare yagerageje kumuhagarika Baty nawe ahangana nawe kuko yashakaga kugenda, nuko haje kuzamo urupfu.
.
Comiseri Manu ati" byose ndabyumvise. None mushaka ko bigende bite?
Baty ati" dukeneye kubona ubutabera bwuzuye kandi ibyo ni wowe wabasha kubikora kuko uri umu Police winyangamugayo.
Melina areba Manu ati" icyo numva njye reka dukorane. Dufashe Baty abone ubutabera hanyuma natwe turaza kugufasha kubona amakuru yose yatuma ufata Sakabaka n'andi mabandi akomeye acuruza ibiyobyabwenge. Kandi nubafata bose bizatuma izina ryawe rikura bitume wongererwa amapeti.
Comiseri Manu arabyumva yumva ako kantu niko!
.
Comiseri Manu ati" sawa reka dukorane. Ariko mbere ya byose mubanze mungaragarize ko Baty utigeze ubumbwira ujya muri buriya bucuruzi ubigambiriye.
Baty ati" tugiye gushaka Candi.
Comiseri Manu ati" hagatu aho ariko n'ubundi urimo guhigwa uraza gusubizwa muri Gereza.
Melina ati" Comiseri Manu ndakwinginze kandi ndagusabye. Ntutume Baty asubira muri iriya Gereza. Kandi wiboneye neza ko turi abizerwa ntabwo twigeza tugambirira gucika ubutabera.
.
Comiseri Manu ati" sinzi ukuntu ndaza kubahishira mugihe Baty ari wonted?
Melina ati" wowe uze kubigira ntugaragaze ko uzi ahantu turi cyangwa ko hari ibyo twapanze gukorana.
Comiseri ati" sawa.
Melina ati" twebwe nitumara kubona Candi no kubona amakuru yose y'ahantu Sakabaka aherereye, Baty azizana kuri Police agaragaze byose.
Comiseri Manu ahana ikiganza na Melina baba bemeranyije imikoranire.
.
Twigarukire kuri cya Kigongororamuco hamwe babika ibyo kurya. Mama Melina aracyari kumwe na Peru amukandakanda aho Papa Melina yagiye amukubita.
Uko mama Melina amukandaaa, Peru akamwitegereza mu mu maso.
Mama Melina arabibona ati" urimo kundeba iki wa mujyinga we!.
Peru araseka ati" uracyari mwiza nka kera ntujya uhinduka.
Mama Melina ati" wowe ntacyo umbwira kuko wananiwe kurwanira urukundo urantanga.
.
Peru ati" nabongaga ntazatuma ugira ubuzima bwiza nemera kugutanga.
Bewula aramureba ati" wanyibeshyeho. Ntabwo narinaragukunze nkurikiye ko wari kuzampa ubuzima bwiza. Icyo narinkeneye rwari urukundo.
Peru ati" umbabarire nagize ukutamenya.
Bewula ati" kuva naragukundaga ubuzima bwose twarikubunyuranamo.
.
Peru ati" nibwiraga ko kuba nkutanze ahantu hasaga nahari ubuzima aribwo narinkunze bihambaye.
Bewula ati" oya ibyo wakoze wafashe urukundo rwawe n'amaboko urarujugunya.
Peru ati" naransinzwe umbabarire.
Bewula ati" wowe watekereje ko narimeze nk'abandi bakobwa bari hanze aha bakunda ubuzima kurusha ibindi byose.
.
Tuze kurundi ruhande Rusi ari kumuhanda arimo gutega moto, sinzi ahantu ashaka kujya. Moto iba irahagaze arayurira imujyana aho ayibwiye. Hari aka Bar yamuzanyeho. Ageze kuri ako ka bar yinjiramo afata umwanya wo kwicaramo.
Amaze kwicara afata telephone ahamagara wa musore witwa Pedro bigeze guhura akamubwira ko ari umukozi wa Luxas aramuhamagara..
Pedro aramufata.
Rusi ati" Pedro urihe?
Pedro ati" ndi mukazi.
Rusi ati" ese wakwihangana tukabonana?.
.
Pedro ati" ko ndi mu kazi?
Rusi ati" ihangane ni agahe gato ntabwo tuza gutindana.
Pedro ati" sawa ndaje.
.
Twigarukire kuri Mama Melina na Peru.
Mama Melina ati" ese Peru ibyo bakubazaga, waba ari wowe wafashije Melina gucikisha Baty?
Peru ati" yego.
Mama Melina ati" kuki wabikoze?
Paru ati" Melina akunda Baty kandi ngomba gushigikira icyo umwana wanjye ashaka kandi kimunezeza. Niba narananiwe kurinda urukundo rwanjye nawe reka basi ndende ibyiyumvo by'umwana wanjye..
.
Tugaruke sasa kuri Rusi.
Bidatinze Pedro yamugezeho. Rusi amutumiriza ako kunwa baramuzanira.
Pedro ati" Rusi ngaho mbwira impamvu itumye ushaka ko duhura?
Rusi ati" nshaka kugusaba akantu gato. Ese wamfasha nkahura na Luxas?
Pedro ati" kubera iki ushaka guhura nawe?
Rusi ati" Impamvu ntabwo nayikubwira. Wowe mfasha niba wumva uza kumfasha.
.
Kurundi ruhande bidatinze bwarije. Papa Melina na Mama Melina bagera mu rugo basanga ari Rusi na Melina ntanimwe uhari.
Papa Melina ahamagara Penina amubaza aho Melina na Rusi baba bari..
Penina ati" oya ntabwo nzi ahantu bagiye.
.
Bakibaza amakuru Rusi aba aratashye.
Papa Melina aramureba ati" Rusi uvuye he?
Rusi ati" hari aho narinagiye?
Papa Melina ati" Melina arihe?
.
Rusi ati" yambwiye ko ataribuze gutaha aza kurara kwa Mabuja we.
Papa Melina arabyumva ahita abigereranya nuko barimo gushaka Baty, kandi barakeka ko ahantu baty yaba ari ari naho Melina ari.
Papa Melina areba Rusi ati" mpa adress zo kwa mabuja we.
Rusi ati" papa ushaka kujyayo se?
Papa Melina ati" yego. Ndabizi neza ko Melina arimo kutubeshya.
.
Rusi arazimuhereza.
.
Kurundi ruhande hakuno, Melina na Baty barimo kwisangirira iby'ijoro, nyamara Melina ntazi ko Papa we yatangiye kumukurikirana.
Baty areba Melina aba amutamitse agafiriti ati" akira igihembo cy'akazi wankoreye gakomeye ko kundengera.
Melina araseka ati" koko cher ibyo nakoze ubonye ifiriti aricyo gihembo kibikwiriye?
Baty ati" none ushaka ko nkuhemba iki?
.
Melina araseka ati" nshaka ko turya vuba ukajya kumpembera mu buriri.
Baty araseka!!!
Melina aramureba ati" cher winseka! Njyewe nkubwiye ibyo nshaka ko umbemba kandi ndumba mbishaka cyane.
Baty ati" ntaribi reka nanjye ndye nshake imbaraga kuko ndimo kubona uza kumpa akazi katoroshye..
.
Bakiraho telephone ya Melina irasona. Arebye abona ni mama we umuhamagaye aramwitaba.
Mama Melina ati" Melina kakubayeho gira bwangu! Papa wawe aje kureba ko uraye kwa Mabuja wawe koko!
Melina akibyumva arikanga!.
Mama Melina ati" Papa wawe yatangie gukeka ko uri kumwe na Baty. Niba rero ushaka umutekano wanyu iruka vuba ujye kwa mabuja wawe umutangeyo.
.
Melina amaze kubyumba atyo areba Baty ati" cher ihangane ndagiye rero! Ngiye kujijisha Papa yatangiye kudukeka.
Baty ati" ntakibazo.
.
Melina ava aho mu rugo agenda yihuta cyane. Mu minota 27 aba ageze ku gipangu cyo kwa Mabuja we arakomanga baza kumufungurira.
Aba arinjiye ageze imbere muri Saro asanga kwa Mabuja bari kumeza barimo kurya.
Mabuja ahita ahaguruka aramusanganira ati" Melina uje hano gukora iki?
Melina biramucanga ati" Mabuja kubera iki umbaza gutyo?
Mabuja we ati" narakwirukanye. Wowe ntabwo ukiri umukozi wanjye.
.
Yesu Kristo karabaye..
Ibaze nawe. Papa Melina agiye gusanga Melina arimo gushwana na Nyirabuja. Ikibaza ngo biraza kugenda bite?
.
Utazacikwa na Episode 33
Comments