logo

NEW TALENTS

Stories Group

URUMURI RW'UKWEZI KWANJYE Episode 41

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Ndabashimiye kuba twarabanye neza muri iyi nkuru. Niba kandi hari aho yabakuye cyangwa hari icyo yafashije buri bwese byaba ari ibyiza kurushaho.
.
Twasize Sakabaka yatatswe na Police. Kandi byari bimaze no kumenyakana ko Nelly akorana nabo.
.
Inkuru ya Chris nandi ishimwe.
.
Mwibuke twari twasize Sakabaka arimo kubwira Nelly gufata imbunda nawe akarwana cyanhwa se akaba yafatwa cyangwa akiwcwa.
.
Nelly ntayandi mahitamo yarafite muri uwo mwanya uretse gufata imbunda bahangana na Police.
Amasasu yabaye urufaya hagati yabo intambara irakomera. Gusa Police yamanutse ifite imyitozo ihagije. Abasore ba Sakabaka batangiye gukorwamo urusorongo bamwe bakicwa abandi bamanitse amaboko bagafatwa.
.
Mugihe k'iminota 30 bamaze barwana, Sakabaka na Nelly baribamaze gufatwa nabo.
Komiseri Manu ati" nyuma na nyuma ibyanyu birarangiye.
Nelly arebana na Sakabaka.
Komiseri aza imbere ya Nelly ati" cyakora birantangaje cyane gusanga umuvugabutumwa nkawe wari umaze gukora izina nawe ari umucuruzi w'ibiyobyabwenge.
.
Baburije imodoka ntakundi bagomba kujyanwa muri Gereza.
.
Kurundi ruhande, Baty yagurishije isambu y'iwabo afata abavandimwe be Simoni na Olive abazana mu mujyi.
Mukuza basanze Melina nawe amaze kubona inzu ngari bagiye guturamo bose. Basanga Melina yarabategerereje kumarembo.
.
Baty akimubona araseka ati" mada waje kudutegereza?
Melina ati" yego, amaso yanjye yifuzaga kubona intambwe zawe uza unsanga.
Baty araseka ati" amanwa n'ijoro uba ufite imitoma yo muri kumbwira.
Melina araseka ati" imitoma yose iriho yahimbiwe kubwirwa wowe.
Baty ati" ahaaa! Ngaho Akira abavandimwe banjye.
.
Melina arabahobera kandi abishimiye cyane arangije abaha ikaze ati" karibu mu rugo rwanyu rushya..
Olive araseka ati" mbese aha habaye imuhira?
Melina ati" yego ni iwanyu. Ubu amateka yanyu arahindutse mwagombaga kuva muri kariya gahegeni. Njyewe na Mukuru wanyu Baty nitwe tugiye kubabera ababyeyi. Aka kanya mubaye imfura zanjye kandi tuzabitaho tubahe ibikenewe byose.
.
Olive areba Melina ati" ubwo rero ntabwo ukitwa Melina ubaye Mama!.
Melina ati" cyane rwose guhera aka kanya mujye mumpamagara mama!
Baty arabareba maze araseka ati" cyakora muratangaje!
Melina ati" gute dutangaje?
Baty ati" ndimo kureba ukuntu ugiye kuba mama w'abana mungana.
Melina araba Olive na Simon ati" rata hari icyo bibatwaye?
Simoni ati" ntacyo..
.
Melina ahita areba Baty ati" hari icyo wongera kurenzaho?
Baty ati" aho ndemeye da!
.
Melina abwira Simoni na Olive ati" rero mushaka mwatangira gukoresha iyi nzu kuko ni iyanyu. Mutangire muyisanzuremo. Kwanza Olive najye guteka dushaka kuza kurya ibiryo yaduteguriye.
.
Olive araseka agenda arimo guseka. Simoni nawe ajya gutegura icyumba azajya abamo. Melina na Baty basigara muri Saro barimo kurebana akana ko mujisho.
Melina ati" tayali ubu twamaze kuba umuryango..
Baty ati" yego ariko haraburamo umuntu umwe.
Melina ati" inde?
Baty ati" umwana wanjye nawe.
Melina araseka ati" bisaba iki se kumugira iri joro urare unteye inda.
Baty araseka ahita amuterera...
.
Tuze kurundi ruhande mu rugo kwa Mama Melina. Nabo bamaze kumenyera ndetse na ubuzima bwatangiye bundi bushya kandi bwarahindutse cyane. Rusi nawe yamaze kwakira ko Peru amubera umubyeyi. Mbese urabona ko ubyishimo bihari kumpande zombi..
.
Mama Melina arimo kugira ibyo atunganya muri machine yarahamagawe kuri telephone, arebye umuhamagaye abona ni Nyakubahwa Minister w'ubutabera yikangamo!!!
Afata telephone aramwitaba ati" yego Nyakubahwa Minister!
Minister ati" Bewula umeze neza?
Bewula ati" meze neza cyane.
.
Minister ati" amakuru meza ahari nuko ministeri yacu yamaze kuguhitamo nk'Umuyobozi mukuru wakomeza kuyobora kiriya Kigongororamuco cya Migeshi.
Bewula arishima ati" murakoze cyane Minister.
Minister ati" kuwa mbere rero uzajye gutangira imirimo yawe.
Bawula ati" yego murakoze.
.
Bewula akimara kuva kuri telephone arasebura cyane arabyina karahava. Peru na Rusi bagiye kuza basanga ibyishimo byamurenze.
Peru ati" Cher habaye iki?
Bewula ati" twongeye gusubirana akazi kacu. Minister amaze kumpamagara ambwira ko bangize Umuyobozi mukuru wa Kiriya Kigongororamuco cya Migeshi.
Peru biramunezeza nawe.
Bewula ati" ubu tugiye kurushaho kumurerwa neza. Kandi nawe akazi kawe uraza kugakomeza.
Peru ati" ibyo ni amakuru meza.
.
Twigarukire kwa Melina na Baty bicaye kuburiri mu cyumba cyabo barimo kuganira.
Baty ati" amafaranga nayazanye.
Melina ati" ibyo ni sawa. Nanjye namaze gutegura aho tuzashira Alimantation yacu.
Baty ati" wawoo!
Melina ati" ahubwo ejo tuzajya mu rugo kuvugana nabo kubijyanye n'agahunda yacu y'ubukwe.
.
Baty ati" yego. Kandi ndishimye cyane kuba mu nzu isi yose arinjye wahisemo ko nakubera umugabo.
Melina ati" nuko ari nawe gusa wari ubikwiriye. Wambereye urumuri rw'ukwezi rumurikira umutima wanjye. Kuva nakumenya nta munsi numwe umutima wanjye uragwa mu gico cy'umwijima.
Baty araseka arangije aramusoma.
.
Ibihe nabyo bikomeza kwicuma.
Melina na Baty baza mu rugo kwa Melina kuvugana nawe babyeyi ibinyanye n'agahunda y'ubukwe bwabo.
Bewula na Peru n'ubundi kuva bari basanzwe babizi babyumvise vuba ahubwo bahita bajya muri gahunda yo kubutegura neza.
.
Bateguye buri kintu cyose gikenewe, bagena naho ubukwe buzabera. Nyuma baza no gutegura inama y'abanyamirimo bagenda bavugana nabo.
.
Iminsi nayo niyatinze yarisunitse, umunsi nkirizina w'ikirori uragera. Melina yambara ikanzu yererana n'umunezero mwinshi yumva wuzuye umutima we. Baty nawe yambaye ikoti rye ry'igitangaza nk'ikimenyetso gifatika cyo kuba agiye kuzuza inzozi ze. Peru na Bewula nabo barabukerewe nk'ababyeyi ba Melina ariko kurundi ruhande bakongera kuba ababyeyi ba Baty.
.
Sale nziza cyane yariyateguwe neza yuzuyemo abantu ba hafi n'abakure. Mama Melina niwe wahagarariye Baty ahagarara iruhande mu ruhande rwe. Peru nawe niwe wagombaga kuzana Melina akamushikiriza Baty nk'ikimenyetso cyuzuye cy'uko bamumweguriye burundu.
.
Baty amaze guhabwa umugeni we ibyishimo bitaha buri wese uraho babakomera amashyi menshi y'urufaya. Baty yasomye Melina imbere y'abantu bose maze ikirori kirakomeza batangira kubyinana aka zuke.
..
Kurundi ruhande amakuru yaje kugera kuri Idirisa muri Gereza. Amenya ko Melina arimo yamaze kubana na Baty yahoze ahigira ku nkota. Kandi yanabwiye amakuru ko Bewula yaje kuba umuyobozi w'ikigo yahoze ayobora ndetse ko anabanye neza na Peru wahoze ari urukundo rwe.
Ibyo amaze kubimenya, ahita abona ko ibyari ibigwi bye byose bigeze kundunduro.
.
Nyuma y'imyaka ibiri ibyo bibaye, Melina yaje gusama inda, babyara imfura yabo ya mbere y'umuhungu. Urugo rwe na Baty rwakomeje kugenda rurushaho kuba rwiza. Umunsi kuwundi umwaka kuwundi urukundo rwabo bombi rwarushago gukura cyane.
.
Abavandimwe ba Baty nabo baje gukomeza amashuri yabo kandi ibintu burushaho gutera kugenda biba byiza.
Kurundi ruhande Bewula yakomeje akazi ke ko kuba Umuyobozi w'Ikigo, Peru nawe yakomeje gukora ka kazi ke k'ubutetsi, cyane ko kari kamaze guhinduka umwurwa we.
.
Alimantation ya Baty na Melina nayo yaje gukomera cyane, ubucuruzi bwabo bugenda burushaho guterimbere........
.
Ugize ngo uwabara inkuru nti bwacya akiyibara? Reka ducumbikire aha mbabwira ngo mwarakoze cyane Imana ibahe umugisha.

Comments