logo

NEW TALENTS

Stories Group

URUMURI RW'UKWEZI KWANJYE EPISODE 19

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Twaherutse Papa Melina arimo arahirira Melina ko naramuka avuye muri Gereza azahita amwicana na Baty.
.
Inkuru ya Chris nandi ishimwe.
.
Papa Melina amaze kubwira Melina amagambo ameze gutyo, Melina nawe aramureba ati" Papa niba ufite umugambi umeze utyo, uwakureka ntagufunguze ukaguma muri Gereza kugira ngo utazatwica?
Papa Melina ararakara cyane ati" warasaze nta numutima ukigira. Ubu wiyemeje kureka umuryango wawe hejuru ya ririya bandi?
.
Melina aramureeeba, ahita yigendera ntakindi avuganye nawe  araza aza muri Biro mam we.  Mukwinjira atungurwa no gusanga Mama we yicaye kumatako ya Peru amuteruye.
Nabo bamubonye bakorwa n'isoni, Mma Melina ahita amuhagarukaho n'ikimwaro cyinshi. Peru n'amasoni menshi nawe ahita asohoka atambuka kuri Melina atarebana nawe na mu maso.
Melina asigara arebana na Mama we. Mama we yuzuye amasoni menshi ubona ko ntacyo afite yavuga muri uwo mwanya.
.
Melina aramwegera ati" Mama biriya ni biki mbonye?
Mama Melina ati" ibyo ubonye ntabidasanzwe birimo.
Melina biramubabaza ati" gute wavuga ko bidasanzwe kandi nsanze wicaye kumatako y'undi Mugabo.
Mama Melina ati" Peru yambwiraga ko mfite ibiro bike. Twaje gukomeza kuburana mubwira ko mwicayeho yananirwa guhumeka. Nibwo twaje rero gupingana arambwira ngo n'umwicareho ngo ndebe ko hari icyo yaba.
Melina ati" Mama wimbeshya. Kandi bibaye ari nabyo biriya mwakoze ni imikino y'abana itari iya ikwiriye abantu bakuru nkamwe.
.
Mama Melina amufata akaboko ati" Umva mwana wanjye wifata ibintu byoroshye ngo ubigire ikintu gikaze.
Melina ati" oya mama byanze bikunze hagati yawe na Peru harimo akabazo.
Mama Melina ati" ntako pe! Ahubwo umva twumvikane ikintu nshaka ko dukora. Ejo Umushinjacyaha Mukuru azaza hano kubaza Papa wawe kubugambanyi ashinjwa. Kandi ubuhamya bwawe nakubwiye ko aribwo buzafasha papa wawe. Rero ukwiye ejo kuzaza kuvugana N'Umushinjacyaha.
Melina ati" sinkikeneye gufunguza Papa. Kuko ndamutse mbikoze ntamahoro azampa njyewe n'umukunzi wanjye.
.
Mama Melina ati" oya reka njye twumvikane neza. Ibyo papa wawe yaba yavuze byose ni iterabwoba yagushiragaho kuko adashaka umubano wawe na Baty. Ariko njye reka nkuhe isezerano. Ejo ugomba gutuma Papa wawe bamurekura nanjye nzagufasha dushake uburyo bwose Baty arekurwa.
.
Melina ako aba arakumvise arishima ati" ese koko Mama! Wabikora ukamfasha gufunguza Baty ibyo aregwa akabikurwaho?
Mama Melina ati" cyane rwose kandi nzabikora.
Melina ati" bivuze ko wowe basi unemera ko Baty arengana?
Mama we ati" cyane.
Melina biramunezeza ati" ibyo ni sawa.
Mama Melina aramureba ati" ikindi nshaka kubikorera nuko umukunda akaba avuze byinshi kubuzima bwawe.
Melina arishima cyane ati" mama ndanezerewe cyane niba wowe ubashije kumva agaciro ke.
.
Mama Melina araseka nawe ati" cyane rwose. Mbere wenda ntabwo nahise mbyumva, ariko ubu ndimo kubasha kubyumva neza.
Melina ati" ejo nzaza kuvugana n'Umushinjacyaha.
Mama ati" urakoze.
.
Melina arangije ahita agenda. Akimara kuva aho Mama we ahita ahinduka ku maso arivugisha ati" Melina jya umenya ko nagutanze kubona ko izuba, ikindi ninjye mama wawe.
.
Tuze kurundi ruhande mu rugo kwa Melina. Rusi yaje mu cyumba cye asigaye araramo kuva yatandukana na Melina. Arangije yikuramo imyenda yose n'ikariso ayikuramo ubundi akinga umuryango w'icyumba neza.
Arangije afata miriwari n'umusego ajya kuburiri. Afata wa musego awushyira hepfo mu mirambizo y'uburiri, arangije afata ya miriwari ayegeka kuri wa musego. Amaze gukora ibyo, nawe ajya kuburiri aryama agaramye amagaru ayirekeza kuri miriwari maze arayatandukanya, kuburyo abasha kubona igitsina cye neza.
.
Ubwo atangira kugikoraho ntimumbaze icyo ishaka kugeraho, hatarashira akanya yumva umuntu ukomanze. Arahaguruka akenyera isume ajya kureba ukomanga uwariwe. Afunguye abona ni Nelly.
Nelly yinjira mu nzu.
Rusi aramureba ati" Nelly uje gushaka iki hano?
Nelly ati" nje kuvugana nawe.
Rusi ati" kuki utabanje kumpamagara?
.
Nelly ati" naguhamagaye ntiwafata telephone.
Rusi ati" none niki ushaka ko tuvugana?
.
Uko bavugana, Nelly atangira kubona imoko z'amabere ya Rusi zishushanyije mu isume. Bitewe n'uko isume akenyeye ibonerana ukuntu imoko n'amabere byishushanyije neza. Nelly sasa atangira gutwarwa nabyo.
Rusi aramureba ati" urimo urareba ibiki ko utavuga?
Nelly ati" ndashaka kukubaza niba umuntu witwa Simo umuzi?
.
Rusi ati" ndamuzi.
Nelly ati" bivuze ngo urabizi neza, uwo musore niwe Melina yansimbuje ashyira mu mwanya wanjye?
Rusi ati" yego cyane.
Nelly ababaramo ati" ese wabasha kubona iphoto ye ukayinyereka?
Rusi ati" nta mafoto ye mfite ariko hano hari indangamuntu ye Melina atunze.
Nelly ati" mfasha uyizane ndebe menye uwariwe.
.
Rusi arakata ajya kuyizana, uko agenda Nelly yitegereza amabuno ye. Maze arivugisha mu mutima ati" rwose abakobwa bahano mwese muri beza pe!
Rusi indangamuntu aba arayizanye arayimuhereza. 
Nelly mukureba uwo Simo abona ku indangamuntu handitseho Baty.
Nelly ati" kuki se kandi yitwa Baty?
Rusi ati" niyo mazina ye nyakuri. Simo ni irihimbano.
.
Nelly ati" none Baty afungiwe iki?
Rusi ati" yafashwe ari umucuruzi w'ibiyobyabwenge. 
Nelly ati" none Melina yaranze ajya gukunda ibandi nk'iryo?
Rusi ati" natwe hano ntiturabyakira.
.
Nelly arahaguruka ati" Rusi umfashe Melina ntuzamubwire ko namaze kumenya Baty.
Rusi ati" ntakibazo kandi urabizi ko ndi mu ruhande rwawe.
.
Nelly aramusezera ngo atahe ariko atarava aho, ako kanya Melina ahita agera mu rugo arahamusanga.
Melina aramureba ati" Nelly urimo urakora iki hano?
Nelly ati" narinje kukureba. Rwose byananiye kwakira ko dutandukana. Nakoze amakosa akomeye mu rukundo rwacu, ariko basi reka wirengagize byose dutangire bundi bushya.
Melina ati" umva nihanganye imyaka 4 yose. So narananiwe rero kandi naje gusanga burya bitari ingabire yacu ko njye nawe dukundana.
.
Nelly ati" oya wivuga gutyo! Ninjye wagize uburangazi ariko ubu ibintu byakunda tugatangira bushya kandi byagenda neza.
.
Melina aramureeba arangije aza kurugi ararufungura ati" Nelly umfashije dore nagufunguriye umuryango wava aha ukagenda?
Nelly ntiyakomeza guhatiriza atera intambwe ageze imbere ye arahagarara aramureba ati" Melina uko wabikora kose ntabwo nzarambirwa mpaka kugeza igihe ubashije kongera kunyumva.
Amaze kuvuga atyo acaho aragenda. Melina urugi arukubitaho.
Arangije areba ukuntu Rusi yambaye ati" nawe rero wamwizunguzaga imbere wambaye ubusa ukumva ntakibazo ufite.
Rusi ashinga ijosi ati" ariko kuva ryari ubundi wowe ugenzura uko ngomba kujya kuba meze.
Melina ati" ndi Mukuru wawe ntanarimwe nzigera nkushyigikira mu mafuti.
Rusi  aramuseka ati" cyakora uransekeje! Ubuse wowe urinde wabasha kungira inama? Ahubwo se arinjye nawe ninde ugira amafuti? Ikindi narakubwiye mu ngo wowe ntabwo ukiri Mukuru wanjye.
.
Melina aramurebaaa! Aramwihorera yigira mu cyumba.
.
Ntibyatinze mu masaha y'umugoroba. Rusi aza kureba Mama we mu cyumba cye, asanga arimo gusasa neza uburiri bwe.
Mama we aramureba ati" Rusi amakuru?
Rusi ati" ni meza.
Mama Melina aramufata bicara kuburiri.
Mama ati" hari icyo ushaka kumbwira?
Rusi ati" Mama nashakaga ko unsubiza cya kibazo nakubajije ukanga kunsubiza.
.
Mama ati" impamvu ntagushubije nuko wagize amasoni yo kubivuga mu izina.
Rusi araseka ati" mama numva amazina yayo ateye isoni.
Mama ati" nonese ari ukuyigira no kuyivuga niki cyakabaye giteye isoni?
Rusi araseka nanone ati" kuyivuga mama!
Mama Melina nawe araseka ati" nzagusubiza wabashije kuyimbazaho neza.
Rusi ati" kare nirebye nsanga n'imito cyane. Ese ntibizatuma ninjya gushaka Umugabo ambenga?
Mama ati" banza umbwire ngo ni miki?
.
Twiyizire kurundi ruhande mu rugo kwa Nelly. Ahagaze muri Saro hafi y'akabati hirya ahantu batereka amazi yo kunwa. Uko anywa amazi ntakindi arimo kwibuka uretse ya Photo Rusi yamweretse.
Uko ayibuka arivugisha ati" Simo kuva nakumenye wowe ntabwoba ukinteye rwose. Wowe ntabwo tuzahanganira Melina.
.
Akiraho, Mama na Papa Nelly baba baratashye bamusanga ahagaze aho. Mama we aramureba ati" Nelly ko waheze aho nk'ipoto?
Nelly ati" nutwo natekerezaga mama!
Mama we ati" n'uduki?
Nelly ati" namaze kumenya umusore Melina ashaka guhindura kuzabana nawe.
Papa Nelly ati" uwo musore musore ninde?
Nelly ati" yitwa Baty ufungiwe Migeshi.
.
Mama Nelly ati" nonese umuntu uri muri Gereza bazabana gute?
Nelly ati" Mama ntabwo nzigera ntuma babana. Imyaka nakunze Melina ni myinshi ntabwo nakwemera ko yaba imfabusa.
Mama Nelly ati" ariko kugeza magingo aya sindabasha kwiyumvisha impamvu nyamukuru Melina yafashe icyemezo cyo gutandukana nawe.
Nelly ati" mama ibyo bireke by'ikuvuna ubitekereza. Niko abakobwa bameze barahindaguruka cyane.
.
Twigarukire mu rugo kwa Melina mugitondo. Sarah aje kureba Melina muri ayo masaha. Penina aramwakira aza mu nzu yicara muri saro ategereza ko Melina abyuka. Hadaciye akanya Melina aza kumureba muri saro.
Sarah ati" ko waryamiriye?
Melina ati" numvaga mu mutwe ntameze neza.
Sarah ati" wawutewe niki?
Melina ati" watewe na Nelly. Ejo naratashye nsanga yaje hano Rusi yamuhaye mu ikaze sha!
.
Sarah ati" ariko uriya musore nawe arihambira!
Melina ati" rero aravunwa n'ubusa kuko umutima wanjye wamaze kumuzinukwa.
Sarah ati" nanjye sinakugira inama yo gusubirana nawe uriya si umuntu. Nubwo ari Umugabutumwa.
Melina ati" ariko ubundi aba abwiriza ubuhe butumwa? Ko nawe ibyo yigisha abandi byamunaniye.
.
Uko bicaye aho baganira, Mama Melina araza yambaye neza kuko agiye mu kazi, asuhuza Sarah arangije abwira Melina ati" Melina ubwo mukanya ndagutegereje?
Melina ati" ntakibazo mama!
Sarah ati" nonese mama wawe mufitanye iyihe gahunda?
Melina ati" yambwiye ko njya ko njya kumureba ku kazi ke.
Sarah ati" ok. Rero reka twikomereze ubushize hari ikintu narintangiye kukubwira, Elina aba araje aratuvangira.
.
Melina ati" mbwira koko wa mugani.
Sarah ati" wihangane, mbere narinakubwiye ko nanze kubikubwira mbere kuko nabonaga ukunda Nelly cyane nkabona mbikubwiye wabifata nko gushaka kubatandukanya.
Melina ati" ubwo ntakiri kumwe nawe mbwira.
Sarah ati" Nelly yajyaga aguca inyuma akaryamana na Elina.
Melina yumva biramubabaje cyane nubwo yatandukanye na Nelly. Yumva arababaye cyane mu mutima we. Yatandukanye na Nelly bitewe n'amakosa yakoraga yo kudaha umwanya uhagije urukundo rwabo ariko ntabwo ibyo byo simbizi kuba yaramucaga inyuma akaryamana n'indi nshuti ye yariyarigeze abimenya.
Melina byamubabajeho kurushaho no kurira ararira.
Sarah aramureba ati" umbabarire kuba narinshuti yawe nkemera guhishira ikintu kibi nk'icyo Nelly yagukoreraga. Rwose nanjye nusheke unyange undakarire cyane cyangwa unkubite nakubereye inshuti mbi.
.
Melina arababara cyane. Atekereza ukuntu yakunze Nelly yitanga uko ashoboye akajya yihanganira amakosa ye menshi. Ariko ntabwo yigeze amenya ko byarangiraga Nelly agiye kumuca inyuma.
.
Utazacikwa na Episode 20

Comments