logo

NEW TALENTS

Stories Group

URUMURI RW'UKWEZI KWANJYE EPISODE 30

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Twasize Baty na Melina barimo basomana, Melina aba agiye Baty hajuru barakomezaaaaa.... Banza tutazi twese icyakurikiyeho.
.
Inkuru ya Chris nandi ishimwe.
.
Sasa dutangiye Episode yacu mu gitondo cya kare muri cya gihe akazuba kaba kagiye kurasa. Baty yarakangutse asanga bwakeye umunsi urasa neza. Arebye kuruhande abura Melina yibaza aho yaba yagiye.
Areba ku isaha abona bimaze kuba saa moya na mama mirongo ine n'itanu. Arabyuka ava muri mu buriri arambara maze ubundi aza kuzenguruka inzu yose ashakisha Melina.
.
Ageze muri Salo abona Melina mu myambaro y'umweru ibinorana arimo gutegura ameza ashyiraho amafunguro ya mugito amaze gutegura.
Baty aramuhamagara ati" Melina?
Melina arahindukira aramureba. Baty mukwitegereza abona ubwiza bwa Melina bubonera mu gitondo.
.
Melina aramuseka ati" bjr cher?
Baty nakamwenyu ati" bjr!
Melina ati" urumva umeze ute?
Baty ati" meze neza gusa nakangutse nkubura iruhande rwanjye.
.
Melina ati" ihangane nabyutse ntegurira igifu cyacu urabizi ko buri kanya kiba kidusaba.
Baty araseka ati" nibyo rwose.
Melina atega amaboko ati" ngaho ngwino unsange.
Baty atera intambwe aramusanga amuhereza akandi ibiganza bye. Melina ahita amukurura Baty amugwamo, Melina ahita amusoma.
Melina ati" Baty ntukampoberane ubwoba! Mba nshaka kumva ko igituza cyawe gikora ku mebere yanjye.
Baty araseka!
Melina ati" ndakuzi ubwo ugiye kuvuga ngo mvuze ibiteye isoni?
Baty ati" oya da!
.
Melina amukururira intebe ati" ngaho icara turye ibya mugitondo cher!
Baty ati" urakoze rukundo rwanjye!
.
Melina amusukira icyayi amuhereza n'umukati ati" ngaho Bon apetit cher!
Baty ati" mercie.
.
Uko banwa Melina atangira kumuseka ati" harya ni joro wakoze iki?
Baty ati" nakoze iki se?
Melina ati" wari wavuze ko utanyambura ubusigi bwanjye tutarabana.
Baty yibuka nijoro ko baraye babikoze yumva aramwaye abura icyo avuga.
Melina aramureba ati" ko utavuga?
Baty ati" kwifata byananiye. Sinzi nuko uteye ko byari gupfa kunkundira.
.
Melina ati" rero wangije ijambo ryawe.
Baty ati" umbabarire.
Melina arisekera ati" oya rata cher! Ntakosa wakoze ninjye wabishatse. Wibuke ko kandi twaraye dusezeranye nubwo tutarajya mu Murenge.
Baty agarura agatima ati" wa mugani! Cyakora pe wari wateguye ubwo wavugaga ngo dusezerane banza waruziko ntaribuze gushobora kwihangana.
Melina ati" nyuma y'igihe wari umaze ubayeho ubabaye nashaka kuza kuguha ibyishimo. Rero biriya nabikoze ngira ngo utaza kwicira urubanza.
.
Baty araseka ati" uri umuhanga. Gusa igihe cyose nzahora nshimira urukundo rwawe.
Melina arahaguruka ati" honey rero ugiye kwihangana usigare wanyine mbanze ngere mu rugo. Kuko sinshaka ko Papa yatangira gukeka ibyacu.
Baty ati" ntakibazo bebe!
.
Tuze mu rugo kwa Melina muri icyo gitondo. Papa Melina yabyutse abaririza niba Melina atigeze ataha.
Rusi ati" ntabwo yigeze ataha.
Mama Melina ati" nyamara hari ikibazo nubwo twaraye tubyirengagije .
Rusi ati" nanjye ndimo kwiyumva nabi.
.
Bakibaza byinshi babona Melina nguwo abagezeho muri icyo gitondo. Rusi ahita amugwamo aramuhobera. Na mama we nawe aramuhobera.
Papa we aramureba gusa ntiyamusuhuza.
Mama Melina ati" Melina wabaye iki ko waraye uduhangayikishije cyane?
Melina araseka ati" kumbe mwampangayikiye bigeze aho?
Mama ati" wumvaga se turibuze gutuza kandi tutazi aho uri n'icyakubayeho?
.
Melina ati" ntabwo narinzi ko kubura kwanjye byabavuna gutya?
Mama ati" kubera iki?
Melina ati" bitewe nuko tumaze iminsi tubanye ntashaka gukora ibyo mwe mushaka..
Mama ati" mbere y'ibindi byose uri umwana wacu. Niyo gahunda mpamvu twahangayitse..
Rusi ati" ese ubundi warurihe kuki phone yavuyeho?.
Melina ati" naraye kwa mabuja wanjye.
.
Mama Melina ati" ubutaha ujye utumenyesha igihe ubona utaributahe.
Melina ati" yego mama nzajya mbikora.
.
Papa Melina areba Melina ati" ese waje gushaka uko uvugisha nelly?
Melina ati" kubera iki?
Papa Melina ati" kubera ko kiriya kigoryi ngo ni Baty byaje kurangira kikweretse ko ntagahunda cyari kigufitiye..
Rusi aba arabyumvise ko Baty byaje kurangira ahakaniye Melina.
.
Melina areba Papa we ati" nubwo Baty yankinishije ntabwo nakongera kuvugana na Nelly. Aho kuvugana nawe byarutwa akanwa kakagobwa.
Papa Melina ati" ariko ibyo uba wigira ni biki biki?
Melina ati" Papa wihangane urukundo ni urwanjye ndugenera uwo nshaka.
.
Mama Melina ati" twizinduka duterana amagambo. Basi mureke tuzirikane ko turi umuryango.
.
Melina yigira mu cyumba cye, Rusi aramukurikira..
Rusi ati" Melina hari amakuru mashya.
Melina ati" mbwira.
Rusi ati" ejo nahuje n'umukozi wa Luxas witwa Pedro.
.
Melina ati" nuko bigenda bite?
Rusi ati" naganiriye nawe, nibwo namenye neza ko Luxas agukunda byanyabyo.
Melina araseka ati" abasore bose barimo gutereta batanga ibyubahiro ku bakobwa.
.
Rusi ati" kuri Luxas we suko bimeze. Luxas ni umsore ufite amafaranga wiyubashye udafite igihe cyo kuza gukina imikino.
Melina ati" ariko ko numva wamukunze wowe wazamwitwarira.
Rusi ati" ariko ntabwo akunda njye ukunda wowe.
Melina ati" umva Rusi nkubwire. Ibyo umuntu yaba afite byose nibyo yaba akora byose. Igihe utamukunze ibyo ntibizatume wishakamo urukundo udafite ngo ni ukugira ngo umukunde.
.
Melina apakira imyenda akeneye mu gakapu arangije arasohoka..
Rusi aramukurikira ati" ugiye he se kandi?
Melina ati" ngiye mu kazi kandi nshobora kongera kurarayo.
.
Melina aragenda, Rusi asigara ahagaze ku marembo.
Mama we arahamusanga ati" Rusi niki ko uhagaze aho?
Rusi ati" narimperekeje Melina.
Mama aramureba ati" ko mbona usa nugangayitse se kandi?
Rusi ati" ntacyo mama!
.
Mama Melina ati" Rusi wimbeshya mbwira ikibazo ufite.
Rusi ati" Melina nuko udashaka kunyumva..
Mama Melina ati" niki se atarimo kumva urimo kumubwira?
Rusi ati" hari umusore mwiza witwa Luxas wamukunze. Kandi mama uwo musore ni mwiza afite amafaranga ariyubashye kandi akunda Melina cyane. Gusa ikimbabaza nukuntu Melina aba yamuciye amazi.
Mama Melina ati" Rusi rero impamvu buriya ubona Melina aba yamuciye amazi, nuko urukundo rutareberwa muri ibyo byose wavuze.
.
Rusi ati" kandi Luxas amukunda?
Mama Melina ati" mugihe Melina ataramwiyumvamo ibyo ntacyo bivuze.
.
Twigarukire hamwe Melina na Baty baje gucumbika. Baty abona Melina aragarutse ivuye mu rugo iwabo...
Baty ati" usanze bameze bate?
Melina ati" nasanze bahangayitse nyine! Ariko ngabirenze..
Baty ati" ok
Melina ati" mbabwiye ngiye mu kazi kandi nshobora kongera kurarayo.
.
Baty ati" rero hari ibyo ufite kumbwira.
Melina ati" yego ndabizi ukeneye kumenya uko nasanze mu rugo iwanyu bameze..
Baty ati" cyane ahubwo mbwira wasanze mama ameze ate?
Melina ahita ahinduka ku maso.
.
Tuze kuri cya Kigongororamuco cyacu. Papa Melina na Cele bari kumwe muri Biro.
Papa Melina ati" harya uyu munsi nibwo Comiseri Manu aza kubaza Baty?
Cele ati" yego.
Papa Melina ati" nashakaga ko yarikuza asanga Baty yaravuye mu nzira. None ibintu byagenze nabi.
Cele ati" ntakibazo ariko gihari. Uyu munsi namara kumubaza, ubutaha nagaruka azasanga atagihari..
Papa Melina ati" ubutaha bizagende neza.
..
Bakiraho Comiseri Manu ahita ahagera bitunguranye.
Papa Melina aramureba ati" Nyakubahwa uje bitunguranye twari tuzi ko uza kuza ikigoroba?
Comiseri Manu ati" igihe cyose umuntu aba yiteguriye gukora akazi.
papa Melina ati" cyakora da!
.
Comiseri Manu ati" ahubwo muzane Baty nkore akazi ntangire mukuremo amakuru. Kuko dukeneye gufata Sakabaka n'andi mabandi bakorana.
Papa Melina abwira Cele ati" jya kumuzana.
.
Twigarukire hakuno Baty arimo kurira nyuma y'inkuru yincamugongo Melina amaze kumubwira y'uko mama we yitabye Imana azize canser y'ibere.
Baty byaramubabaje cyane ariko Melina amuba hafi aramuhumiriza aramukomeza.
Baty ati" ubuzima bwa mama nibwo bwatumye nemera gushyira ubuzima bwanjye mu bibazo, nemera gukora ibikorwa bitemewe n'amategeko kugira ngo ntabare mama! None n'ubundi yarapfuye ni nkaho nakoze ubusa.
Melina ati" wivuga gutyo, nubwo utakijije ubuzima bwe ariko umutima wagize waragerageje.
.
Kurundi ruhande Cele yageze kuri ka kazu bafungiragamo Baty abura umuntu akubitwa n'inkuba. Hamwe uhita wumva ubaye nk'umusazi. Yinjira mu kazu aramushakisha kandi ari ntawe abona. Acana itara abona hamwe bamenaguye.
Amaze kubona ko Baty yatorotse agaruka kubibwira Papa Melina. Abimubwira yongorera Papa Melina arikanga!!!!
.
Comiseri Manu arabareba ati" ariko niki ko mwongorerana aho kuzana Baty?
Papa Melina ati" Baty yongeye gutoroka?.
Comiseri Manu ati" ibyo ntibishoboka? Gute yatoroka ubugira kabiri?.
Papa Melina ati" nuko byagenze.
.
Comiseri Manu ati" mwaba mudashoboye niba imfungwa ibasha kubatoroka ubigira kabiri?
Papa Melina ati" turaza kongera tumufate.
Comiseri Manu ati" mugire vuba mumufate bitabaye ibyo biraza kubabera bibi cyane.
.
Twigarukire kuri Melina na Baty. Baty amaze kwiyakira no kumva ko mama we byarangiye.
Melina ati" ahubwo Baty hari icyo ngira ngo dukore..
Baty ati" niki ushaka ko dukora?
Melina ati" ntabwo nkeneye ko ubaho wiruka. Nshaka kugufasha tugashaka ubutabera nkagaragaza ko urengana.
Baty ati" nta muntu uzakumva kuva maze gutoroka Gereza inshuro ebyiri?
.
Melina ati" ukuri iteka kugomba gutsinda. Naho kuba watoretse Gereza nashakaga gukiza ubuzima bwawe
Baty ati" none turaza kugaraza gute ko ndengana?
.
Utazacikwa na Episode 31

Comments