Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twasize Melina abwira mama we ko ibyo yakoze yagiraga ngo yirinde kuzagwa mu mutego nkuwo Mama we yaguyemo.
.
Wakwibaza ngo uwo mutego ni uwuhe?
.
Story Writer: Chris nandi ishimwe.
.
Mama Melina yahise yikanga ubwo Melina yamaraga kumubwira gutyo!!!!
Mama Melina ati" ibyo uvuga ni ibiki? Ni ukuvuga uwuhe mutego uvuga ko naguyemo?
Melina ati" rega Mama uburyo ubanyemo na papa mba mbibona kandi bifite n'icyo binyereka.
Mama Melina ati" wa mukobwa we uzarinkorera! Nk'ubwo ayo magambo uba uvuga wayakuye he?
Melina aramureba ati" ese wahakana ko ibyo mvuga ntakuri bifite?
.
Mama Melina aramureeeeba ati" ahaaa reka nkureke wa mwana we nsigaye mbona warahindutse wese.
.
Mama Melina icyo yaraje kumubaza arakireka bitewe n'amagambo ateye ubwoba Melina ahise amwakiriza.
Rusi nawe yabarebaga n'ibyo bavugaga yabyumvaga. Abona kandi Mama we waruje afite amahane ahise asubirayo atabajije Melina ibyo yakoze kandi ari ibyo yaraje aravuga kumubaza.
Melina araza ahita yicara kuburiri. Rusi aramureba ati" biriya n'ibiki ubwiye mama bakaba bitumye adakomeza kugutonganya?
Melina ati" ibyo mubwiye singombwa wibyitaho.
Rusi ati" hari icyo mushaka kumpisha nkwiye kumenya.
Melina ati" ntacyo tuza..
.
Kurundi ruhande Mama Melina nawe arimo gusubira mu cyumba cye, yageze ku muryango arahagarara. Amagambo Melina amubwiye amuteye gukuka umutima. Atangira kwibaza ngo" Melina niki yaba azi cyanjye?
Agihagaze aho kumuryango arimo kwibaza kuri ayo magambo, Papa Melina ahita amufungurira umuryango.
Papa Melina aramwitegereza ati" muvuganye iki?
Mama Melina ati" ntakidasanzwe yanze kuvuga.
Papa Melina ati" njyewe ibyo Melina yakwikora byose ntabwo nzigera mushigikira mpaka yumvishe ko akwiye kuzabana na Nelly.
.
Twigarukire kwa Melina na Rusi.
Rusi ati" Melina ndagira ngo unsobanurire impamvu uvuga ko Nelly yagunze ariko ntaguhe urukundo wari ukeneye?
Melina ati" nakubwiye ko Nelly yashyiraga amafaranga imbere y'ibindi bintu byose. We yibwiraga ko amafaranga azajya akemura ibibazo byose twagira mu rukundo.
Rusi ati" gute?
Melina ati" Nelly nakundaga kumusaba umwanya aho, kuwumpa akambwira ko afite ibintu byinshi byo gukora. Noneho yabona atabonetse agahitamo kunyoherereza amafaranga ngo amfashe. Mbese yibwira go nkeneye amafaranga kuruta uko nkeneye we.
.
Rusi ati" ariko niba yarabga adafite umwanya akabikubwira ndumva ibyo bitakabaye ikibazo. Ikindi kandi kuba yaraguhaga amafaranga njye ndumva ari byiza kuko yagufashaga gukemura ibibazo byawe.
Melina areba Rusi ati" njyewe ntabwo narinkeneye amafaranga ye niwe narinkeneye. Ariko ayo mafaranga ye yatumaga amfata nk'akana arimo kurera. Amafaranga afite yatumaga yibwira ko ariwe uyobora ibintu byose mu rukundo no kugena uko ibintu byose bikwiye kugenda.
Rusi arabyumva ati" bivuze ngo yashakaga kugutwarisha amafaranga gusa?
Melina ati" yego. Nta munsi numwe nigeze mbona umunezero wuzuye ndi kumwe nawe. Ikindi nakundaga kubona akunda kunkwepa. Hari amakuru yangaga ko dusangira.
Rusi ati" ntibishoboka?
Melina ati" umuntu ajya gukatira umuntu yarihanganiye byinshi, akagera aho akarambirwa. Hari n'ibindi byinshi ntabasha kubona nuko nkubwira. Nk'ukuntu yampatirije kenshi ngo turyamane nkanga.
Rusi ati" ariko ntabwo wakabaye waramuhakaniye. Haba igihe bibaye ngombwa abantu bakundana bakaba baryamana ibyo ni ibintu bisanzwe.
Melina ati" ntabwo namwangiye kubera ko narimwanze. Ahubwo nashakaga kureba niba urukundo rwacu abona rushingiye ku mibonano mpuzabitsina.
.
Melina atangira kwibuka kera umunsi umwe. Yariyicaye ahantu mu ka restourant ategereje Nelly. Hari mu masaha y'umugoroba. Yari yatumijeho agakawa kuko hari hakonje cyane. Hashize iminota 30 nibwo Nelly yamugezeho.
Nelly amusaba imbabazi ati" umbabarire cher kuba nakerewe narinyirimo kwigisha mu gitaramo.
Melina ati" wakabaye waje kare cyane ko twaribisezeranye.
Nelly ati" baby nakwatse imbabazi mbabarira.
Melina ati" sawa byarangiye.
.
Nelly ati" hanyuma wari ukeneye guhura nanjye ngo hari icyo ushaka kumbwira?
Melina ati" yego. Nashakaga kukubwira nkeneye ko uzajya umpa umwanya mu byo ukora byose. Ntukite ku bintu bimwe biguha amafaranga hanyuma njye ngo wirengagize ko mpari.
Nelly ati" ndaza gushaka uko mbikosora.
Melina ati" sawa urakoze.
.
Melina ati" hagati aho rero ejo nibwo nzakora graduation ugomba gusa kuzaba uhari.
Nelly ati" ntakibazo nzagerageza noneho cher!
.
Uwo mugoroba baraganiriye barishima ndetse bagira nibyo bemeranya. Ntibyatinze baratashye buri wese ajya iwabo mu rugo.
Sasa mu gitondo kumunsi wa Graduation. Melina yabyutse ahamagara Nelly ngo aze kumureba kuko niwe wagombaga kumutwara.
Nelly telephone yarayitabye, maze Melina amubwira ko yamaze kwitegura ashaka yaza akamufata, cyane ko baribaraye babisezeranye.
Nelly ati" Cher wihangane ntabwo nza kuboneka.
.
Melina ati" kubera iki?
Nelly ati" hari ahantu ngiye kubwiriza bitunguranye, kandi mfite n'inama ngomba kwitabira.
Melina arababara ati" ariko wariwansezeranyije ko utazongera kunshira inyuma y'ibindi byose?
Nelly ati" ihangane Cher! Ngiye ndi kukoherereza amafaranga ushobora kuza gukenera, hanyuma hari n'umushoferi nagushakiye uza kugutwara ahantu hose ukenera kujya.
Melina yarababaye ati" ibyo byose bireke. Ni wowe narinkeneye kuva utabonetse byihorere.
.
Melina amaze kwibuka ibyo areba Rusi ati" Nelly yarankundaga ndabizi, ariko buri gihe nabaga meze nk'urimo kumuhatiriza kunyitaho.
Rusi ati" ntangiye kubyumva noneho.
.
Melina ati" ndaje gato reka njye hanze.
.
Reka dusubire inyuma cyane. Twigire muri karitsiye ya kure yitwa Mukaje. Aho Mukaje niho Baty( Simo) yakomokaga niho iwabo mu rugo.
Umunsi umwe kera cyane na mbere yuko Baty ajyanwa muri Gereza, yabaga iwabo. Icyo gihe yarafite Mama we wari urwaye ikibyimba mu bere. Icyo kibyimba cyaramubabazaga cyane kuburyo bukomeye.
Umuryango wa Baty wari ukennye cyane nta mafaranga baribafite kuburyo mama we yajyanwa kwa mirongo muganga.
.
Baty yajyaga gukora ubuyede amafaranga avanyeyo bakayakoresha mu guhaha gusa akaba arashize..
Baty yazaga kureba Mama we aho agaramye mu ntebe yambaye ubusa hejuru, yareba uburibwe mama we afite bikamubabaza cyane.
Igihe kimwe arimo kwita kuri Mama we ari mu gitondo hari umusore waje iwabo witwa Candi. Uwo Candi yaje ahamagara Baty.
Baty nawe yaramwumvise maze asohoka mu nzu aza kumureba. Baribasanzwe baziranye ari inshuti magara.
Candi yabwiye Baty ati" Baty nje hano kukubwira ko nakuboneye akazi kagufasha kubona amafaranga akaba wavuza mama wawe.
Baty yumvishe aramakuru meza aramunezeza.
.
Baty ati" ako kazi kameze ute?
Candi ati" aho hantu nkora haba imirimo myinshi, gusa ntabwo nzi iyo Boss wowe azaguha.
Baty ati" ntakibazo urakoze ako bampa kose gapfa kuba kamfasha kubona amafaranga navuzamo mama wanjye.
Candi ati" amafaranga arahari ukwezi kumwe uzaba ubonye amafaranga wavuzamo mama wawe.
Baty ati" none nzagatangira ryari?
Candi ati" ejo uzaze ugatangire ahubwo.
Baty ati" urakoze pe uba wanzirikanye. Noneho banza mama wanjye ngiye kumutabara.
.
Twigarukire uyu munsi wa none.
Cya gihe ubwo Melina yabwiraga Rusi ngo araje agiye kuri toilet, yaraje kwirebera Simo we anamuzaniye icyo kurya.
Simo arahaguruka barahoberana bahana utubizoux.
Uko bahoberanye Simo akitegereza Melina mu maso akamubwira ati" buri munsi numva kuguhobera ari amahirwe mashya ngiriwe.
Melina agashimishwa n'amagambo meza Simo amubwira. Melina nawe akamureba ati" nanjye namaze gusobanukirwa ko kuguhitamo ntibeshye. Igituza cyawe iyo nkiryamyemo kirabinyemeza. Numva umutima wawe uterera mu wanjye. Bivuze ngo ntakindi uba utekereza kitari njye.
Simo ati" umva Reka nkubwire.
.
Simo amufata akaboko amujyana kumwicaza kugitanda. Arangije aramureba gusa.
Melina ati" ko utambwira se?.
Simo ati" icyo nshaka kukubwira nuko ari wowe uza mbere y'ibindi byose. Impamvu waba uyizi?
Melina arahakana ati" oya.
Simo ati" impamvu nuko ibindi bintu byose dutunze n'ibyo twirukaho tubikunda ariko byo ntabwo bidukunda. Ninayo mpamvu hari igihe kiza ibyo warutunze byose bikagenda. Ariko urukundo rwawe rwo rutandukanye n'ibyo byose. Urukundo rwawe nirwo ukunda narwo rukagukunda. Urukundo nicyo kintu cyonyine kitaguta ngo kigusige.
Melina yumva ashimishijwe n'amagambo akomeye Simo amubwiye.
Melina areba Simo mu maso ati" umbwiye amagambo narinyoteye kuzumva.
.
Simo ahita amusoma ku zuru.
Melina ati" hagati aho narinje ngo tuganire ukuntu wakwimuka ukava hano, nkaba nagushakira indi nzu hanze waba ubamo.
Simo ati" ako kantu! Nanjye narabitekereje nsanga ni ngombwa ko twabikora dutyo kuko hano harabangamye cyane kandi hari igihe byazagushira mu byago haramutse hari umenye ko mba hano.
Melina araseka ati" nkunda ko ibitekerezo byacu biba bari hamwe.
Simo ati" birakwiye rega!
Melina ati" reka nsheho noneho turaza gushaka uko twabikora.
.
Tuze kurundi ruhande mu rugo kwa Nelly, bari kumeza barimo kurya ibya Mugitondo. Gusa Papa Nelly arimo gutonganya Nelly ntiyumva ukuntu Melina yamukatiye burundu.
Nelly ati" nyine Papa byabaye umukobwa yankatiye.
Papa Nelly ati" none ugiye guterera iyo?
Nelly ati" Melina ndamukunda ariko nanone ntabwo nakomeza kumuhatiriza.
Mama Nelly ati" Nelly atumva dukomeza kuguhatiriza gushaka Melina wenda ngo ugire ngo ni ugushaka kuguhitiramo umuntu mukwiye kubana. Oya ntabwo ariko bimeze. Impamvu ubona Melina tumugukundira nuko ari umukobwa mwiza w'ikinyabupfura wabasha kuvamo umugore ubereye urugo. Ntabwo amaze nk'abandi bakobwa hanze ha babaye ibisamare.
Papa Nelly ati" umva ndimo ndaguha inama nk'umugabo mugenzi wawe apana noneho ibyo ugomba kuba papa wawe. Icyo ukwiye kumenya nuko urugo rwiza rusobanuye umugore mwiza. Melina rero ibyo arabyujuje kora igishoboka cyose Melina azabe uwawe.
.
Twiyizire kuri cya Kigongororamuco cyacu.
Peru aje kureba Mama Melina muri Biro muri icyo gitondo.
Mama Melina aramureba ati" Peru waraye untekereza ko unzindutse?
Peru ati" yego narinkeneye kuba nakubona. Ariko mfite n'ubutumwa nshaka kuguha.
Mama Melina ati" ubuhe butumwa?
Peru agiye kubuvuga arakonja. Mama Melina aramureba abona ko Peru agize ikibazo. Ava ku ntebe ye araza aramwegera.
.
Mama Melina ati" Peru mbwira ni biki?
Peru ati" Anna yamenye ko twaryamanye.
Bewula arikanga ati" yabimenye ate se kandi?
Peru ati" yasanze uburiri butose ahita abimenya. None yambwiye ati ko mbaye ntahagaritse umubano wanjye nawe azabibwira Umugabo wawe.
.
Bewula ati" Anna arimo kudutera ubwoba nta bimenyetso afite.
Peru ati" yego nibyo ntabimenyetso afite ariko aradukeka. Ibyo rero rimwe byazatugwisha mukaga gakomeye.
Ahubwo reka ngende nibyo nashakaga kukubwira.
Peru ahita agenda, ? Mama Melina asigara aho abitekerezaho.
.
Kurundi ruhande Nelly yaje gukubita Jacke na Akimu inkuru y'uko Melina yamuakatiye noneho burundu.
Jacke na Akimu bumva birabatunguye.
Jacke ati" banza noneho Melina yariyarakwanze mbere.?
Akimu ati" mbikubwira ngo Melina yiboneye igisaza mukampakanya.
Nelly ati" kuba Melina yanyanze ninjye nyirabayazana. Ntabwo nigeze mukunda bihagije. Ibyanjye byahoze kururimi gusa.
Akimu ati" ariko waramufashaga ntagihe nta kimwe utamuhaga amagat kandi menshi amufasha gukemura ikibazo ibibazo bye.
Nelly ati" ntabwo Melina yarakaneye amafaranga mbere na mbere. Melina yashakaga ko muha umwanya ariko ntawo nigeze muha uhagije.
.
Jacke ati" none ugiye gukora iki?
Nelly ati" Melina ntabwo nakwemera kumutakaza.
.
Tuze mu rugo kwa Melina mu masaha y'ijoro. Cele wa Musirikare mukuru ushinzwe umutekano wa cya Kigongororamuco aje kureba mu rugo kwa kwa Melina.
Baramukinguriye arinjira.
Papa Melina aramureba ati" Cele habaye ikihe cyaha kibazo ko uje kundeba hano mu rugo?
Cele ati" hari amakuru akomeye cyane tubonye ya Baty. Kandi ashobora kudufasha kuba twahita tumufata.
.
Bakivuga izina Baty Rusi yaraho hafi abumva. Rusi atangira kwibaza kuri iryo zina Baty maze yibuka ko hari ibyangombwa aherutse gutoragura by'umuntu witwa Baty akabiha Melina.
.
Rusi ahita aza kureba Melina mu cyumba ati" Melina ngwino wumve?
Melina ati" nze numve ibiki?
Rusi ati" hari umusirikare uje abwira Papa ko afite amakuru y'ukuntu bafata umuntu witw Baty. Kandi mu munsi yashize naguhaye indangamuntu y'umuntu witwa Baty umbwira ko ari mushuti wawe mwiganye. Ese waza ukareba niba ataba ariwe barimo kuvuga.
.
Melina sasa yumva ko ayo makuru ari ingenzi areka ibyo yakoraga aza muri Biro saro kureba. Asanga Papa we arimo avugana na Cele.
Melina arabareba ati" ese Papa mwanyereka iphoto yuwo Baty murimo mushaka nkareba ko naba muzi?
Cele amuhereza i foto, Melina kureba asanga ni Simo cher we. Niwe uri wanted.
Melina yaguye mu kantu arikanga!!!!!!! Aribaza cyane mu mutima ati" kuki Baty barimo kugushaka gutya wakoze iki?
Papa Melina aramureba ati" ese waba umuzi..........
.
Utazacikwa na Episode 15
Comments