logo

NEW TALENTS

Stories Group

URUMURI RW'UKWEZI KWANJYE EPISODE 38

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Twasize Idirisa amaze kwica Papa Nelly mu kimbo cyo kumwishyura amafaranga ye.
.
Story by Chris nandi ishimwe.
.
Idirisa amaze kwica Papa Nelly, akurura umurambo we arawukurubangana aho kumusozi awujugunya mu manga y'uwo mu musozi.
Arangije agaruka mu modoka ye arigendera.
.
Agaruka muri cya Kigongororamuco asanga nanubu Cele na Tito baracyarwana no gukurura amatelephone ya ba Melina, Baty, Peru na Mama Melina ariko ntacyo barabasha gufatisha.
Idirisa ati" ese nanubu nta telephone nimwe mutabasha mu kumviriza?
Tito ati" oya ntayo. Ikigaragara wasanga bazi neza ko turimo kubagenzura akaba ariyo mpamvu barakomeza telephone.
Idirisa ati" mukomeze mucunge cyane kuko bariya bantu ndabashaka bose.
.
Cele yitegereje Idirisa abona amaraso ku ishati ye ati" Idirisa uvuye he ko kombona amaraso ku ishati yawe?
Idirisa ati" ibi ntacyo bivuze nyuze busheri buriya barimo kubaga nuko amaraso yantarukiye.
Cele arabyumva ariko abyibazaho.
.
Twiyizire kurundi ruhande muri rwa rugo rwa Baty na Melina, barimo gufatanya guteka. Cya gihe burya bamaze kuvugana na Peru hamwe na Mama Melina babarangira agace barimo none bagiye kuza kuba bari kumwe nabo. Niyo mpamvu Baty na Melina barimo kubategurira ibyo kurya baza kubakiriza.
baty arimo guteka umuceri, Melina we arimo guteka inyama.
.
Melina areba Baty maze araseka.
Baty ati" kuki urimo kunseka?
Melina ati" ntabwo nguseka ahubwo ndanezerewe cyane.
Baty ati" unejejwe niki?
Melina ati" nejejwe n'ukuntu njye nawe tuzajya twuzuzanya mu rugo. Kandi ibyo ni ibintu bidapfa gukunda mu ngo zose.
Baty ati" rega hagati y'abakundana nta za ndi umugabo cy umugore biba muri bo. Bose bibona nk'umuntu umwe. Kandi bombi aba baba aribo bayobozi b'urugo rwabo.
.
Melina ati" bivuze ngo wowe ntabwo ujyana n'abiriya bavuga ngo umugabo niwe mutware w'urugo?
Baty ati" biriya ntagaciro bifite. Igifite agaciro nuko umugabo n'umugore baba urugingo rumwe. Icyo nicyo gusa gikomeza imfuruka z'urugo. Wenda urugero reba nkawe. Ni wowe warwaniye kwishyira kwizana kwanjye iyo hataza kuba ari wowe ubu mba ndihe?
.
Melina araseka ati" cyakoze ibintu uvuze ni ukuri. Umugore n'umugabo baba bakwiye kuba kwibona nk'urugingo rumwe.
.
Bakiraho bumva abakomanga.
Melina ati" abo ni ba mama!
Baty ati" ngaho jya gufungura.
.
Melina aza gufungura koko asanga ni mama we hamwe na Peru. Arabahobera maze ubundi abaha ikaze mu nzu.
Melina ati" mama ndishimye kuba nongeye kukubona uri ku muzima.
Mama Melina ati" Peru yakoze uko ashoboye akiza ubuzima bwanjye.
Melina areba Peru ati" uncle Peru ndagushimiye kuba watabaye mama! Kandi ndanagushimira ko wamfashije ugatuma nkiza inshuti yanjye.
.
Baty nawe ahita aza kubasuhuza.
Baty ati" Imana ishimwe kuba mugeze hano.
Mama Melina areba Baty ati" mwakoze namwe kutwitaho.
Melina areba Mama we ati" mama! Ubu Baty nawe yabaye umwere urukiko rwaje gusanga burya atari umunyabyaha ibyo yakoze yarabikoreshejwe kuhagato.
Mama Melina arishima ati" ayo makuru aranejeje cyane. Kandi namaze gusobanukirwa Urukundo rwanyu. Melina ntacyo utakoze ngo uharanire urukundo rwanyu nubwo wagite uhura n'ibiguca intege byinshi.
.
Melina araseka ati" mama kuva ubyumva uwo ni umugisha uhagije.
Mama Melina afata Baty akaboko ati" Baty mbere na mbere banza umbabarire kuba naragiye nkushidikanyaho. Ariko ubu unyemerere nkwegurire umukobwa wanjye burundu kuko ni wowe umukwiriye.
Melina areba Baty baraseka.
Melina ati" mama bivuze ngo urantanze rero birarangiye?
Mama Melina ati" ndagutanze rwose. Kandi impamvu mbikoze nshize amanga nuko nizeye ko nkushize mu maboko mazima.
.
Melina araseka ati" reka nzane ibyo kurya no kuba kunywa tubiderebure.
.
Sasa tuze mu rugo kwa Nelly mu masaha y'ijoro. Nelly arimo guhamagara Papa we kuri telephone ikarinda ivaho atamwitabye.
Mama Nelly aba araje, Nelly aramureba ati" Mama! Papa yagiye he ko adafata telephone?
Mama Nelly ati" yagiye kare agiye guhura na Idirisa ngo amwishyure y'amafaranga.
Nelly ati" none se ko muhamagara ntafate telephone?
Mama Nelly ati" wasanga buriya hari ibyo yahise ijyamo.
.
Nelly ati" oya mama ndimo kwiyumvamo ikibazo.
.
Ako kanya bakiraho hari amakuru yatangiye gutambuka kuri Television avuga ko hari umugabo basanze mu manga y'umusozi yishwe.
Nelly arebye neza abona imodoka ya papa we mu makuru arikanga! Mama Nelly nawe yarabibonye arikanga.
Mama Nelly atangira kwiyumva kwawe nabi ati" Mana weeee! Ntibibe ari ukuri.
Nelly yarabibonye ahita yambara ikoti acaho. Na Mama Nelly nawe arakurikira.
.
Twigarukire kwa Baty na Melina bari kumeza barimo kurya.
Melina areba Mama we ati" mama hari ikintu ugomba kunsobanurira.
Mama Melina ati" ndabizi.
Melina ati" ngaho mbwira ukuri.
.
Mama Melina abanza kurebana na Peru.
Baty na Melina nabo bararebana..
Mama Melina ati" ibyo wabonye ni ukuri ntabwo uri umukobwa wa Idirisa.
Melina ati" nyine kubera iki ariko bimeze? Byagenze bite nsobanurira byose.
.
Mama Melina ati" mwana wanjye umaze gukura nta mpamvu ihari yatuma nkuhisha ukuri. Burya papa wawe ni Peru.
Melina arikanga yumva biramurenze cyane!
Mama Melina ati" ariko kuba narakubyaye kuri Peru ntuze kubifata nk'uburaya.
Melina ati" none urashaka ngo mbifate ute? Waciye Papa inyuma niyo mpamvu arimo no kuduhiga ashaka kutwica.
.
Baty areba Melina ati" Melina ihangane uhe  mama wawe umwanya agusobanurire.
Mama Melina ati" kwitangiriro nahoze nkundana na Peru ariwe Papa wawe. Nyuma Idirisa nibwo yaje yashyize kubizamo atangira kujya antereta. Peru yaje kugwa mu kibazo gikomeye cy'ubukene atangira kujya yumva abangamiwe cyane bitewe nuko ataragishoboye kunyitaho. Icyo gihe kubera ipfunwe rye yatangiye kujya anyihunza agashaka guha umwanya uhagije Idirisa ngo anterete kuko Idirisa we yarafite we yarafite amafaranga.
Peru yabonaga akwiye kundekera idirisa kuko ariwe wari ufite ubushobozi bwo kuba yanyitaho akampa ubuzima bwiza.
.
Melina areba Mama we ati" mama uri mubi cyane. Bivuze ngo wowe wari ukunze uwaguha ubuzima bwiza?
Mama Melina ati" oya ntabwo ari uko bimeze. Peru niwe wampatiraga kugenda ariko njye sinashakaga kumuta. Igihe kimwe Idirisa yaje kudukina agatego yoherereza Peru umugore witwaga Anna ngo amugwishe mu cyaha hanyuma nanjye nzamenye ko Peru yanshiye inyuma dutandukane. Uko niko byagenze, Peru dutandukana ubwo nanjye njya kubana na Idirisa gutyo. Gusa ntabwo nagiye kubana na idirisa mukunze. Nuko narinashobowe nataye umutwe aramfatirana.
Melina ati" none hanyuma?
Mama Melina ati" Peru yangumye mu bitekerezo kuko niwe nakundaga. Igihe kimwe twaje kongera guhura turaryamana nibwo yanteye ngo inda yawe.
.
Baty afata Melina ati" Melina ibintu mama wawe avuze bibaho ukwiye kumwumva no mu kubyakira. Ikindi ukwiye kwakira Peru nka Papa wawe.
Melina ahita ahaguruka aregenda ati" mube mundetse gato.
.
Kurundi ruhande Nelly na mama we bageze hamwe kuri wa musozi basanzeho umurambo wa Papa we. Mukuhagera bahasanga aba Police binshi bayobowe na Komiseri Manu. Nelly na mama we ntabwo baribakabaye sure ko umurambo wabonwe ari uwa papa we.
Aba Police baje kubereka umurambo, Nelly na Mama we neza neza basanga Papa Nelly.
Nelly kwihangana biramunanira araturika ararira, na mama we murabyumva nuko byagenze.
.
Hirya Komiseri Manu n'abandi ba police barimo gukora  iperereza ry'ukuntu Papa Nelly yaba yaje kwicwa.
Gusa bamaze kuvumbura ko uwamwishe yamwiciye mu modoka ye yarangiza akamukura mu modoka akagenda amukurubana akamuta mu manga. Ikibazo kimwe gisigaye ni ukumenya ngo uwabikoze ninde?
.
Nelly amaze kureba niba umurambo wa Papa we yaje kuvugana na Komiseri Manu.
Nelly ati"  ese mwamaze kumenya umwicanyi?
Komiseri manu ati" oya gusa iperereza rirakomeje. Kimwe cyo twamaze kumenya uwamwishe ari umuntu baba baribaje guhurira hano. Ahubwo reka mbonereho no mu kubabaza? Ese haba hari umuntu Papa wawe yarafitanye nawe amakimbirane?
Nelly ati" oya ntawe. Gusa hari umuntu wari ubereyemo Papa amafaranga angana na Miliyoni 10.
Komiseri Manu ati" uwo ninde?..
.
Nelly ati" yitwa Idirisa. Kandi niwe nkeka ko yaba yishe data.
Komiseri Manu ati" ariko ntakimenyetso ufite.
Nelly ati" Papa yaje hano aje guhura nawe ngo amwishyure amafaranga ye! Wasanga rero yaje kunanirwa kwishyura agahitamo kumwica.
Komiseri Manu ati" urakoze kumakura utanze reka dukomeze dukore iperereza. 
Nelly ati" sawa.
.
Tugaruke kwa Baty na Melina. 
Melina cyagihe yahagurukaga yaje guhagarara hanze kugira ngo abashe gutekereza neza yumvaga mu mutwe we byivanze kubera amakuru mama we yaramaze kumubwira. 
Atangira no kwishakamo uko aza kwakira ko Peru ari we Papa we nyakuri umubyara.
.
Baty aza hanze kumureba no kumuba hafi.
Baty ati" Melina akenshi ubuzima bwo mu isi tubayeho buratungurana. Ntagikomeye rero kibirimo kuba usanze Papa wawe ari Peru. Ni nkuko wari no gusanga uri imfubyi itagira ababyeyi. Rero ukwiye kwakira buri kintu cyose kiba kikubayeho mu buzima.
Melina ati" ntakubeshye birangiye.
Baty ati" ndabyumva pe! Ariko nyine niko isi yacu imeze byakire. Uretse ko no kuba usanze Peru ariwe papa wawe ari byiza kubera ko Peru ni umugabo mwiza.
.
Melina agerageza kugenda abyakira. Ageze aho arabyumva bagaruka mu nzu.
Peru areba Melina ati" Melina mwana wanjye?
Melina ati" karame papa!
Peru na Mama Melina kumva Melina abyakiriye atangire kubitaba nk'ababyeyi birabanezeza.
Mama Melina ati" urakoze Melina kuba ubyakiriye.
Melina araseka ati" navutse mu rukundo rwanyu rwukuri niyo mpamvu umutima wanjye ubashije kubyakira.
Peru araseka ati" urakoze. Kandi ndihano niteguye kugufasha nka Papa wawe.
.
Tuze kurundi ruhande mu rugo kwa Melina.
Rusi na Penina nabo bamaze kubona amakuru kuri Television y'urupfu rwa Papa Nelly.  Barimo kwibaza uwaba wamwishe n'icyamuteye kumwica.
Penina we yababaye cyane ati" ukuntu yari umushumba mwiza.
Rusi ati" njyewe nakundaga ko yigishaga ijambo ry'Imana neza.
Penina ati" uwamwishe wese arakabura ijuru.
.
Penina avuga atyo Idirisa arimo kwinjira arabyumva.
Idrisa aramureba ati" ninde urimo gutuka gutyo?
Penina ati" ndimo gutuka umuntu wishe mushumba John ( Papa Nelly) rwose arakabura ijuru nta mutima agira.
Idirisa yicara mu ntebe ati" ariko wanasanga yapfuye azize ibyaha bye?
.
Rusi areba Papa we ati" ariko papa gute wavuga gutyo? Mushuma John nibihe byaha yakoze byaba yatumye yicwa?
Idirisa ati" nanjye simbizi mfuye kubitekereza gutyo.
Rusi ati" utekereje nabi rero!
.
Tugaruke kwa Baty na Melina nabo bamaze kubona ayo makuru kuri murandasi ko Papa Nelly yamaze gupfa.
Melina ati" ntawundi waba wamwishe uretse Idirisa.
Mama Melina ati" nanjye niko mbitekereza uriya mugabo yamaze kuba iyanjye inyamanswa.
Melina ati" rero natwe dukwiye kumutanga ataratangira kugenda atwica umwe kuri umwe.
Mama Melina ati" ibyo ni ukuri.
.
Twigarukire kuri Idirisa na Rusi.
Idirisa ati" Rusi hari icyo nshaka kugusaba.
Rusi ati" urashaka kunsaba iki?
Idirisa ati" ese ubasha kumva ibikomere mama wawe yanteye?
Rusi ati" ndabyumva cyane! Kandi naramurakariye cyane.
.
Idirisa ati" mama wawe namukunze ubuzima bwanjye bwose muha byose narimfite. Ariko dore icyo yanyituye yampinduye imbwa. Na mukuru wawe Melina kubera ko yarabizi neza ko ntari papa wawe igihe cyose yaransuzuguye akajya ansha amazi, akambona nk'akagabo katagize nakimwe kavuze.
Rusi aramwumva.
Idirisa areba Rusi ati" Rusi ninjye nawe dusigaye twinyine tugomba kwitanaho.
Rusi ati" ndabyumva papa!
Idirisa ati" rero hari ikintu ngira ngo umfashe. Ejo ndashaka ko uhamagara Melina ukamwereka ko ubabajwe nawe umufitiye agahinda. Ndetse uzamubwire ko nawe ukaneye kumpunga. Hanyuma uzahita amubaza aho bari kugira ngo umusangeyo.  Ndabizi araza kubikwemerera hanyuma nawe uzajyeyo n'ugerayo uzahite umenyesha umbwire amakuru y'ahantu baherereye. Ese ibyo wabinkorera?
..
Rusi ati" Papa ndaza kubikora.
.
Ntibwatinze bwarakeye Rusi na Papa we baramukira kumugambi baraye bagiye.
Rusi afata Telephone ahamagara Melina yigize umuntu ufite agahinda kenshi.......
.
Utazacikwa na Episode

Comments